UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 27 MUTARAMA 2025
Mbifurije kugubwa neza bana banjye Ntore z’Imana dutaramanye muri aka kanya kandi kuri uyu munsi muhire, amahoro y’Imana nasakare mu mitima yanyu, ububasha bw’Ijuru bubururukiremo, kuko ndi kumwe namwe mu mbaraga zikomeye kugira ngo twifatikanye kurohora no gutabara imbaga itabarika igeze aharenga; turi kurwana urugamba kugira ngo turwanirire abarushye kandi abaremerewe, abatabaza kandi ababoroga hirya no hino, baremerejwe n’imitwaro kandi batsikamiwe n’imvune zikomeye cyane baterwa n’Isi; nimukomeze rero mwenyegeze mutabarane ingoga kandi mwitangane umwete, kugira ngo isengesho ryanyu kandi inkunga yanyu igire benshi iramira kandi ifasha; dore benshi hirya no hino bari mu mazi abira baratabaza ntibafite ubumva kandi ntibafite ubitayeho, ariko kandi ni igihe cyo kugira ngo twebwe tuzi agaciro ka roho ya Muntu, turusheho guhaza buri wese ibyiza kandi gusendereza imbaraga buri wese kugira ngo aho buri wese ahagaze, amenye guhagarara ku Ijambo yamenye kandi yamenyeshejwe na DATA.
Nimushyigikirwe muri kumwe n’Ijuru ryose kandi mubungabungiwe umutekano mu buryo bwihariye, kuko mwamenye icy’ingenzi kandi mukamenya ikibafasha kurushaho mukita ku byiza mwabuganijwemo kandi mwahawe na Kristu Nyagasani; ni muzima mu buzima bwanyu kuko igihe cyose abamurikira igihe mugeze mu kaga kandi igihe mugeze mu mayira abiri, mukamenya kwambaza izina rye kugira ngo abatabare abereke aho mushyira ikirenge ndetse n’aho munyura, akenshi na kenshi inzira za Muntu zihora iteka zisobanye, ariko iyo tuje turazisobanura, buri wese agakataza mu nzira yishimiwemo kandi buri wese agakataza mu nzira DATA amwifuzaho; dore benshi hirya no hino barangwa no kuyobora no kwigenga kandi bakarangwa no kwikorera ibyo bishakiye, bakibyazamo amacakubiri bityo amacakubiri akabakururira intambara za hato na hato, izitutumba mu mitima, izigaragara inyuma, ibyo byose bikaba uruhuririkane bityo Muntu ntabashe kumenya kwisobanurira, cyane cyane aho agomba kunyura cyangwa aho agomba kutanyura; ariko kandi mwebwe mwarabonesherejwe kugira ngo urumuri rw’Imana rubereke icyerekezo munyuramo bityo mukataze mu kuri no mu butabera, kugira ngo igihe cyose urukundo rw’Imana rwigaragaze mu buzima bwanyu bwa buri munsi.
Ntore z’Imana mwahamagawe kandi mukitaba, mugahamagarirwa ibi bikorwa kandi mugaharanira gushyira hamwe, mukibumbira mu mutima wanjye kugira ngo muhavomere imbaraga kandi muhavome iruhuko, nanjye mpora nywukinguye kugira ngo abaza bansanga babone koko agakiza k’Imana kandi bahazwe ibyiza bya roho; ndaganje rero mu buzima bwanyu nimwishyire mwizane kandi mukomere ku murimo, munezezwe n’uko mbayoboye kandi mbabereye umubyeyi, umutabazi; erega igihe cyose menya icyo mukeneye nkakibaronsa, nkabasakazaho imbaraga zibakomeza kandi nkabaha imbaraga n’umugisha kugira ngo icyo mukoze kibagirire akamaro; nimukomeze mutambukire mu rukundo rw’Imana kandi mukomeze mwakire ibyiza bishya mwahawe kandi mwateganyirijwe kuri uyu munsi kuko mwazigamiwe ibibafasha kandi mwateguriwe ibibaha imbaraga kugira ngo mukomeze mukataze; naje kubongerera imbaraga kugira ngo mutananirwa kandi mudacogora, kugira ngo mbavugururemo imbaraga za Roho Mutagatifu bityo akomeze ababere byose mu buzima bwanyu; ntimugacogore kandi ntimukananirwe kuko naje kubakandakanda kugira ngo mbavure amavunane, ngaho nimukomeze mukataze mumenye ko urugamba rurimbanyije, hirya no hino hari ibitero bikomeye cyane akaba ari igihe rero cyo kugira ngo mufunge cyane cyane imyenge umwanzi ashobora kwinjiriramo kugira ngo murinde benshi; erega bana banjye mubereye ku isonga benshi ni yo mpamvu twabatumije tukabahamagara kugira ngo muhagarare ku isonga ry’ibikorwa byacu kandi muhagarare ku rugamba mu buryo bukomeye, kugira ngo twifatikanye kandi turusheho kugaragaza koko ikuzo ry’Imana ryabuganijwe muri mwebwe; nimukwirakwize intamo nziza y’urukundo kuko rwababuganijwemo, kugira ngo namwe murusheho kurugaragariza abandi cyane cyane abatarugira.
Dore benshi mu Isi birengagije icy’ingenzi kandi birengagiza urukundo Kristu Nyagasani yabagaragarije ku musaraba, mwebwe rero mwamenye kandi mugasobanukirwa ni igihe cyo guha agaciro amaraso ya Kristu Nyagasani watsinze, kugira ngo abakomeze abarinde ubwandu kandi abakureho imikori yose kandi abakureho umwanda umwanzi agenda abatera; erega kenshi na kenshi aba afite ubushotoranyi bukomeye, ni yo mpamvu abiyenzaho, kugira ngo abatege kandi arebe aho abategera kandi arebe ibyo abajugunyaho kugira ngo mutsikire mu nzira; ndahari rero mu mbaraga zikomeye kandi ndaganje mu bubasha budasanzwe kugira ngo mbarwanirire kandi mbageze aho Kristu Nyagasani abifuza kandi aho DATA abashaka; erega mbafata ikiganza nkabereka igikwiriye n’igitunganye, iyo munyemereye rero turagendana kandi nkabakomeza, nkabarinda kandi nkabarengera kandi nkabateza intambwe; ni yo mpamvu kenshi na kenshi bamwe batanyumva kandi bamwe bampunga, bagera mu nzira bakananirwa kandi bagacogora, kuko hariho benshi mbwira ariko kandi bakanangira umutima, bityo bagapfuka amatwi yabo kugira ngo batumva Ijambo ryanjye n’irya Jambo; ni igihe rero cyo gukura ibivumuri mu matwi ya benshi, cyane cyane basa nk’aho bavuniye ibiti mu matwi, kugira ngo batumva Ijambo rya Jambo bagahinduka, nyamara nguru urugamba ruraremye, ruziye buri wese kandi rumanukiye buri wese kuko agataro kari rwagati mu Isi, kugira ngo gashungushure kandi kagosore buri wese; ni igihe cyo gupima ibiro bya buri muntu kugira ngo turebe ibiro umuntu apima cyane cyane bigendanye n’ukwemera kwe, ukwizera ndetse n’urukundo; erega mwarigishijwe bihagije Ntore Ntumwa zatowe hirya no hino, ni igihe cyo gushyira mu bikorwa icyo mwahawe kandi icyo mwashyikirijwe.
Nimukomeze rero mukataze mwebwe muri ku rugamba kandi mwebwe muhora iteka mukora ikiri icyiza, kugira ngo n’abo bumva bakumvirana barusheho kumva neza, kandi basobanukirwe n’icyo Uhoraho Imana abifuzaho, dore benshi barigiza nkana rwose bagatana bagatandukira bakarenga ku itegeko rya DATA, bakumva ko bagomba kugendera hejuru y’itegeko rye nyamara nta n’umwe ushobora kugendera ku itegeko Muntu yishakiye ahubwo ni igihe cyo kugira ngo Muntu yumvire kandi akurikize icyo abwirwa kandi icyo yigishwa amanywa na nijoro; erega twaje twiyoroheje kugira ngo twisanishe na Muntu, kugira ngo Muntu ahe agaciro ibikorwa byacu kandi ahe agaciro Ijambo ryacu, ariko agasuzuguro gakomeje kuba kenshi hirya no hino mu Isi, benshi ntibashaka kumva abandi barashaka kwiyobora rwose; ni igihe rero cy’icuraburindi rikomeye cyane kuko bamwe aho kugira ngo bakire urumuri, bari kugenda basesera mu mwanda kandi bakivurugutamo, bakumva ntacyo bibatwaye kandi bakumva koko bafite ishema; ni igihe rero cyo kugira ngo tubereke ko icyo ngicyo bari gukora kandi aho bari kugana bari gusanga urupfu kandi nyamara Kristu Nyagasani yaraje kugira ngo akureho urupfu rw’iteka, atange ubugingo buhoraho.
Ngaho rero Ntore z’Imana mwahamagawe kandi mwatowe, mugahora iteka muri ku izamu ry’abandi mukabera maso abarangaye, mugahora mwitanga mwitangiye imbaga itabarika, nimwakire imbaraga zibakomeza, murusheho gusabira abo bose banangiye umutima, abo bose babuza amahoro abandi, abo barangwa n’ikinyoma bakarangwa n’umutima mubi iteka bagaca ibico kugira ngo batere abandi babuze abandi amahoro; ni igihe rero gikomeye cyo kugira ngo mubatabare kandi mubatabarize mu buryo bufatika, kuko Uhoraho Imana aje guhorera Intore ze kandi aje guhora mu buryo bukomeye kugira ngo abatsikamiwe kandi abateshejwe agaciro yarabasize kandi yarabahaye ibye, kugira ngo abarenganure kandi abahe imbaraga zibakomeza nyine mu rugendo; nanjye rero ndi kumwe na buri wese cyane cyane kuri mwebwe hirya no hino aho muri kandi mwiteguye kandi muhora iteka mukeye mwisukuye, mugahora muzirikana icyo mubwirwa kandi icyo mugezwaho mugishyira mu ngiro; mbifurije umunsi muhire kandi mbifurije gukomeza gukataza mu rukundo rw’Imana, gusaba mutakamba kandi mutakambiye imbaga itabarika, gushima mu kigwi cy’abadashima dore ko hariho benshi bagirirwa impuhwe ariko kandi bakumva ko ibyo bakorewe cyane cyane byavuye mu mbaraga zabo cyangwa mu bwenge bwabo, bityo bakumva ko ari bo bagomba kwiha icyubahiro aho kugira ngo bagihe Uhoraho.
Mwebwe rero mubereyeho kubera abandi aho batari kugira ngo mubabere ku izamu kandi mubacungire umutekano mu buryo bwo kubarwanirira, kugira ngo murohore imbaga itabarika kuko nanjye nifatikanyije namwe mu bikorwa bikomeye kandi mu mbaraga zidasanzwe; aka kanya rero tukaba dufite icyo dukoze mu guhagarika kandi mu kurushaho kurenganura benshi, mu kugira byinshi dukingira ikibaba cyane cyane ku batabaza kandi buzuye intimba n’agahinda, tukaba ari igihe cyo kugira ngo duhanagure amarira y’abarira cyane cyane kubahoza kandi kubaha icy’ingenzi bifuza kandi bakeneye mu buzima bwabo; nimusenge mutisengesheje dore urugamba rugeze mu mahina kandi benshi rurabasatiriye, si ibyo mubonesha amaso yanyu gusa kuko hari n’ibyo mutabonesha amaso ariko kandi bibegereye kandi bibashaka, akaba ari igihe rero cya buri wese, kugira ngo arinde roho ye kandi arusheho kuyisigasira ayiganisha aheza.
Ndabakunda bana banjye kandi ndabakomeje nshimiye buri wese mu bwitange mu kumva no kumvira, mu gutega amatwi kandi mu guharanira icyiza, mu gutera intambwe mujya mbere, mu guharanira kuzuza isezerano ry’Uhoraho Imana kandi mu guharanira guha agaciro icyo mubwirwa umunsi ku munsi; mbahundagajeho umugisha wanjye wa kibyeyi kugira ngo ubakomeze kandi ubarengere, mu bumwe bw’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU; nimukomere bana banjye kuko mbafashe ikiganza kandi nururukije ububasaha bwanjye bubakomeza, kugira ngo mbamare ubwoba kandi mbamare intimba kandi mbahanagure amarira, bityo mukataze kandi murusheho kumenya icyo Uhoraho Imana abifuzaho amanywa na nijoro; ndabakunda bana banjye, nimukomere kuko abazankomeraho nzabakomeza kandi abazakomera ku mwana wanjye azabarinda kandi azabarengera, azabacisha ahakomeye ariko azabatabara, Isi ntizabanyeganyeza kandi ntizabagiraho ububasha kuko nzabatwikiriza igishura cyanjye bityo nkabashyira mu bwihisho bwanjye; mbifurije umunsi muhire Ntore z’Imana bana banjye ndabakunda, amahoro y’Imana nakomeze abasesekareho, urukundo rw’Imana rukomeze rubururukireho bityo mube ivomo n’iruhuko ku barushye kandi ku baremerewe.
AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’UMUTSINDO, AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE KANDI NTORE ZA DATA, AMAHORO AMAHORO.