UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 07 GASHYANTARE 2025
Amahoro amahoro Ntore zanjye na DATA dutaramanye kuri uyu munsi, mbahundagajeho ibyiza byanjye kandi mbambitse imbaraga, gukomera no gukataza mu rugendo kuko turi kumwe kandi murikiye intambwe ya buri wese, kugira ngo mukomere kandi mukomeze mwishimire mu byiza nabateguriye kandi nabateganyirije kuko muri ku rugamba kandi nkaba nkomeje kubaha imbaraga zo kururwana kandi mu kubashyigikira kwanjye nkaba nkomeje kubana na buri wese kugira ngo ibyiza nabazigamiye nabateguriye mubashe kubikotanira kandi mubashe kwimiriza imbere ugushaka kwanjye, ndi mu ruhande rwanyu murikiye intambwe ya buri wese kuko hari byinshi nkomeje kubaka kandi gutamurura no kwigizayo, kugira ngo mbahungishe imitego mibisha y’umwanzi kandi mbatandukanye n’ibibarushya n’ibibarwanya, kuko iki gihe ari igihe cyo gukomeza kubatoza iby’urugamba mu buryo bwimbitse kandi mu buryo budasanzwe mu njyana yo kuberekeza mu cyerekezo cya nyacyo cy’ibikorwa bidasanzwe kandi ibikorwa ngiro bifatika.
Nimuhumure naratsinze kandi umutsindo wanjye uri rwagati muri mwe, nimukomere rero kandi mukotane kugera ku munota wa nyuma, ku kadomo ka nyuma kigaragaje ngaragaje ibikorwa byanjye na DATA, kuko abo twatoye kandi twatumye tutazigera tubatenguha cyangwa ngo tubatererane; ndabakunda ndabashyigikiye Ntore Ntumwa dutaramanye kuri uyu munsi, mbasesekajeho urukundo rwanjye kandi mbambitse imbaraga, umwete n’umurava kugira ngo mukomeze mwizihirwe no kubaho mu mugambi wanjye kandi mu gushaka kwanjye kuko nabakunze kandi nkaba nkomeje kubakungahaza imbaraga zikomeye kugira ngo ibyishimo byanjye bisabe kandi bisenderere uri buri wese.
Nimwishime rero munezerwe kuko mumfite kandi umfite aba afite byose kandi ukomeje injyana y’icyo mwifuzaho uwo arahirwa, kuko ibikorwa byanjye bitazigera bizima cyangwa ngo bihagarare muri mwe; erega umwanzi arabarwanya kandi abakubitira agatoki, ariko ndahari ndaganje kugira ngo mbambutse kandi mbatsindire mu buryo budasanzwe; ndi kumwe namwe rero ndabayoboye kandi mbasenderejemo imbaraga n’ububasha ubushobozi bubafasha gukomera no gukomeza gukataza, mu nzira y’ukuri n’ubutungane kuko ndi byose muri mwe kandi nkaba nkomeje kubagura mu mirimo n’ibikorwa byanjye; narabakunze kandi urukundo rwanjye ntirutuba ntirucogora kuko nkomeje kubakunda kandi kubagaragariza ineza n’amahoro bikomoka kuri Jye no kuri DATA kandi nkaba mfite umugambi wo kubiyegereza kandi kubagaragarizamo imbaraga n’ikuzo ryanjye, mu buryo bwo gucisha bugufi ababashikamira kandi ababarwanya kandi ababarwaye inzika, kugira ngo abo bose mbamururemo icyitwa ikibi cyose cy’umwanzi mbinyujije mu bubasha bwanjye budakumirwa kandi butavogerwa.
Nimukomere kandi munyizere dore ndi bugufi yanyu kandi nkomeje gukorana namwe imirimo ikomeye kandi kubagaragariza imbaraga n’ububasha bukomeye, kugira ngo urukundo rwanjye, impuhwe zanjye kandi ibyiza byanjye bikomeze bisenderere kandi bisakare mu biteguye mu bari maso; ntaramanye namwe rero kuri uyu munsi mbambika imbaraga kandi mpumuriza buri wese kuko ari njye uri ku rugamba, kuko igihe cyose munshyize imbere kandi munyizeye munyiringiye ibikorwa byanjye mfite uko mbirangiza neza, bityo nkacisha inzira aho zitari kandi nkacisha ibisubizo aho mudakeka, kuko ibi bihe ari ibihe byo kugira ngo mukomere kandi mukomeze muhagarare neza ubutanyeganyega, kugira ngo muhashye umwanzi kandi mukomeze injyana y’ibikorwa by’urugamba mu buryo bwo kumugamburuza burundu.
Ndabakunda kandi nkomeje intambwe ya buri wese, nimukomere kandi mukotane, kuko nkomeje kugaragaza ibyiza mbagabira kandi mbasesuraho uko bwije n’uko bukeye, igihe rero cyo kubibagaragariza imbonankubone mu buryo bufatika kikaba kiri bugufi kandi cyegereje; nimuhumure ndi ku rugamba kandi mbarwanirira iburyo n’ibumoso imbere n’inyuma kandi iyo nkora ntabwo nkora igice ahubwo nkora byose kandi igihe ntanze nkatanga ibyuzuye, ni yo mpamvu nkomeje kwitegereza kandi kureba igikwiye ibiganza byanyu kugira ngo abe ari cyo mbaha kandi mbazanire icyuzuye kandi igifatika; ndi ku rugamba rero amanywa n’ijoro kandi ntabwo mbatenguha simbatererana kuko niteguye kubagaragarizamo imirimo n’ibitangaza kandi icyo nabateguriye nabageneye nabazigamiye, kikaba gihari kuko nkomeje kukibaronkera kandi nkomeje kugendana namwe kugira ngo mbasendereze urukundo rwanjye amahoro n’ibyishimo.
Ndabakunda ndabashyigikiye Ntore Ntumwa zanjye, mbifurije ibihe byiza kandi mbasesuye urukundo rwanjye uko bwije n’uko bukeye, kuko igihe cyose mundangamiye kandi muje mungana Jyewe na DATA dufite byinshi tubungura kandi tubagezaho; umunsi mwiza rero kuri mwese mwifatikanyije nanjye mu bikorwa by’urugamba kuko nkomeje imirimo yanjye kandi ibikorwa byanjye rwagati muri mwe kugira ngo mbasesureho urukundo kandi mbasesekazeho imbaraga, ububasha n’ubutwari bubafasha gukomera no gukomeza kuba intwari mu rugendo kandi mu rugamba; ndabakunda Ntore Ntumwa zanjye, nimukomere kandi mwizihirwe muberwe no kungana kandi no gukomeza kundangamira ibihe byose, kuko niteguye kugirira neza buri wese wizigamiye ubukungu muri Jye kandi umpanze amaso kuko atazigera akorwa n’isoni n’ikimwaro.
Mbifurije ibihe byiza nimukomere kandi mushyigikirane mu rugendo no mu rugamba, kuko mbakunda kandi mbasesekajeho urukundo rwanjye ibihe byose, kugira ngo icyo nabazigamiye kandi nateguriye muri mwebwe kibashe kwigaragaza mu buryo bukomeye budasanzwe; erega integuro yanjye muri mwebwe irakomeje kandi irakataje, kuko hari byinshi nkomeje kubafungurira kandi kugenda mbagezaho kugira ngo imirimo yanjye natangije muri mwebwe kandi ibikorwa byanjye natangije muri mwe Jye na DATA, kugira ngo dukomeze kubibafungurira, ariko kandi ni na yo mpamvu mukomeje guca mu ruganda kandi mu rugamba, nkaba rero nkomeresha intambwe buri wese utagira icyo yikanga kugira ngo mukomere mwambare imbaraga, bityo mbageze ku byiza mwagokeye kandi mwaruhiye, kuko mwabaye ba Mutarambirwa kandi mukarambya ntimurambirwe, mugahora iteka muzirikana Ijambo ryanjye kandi mugahora mufite amizero muri Jye na DATA, nkaba rero nkomeje intambwe ya buri wese kandi niteguye kugirira neza buri wese mu buryo bukomeye kandi mu buryo budasanzwe.
Murahirwa rero kandi mwarahiriwe, Isi ntikabagamburuze kandi ab’Isi ntibakabatere ubwoba, kuko buri wese n’ikibi cye kizajya ahabona maze ukuri kwanjye kugatsindira abemera kuko nje guca akarengane, imvururu z’umwanzi muri benshi zateye benshi kwikuza kandi zitera benshi kwishyira hejuru, kuko uba mu kinyoma kandi mu buryarya n’ibibi igihe cye kije kandi cyegereje kugira ngo ntahure amayeri yose y’umwanzi aho yihishe ndetse n’abamugaragiye, kugira ngo ibikorwa byabo mbisuke hanze kandi mbishyire ku mugaragaro; mwebwe rero nimunkomereho kandi munyiringire munyizere, kuko ndi mu ruhande rwanyu kandi niteguye kurangiza byose, ibibashikamiye n’ibibarwanya, ibibabereye inzitizi n’imbogamizi, nkaba ndi Rubasha kandi Jyewe na DATA dushoboye byose, tukazashoboza n’abacu kugira ngo babashe kurangiza urugendo rwabo nta kinegu.
Ndabakunda ndabashyigikiye, nimukomere kuko mbavomerera uko bwije n’uko bukeye kandi nkabagaragariza imirimo n’ibitangaza ndahwema gukora mu buzima bwanyu, kuko mufite byinshi bibaca intege kandi bibarwanya, ariko mukaganza kandi mugakomera kandi mugakomeza kurwana urugamba, mwirukana ikibi cya Sekibi kandi mwirukana umwanda we mwivuye inyuma, kuko nyine iki gihe ari igihe cyo gukomeza kubafungura amaso kandi kubafungura amatwi kugira ngo murebe mubone mubwirwe mwumve neza kuko iki gihe ari igihe cyo kubasendereza imbaraga, kandi kubasakazaho ingabire z’amoko yose kugira ngo igihe nikigera byose ntwikurure Jyewe na DATA dushyire ku mugaragaro; erega muri ku rugamba rw’ukwemera, nimukomere rero kandi mwizigamire mu bikorwa nk’ibi by’isengesho, kuko muharonkera imbaraga zibageza ku mutsindo, bityo namwe mukabera no ku izamu abandi kandi mukaba namwe hari byinshi bikorwa muri mwebwe bibafasha gukomera no guhagarara mu rugamba neza mutajijinganya; ndabakunda rero kandi mbamurikiye mu rukundo rwanjye ngira nti “Ibyishimo byanjye biture muri mwe, amahoro yanjye asendere asakare muri mwe, mbashyigikiye mu byiza nabatoreye nabahamagariye, ndi bugufi kandi DATA ari bugufi kwigaragaza rwagati muri mwe kugira ngo dukoze isoni indyarya kandi tumwaramwaze ab’inkozi z’ibibi aho bava bakagera kugera ku mpera z’Isi, ukuri kwanjye kuganze kandi gutsinde kandi Ijambo ryanjye riyobore bose kandi Ijambo ryanjye rigere kuri bose, ryubahwe kandi rishyirwe hejuru kuko iki gihe ari igihe cyo kwambika imbaraga abanjye kugira ngo abambaye ikibi cy’umwanzi tubitse kandi tubacishe bugufi mu buryo bukomeye”.
Ndabakunda mbasesuyeho imbaraga n’ubutwari, ngira nti “Umugisha wanjye nubasenderere kandi ubasakareho kuko iki gihe ari igihe cyo kubakuza kandi kubazamura mu ntera, kugira ngo mukomere kandi mukomeze gukotanira ibyiza by’Ingoma y’Ijuru nta kujijinganya nta kurambirwa nta kurambika, kuko iki gihe ari igihe cyo gukomeza intambwe zanyu kandi kubamurikira mu buryo budasanzwe, kugira ngo imirimo n’ibikorwa byanjye muri mwebwe bishyirwe hejuru kandi byubahwe kandi byubahirizwe mu buryo bukomeye”.
NDABAKUNDA NDABASHYIGIKIKIYE NTORE NTUMWA ZANJYE, IBIHE BYIZA TURI KUMWE, NDABAKUNDA NDI YEZU KWISTU W’I NAZARETI, AMAHORO AMAHORO.