UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 08 GASHYANTARE 2025

Mbabumbiye hamwe mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, Ntore kandi bana banjye nshyigikiye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye muri byose, nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe, ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Ijuru n’Isi; mbambitse imbaraga kandi mbasendereje urukundo rwanjye, mbasendereje ububasha bwanjye, kugira ngo buhore iteka bwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; erega turi kumwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi kandi mbasakajeho umugisha wanjye wa kibyeyi kugira ngo ubashyigikire kandi ubakomeze mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kuko mbahurije hamwe mu mutima wanjye kugira ngo mwonswe kandi muhazwe ibyiza by’agatangaza mbategurira uko bwije n’uko bukeye; erega nabahawe na DATA kandi mbategurira ibyiza by’agatangaza uko bwije n’uko bukeye kugira ngo roho zanyu zirusheho kunezerwa kandi zirusheho kunsanga ndetse no gusanganira DATA.

Ngaho rero nimukomeze kwishimira muri Uhoraho Imana we wabatoye kandi we wabakungaharije mu bikorwa bye bihire kandi bitagatifu, bityo koko muhore muri umutako mwiza umubereye kandi ubereye Isi yose, u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda, bityo muhore muri indabo zihumurira bose ndetse na hose, nanjye nkomeje kubuhira kandi nkomeje kubavomerera amazi meza y’urubogobogo, kuko iteka ryose nza kubahaza ku byiza nkomora muri DATA uko bwije n’uko bukeye; ndabashyigikiye rero kandi ndabakomeje muri byose, nimukomeze kujya mbere kandi nimukomeze kujya mu rukundo rwa DATA bityo mwinjiremo wese kandi mwinjiremo nta kibaziga kandi nta na kimwe musize inyuma.

Ni igihe cyo kwitanga wese kandi ni igihe cyo kwitamba kuri buri wese, kugira ngo koko icyo mwiyemeje kandi mwemereye Uhoraho Imana kibe ingiro mu buzima bwanyu bwa buri munsi; oya, sinshaka abitanga biziga ahubwo nimurusheho kwirekura kandi nimurusheho kwirundurira mu biganza by’uhoraho Imana, kugira ngo ababere ikiramiro muri byose  kandi ababere umukiza ndetse n’umurengezi w’ubuzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye nkomeje kubatakambira kandi nkomeje kubasabira igikwiye kuri DATA ndetse no ku Mwana wanjye kugira ngo iteka ryose muhore musesekazwaho ingabire z’agatangaza zibafasha gutsinda kandi zibafasha kwiyubaka bundi bushya, kugira ngo namwe mubone icyo mushyira abaza babagana  kandi mubone icyo muramiza abageze aharenga, kuko hari benshi umwanzi akomeje kugenda yigarurira mu buryo bwa bucece, akaba ari igihe rero cyo kubavomerera kandi akaba ari igihe cyo kubasakazaho ibyiza by’agatangaza mukomora muri DATA, kuko muvomererwa uko bwije n’uko bukeye kandi mugahabwa impamba ifatika mu rugendo.

Ngaho kuri buri wese rero wapfunyitse kandi wabashije gusigasira iyo mpamba nakomeze kuyibera maso kandi nakomeze guhagarara ku rugamba uko bikwiriye, kugira ngo koko nk’uko umuhinzi ashyira umutima we ku cyo ahinga, namwe imbuto mubiba uko bwije n’uko bukeye nimuyishyireho umutima kandi mumenye kuyirinda, mumenye kuyicungira umutekano uko bikwiriye, nanjye ndahari kugira ngo nkomeze gusigasira ibyiza by’Ijuru muri mwe kandi nkomeze kubarinda ndetse no kubashyigikira muri byose kuko ntajya njya kure yanyu cyangwa se ngo mbasige intage, ahubwo mporana namwe kandi nkagendana namwe muri byose, kugira ngo ndusheho kubashyigikira kandi ndusheho kubateza intambwe, cyane cyane mbageza kucyo DATA yabifujeho kuva kera na kare, ariko kandi nanjye ndahari kandi nkomeje kubateguramo integuro idasanzwe; kuri buri wese rero niyakire igeno ryanjye kuri uyu munsi kandi niyakire ibyiza by’agatangaza naje mbazaniye kandi naje kubasesekazaho, kugira ngo birusheho kumugirira umumaro kandi birusheho kumwubaka bundi bushya; ndi umwubatsi rero ukomeye kandi ndi umwubatsi ushyigikira inkuta zose, nk’uko rero ndi rwagati yanyu nk’umwubatsi namwe nkomeje kububakira kandi nkomeje kubakomereza intambwe muri byose, nimwumve ko tutajya tujya kure yanyu kuko Ijuru ryose tuganje kandi Ijuru ryose rikaba ritaramanye namwe muri byose, ari nako dukomeza gushyira integuro yacu twateguriye muri mwe kuva kera na kare ku murongo, kugira ngo buri kimwe cyose buri wese yazaniwe kandi yashyiriwe muri ubu buzima kandi muri uyu murimo utoroshye kibashe kubyara inyungu ndetse n’umusaruro.

Ni igihe rero cyo kuba maso kuri buri wese agasenga atisengesheje kandi agahagarara ku rugamba uko bikwiriye, kugira ngo koko roho nyamwinshi zibashe kubona iruhuko kandi zibashe kubona ikiramiro kuri buri wese; ngaho nimukomere ndabakomeje bana banjye, mbambitse imbaraga nimukomere ku rugamba muhagarare gitwari murwanye umwanzi, nanjye ndahari mu kubarwanirira kandi mu kubakomezamo imbaraga kugira ngo mukomere kandi mubashe kujya ku rugamba mwemye; ndi kumwe namwe muri byose kandi mbafashe ikiganza ubudatezuka namwe nimumfate ku gishura bityo tugendane muri byose kandi nkomeze kubateza intambwe ijya mbere, kuko ntifuza abaseta ibirenge ahubwo nifuza ko mwakwetuza bityo tukagendera mu muvuduko kandi tukagendera mu mbaraga, kuko muzifite kandi mukaba muzigabirwa uko bwije n’uko bukeye; nanjye rero nkomeje kubasendereza imbaraga zanjye kandi nkomeje kubasendereza ububasha bwanjye, kugira ngo buhore iteka bwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

NIMUKOMERE NDABAKOMEJE BANA BANJYE KANDI NDABASHYIGIKIYE, MBAMBITSE IMBARAGA Z’URUKUNDO RWANJYE, NIMUKATAZE TURI KUMWE MU RUGENDO NDABASHYIGIKIYE, KANDI MBAHAYE UMUGISHA WANJYE WA KIBYEYI KUGIRA NGO UBASENDERERE KANDI UBASAKAREHO AHO MURI HOSE; AMAHORO, IBIHE BYIZA TURATARAMANYE NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *