UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 13 WERURWE 2025
Mbifurije umunsi mwiza Ntore zanjye na DATA, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu bya buri munsi, ndi kumwe namwe ndi Yezu Kristu uganje muri mwe kandi nkaba utaramanye namwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi, kugira ngo mbatoze kandi ndusheho kubashishikariza iby’Ingoma yanjye n’iya DATA; nifatikanyije namwe rero nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko mbashyigikiye Ntore zanjye na DATA kandi nkaba nkomeje kubambika imbaraga z’urukundo rwanjye, kugira ngo zihore ziganje kandi zihore zigaragariza mu buzima bwanyu iteka ryose; ndi kumwe namwe rero mu kubavugurura kandi mu kubaha umugisha wanjye wa kibyeyi, kugira ngo ubakomeze kandi ubashyigikire mu minsi mibi.
Nimwakire rero imbaraga z’urukundo rwanjye kandi nimwakire ububasha bwanjye bubashyigikira kandi bubakomeza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kugira ngo roho zanyu koko zihore zikereye kunsanga kandi zihore zikereye kwakira ibyiza by’agatangaza mbagenera umunsi ku munsi, oya ntimugateshe isaro ry’agaciro gakomeye mu buzima bwanyu, ngo ribe imfabusa ahubwo nimumenye kuririnda kandi mumenye gucunga umutekano w’ibyiza byanjye na DATA twababibyemo, kuko hari byinshi dukomeje kubasesekazaho kandi hakaba hari byinshi dukomeje kubasendereza mu rukundo rwacu, kugira ngo koko roho zanyu zirusheho kurindwa kandi zirusheho gucungirwa umutekano mu buryo bukomeye.
Erega hari benshi umwanzi akomeje kugenda runono kandi akomeje kototera uko bwije n’uko bukeye, akabakoza hirya no hino mu buryo bukomeye, ariko kandi baragowe abo bose bakomeje guha umwanzi urwaho kandi baragowe abo bose bakomeje kumutiza umurindi nkana, bityo bakakira icyo abazaniye aho kwakira urukundo rwacu rubareshya kandi rubakangurira iteka n’iteka guhinduka ndetse no kwisubiraho, ahubwo bakihutira kwakira ibyo umwanzi abazaniye, abo bose baragowe kuko ububasha bwanjye n’ubwa DATA bubururukiyeho kandi bukaba buje guhana ndetse no guhemba abakoze nabi ndetse abakoze neza bakaba bakereye nabo kwakira ibihembo bibateguriwe.
Ntore zanjye na DATA rero muririnde kuba muri urwo ruhande rw’abiteguye kwakira ibihano ahubwo nimuharanire kwakira ibyiza by’agatangaza binkomokaho kandi bikomoka muri DATA, kuko ari byo bizabagirira umumaro kandi akaba ari byo bizafasha roho zanyu gutera imbere kandi akaba ari byo bizafasha buri wese kunsanga ndetse no kunsanganira aho nganje mu Ijuru; ndabategura rero kandi nkabateguza hakiri kare bana banjye kuko nta na kimwe gitungurana mu mugambi wanjye na DATA, ahubwo byose twabibahishuriye kuva kera na kare kandi tubishyira mu nteguro yacu idasanzwe, kugira ngo koko abari maso kandi abakereye kumva ndetse no kwakira ibyo tubakangurira uko bwije n’uko bukeye, birusheho kubagirira umumaro kandi birusheho kugirira roho zabo umumaro.
Namwe rero nkomeje kubashyigikira bana banjye kandi nkomeje kubaburira njye na DATA, kugira ngo murusheho guhinduka kandi murusheho guhindura uburyo cyane cyane muri ibi bihe bidasanzwe, kuko naje kwigaragariza buri wese kandi nkaba naraje kwitangira Ikiremwa Muntu aho kiva kikagera, mu kurushaho koko kugisabanisha n’urukundo rwanjye n’urwa DATA, kugira ngo mpindure byose kandi ndusheho guhindukiza bose mu rukundo rwanjye, ariko benshi bakomeje kwinangira imitima kandi bakomeje kwibeshya ku ijwi ryanjye ribareshya kandi ribahamagara umunsi ku munsi, bityo bakarushaho kugendera mu kigare cy’umwanzi, ariko kandi nkomeje gucyamurira buri wese guhinduka ndetse no kwisubiraho kuko iki gihe atari igihe cyo gukerezwa n’ibikorwa by’umwanzi, ahubwo nimuhinduke kandi muhindukire muhindukirira urukundo rwa DATA kugira ngo koko ruture muri mwe kandi rubigarurire ibihe nk’ibi ngibi.
Ndabakunda Ntore zanjye kandi bana banjye nshyigikiye, nkomeje kubambika imbaraga kandi nkomeje kubatsindira ibibatsinda mwebwe mwese muri mu ruhande rwanjye na DATA, kandi mwebwe mwese mukomeje kwakira umugisha wanjye nsesekaza ku banjye bose aho bava bakagera, cyane cyane ku bantega amatwi kandi ku bemera kugendana nanjye muri ibi bihe bikomeye, naje gukomeza gutegura ubuzima bw’Ikiremwa Muntu kugira ngo koko bubereho igisingizo gikomeye cya DATA mu buzima bwabo; muririnde rero kurambika kandi muririnde kurangara, kuko iki gihe ari igihe cy’ibikorwa bikomeye bya DATA, bityo tukaba dukomeje kururutsa ububasha bukomeye burinda kandi bucungira umutekano buri kiremwa cyose aho kiva kikagera, kugira ngo koko kirusheho kuba mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, nta kikigamburuje kandi nta kigishubije inyuma.
Namwe rero nkomeje kubitaho ijoro n’amanywa kandi nkomeje kubarinda, nkomeje kubashyira mu gishura cyanjye kugira ngo mbatwikire imbeho y’ubuhakanyi aho iva ikagera; muririnde rero kwikura muri ibyo byiza nabashyizemo kuko njye na DATA dukomeje kububakira amateka akomeye kandi tukaba dukomeje kubavugururamo imbaraga ndetse n’ububasha bibakomeza kandi bibashyigikira mu minsi mibi; nifatikanyije namwe rero nimukomere, kandi nimuhumure kuko mu rugendo mbafashe ikiganza kandi nkaba nkomeje kubarandatisha urukundo rwanjye rukomeye kugira ngo koko ruhore rwigaragariza muri mwe kandi ruhore rubatera ubutwari, ishyaka ndetse n’inyota byo kunsanga; nimukomere rero kandi nimuhumure kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbafashe ikiganza, nkaba niteguye kubarwanirira kandi nkaba niteguye kubarwanaho muri kimwe cyose, yemwe abansangana umwete ndetse n’ingoga nkagira nti “Nimukomere kandi mukomeze urugendo, kuko nanjye niteguye kubagirira neza muri buri kimwe cyose”.
Ngaho rero nimwakire intwaro z’urumuri zibafasha gutsinda kandi nimwakire ububasha bwanjye, kugira ngo koko bubakomeze mu rugendo rwanyu kandi bukomeze kubabatura aho muri hirya no hino ku Isi bityo murusheho gushishikarira imirimo yanjye n’iya DATA, kuko nkomeje kuyigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nimubereho kwakira ibyiza by’agatangaza mbabuganirizamo uko bwije n’uko bukeye, bityo mube itara rimurikiye bose kandi rimurikira Isi yose nta n’umwe rishubije inyuma cyangwa se ngo rimwirengagize, ahubwo nimubereho bose mu rukundo rwanjye n’urwa DATA kandi mubereho byose mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, mwakira imbaraga kandi mwakira ububasha tubabuganirizamo uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo bubafashe byose kandi bubafashe gutsinda, cyane cyane ibibatsinda kandi ibibaganza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kuko twazanye imbaraga kandi tukaba dukomeje kururutsa ububasha bukomeye, bukomeza gutsindira abacu aho bari hirya no hino, mu kuganza ibikorwa bibi by’umwanzi kandi mu kwirukana ikibi cy’umwanzi aho kiva kikagera mu buzima bw’Ikiremwa Muntu; icyo rero akaba ari cyo cyatuzanye mu gukomeza kurinda ndetse no gucungira umutekano Ibiremwa byacu biri hirya no hino, kugira ngo koko harusheho gushyigikirwa byinshi mu buzima bw’Ikiremwa Muntu aho kiva kikagera.
Nimugire amahoro rero ndabakunda kandi ndabashyigikiye Ntore zanjye kandi bana banjye nkunda, nimukomere kandi mukomeze urugendo turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye kuko muri mu muzabibu wanjye kandi mukaba mu rukundo rwanjye mu buryo budasubirwaho, ngaho rero nimwishime kandi munezerwe, kuri uyu munsi ukomeye w’ibikorwa byanjye na DATA, naje kubasendereza imbaraga ndetse n’ububasha, kandi naje kubavugururamo byinshi byiza bibakomeza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.
NIMUGIRE IBIHE BYIZA, TURI KUMWE TURATARAMANYE KANDI MBAHAYE GUKOMERA KURI BURI WESE, NDI YEZU KRISTU UMWAMI W’ABAMI UBATARAMISHIJE KANDI UTARAMANYE NAMWE IGIHE NK’IKI NGIKI, AMAHORO AMAHORO KUGUBWA NEZA KANDI IJORO RIHIRE KURI BURI WESE, MURARE AHARYANA BANA BANJYE, NDABAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO.