UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 04 GICURASI 2025
Mbasesekajeho imbaraga zanjye Ntore zanjye na DATA ndi Yezu Kristu Umwami w’Abami, uganje muri mwe kandi uganje mu bikorwa byanyu bya buri munsi kugira ngo mbashishikaze kandi mbahe imbaraga zanjye, mbahe ubutwari ndetse no gukomera cyane cyane mu bikorwa byanyu bya buri munsi; ndi kumwe namwe rero mu kubambika imbaraga kandi mu kubasesekazaho umutsindo wanjye n’uwa DATA, kugira ngo iteka ryose uhore wigaragariza muri mwe kandi uhore wumvikanira mu buzima bwanyu bwa buri munsi; ngaho rero nimwakire imbaraga zanjye kandi nimwakire ububasha bwanjye bubaha gutsinda kandi bukabaha gushobora byose nta na kimwe kibagamburuje ku mugambi wanjye na DATA tubafiteho, kuko ibi bihe ari ibihe byo gukomeza kubagaragarizamo integuro yacu nk’ab’Ijuru, kuko hari byinshi twateguriye muri buri wese kandi hakaba hari byinshi twavuganye na buri wese muri mwe; ni igihe rero cyo kubigaragaza kandi ni igihe cyo kubishyira ku murongo, kugira ngo koko buri wese abashe kumenya icyo ategurirwa ndetse n’icyo ahamagarirwa; ni ngombwa rero kuba maso kandi ni ngombwa kubaho mu rumuri rwanjye n’urwa DATA kugira ngo koko mubashe kumenya gutandukanya ikibi n’icyiza, dore kenshi umwanzi arabahenda kandi akabaryarya, akabahendesha ibidafite umumaro kandi ibidafite shinge na rugero, ariko iki gihe ni igihe nje gutabara abanjye kandi ni igihe nje kubereka urukundo rwanjye rukomeye njye na DATA, kugira ngo abo bose umwanzi yahejeje ku ngoyi mbashe kubabohora kandi mbashe kubigarurira mu buryo bukomeye kandi mu buryo butangaje, kuko nururukanye imbaraga ndetse n’ububasha bukomeza kandi burengera bose mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kugira ngo koko mbashe gutandukanya ikibi na Mwene Muntu.
Abanjye rero munkomeyeho nimukomere kandi mukomeze urugendo, kuko nje kubatabara kandi nkaba nje kubagaragariza ububasha bwanjye buhindura byose kandi bugashyira byose ku murongo, akaba ari yo mpamvu rero ntajya njya kure yanyu cyangwa se ngo mbatererane, ahubwo ndaganje ndi muri mwe nk’umwami watsinze kandi nk’umwami witeguye kubatsindira muri buri kimwe cyose; ubuzima bwanyu rero nibukomeze koko kubaka muri Uhoraho Imana kandi nibukomeze kuyoborwa na Roho wanjye bityo abaturemo kandi abavugurure, aganze mu itima yanyu bityo asese akandi yirukanemo ikibi ndetse n’ikizira cyose aho kiva kikagera, kuko koko aho ntashye umwijima urahunga kandi aho Roho Mutagatifu atashye imbaraga ze zose zirahunga kandi zikegezwayo burundu, ni yo mpamvu rero mu bihe nk’ibi ngibi dukomeje kwibasira abo umwanzi yigaruriye kandi tukaba dukomeje kwibasira ibikorwa bye bibi kandi bibisha aho biva bikagera, kugira ngo koko turusheho gutsemba kandi turusheho kuribata ikibi cy’umwanzi aho kiva kikagera; mu mbaraga zacu rero zitavogerwa tukaba tuje kwigaragaza mu bubasha bwacu bukomeye kandi tukaba tuje kwigaragaza mu mbaraga zacu zidasanzwe, mu gukomeza kwigarurira Mwene Muntu kandi mu gukomeza kumurengera aho ava akagera, kugira ngo koko turusheho kumutandukanya n’ikibi ndetse n’ikizira cyose aho kiva kikagera.
Harahirwa rero abari maso kuko nje kuvomerera benshi muri ibi bihe kandi nkaba nje gukiza Isi ndetse n’abayituye, urugamba rwa buri munsi Ikiremwa Muntu kirwana kandi gihuriramo narwo ku Isi, nkaba nje kuvuya ndetse no kuvuyanga ibikorwa by’umwanzi byose aho biva bikagera; harahirwa rero abiteguye kwakira izo mbaraga mbazaniye kandi harahirwa abiteguye kunyakira n’umutima wabo ukeye kandi utuje, kuko abo bose biteguye kugororerwa ibyiza by’agatangaza binkomokaho kandi bikomoka muri DATA, kandi bakaba biteguye kwakira imbaraga nshya mbabuganirizamo kandi mbagenera uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo koko zikomeze gutengeneza amayira yabo ya buri munsi; namwe rero Ntore natoye kandi Ntore nkomeje kandi nshyigikiye muri uru rugendo, nimurusheho kwitegura kandi murusheho kuntega amatwi cyane cyane muri ibi bihe kugira ngo nze ngendane namwe kandi nze nturane namwe koko, nk’uko nabateguye kandi nkabategurira ibi bikorwa bidasanzwe nkorana namwe uko bwije n’uko bukeye, muririnde rero kwandavuza izina ryanjye kandi muririnde kurikoza isoni mugenda uko mwishakiye kandi mugendera ku byo mushatse byose, ahubwo nimunyige ingendo kandi murusheho kuntega amatwi, bityo mugendere mu njyana y’icyo mbifuzaho kandi mugendere mu njyana y’icyo DATA abifuzaho, ibyo byose bizabafasha kwiyubaka kandi bizabafasha kubaka Isi ndetse n’abayituye, kuko ari wo mugambi tubafiteho kandi akaba ari cyo twabatoreye kandi twabahamagariye kuva kera na kare; ngaho rero iyo nzira mbatoza uko bwije n’uko bukeye nimuyikomeze kandi muyikomereho, dore umwanzi akomeje gushakashaka benshi hirya no hino kugira ngo abamire bunguri kandi abaconcomere, ariko kandi mwe murarinzwe kuko muri mu ruhande rwanjye na DATA kandi mukaba mucungiwe umutekano iburyo n’ibumoso, abamalayika ndetse n’abatagatifu baraganje bari muri mwe kandi bababumbiye hamwe kandi bababumbatiye hamwe mu rukundo rwacu nk’ab’Ijuru, kugira ngo koko mukomeze kurindirwa mu bubasha bwacu kandi mukomeze gucungirwa umutekano, mukomeze kurindwa imbeho y’ubuhakanyi, kuri buri wese rero nakomeze guharanira icyo cyiza yabibwemo kandi nakomeze kugicungira umutekano mu buryo bukomeye, kuko umwanzi akomeje gushaka abo yoga runono kandi akaba akomeje gushakisha abo yakwigarurira ariko abanjye nkunda kandi abo natoye hirya no hino, nkomeje kubategura kandi kandi nkomeje kubateguza nshishikaza kandi ntota, kugira ngo batagwa mu rwobo kandi batagwa mu mitego y’umwanzi babyita ibikino.
Ngaho rero nimusenge kandi murusheho kuba maso, mwambaze ubutitsa kandi mutakambire Isi ndetse n’abayituye, kugira ngo koko ububasha bwanjye n’ubwa DATA bwururukire gutabara ndetse no kurengera abazahajwe n’umwanzi mu buryo bukomeye; ndahari rero mu kubategura kandi ndahari mu kubarindisha ububasha bwanjye kugira ngo mvugurure kandi nsenye ndibate imbaraga z’umwanzi aho ziva zikagera bityo nubake bundi bushya njye na DATA; ngaho rero nimukomeze kwitegura ibyo bikorwa byanjye na DATA kuko tuje vuba bidatinze kugira ngo twigaranzure umwanzi mu buryo bukomeye, wigaruriye Mwene Muntu kandi akamufata bugwate mu buryo bukomeye; tuje gutabara kandi tuje kurengera Kiremwa Muntu aho kiva kikagera kidutakambira kandi kidutabaza ijoro n’amanywa, kugira ngo koko tugaragaze ububasha bwacu butsinda kandi bugahigika byose mu rukundo rwacu nk’ab’Ijuru.
Nimugire ibihe byiza rero bana banjye, nkomeje kubakomeza kandi nkomeje kubashyigikira, kugubwa neza kuri buri wese, turataramanye kandi mbambitse imbaraga zanjye ndi Yezu Kristu Umwami w’Abami kandi nkaba uwatsinze Shitani, namwe rero nkaba niteguye kubatsindira muri buri kimwe cyose, nimunyemerera nkakorana namwe urugendo kandi namwe mukemera gukora urugendo rwo guhindura byose mu rukundo rwanjye n’urwa DATA; nimugire ibihe byiza gukomera ndetse no gukataza, ndabakunda Ntore zanjye na DATA, nimwakire umugisha wanjye wa kibyeyi ubakomeza kandi ubashyigikira, mu izina ry’IMANA DATA, IMANA MWANA ari we njye uganje muri mwe, na ROHO MUTAGATIFU uganje mu buzima bwanyu kandi akaba akomeje guturana namwe ibihe byose; ububasha bwacu rero nibubakomeze kandi nibubashyigikire mu bikorwa nk’ibi, kandi mu bihe nk’ibi ngibi bidasanzwe dukomeje gukorana namwe urugendo.
AMAHORO IBIHE BYIZA KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI YEZU KRISTU UMWAMI W’ABAMI, AMAHORO AMAHORO.
