UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 17 GICURASI 2025

Mbambitse imbaraga kandi ndabashyigikiye Ntore zanjye njye na DATA, ndi Yezu Kristu w’i Nazareti ubarwanira uru rugamba kandi ubahorera ku rugamba igihe cyose kugira ngo murwane kandi mutsinde muri buri kimwe cyose, bityo rero nkaba mporana namwe kandi nkaba nkomeje kugendana namwe mu bikorwa bigiye bitandukanye bya buri munsi kugira ngo mbahe imbaraga zanjye kandi mbasenderezemo ububasha bwanjye njye na DATA, bityo imirimo yacu irusheho kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; ndahari ndaganje rero nk’Umwami watsinze, kandi niteguye gutsindira muri mwe ibihe byose, ngaho rero namwe nimuhore mutsinda kandi muhore mwigaranzura umwanzi mu buryo bukomeye, kuko ubwo bubasha mbubaha uko bwije n’uko bukeye kandi mukaba mugabirwa na DATA imbaraga za buri munsi zo guhashya ndetse no kurushaho gutsinda umwanzi mwivuye inyuma, ngaho ibyo byose nimubikoreshe kuko igihe nk’iki ngiki ari igihe cyo kugaragaza koko ko tubatuyemo kandi akaba ari igihe cyo kugaragaza ibyiza by’agatangaza twababibyemo kuva kera na kare, bityo buri wese akaba agomba gukora koko atikoresheje kandi akaba agomba gukorana imbaraga ndetse n’ububasha bukomeye, kugira ngo koko arusheho kugera ku mutsindo nyakuri; erega hari benshi umwanzi akomeje kwigarurira kandi hari benshi umwanzi akomeje gutwara mu buryo bwa bucece ariko kandi abari maso nkomeje kubarwanaho kandi nkomeje kubarwanirira, kuko ndi Umukiza kandi nkaba Umurengezi w’ubuzima bw’Ikiremwa Muntu bwose aho buva bukagera, namwe rero nkaba nkomeje kubarengera aho muri hose kandi nkaba nkomeje kubacungira umutekano muri buri kimwe cyose kugira ngo murindwe kandi mucungirwe umutekano nta kibagamburuje mu kwemera ndetse no mu kwizera twabashyizemo njye na DATA, bityo rero iteka ryose nimuhore muzirikana iyo neza kandi nimuhore muzirikana urwo rukundo twabagiriye mu kubiyegereza kandi mu kubagaragarizamo imirimo yacu ihambaye kandi mu kubakoreramo ibikorwa byacu bikomeye, kugira ngo namwe mubereho koko kubisakaza hirya no hino ku Isi.

Erega dukomeje gukorana ibikorwa bidasanzwe bya buri munsi kandi nkomeje kugendana namwe urugendo rukomeye kandi rurerure, kuri buri wese rero nakomeze gutera intambwe ajya mbere kandi nakomeze gukataza muri buri kimwe cyose nkomeje kubahamagariramo njye na DATA, kugira ngo imirimo y’ibikorwa byacu irusheho kwigaragaza kandi irusheho kumvikanira mu batuye iyi Si, kuko mwagizwe ibyambu benshi bagomba kwambukiraho koko, bityo rero mukaba mugomba kwemera kwambutsa abemera ndetse n’abatemera aho bava bakagera, kuko koko ibyo byose nanjye nabinyuzemo ndi Kristu Nyagasani, ni yo mpamvu namwe mugomba kwemera byose kandi mukemera kwakira byose, haba ibibananiza kandi haba ibibasubiza inyuma mu kwemera, nimwemere kwakira buri kimwe cyose kuko ibigeragezo ndetse n’ibitotezo ari njye byabanjije, ni yo mpamvu rero nkomeje kubitoza abanjye aho bari hirya no hino kugira ngo koko babeho bisanisha nyakuri n’inzira yanjye nanyuzemo mu buryo bwari bukakaye ariko kandi nkemera gutwaza kugeza ku ndunduro, namwe rero nkomeje kubatoza kwihangana ndetse no kwakira byose mu rukundo Ntore zanjye na DATA, kuko hari byinshi nkomeje kubategurira kandi mukaba mugomba kubinyuramo gitwari kandi mukaba mugomba kubinyuramo mwemaraye nta na kimwe kibashubije inyuma kandi nta na kimwe ibaciye intege mu rugendo, ahubwo nimutabaze imbaraga zanjye n’iza DATA, kugira ngo tuze kubarwanirira kandi tuze kubarwanaho muri buri kimwe cyose, bityo dusobanure ibidasobanutse kandi dushyire ku murongo ibitari ku murongo cyane cyane mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko mbareba kandi nkabitekereza mu nkebe z’imitima yanyu, Ntore zanjye na DATA, nkabona hari byinshi bibagora kandi bikabananiza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, ariko kandi nkaharanira kuza kubakomeza kugira ngo mudacika intege mu rugendo bityo nkaza kubaronsa imbaraga ndetse n’ububasha bwanjye, kugira ngo bibarinde gutsikira ndetse no gutsitara mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Ngaho nimukomeze kwakira urwo rukundo rwanjye rutsinda byose kandi rugashoboza buri wese kugera ku ndunduro y’ubuzima bwe bwa buri munsi, kugira ngo ruture mu mitima yanyu ruganze kandi rutegeke muri buri umwe umwe bityo ruhore rwisesurira ku baruzi ndetse n’abataruzi, ku baruzirikana ndetse n’abataruzirikana, kuko hari benshi nkomeje kugenderera mu mpuhwe zanjye zidasanzwe nkomeje kugaragariza Isi muri rusange, ariko benshi bakarangwa no kumpunga ndetse no kurushaho kuntera umugongo, ibi bihe rero akaba ari ibihe byo gukomeza gukangura abanzi ndetse n’abatanzi, abanyemera ndetse n’abatanyemera aho bari hirya no hino, kugira ngo koko barusheho gusobanukirwa urukundo rwanjye rwemeye kubitangira kandi rwemeye kubigurana ku musaraba, n’ubwo benshi batabasha kubyumva cyangwa se ngo babihe agaciro mu buzima bwabo bwa buri munsi, ariko kandi abemera aho bava bakagera bari hirya no hino bazirikana urukundo rwanjye kuva mu ntangiro kugera ku iherezo, abo bose mbakomeresha amaraso yanjye y’igiciro nameneye ku musaraba bityo nkabaha gutsinda mu mbaraga zanjye zitavogerwa kuko ari zo zanshoboje nanjye muri byose bityo nkabasha kugera ku mutsindo, ni yo mpamvu rero nkomeje kugabira izo mbaraga abanjye bose aho bava bakagera kugira ngo muri ibi bihe bikomeye benshi babashe gukomera ndetse no gukataza mu rugendo rwabo rwa buri munsi.

Namwe rero bana banjye kandi Ntore zanjye, mbagabiye urwo rukundo ruhoraho kandi mbagabiye izo mbaraga zanjye zishoboza byose, kugira ngo zihore zigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kandi zihore zibafasha gutsinda koko ndetse no kuganza umwanzi mwivuye inyuma; nimukomere ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu bya buri munsi, kuko nkomeje gutsindira muri mwe kandi umutsindo wanjye n’uwa DATA ukaba ukomeje kumvikanira mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nimugire amahoro turi kumwe ndabakunda ndabashyigikiye kandi ndabazirikana mu bikorwa byanyu bya buri munsi, ndi Yezu Kristu Umwami w’Abami ubakomereje intambwe kandi ubashyigikira mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kugira ngo mbateze intambwe mu kwemera ndetse no mu kwizera, bityo iteka ryose nimuhore rero mumurikiwe n’urumuri rwanjye ruhoraho, kandi nimuhore murasiwe n’umucyo wanjye nkomeje gusesekaza ku banjye aho bari hirya no hino, kugira ngo koko nkomeze kubigaragariza kuko ndi Imana iganje rwagati muri bo; namwe rero nkomeje kubabera Umushumba nyakuri kandi nkomeje kubayobora mu rwuri rutoshye kuko mbaragiye koko mu rwuri rwanjye njye na DATA, kugira ngo dukomeze kuhabahera amata meza y’ikivuguto y’Ijambo ryanjye njye na DATA, kugira ngo rirusheho kubacengera kandi rirusheho kunyura imitima yanyu bityo ihore itunyotewe kandi ihore idufitiye urukundo ndetse n’urukumbuzi ruhoraho.

Amahoro rero nkomeje kubatera ubutwari mu rugendo kandi nkomeje kubakomereza intambwe muri buri kimwe cyose ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, amahoro, ibihe ibyiza, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu mbaraga zanjye zitavogerwa kandi mu bubasha bwanjye budasanzwe nkomeje kubagaragarizamo uko bwije n’uko bukeye, mu gukorana namwe imirimo ikomeye kandi mu gukorana namwe ibikorwa bihambaye, nkaba nkomeje kubashyigikira kandi nkaba nkomeje kubakomeza, kugira ngo mukomeze gutera intambwe mujya mbere, ndabashyigikiye rero kandi ndabakomeje kandi mbahaye umugisha wanjye ubashyigikira kandi ubakomeza kugira ngo namwe mubashe kuwusangiza abatabasha kuwakira mu buzima bwabo uko bikwiriye, nimuwakire rero mu bumwe bw’IMANA DATA, n’IRYANJYE n’IRYA ROHO MUTAGATIFU, nubashyigikire kandi nubakomeze mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, turi kumwe turataramanye ibihe byose.

NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE URUGENDO TURI KUMWE, AMAHORO MBIFURIJE IJORO RYIZA KANDI KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *