UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 02 KANAMA 2025
Ndabakomeje kandi mbambitse imbaraga bana banjye nimukomere kandi mukomeze gukotanira urugamba rwa roho zanyu ndetse n’iz’abandi bose bari hirya no hino kuko nabashyizeho nk’abarinzi kandi nkabashyiraho nk’abacungamutekano b’Isi yose, kugira ngo hatagira roho zirohamishwa n’ikibi cyose aho kiva kikagera, bityo rero nimukomeze kureberera buri wese nta n’umwe musize inyuma kandi nta na kimwe musize inyuma, kuko nanjye nkomeje kubacungira umutekano kandi nkaba nkomeje kubongeramo imbaraga z’ububasha bwanjye kugira ngo zibashyigikire kandi zibakomeze mu bikorwa byanyu bya buri munsi; ndi kumwe rero namwe kandi nifatikanyije namwe muri byose, nimukomere kandi mukomeze urugendo, kuko mbashyigikiye nk’umubyeyi ubakunda kandi nkaba nkomeje kubaha urukundo rwanjye mu buryo budasubirwaho, kugira ngo mushishe mwumva kandi murusheho gutetera ku bibero byanjye; erega ndabateruye kandi ndabahetse nimwumve koko ko ndi umubyeyi uganje rwagati yanyu kandi mwumve iteka urukundo rwanjye mu mitima yanyu bityo ruhore rubahihibikanya, cyane cyane mu kurushaho gukora icyiza kandi mu kurushaho kwitandukanya n’ikibi kandi ikizira Uhoraho Imana yanga urunuka, kuko nkomeje kubatoza icyiza aho kiva kikagera kandi nkaba nkomeje kubatoza imigenzo myiza koko ibereye abana b’Imana aho bava bakagera.
Harahirwa rero abanyumva kandi harahirwa abanyumvira iteka bityo bakagendera ku cyifuzo cy’umutima wanjye, kandi bakagendera ku cyo mbatoza uko bwije n’uko bukeye, abo bose barahirwa kandi barahiriwe, kuko bazabona ibihembo bishimishije kandi bakaba bazahabwa ingororano zidashira zo mu bwami bwo mu Ijuru; mwebwe rero mukomeje kunangira imitima kandi mukagendera kure urukundo rwanjye nkomeje kubakangurira kugaruka bwangu kandi guhindukirana ingoga mukava mu kibi umwanzi yabashyizemo kugira ngo mwongere kwegera kandi mwongere kwiyegereza urukundo rwanjye ruhoraho nkomeza gusesekariza ku banjye aho bari hirya no hino, kandi nkaruha benshi kugira ngo babashe kwiyumvamo iruhuko ndetse n’ibyishimo binkomokaho; nta Kiremwa na kimwe rero njya nsiga inyuma kandi nta Kiremwa na kimwe njya nibagirwa kuko mwese nabahawe munsi y’umusaraba w’umwana wanjye kugira ngo mbiteho kandi mbatoneshe mbashimishe igihe kiri ngombwa, bityo rero abari mu rugendo rugana Imana mwese nimukomere kuko mumfiteho umugabane udateze gusibangana kandi mukaba mumfiteho ibyishimo mu buzima bwanyu, kuko nanjye bana banjye nk’uko mpora mbabwira ko muri indabo nuhirira uko bwije n’uko bukeye, ni byo koko ndabakunda kandi mpora iteka nuhirira roho zanyu kugira ngo mbarinde imbeho y’ubuhakanyi kandi mbarinde ubukonje bw’umwanzi, bityo rero namwe nimukomeze gutera agatambwe mujya mbere kandi mukomeze gukomezanya, cyane cyane mu mirimo ya gitumwa muhamagarirwa cyane muri ibi bihe.
Nimukomeze gushyigikirana kandi mukomeze gufatana urunana mu rugendo rwanyu mwirinde icyabasubiza inyuma kandi mwirinde icyabatatanya kuko kitaba kinkomotseho ahubwo zyaba gikomotse ku mwanzi, icyo cyose rero nimukirinde kandi nimukomeze kukininira cyane cyane mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko hari amajwi menshi akomeje gukomanga mu mutima wa Mwene Muntu kandi hakaba hari amajwi menshi akomeje kuyobya abemera bose aho bava bakagera, kugira ngo bave mu cyo batorewe kandi bahamagarirwa cyane cyane muri ibi bihe, kuko umwanzi afitiye umujinya ndetse n’uburakari benshi cyane cyane bakomeje kugendera mu nzira y’icyo Uhoraho Imana abifuzaho cyane cyane muri ibi bihe, bityo umwanzi agahora abagendaho kandi agahora barwariye inzika mu buryo budasubirwaho, kuko yifuza kubarindimurira mu kibi yifuza kandi akaba yifuza kubasubiza inyuma mu buryo bukomeye, kugira ngo bagwe mu rwobo koko akomeje gutegurira abemera bose, ariko kandi ntituzemera umwanzi yigarurira abacu aho bari irya no hino, ku batumenye kandi ku bakomeje kutwizirikaho ibihe ndetse n’imburabihe; turahari kugira ngo tubarwaneho kandi tubarwanirire kuri roho ndetse no ku mibiri, turahari kugira ngo tubatize imbaraga ndetse n’ububasha bwo gutsinda ikibi aho kiva kikagera, kandi no gutsiratsirisha ububasha bwacu ububasha bwa Nyakibi, bityo tukaba dukomeje kugenda twambika imbaraga abacu aho bari hirya no hino, kugira ngo bagire ireme koko mu by’Ijuru bityo umwanzi naza abashaka kandi abasatiriye ahungwe kandi yegezweyo n’ububasha bwacu mu buryo bukomeye kuko dukomeje kugenda twambika benshi imbaraga zitavogerwa kandi tukaba dukomeje kugenda twambika benshi ububasha butavogerwa, budukomokaho njye na DATA kugira ngo imirimo yacu koko irusheho kwigaragariza abemera ndetse n’abatemera.
Nkomeje rero kubategura kandi nkomeje kubateguza bana banjye, nimuhore mukereye kurwana urugamba kandi muhore mwambariye urugamba ibihe byose, oya ntimukarambike intwaro mwahawe kuko ari igihe cyo kuzibatura kugira ngo mujye ku rugamba mwemye kandi mwemarariye umutsindo wanjye n’uwa DATA, kuko nta n’umwe nifuza ko yagenda atseta ibirenge ahubwo nifuza ko mwese mwabadukira rimwe kandi mugahagararira icyarimwe neza ku rugamba kugira ngo umwanzi naza ashaka kubasatira ndetse no kurushaho kubiyegereza asange koko mwiteguye kandi mukereye kumuhinda ndetse no kumurwanya mu buryo budasubirwaho; ni yo mpamvu rero iteka ryose nza kubongeramo imbaraga ndetse nkaza kongera amasasu mu ntwaro zanyu kugira ngo mutsinde kandi muribate ubumara bw’umwanzi bwose aho buva bukagera kuko ntifuza ko hari n’umwe bwagiraho ijambo kandi nkaba ntifuza ko hari n’umwe bwagiraho ububasha, ni yo mpamvu nkomeje iteka kubatoza iby’urugamba kandi nkomeje kubatoza iby’uburwanyi butaretsa kugira ngo koko mube abarwanyi nyakuri, murwanirira Ingoma y’Ijuru kandi murwanirira Isi yose muri rusange, kuko hari benshi barambitse kandi hakaba hari benshi barangariye mu bibi bigiye bitandukanye; ni ngombwa rero guhora muri maso kandi ni ngombwa guhora musenga mwambaza kandi mutamba ubutitsa kugira ngo koko roho nyamwinshi zirokoke kandi zakire uburokorwe bwacu.
NIMUGIRE AMAHORO NDABAKOMEJE BANA BANJYE KANDI NDABASHYIGIKIYE MBAMBITSE IMBARAGA, MBAHAYE GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA MURI BURI KIMWE CYOSE KUKO MBAFASHE IKIGANZA KANDI NKABA MBARANDATISHIJE UKUBOKO KWANJYE K’UBUTWARI, KUGIRA NGO MURUSHEHO KURINDWA KANDI MURUSHO GUCUNGIRWA UMUTEKANO NAKO; NIMUGIRE AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA, TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’URUKUNDO RUHORAHO, AMAHORO AMAHORO.