UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU BWO KU WA 05 UGUSHYINGO 2025

Amahoro Ntore zanjye kandi Ntumwa zanjye dutaramanye kuri uyu munsi, nimugubwe neza kandi mwishimire mu rukundo rwanjye n’urwa DATA kuko mbasanganije amahoro n’urugwiro, kugira ngo mbakomeze kandi nkomeze gushyigikira intambwe ya buri umwe umwe muri mwebwe; mbarangaje imbere mu bikorwa by’urugamba mu buryo bukataje kandi mu buryo bukomeye, kuko turi kurwana hamwe urugamba rwa nyuma rwo gusenya ikibi mu mbaraga ntavogerwa kandi imbaraga zitavuguruzwa; ndabashyigikiye rero ntimukadohoke kandi nimugacike intege mu rugendo kuko naje gushimangira ibikorwa byanjye muri mwe kandi kubambika no kubuzuzamo ububasha bukomeye, kuko igihe nk’iki ari igihe cyo gukora twihuse nk’ab’Ijuru kugira ngo dutegurire abacu ibyiza; Ntore Ntumwa twatoye kandi twatoranyije turi kumwe mu njyana ikomeye y’ibikorwa bidasanzwe, mu gukwirakwiza imbaraga n’ububasha ku Isi yose, kugira ngo twigarurire Kiremwa Muntu kandi tumwubakire amateka mashya ashingiye mu gushaka kwanjye n’ukwa DATA; ni igihe rero cyo kwigarurira byose kandi kubabumburira ibitabo bishya kugira ngo tubereke kandi tubigishe ibikorwa bishya bibereye koko abana b’urumuri; Ndi Jambo-Rumuri ubayoboye  kandi ubarangaje imbere mu bikorwa by’urugamba rwa nyuma mu buryo bwo kuzuza no gutengeneza, kuringaniza amayira ya Kiremwa Muntu, mukaba rero mwarashyizwe imbere ku rugamba kugira ngo muhagararire ibikorwa byacu mu buryo budasanzwe, mu nkunga mutera benshi barangaye kandi barambitse bumva ko bashoje urugendo cyangwa basubitse urugendo.

Mbakomejemo imbaraga ntagatifu kugira ngo roho wanjye asendere mu mitima yanyu, kugira ngo abakomeze bityo abafashe muri byose, abamenyeshe ibyo mutamenya kandi abasobanurire mu buryo bwimbitse, mu buryo bwo kubambika kandi mu buryo bwo kubatagatifuza kugira ngo muhindurwe ibyaremwe bishya mu buryo budasanzwe kuko turi mu nteguro ikomeye kandi ikataje; njyewe na DATA rero twarabateguye kandi dukomeje kubategurira amayira, kugira ngo ibyiza byacu kandi imbaraga n’ububasha bwacu bukomeze bwumvikane muri mwe; isengesho rya buri wese kandi igihe cyose muhuriye hamwe muhuje imbaraga z’isengesho hari byinshi nkora munsi kandi hari byinshi nkora mu Biremwa byose, kuko muhetse Isi mu buryo budasanzwe kandi mu guhuriza hamwe imbaraga z’isengesho tukaba dufite byinshi tunyeganyeza mu Isi, mu buryo bwo gucogoza ubukana bw’umwanzi kandi kubirindura no gusenya mu buryo budasanzwe bwo guhagarika ibikorwa bibi by’umwanzi; mubereye rero Isi yose ku rugamba mu buryo yo itabibona ndetse n’abari mu Isi batabibona, ariko imbere yanjye n’imbere ya DATA, akaba ari igikorwa kinejeje umutima wanjye; mbasesuyeho urukundo rwanjye kugira ngo mukomeze mwakirane ikibatsi cy’urukundo gukunda bose mu rukundo rwanjye nk’uko nabakunze, kuko niteguye gukorana namwe imirimo n’ibitangaza kandi nabiyegereje mu buryo budasanzwe, kugira ngo ngire byinshi nubaka kandi ngire byinshi nkorera muri mwe bigomba kubohora Isi.

Ndabakunda Ntore Ntumwa zanjye, nimukomere kandi mwishime kuko turi kumwe hamwe ku rugamba, mbaha integuro yo kurengera abanjye haba abo DATA yateguye mwese, hakaba rero igihe cyegereje kugira ngo dusohoze isezerano ryacu; nimuhore muri maso rero muhagaze neza ku rugamba kandi muhore mwiteguye kuko igihe kiri bugufi kandi cyegereje kugira ngo ugutabarwa kugaragare ku bacu; turi ku rugamba rero kugira ngo tubuzurize isezerano kuko ibyo mwateguriwe mwateganyirijwe ari ibyanyu kandi namwe mukomeje guhagarara mu muhamagaro neza, mu buryo bw’isengesho, icyo nifuza kandi nshaka, ari uko buri wese yakwiyongeramo imbaraga zo kwisukura no kwitagatifuza, kugira ngo buri wese yimirize imbere urukundo rukunda bose kandi urukundo rutarobanura kuko igihe kigeze kugira ngo urukundo ari rwo rutsinda byose kandi urukundo rujye ku isonga mu buryo bwose, dore ko rwakonje mu Isi kandi mu bantu rwakonje, igihe rero kikaba kigeze kugira ngo dukongeze ikibatsi cy’urukundo mu bantu, bityo buri wese yibonemo mugenzi we kandi yiyumvemo mugenzi we nk’umuvandimwe; nje gusenya mu buryo bukomeye ibyo umwanzi yubatse mu bantu kugira ngo dutangire bundi bushya, bityo dushyireho ibishya kugira ngo ibisazira bizimire mu buryo budasanzwe; ni igihe rero cyo guhindura injyana, imyumvire n’imitekerereze ngiki, kuko henshi tuje gukubura ndetse no kuhakoropa mu buryo budasanzwe, kugira ngo tubamese kandi tubasukure mu buryo bwimbitse kugira ngo buri wese abereho Ijambo ryanjye n’irya DATA kandi buri Kiremwa Muntu uri ku Isi abereho gukuza Izina ryanjye n’irya DATA.

Ndabakunda kandi ndabashyigikiye, nimukomere kandi mwambare imbaraga za Roho Mutagatifu, kugira ngo muhagarare gitwari kandi mukomeze kwambutsa benshi, kuko mu isengesho ryanyu hari isengesho ribohora kandi ritabara, ritanga imbaraga kuri mwebwe no ku bandi, kuko igihe cyose muhetse Isi yose, muyisabira kandi musabira benshi guhinduka, hari byinshi bikorwa mu buzima bwanyu, bityo mukaba mwihunikiye ubukungu bwinshi kandi mwihunikiye iby’ingenzi kandi iby’ingirakamaro; nimukomere rero kandi mukomeze mwishimire muri iyi nteguro no muri uru rugendo, mukomeze mufatane urunana kandi mube abasangirangendo mu bikorwa bidasanzwe, mwirinde ikibi n’ikizira cy’umwanzi mukigendere kure kuko iki gihe ari igihe cyo kwinjiramo mu buryo budasanzwe mu mitima yanyu, kugira ngo mugosore kandi mushungushure icyitwa ikibi gikurwe mu mayira, kuko nyine njyewe na DATA tuje mu bikorwa bidasanzwe byo gusura Isi kandi kugenderera abari mu Isi, kugira ngo dukubure imyanda iyo ari yo yose, icyo nkunda murakizi kandi icyo mwateguriwe n’icyo nabasezeranyije murakizi, ni igihe rero cyo kwitegura kugira ngo buri wese anyakire kandi yakire DATA mu mutima usukuye ukeye kandi utunganye uzira ikizinga kandi uzira ubwandu.

Ndabakomeje rero kugira ngo imyiteguro yanyu ikomeze ibe mihire kuko ari igihe cyo gucana ku maso kandi guhora iteka mwiteguye kuko mutazi umunsi n’isaha DATA yagennye kandi yateguye, wo kugaragaza imirimo n’ibikorwa bye, imikorere yacu rero irakomeye kandi iratangaje, kandi ntitwifuza gutungura Isi no gutungura abacu, kuko iteka ryose duhora tubategura uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo abacu buri saha buri segonda bahore bari maso kandi bature mu gushaka kwacu ubuziraherezo, kuko twifuza ko buri wese yagira intego n’umugambi wo guhora iteka imbere yanjye n’imbere ya DATA, mukora ugushaka kwanjye n’ukwa DATA; erega dukunda Ibiremwa mu buryo bwuzuye kandi koko turabakunda ari yo mpamvu benshi mu Isi bafite ubuzima cyangwa bagihumeka, kuko Mwene Muntu iyo acumuye tutamuca cyangwa se ngo duhutireho tumuhane, iyo bigenda bityo ntawe uba ugihumeka mu Isi kandi ntawe uba ugihagaze ukigaragara, kuko benshi mu maso yacu ari abahemu kandi benshi bajya kure y’urukundo rwacu, buri kanya buri saha buri segonda, buri Kiremwa Muntu rero abeshejweho n’impuhwe, ariko kandi igihe cyo kugira ngo izo mpuhwe zakirwe ni iki kugira ngo buri wese azivome, zimugirire umumaro kandi zimufashe no guhinduka no guhindukira, impuhwe zanjye rero n’iza DATA zirahari kuko ari yo mpamvu Isi igihagaze ndetse n’abayiriho bariho, akaba rero turindiriye kandi dutegereje guhinduka no guhindukira kwa bamwe bakijarajara hirya no hino, kugira ngo twuzuze integuro twagennye kandi twateguye, duhora iteka turindiriye kandi duteze ibiganza, kugira ngo ushaka ubutungane cyangwa ushaka guhinduka no guhindukira kugira ngo ahabwe inkunga kandi ahabwe imbaraga zimufasha kuba aho agomba kuba, ndetse no kuba mu gushaka kwacu uko tubyifuza; urugamba twararutangiye kandi urugendo rurakomeje rurakataje kuko Isi yose tuyifitiye umugambi ukomeye, kandi isaha n’umunota bitazarenga DATA yifuza yagennye yateguye tutagaragaje ibikorwa byacu mu Isi, mu buryo bwo guhindura no guhindukiza bose.

Mwebwe rero twabahishuriye byose tubagira inshuti n’inkoramutima zacu mu buryo budasanzwe, kuko muri abana bo mu rugo mutari abana bo hanze, mwahishuriwe byose rero nimukomere mukataze muhore iteka mwiteguye kandi muhore iteka muri maso, kuko Njyewe na DATA imikorere yacu kandi ibikorwa byacu biri bugufi kandi twiteguye kugaragaza imbaraga n’ububasha bwacu mu bacu mu buryo budasubirwaho; erega imyiteguro ni yose ku bacu, kuko imbaraga n’ububasha dukomeje kubusakaza kandi kubutanga, ku bateze ibiganza bari maso tukaba dukomeje kubana namwe mu buryo bw’isengesho, mu buryo bwo kubamurikira kandi kubazamura mu ntera, kugira ngo tubatambutse aho ubwanyu mutatambuka kandi tubageze mu gika twifuza dushaka; Uru rugendo ntabwo rwabaye imfabusa, mu rugendo twasabye buri wese kwigomwa no kwirekurira mu biganza byanjye n’ibya DATA, nkaba rero ndubakomereje kugeza mugeze ku ntsinzi mu buryo bufatika kandi mu buryo bw’umugaragaro, kandi nta kabuza ku bemera kandi ku bizera Ijambo ryanjye, njyewe na DATA turi hafi gutabara mu nteguro ikomeye n’umugambi udasanzwe dufite wo guhindura amateka ya Kiremwa Muntu ndetse n’Isi yose muri rusange, kugira ngo abo nameneye amaraso kandi nacunguye mwidagadurire mu byishimo, mu mahoro n’urukundo.

Ndabakunda ndabashyigikiye, mbahaye umugisha ku bw’ubwitange kuri buri wese kandi ku bwo guhorana inyota buri wese ibyiza by’Ingoma y’Ijuru nimubivomererwe rero kandi mubironswe mu mbaraga z’ububasha bwanjye n’ubwa DATA, turi kumwe kandi turabashyigikiye intambwe ku yindi kuko dukomeje gufata ikiganza buri wese, kugira ngo tumugeze aho yifuza kandi ashaka; nimwirekure rero mu biganza byanjye n’ibya DATA, kugira ngo bibakoreshe ugushaka kwacu kuko twiteguye kubahindurira amateka, kandi kubagaragarizamo ikuzo n’ububasha bwacu mu buryo budasanzwe.

AMAHORO AMAHORO, NDABAKUNDA CYANE NTORE NTUMWA ZANJYE, NIMWISHIMIRE MU RUGENDO MURIMO KANDI MURI IYI NTEGURO MURIMO, KUKO IGIHE KIRI BUGUFI KUGIRA NGO TUBARAMIRE KANDI TUBAROHORE, KU BW’ISHYAKA N’UBWITANGE BWANYU DUKOMEJE KUBUNGABUNGA UMUTEKANO WANYU CYANE CYANE MU BURYO BWA ROHO, KUGIRA NGO TUBASIGASIRE KANDI TUBASENDEREZE IMBARAGA ZIBAFASHA KUGERA KU NTSINZI MU BURYO BUDASANZWE KANDI MU BURYO BUDASUBIRWAHO; UMUGISHA WANJYE NUBAKOMEZE KANDI UBASENDERERE, NDABAKUNDA NDABASHYIGIKIYE NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *