UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA BWO KU WA 20 UGUSHYINGO 2025
Nabakunze urukundo rutagabanyika kandi rudacuya, bana banjye kandi nabakunze urukundo rutagira ishyari ahubwo urukundo rwifungurira bose, urwo rukundo rero nabakunze nirwo nje kubasesekazaho kugira ngo namwe ruture muri mwe, rububake kandi rubahindure ukundi ; nimugubwe neza kandi mwakire ibyiza mbazaniye kuri uyu munsi muhire, umunsi w’urugamba kandi umunsi wo kururutsa ububasha budasanzwe mu Isi yose ndetse no mu Kiremwa Muntu ; nje kubakomeza kandi nje kubahumuriza no kubambika imbaraga, kugira ngo iteka ryose mukomere ku murimo kandi mukomeze mwakire ibyiza mwagenewe kandi mwateguriwe, mwashyizwe ku gasongero kugira ngo murwane urugamba inkundura, mwashyizwe aheza kugira ngo mube abo mugomba kuba bo, kandi iteka ryose muharanire icyiza kibateza imbere kandi kibageza kuri DATA ; nabafashe ikiganza mbateza intambwe kugira ngo mbashyikirize ibyiza mwagenewe na DATA.
Nabazaniye byinshi kuri uyu munsi kuko nabazaniye agaseke gapfundikiye, gasesekaje kandi kuzuye kandi buri wese akaba afitemo igeno rye, nimwakire rero kandi buri wese yere kwihenda ahubwo yakire icyo yateguriwe kandi ikimufasha mu rugendo buri wese asigaje ; muri ku rugamba kandi urugamba mugomba kurwana mutarwanira mu mubiri ahubwo murwanira muri roho, kuko roho ari zo zigomba gutsinda akenshi umubiri ugira intege nkeya kandi umubiri ugacika intege vuba ; nimwambare imbaraga mukomere kandi mukomeze urugendo ndi kumwe namwe, nimukenyere kandi mwitere kuko iki gihe ari igihe cyo kubacungira umutekano ; nimwambare imbaraga kandi iteka ryose munezezwe n’uko ndi kumwe namwe, nimube ku rugamba urugamba mwateguriwe n’Ijuru, kuko urwo rugamba atari mwe mururwana ahubwo ari twe tururwana muri mwe, mwebwe icyo musabwa ni ukwemera kuko ukwemera kubashoboza byose, kandi kukabageza aheza ku butungane ; nimwakire rero ibyiza by’Ijuru kugira ngo bikomeze byigaragarize intambwe zanyu kandi aho mushinga ikirenge mwumve ko mpari nk’umubyeyi ubakunda kandi uhora ubitaho.
Iki ni igihe cyo kwakira igeno ryanyu, iki ni igihe cyo kwakira ibyo mwagenewe, iki ni igihe cyo kwakira ibyo mwateguriwe kuri uyu munsi, tugeze aheza hashimishije, ariko kandi hashimishije abemera kandi hababaje cyane cyane abatemera kuko bagiye guhura n’ishyano n’akaga, bagiye guhura n’uburakari bwa DATA, nyamara narabateguje ndabategura kugira ngo buri wese abe mu mwanya we, ntacyo nabahishe ntacyo nabakinze, buri wese namweretse inzira kugira ngo ayinyuremo, hose hirya no hino ku Isi nahagejeje ububasha bwanjye mpageza ijwi ryanjye, mpageza ikirenge cyanjye, ndatambagira ntambagira mu banjye, kugira ngo mbigishe mbatoze ikiri icyiza, abanyakiriye baronse umukiro, kuri iyi saha kandi kuri uyu munsi barishimye, bishimiye muri roho n’ubwo baba bari mu rugamba rw’umubiri, ariko burya urugamba rw’umubiri ntacyo ruvuze, kuko burya roho ari yo ifite agaciro mu maso yacu ; niyo mpamvu iteka tuza dushaka roho kuko roho ari yo ibyazwa umusaruro, namwe rero mumenye ibyo mugomba kwitaho, musabire cyane cyane ababatoteza, musabire ababahiga, musabire ababifuriza nabi, musabire abatabifuriza amahoro, musabire abo bose bahora iteka babarebuzwa, bakumva ko mutagira amahoro mu Isi, bakumva ko mutatunga ngo mutunganirwe, bakumva ko mutagira umugisha, mubabwire muti : « Mufite Imana kandi mufite byose kuko mumfite », umfite aba afite byose, ufite Kristu Nyagasani ntacyo aba abuze, erega turakungahaye kuko dukenutse kuri byose ; nimuhumure rero kuko mwamenye aheza mugana kandi mutura, mutuye mu murwa muhire, mutuye mu murwa w’ibishimo, mutuye muri Yeruzalemu nshya, kuko ari ho tugomba gutuza abacu bose ; mwagizwe Israheli nshya kandi mugirwa umuryango w’abana b’Imana, nimukomere rero kandi mukomeze mwakire ibyiza bibafasha gukomera ndetse no gukomeza urugendo.
Ndi kumwe namwe rero muri byose kugira ngo mbaherekeze kandi mbageze ku butungane, nimwambare imbaraga kandi mukomeze urugendo rwanyu kuko mbafashe ikiganza ; ndi umubyeyi ubahishurira byose, ndi umubyeyi ubageza ku butungane, ndi umubyeyi ubaronsa ibya roho ndetse n’iby’umubiri, mbahumurije mu buryo bwuzuye kuko buri wese mushyize mu mutima wanjye, nimuhafate icyicaro kandi muhinyagamburire mu buryo bwo kuhavomererwa imbaraga ; nabashyize ku isoko ry’ibyiza by’Ijuru kugira ngo muvomererwe muvome imbaraga, muvome amahoro n’ibyishimo, muvome umutuzo, muvome cyane cyane urukundo rubafasha gukundana hagati yanyu kandi rubafasha gukunda buri Kiremwa Muntu aho kiva kikagera ; urwo rukundo nirubashe kubabarira mu buryo bwuzuye, kuko benshi kenshi na kenshi bananirwa kubabarira bagenzi babo babagiriye nabi, akenshi aho kugira ngo koko mubasabire ugasanga ahubwo murabasabira imivumo, nimumenye gusenga by’ukuri Biremwa by’Uhoraho, Ntore z’Imana, bana b’Imana, bana banjye, icyo mbabwira nimusabire benshi cyane cyane batita kuri roho zabo, ugasanga icyabo ni ugushaka kwihimura kuri bagenzi babo, iyaba ababa babagiriye nabi cyangwa nabo ubwabo ibikorwa byabo bigatuma bifuza guhora iteka barwanya bagenzi babo.
Nimwakire rero imbaraga zo gusenga, nimwakire imbaraga zo guhora iteka mupfukamye imbere ya DATA, mutakamba kandi mutabaza ; erega ndanezerwa kandi nkishima kuko mba nifatikanyije namwe bityo nkaba mfite benshi mu Isi bamfasha, nkunda ko hari benshi bamfasha kandi nkishimira abaza bansanga, kugira ngo twifatikanye mu gutabara Isi igeze aharenga ; nimukomere rero kandi mukomeze mwakire Ijambo rya Jambo, Ijambo rya Jambo ribahindure kandi ribigishe, oya ntirigace mu gutwi kumwe ngo ritungukire mu kundi, ahubwo icyiza muba mwagejejweho kijye kibasha kandi kibashe gutunganya byose ; ndabwira buri wese unyumva kandi unteze amatwi, erega n’abatumva iki ni igihe cyo kumva, abirengagiza nkana bakumva ko ntacyo mvuze mu buzima bwabo bazabiryozwa kuko nta jambo ryanjye rizapfa ubusa, kandi ntacyo navuze kitazagerwaho.
Murahirwa mwebwe muri kumva ijambo ryanjye kuri iyi saha, murahirwa mwebwe muri kumva ubutabazi bwanjye kuri uyu munsi, murahirwa mwebwe muri kumva ihumure ryanjye kuri uyu munsi, kuko hari igihe muzifuza ijambo ryanjye mukaribura, hari igihe muzifuza ababahumuriza mukababura, hari igihe muzanshaka ntimumbone kuko igihe kizaba cyahise kandi kizaba cyabarenganye ; ni igihe kidasanzwe gikomereye benshi ariko kandi cyoroheye abemera, abemera ntimuzigera mumbura, abemera ntimuzigera mubura ijambo ryanjye, abankunda sinzigera mbahahana, ariko kandi abirengagije nkana bazifuza ijambo ryanjye baribure kandi naraje mbasanga, naraje mbasanganiza ibyiza bakanga kubyakira ; iki ni igihe cyo kugira ngo buri wese cyane cyane yibaze ati : « Ese inzira ndimo ni iyihe ? Ese inzira ndimo iragana hehe ? Ese iranjyana hehe ? Ni mu kwemera cyangwa ni mu buhakanyi ? »
Nimube maso rero kandi buri wese aharanire gusenga by’ukuri, kuko akenshi na kenshi benshi basenga kubera indonke, benshi basenga bashaka inyungu zabo bwite, nimusenge kugira ngo muganire n’Ijuru, musabane n’Ijuru kuko ari byo bizabagirira akamaro, nanjye rero mbahundagajeho umugisha wanjye wa kibyeyi kuri uyu munsi, ngira nti : « Mwebwe mwitabiriye kandi mwahamagawe mukitaba, mwebwe muhora muhihibikana musabira Ikiremwa Muntu, mwebwe mwifuriza amahoro abandi, musabire ibihugu byanyu, musabire Isi yose, musabire abayobozi banyu, musabire inzego za Kiliziya ndetse n’inzego za Leta, nimusabire abatuye Isi bose, abari mu kazuyazi, abahakanyi n’abatemera, abatemera Imana mubasabire, mubanyegereze kugira ngo mbashyikirize DATA, nimutakambe, murundarunde abo bose mubanzanire kuko nteze ibiganza kandi niteguye kubakira mu bubasha bwanjye ndetse no mu mbaraga zanjye za kibyeyi. »
MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, MBIFURIJE UMUGISHA WANJYE WA KIBYEYI MU BUMWE BW’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU ; NIMUHORANE IMANA KANDI MUHORANE AMATARA YAKA, NDI KUMWE NAMWE MU BURYO BWUZUYE BUFATIKA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, AMAHORO AMAHORO.
