UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU BWO KU WA 28 UGUSHYINGO 2025

Nimugire amahoro Ntore Ntumwa zanjye kandi Biremwa byanjye na DATA dutaramanye kuri uyu munsi, mbasanganije ibyishimo bikomeye kuri uyu munsi kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire mu mbaraga z’ububasha bwanjye na DATA dukomeje kururutsa kandi gusendereza muri mwe, mbabumbiye hamwe mu mutima wanjye mutagatifu kugira ngo mbavomerere kandi mbamenyere buri kimwe cyose mukeneye ku rugamba mu myiteguro iri imbere kuko nabegeranyije kandi nkabagira umwihariko n’ingarigari yanjye nkomeje kwitaho kandi gukenura mu bihe nk’ibi kugira ngo mbakindikize intwaro z’urumuri kandi nifatikanye namwe mu bikorwa bidasanzwe by’urugamba rwo kugamburuza ibikorwa by’umwanzi mu Isi ; nururutse rero mu mbaraga zikomeye zanjye na DATA, kubasendereza ibyishimo byanjye kandi kubamurikira mu buryo bwuzuye kugira ngo mpindure amateka y’Isi ndetse n’aya Kiremwa Muntu bityo buri wese abe mu gushaka kwanjye n’ukwa DATA, mu buryo twishimira kandi dushaka kuko integuro yacu umugambi wacu utagamburuzwa udasubira inyuma, nkomeje intambwe yanyu kandi nkomeje kubasesekazaho urukundo rwanjye rwuzuye kugira ngo mutame intamo yarwo aho muri hose impumeko y’urukundo kuko twagabye amahoro n’ibyishimo mu bacu kugira ngo dufungurire inzira abemera kandi dukomeze gusakaza umucyo n’urumuri rwanjye mu Biremwa byose ; nimugubwe neza rero kuri uyu munsi kuko nkomeje kubana namwe kandi gukorera muri mwe mu buryo bwuzuye, hari byinshi rero dukomeje gukorana kuri uyu munsi cyane cyane mu kubasabanisha n’Ijuru, kuko nururukije imitwe y’abamalayika n’abatagatifu kwifatikanya namwe mu buryo bwuzuye bwo kurohora no kuramira mu Isi, cyane cyane nkaba nkomeje kubanyuza mu nyanja y’impuhwe zanjye kugira ngo mbasukure kandi mbuhagireho icyitwa ikibi maze ububasha bwanjye bwuzure kandi busenderere buri wese, integuro yacu rero iri muri mwe kandi integuro yacu ntisubira inyuma, kuko icyo twavuze kandi twateguye muri mwe tuje kucyuzuza no kugisohoza mu mbaraga zikomeye kandi mu bubasha butavogerwa.

Nimube maso rero kandi mukomeze murinde, mukomeze mwitegure kuko igihe ari iki kugira ngo ibikorwa byacu bigaragare kandi imbaraga n’ububasha bwacu bwumvikane muri mwe kuko icyo twagennye kandi twateguriye muri mwebwe ari icy’ingenzi kandi ingirakamaro kuri buri wese ; nimushishikare rero mukore hakiri kare kuko buri wese afite uko ari kwandikisha mu isengesho kandi mu guhuriza hamwe mu guhuza imitima mu bikorwa by’Ijuru hakaba hari byinshi twaje kugamburuza bibahiga kandi bibarwanya kugira ngo tubishyire ku ruhande maze ducire inzira buri wese ; murakunzwe rero kuko mushyigikiwe n’ububasha bwanjye n’ubwa DATA, nta cyabarwanya ngo kibatsinde kuko muhagaze neza kandi muri maso muri mu cyerekezo mbifuzamo kandi mbashakamo ; mbaragangaje imbere rero ku rugamba muri byose turi kumwe, ndi ubitaho kandi ndi ubarwanirira mu bikorwa bidasanzwe byo guhuriza hamwe abemera kandi abana b’Imana mu buryo bwuzuye, icyo jyewe na DATA twagennye kandi twateguye ntawe ushobora kugisubiza inyuma ; nimwizihirwe muberwe rero no kungana n’imitima yanyu yose, roho zanyu n’imibiri munyegere munkikize mu bikorwa byanjye na DATA, kuko nabahaye kugaragira intebe y’Ijambo ryanjye kandi gusendereza Isi yose umukiro n’urumuri rwanjye.

Ndi muri mwe ndaganje mu nteguro y’ibikorwa bidasanzwe, nimugire gusabana n’Ijuru ryose kuko nganje muri mwe ndi Yezu Kristu w’i Nazareti Umwami w’Abami, witeguye gukorana namwe imirimo myinshi kandi kubagaragarizamo ikuzo n’ububasha bwanjye ; igihe ni iki rero cy’imyiteguro kandi cyo kwambara kuko nabashyize mu rwambariro kugira ngo mwambare  urumuri kandi murukindikize mu buryo bwuzuye bityo mube namwe itara rimurikira abandi mube abatwararumuri ku Isi yose ; nta na hamwe rero muhejwe kuko nabafunguriye umutima wanjye mutagatifu, namwe nimukomere mwitambe kandi mwitambirire bose muri urwo rukundo, kugira ngo buri Kiremwa Muntu aho ava akagera amenye urukundo rwanjye n’urwa DATA ; dukomeje injyana y’ibikorwa bidasanzwe, nimwizihirwe Ntore Ntumwa zanjye, igihe ni iki kugira ngo dusohoze isezerano, namwe rero nimwicare mugubwe neza mu bikorwa byacu kandi mu migambi yacu, kuko twabateguriye kandi tukabaha guhurira hamwe mu Ngoro Ntagatifu kugira ngo muyitaramiremo muvuga Ijambo ryanjye n’irya DATA, muramira kandi muheka bose muri urwo rukundo.

Nimwizihirwe rero kuko twabahurije hamwe igihe nk’iki kugira ngo mube abatazanuzi b’amayira y’abandi kandi mwitegure hakiri kare ari nako mutegura abenshi mu Isi kuko muri mwe dukorana namwe imirimo n’ibitangaza, Isi ntibazi kandi abari mu Isi ntibasobanukiwe abo muri bo, ariko twebwe dufite aho twabagejeje kandi twabateguye mu buryo budasanzwe, kugira ngo mube ibyegera byacu mu buryo bwuzuye kandi mu buryo bukomeye, kuko ububasha bwabuganijwe muri mwe, imbaraga n’ububasha bw’Ijuru bukaba bukomeje gukwirakwira muri mwe kuko tubifashisha kugira ngo tubohore Isi kandi twifatikanye mu bikorwa by’ubutabazi mu buryo budasanzwe ; erega mu bikorwa byanyu by’ubwitange bitworohera kubohora Isi kandi no kugera kuri buri Kiremwa Muntu kuko habonetse abitambira abandi kugira ngo isezerano ryacu ryuzure mu buryo bworoheje nta bikuba n’ibikubarara bibaye, kuko ububasha bukomeye bwa DATA bwajyaga kururukira Isi ndetse no guhanantura benshi bishyize hejuru hakaba rero hariho izo mpuhwe kugira ngo zinyure muri mwe zisakare mu bandi mu buryo bwo kubagoboka no kubabohora kugira ngo ibikorwa byacu bize mu bwiyoroshye no mu bwitonzi ; mwategeye ibiganza benshi rero bityo kugera kuri uyu munsi mukaba mukibiteze kugira ngo Isi ironke impuhwe n’imbabazi, kugera kuri uyu munsi nkaba nkomeje kuzisakaza no kuzisendereza mu Biremwa mu mbaraga zikomeye kandi mu bubasha bukomeye butavogerwa bwanjye na DATA.

Nimubeho rero ku bw’Ijambo ryanjye kandi mukomere mutere imbere mu rukundo rwanjye, kuko nkomeje kurubagaragariza kandi nkomeje kubana namwe no kugendana namwe ubudasigana kandi mu buryo bwuzuye bwo kubasendereza imbaraga za Roho Mutagatifu kugira ngo ababere umwigisha umuyobozi iteka, kugira ngo abayobore mu nzira y’ukuri n’ubutungane, abayobore mu gikwiye nifuza kandi DATA yifuza abashakaho ; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye, nkomeje kubabambira ihema mu buryo bwose kugira ngo mujye mu bwugamo bwanjye n’ubwa DATA, maze iteka ryose muhore muhataramiye kandi mwishimye mu buryo bwuzuye ; nimukomere rero kandi nimujye mbere kandi mukomeze mube intwari mu rugendo, ndabashyigikiye Ntore Ntumwa zanjye na DATA, nimwishime kandi munezerwe ku bw’imirimo kandi ku bw’ibikorwa bidasanzwe bikomeje gukorerwa muri mwe ; mbasesekajeho umugisha wanjye wuzuza ibikorwa kandi ushimangira ibikorwa byanjye muri mwe mu buryo bwuzuye, kugira ngo ibikorwa byanjye nateguriye muri mwe bikomeze bibagirire akamaro bigirire n’Isi yose umumaro ; ndabakunda kandi nezerejwe n’ubwitange n’ishyaka kuri buri wese, mbasesekajeho urukundo rwanjye, imbaraga, ububasha n’ubushobozi kuri buri wese, nimuvome kandi mukomeze muvomerere abandi turi kumwe ndabashyigikiye, mbarangaje imbere mu bikorwa bidasanzwe by’urugamba kuri uyu munsi wo gukomereza intambwe Kiremwa Muntu kandi wo kumukomeza mu byiza by’Ijuru kugira ngo turandure icyitwa ikibi kandi dusenye icyitwa ikibi maze twubake icyiza mu buzima bwa buri Kiremwa Muntu.

NDABAKUNDA NDABASHYIGIKIYE NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, AMAHORO YANJYE N’AYA DATA NABE MURI MWE KANDI ASENDERERE BURI WESE, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, TURI KUMWE NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, AMAHORO AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *