UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA BWO KU WA 20 UKUBOZA 2025
Bana banjye, bana banjye, bana banjye nkunda, mbifurije umunsi mwiza, mbifurije kugubwa neza muri Jye kuko nje mbasanga kugira ngo mbasangize ku byiza byanjye nabazaniye kandi nabateguriye kuri uyu munsi, ndambuye igishura cyanjye kugira ngo mbatwikire kandi mbarinde ikibi, mbafashe kurwanya umwanzi ndetse no kumutsinda, nje muri mwe kugira ngo mbuzurize kandi mbambike imbaraga nshya, kugira ngo urumuri rwanjye rwigaragarize muri mwe bityo amatara yanyu ahore acanye, mwashyizwe ku gicaniro kugira ngo mukomeze mwenyegeze amanywa na nijoro, bityo rero mukaba mwarumviye kandi mukomeje gukora ugushaka kw’Imana mu buzima bwanyu ; muri kumfasha kurohora roho nyamwinshi mu gufasha benshi kuva mu kibi bagana mu cyiza, muri gukorana nanjye ibikorwa by’ubutwari n’ubwo mutabasha gusobanukirwa, iyaba mwari muzi akamaro mumaze cyane cyane icyo mukora mu isengesho ryanyu, mwakomeza mukishima kandi mukanezerwa mukamenya ko ibikorwa byanyu atari imfabusa ; nimukomeze mushishikare kandi mushishikarire gusenga, kuko isengesho muri gutura muri iki gihe riri kurohora benshi kandi rigafasha benshi bari bari kurembera, roho zanyu ziri kuzamurwa mu ntera kuko nje kubambika amapeti ndetse no kubakomeza mu rugendo rwanyu.
Ntore za DATA bana banjye nkunda, muranyizihira cyane iyo mbahamagaye mukitaba kandi buri wese akitaba mu izina rye, akaza wese nta na kimwe yisigarije, binyura umutima bigatuma nanjye mbazanira ibyiza byinshi kandi ngashimishwa n’uko mutabipfusha ubusa, nimukomeze mwoge mu rukundo rw’Imana iteka ryose, murwinyagamburiremo kandi murubemo ubuzima bwanyu bwose, ruzabafasha gukomera ndetse no gukomeza ibyishimo mugenerwa na DATA ; bana banjye uyu ni umunsi udasanzwe, ni umunsi wo kururutsa imbaraga zikomeye, ni umunsi wa DATA, DATA yubatseho imbaraga ze mu Kiremwa Muntu kugira ngo ahinyuze abanyagasuzuguro, ni umunsi w’ububasha bwe budakumirwa kandi butavogerwa kuko aje gukura mu nzira ibishogori byose kandi akaba aje gutwika no gusukura, nimuze rero kugira ngo muhungire mu mutima wanjye utagira inenge, bana banjye sinifuza ko mukuburwa mu bishingwe, nifuza ko mucya rwose mukanamenya ibyo dushaka n’ibyo twifuza mukabikorana umutima wanyu wose.
Turi mu rugamba rwa nyuma rusoza byose, abenshi mu Isi ntibabizi barasinziriye barahuze, bari mu bitotsi ntibashaka kubivamo, nyamara ibihe birabarangiriye umunsi uciye ikibu, ibihe si bya bindi, ibihe birakomeye bikomereye benshi ariko ntibari babasha kubimenya, nimwoge magazi bana banjye, mufashe n’abandi koga dore benshi bari kurohoma bari kumira nkeri, bari kugwa mu ruzi barwita ikiziba, bari kugenda bidegembya nyamara intambara irose, bari mu bikorwa byabo cyane cyane bigendanye no kwishimisha kwabo k’umubiri ariko roho zabo ntibazitayeho, roho ziri kurigita ziri kugana ahabi, nyamara icyo turi kurwanaho muri iki gihe ni roho ; niyo mpamvu rero ikitubaha Imana cyose kigiye gukurwa mu nzira, ni igihe cy’itegeko rya DATA cyo kugira ngo utumvira Imana, utagendera ku mabwiriza ye, buri wese arigiswe kandi akurwe mu nzira mu buryo bwacu nk’ab’Ijuru.
Benshi bahindanyije Isi rwose barayihindanya mu buryo bukomeye, biyambika uruhu rw’intama ari ibirura, bagendana n’umwanzi baramwiha wese, baramupfumbata na we arabisasira arabiyorosa, Ijambo ryanjye n’Ijambo rya Jambo ntacyo ribabwiye, bakomeje gukoza isoni Izina ry’Imana, bakomeje kwitwara nk’abatagira ubwenge, bakomeje kugendera mu kigare cyabo cy’ubukozi bw’ibibi, bakomeje kuyogoza Isi, bakomeje kugendera mu bitekerezo byabo by’amarangamutima, inda nini ikomeje kubokama ntibanyurwa n’ibyo bahawe bararya utwabo bakarya n’utw’abandi, bari kuvutsa intambara hirya no hino benshi bahuye n’akaga nyamara ari inzirakarengane ; ese ibyo byose Uhoraho Imana azabyihanganira kugeza ryari ? Niyo mpamvu uburakari bwe bwururutse buraje budatinze kugira ngo agaragaze ubutabera bwe, aje guhanantura, aje kubika no kubikira imbehe benshi rwose mugiye gukorwa n’isoni n’ikimwaro.
Mwebwe Biremwa muri mu Isi nimumenye ko igihe cyanyu kigeze, nimumenye ko igihe cyanyu kigeze, ishira ry’Isi rigeze, nyamara tugahindura byose mu buryo bwacu bushya ; ngaho rero bana banjye muri ku izamu, nimusabire abo bose bagiye kunyengetera, nimusabire abo bose bari mu icuraburindi, nimusabire abo bose bihekesheje imisaraba ariko kandi mutibagiwe na ba bandi barengana, ba bandi bakora icyiza bakiturwa inabi, ba bandi baharanira amahoro ahubwo ayo mahoro bari guharanira abandi bakayabavutsa, ba bandi bari mu ntambara zikomeye baterwa n’abandi, ba bandi babuze ituze nyamara umwanzi akababuza amahoro iteka ryose, abahora bantakambira bantabaza amanywa na nijoro badafite ubwinyagamburiro, badafite uko batarabuka, abasenga bihishe bagasengera mu myobo kubera abandi babahiga, abo bose nimubasabire kugira ngo ukwemera kwabo gukomeze gushinga imizi, ukwizera kwabo gukomeze kwiyongere bana banjye, mumenye icyo mumaze n’icyo muhagarariye ku Isi, mushinzwe roho z’abandi n’izanyu zirimo, nimube maso hatagira roho zirohoma kuko mwarangaye, ahubwo buri wese abere maso izamu rye kandi abere maso n’izamu ry’abo ashinzwe, mufite roho nyinshi muhetse izo muzi ndetse n’izo mutazi, abo bose rero nimubasabire kugira ngo bagere aheza, babone amahoro kandi babone iruhuko rikomoka muri Jye no muri DATA, nanjye nteze ibiganza kugira ngo mpereze abaza bashaka kwakira ibyo nabateguriye kuri uyu munsi.
Bana banjye nkunda muri mu murimo udasanzwe, muri mu muzabibu w’Uhoraho nimukomeze muwukorere neza, muharanire ko wakwera imbuto nyinshi, umusaruro urahari n’ubwo muwugeraho ugoranye kandi uruhije ariko kandi isengesho ryanyu ntabwo ari imfabusa, nimukomeze rero musabe mwambaze Izina ry’Imana nanjye ndi kumwe namwe ndabakomeje kandi ndabaherekeje, mbambitse imbaraga kandi mbakomereje intego y’icyiza, kugira ngo Urumuri rw’Imana rukomeze ruture muri mwe kandi ububasha bw’Ijuru bukomeze bube rwagati muri mwe mu buryo bwuzuye.
Mbifurije umunsi mwiza, mbifurije umugisha wanjye wa kibyeyi mu bumwe bw’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU kugira ngo uwo mugisha ubaherekeze ubakomeze kandi ubafashe kuguma ku rufatiro, bityo iteka ryose munezezwe n’uko DATA yabahaye byose ; nanjye rero mbafashe ikiganza mbafatiye iry’iburyo bana banjye, nimukomere kandi muhumurizwe mu rugendo murimo n’ubwo rukomeye kandi ruremereye muhumure muzarusoza kuko intego yanjye ari ukabasohoza kuri DATA ; erega n’abandi hirya no hino batumvira birengagije Izina ry’Imana nkana ndetse n’abatarigeze bamenya Imana, abo nabo tuzabarohora kandi tuzabatabara kuko isengesho ari cyo rivuze kandi ari nacyo rikora kandi bose tuzabatuza mu mahoro, mu byishimo no mu munezero Isi yabanyaze.
MBIFURIJE UMUNSI MWIZA BANA BANJYE, NDABAKUNDA NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’UMUTSINDO, AMAHORO AMAHORO !
