UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA BWO KU WA 13 MUTARAMA 2026

Mbifurije umunsi mwiza, umunsi mukuru mwiza, nimugubwe neza kandi mwakire imbaraga zanjye kuko ndi muri mwe kandi nje kubasesekazaho ububasha bwanjye kugira ngo mugurumane ikibatsi cy’urukundo mu mitima yanyu, kandi mukere kwambaza Izina ry’Imana ubuziraherezo ; ndabaramukije mwese mu rukundo rwa DATA ngira nti : « Nimukomere kandi mukomezanye, musigasirane kandi mwunge ubumwe kuko urumuri rw’Uhoraho Imana rwabarasiriyeho, ububasha bw’Ijuru bukaba bukomeje kubayobora ndetse no kubakomeza kugira ngo iteka ryose mumenye icyo twifuza, icyo dushaka ndetse n’icyo duteganya mu buzima bwanyu kugira ngo muharanire kukigeraho ndetse no kukigezaho abandi » ; erega mwarahiriwe kuko Uhoraho Imana Umuremyi wa byose kandi nkaba mbahishurira amabanga y’Ijuru ryose, nkaba mbakomeje kandi nkomeje kunga ubumwe namwe mu buryo bwuzuye kugira ngo mbageze aheza kandi mbageze ku mutsindo.

Turi mu bihe bidasanzwe kandi muri mu bihe bikomeye cyane cyane kuko turi kwifatikanya namwe kurohora no gutabara imbaga itabarika y’abari ku Isi, iki gihe rero akaba ari igihe cyo kurushaho kubashimira ndetse no kubakomeza, kugira ngo intera, intambwe mutera umunsi ku munsi mwishimire aho mugeze ariko kandi mukomeze n’abari inyuma yanyu, batari bamenya kandi batari basobanukirwa n’urukundo rw’Imana ; nimukomeze mugurumane urwo rukundo kuko twaje kurwuzuza mu buzima bwanyu kugira ngo mukere kwambaza izina rya DATA mu buryo bwuzuye, kugira ngo musabire cyane cyane benshi buzuye uburyarya kandi batabasha kumenya no gusobanukirwa icyo DATA abifuzaho ; dore benshi bakomeje kurangwa n’akarimi karekare ari nayo mpamvu ari igihe cyo gucisha bugufi, ndetse akaba ari n’igihe cyo gukuraho cyane cyane abishyize ejuru ndetse bakiha umwanya utari uwabo, bagakomeza gushakisha amayeri kugira ngo bavutse cyangwa bakoze isoni abana b’Imana ; twebwe rero turi kurwana urugamba inkundura kugira ngo turwanirire abacu, tubakomeze kandi tubarinde, tubambike imbaraga kandi tubahe umutsindo kuko ubatsindira aganje muri mwe, kandi akomeje kubakomeza no kubayobora muri byose.

Ndi Umubyeyi ubamenyera icy’ingenzi kandi ndi Umubyeyi ubageza aheza, iteka ryose nkamenya icyo mukeneye nkakibaronsa kandi nkakibagabira, kuko aho muri n’aho muganje nzi neza icyo musaba kandi nkamenya kukibaha kugira ngo mutungwe kuri roho ndetse no ku mubiri ; nimwakire rero gushishira mu rukundo rwanjye mu buryo bwuzuye kuko nabahaye kwishyira mukizana mu mutima wanjye muziranenge, kugira ngo muhafate umwanya kandi mube abahereza b’ibikorwa by’Ijuru kuko mwashyizwe ku gasongero mukaba umurimo wanyu muwugazemo gitwari kandi mukaba mukomeje gushishikarira gusenga kugira ngo musabire abadasenga kandi musabire indyarya hirya no hino, cyane cyane abo bose biyoberanya kugira ngo bakurwe ku izima ; nimwakire rero imbaraga nshya kandi mwakire umusabano udasanzwe kugira ngo mugurumane koko urwo rukundo kuko ari rwo twaje kubiba muri mwe kugira ngo rubashoboze byose, kandi rubageze aheza mu buryo bwimbitse kandi mu buryo budasubirwaho ; erega hari byinshi turi gukorana namwe, hari n’ibyo twujuje mu buzima bwanyu kuko dufite uko twatangiranye namwe uyu munsi, tukaba rero tuje kubasoreza ariko kandi tubinjiza mu gika kidasanzwe cy’ububasha bw’Ijuru mu buryo bwo kwigaragaza, ndetse no mu buryo bwo kubahuriza hamwe mu rukundo rwacu, kugira ngo mukomeze mushyirwe hejuru kandi mwurizwe intera, kuko turi kugenda tubambika amapeti kandi koko mukaba mwarasobanuriwe iby’ingenzi mu buryo bwuzuye kandi namwe mukaba mukataje kugira ngo icyo tubifuzaho, kandi icyo tubashakaho muharanire kucyuzuza kandi muharanire no kuzuza ibituzuye hirya no hino ku Isi.

Nimukomeze murinde izamu ryanyu kuko twabagize abasirikare ku rugamba kugira ngo murwanire ingoma ya DATA, nimukomeze mube maso kugira ngo mubere maso indangare ndetse n’abasinziriye, mumenye gutakambira cyane cyane abatabasha kwitakambira ndetse n’abo ngabo basa nk’aho batereye iyo, kugira ngo ububasha bw’impuhwe z’Imana bubasesekareho, ariko kandi muri mu bihe bidasanzwe kuko ububasha bw’Ijuru bwururutse kandi imbaraga za DATA zikaba zasesekaye mu Isi, umutsindo w’Ijuru ryose ukaba wururutse kugira ngo buri wese utuye Isi amenye kandi amenyeshwe iby’Ingoma y’Imana ; nimukomere rero kandi mukomeze urunana kuko iyo mwifatikanyije mwunze ubumwe kandi musenyera umugozi umwe, nifatikanya namwe mu buryo bwuzuye kandi nkabatsindira, nkabageza aheza kandi iteka ryose nkabafata ikiganza ; nkomeje kubasigasira no kubatera inkunga, kugira ngo uyu munsi ubabere umunsi mutagatifu kandi ubabere umunsi wo gutsinda umwanzi mu buryo bwuzuye, kuko turi kumusezerera amara masa kandi tukaba turi kumuhambiriza izuba riva, kugira ngo abo yigabije ndetse n’abo yagize ibikoresho, abo ngabo tubambure ijambo kandi tubakoze isoni n’ikimwaro ; erega muri aheza n’ubwo Isi itabizi kandi itabazi ariko kandi muzwi n’Ijuru kuko ari ryo ryabatoranyije kandi rikabashyiraho ikimenyetso, uyu rero akaba ari umunsi udasanzwe wo kuzirikana urukundo rw’Imana ndetse no kuzirikana ububasha bwa Kristu Nyagasani mu buryo bwuzuye kandi mu buryo bufatika, Batisimu mwahawe nibafashe kurushaho kuzirikana amasezerano mwagiranye na DATA, bityo mubeho mu gusenga Imana imwe rukumbi, Imana-Muremyi kandi Imana-Muhoza, kugira ngo iteka ryose mwuzuze kandi muharanire kuba abo mugomba kuba bo, kandi muharanire guhindura byinshi cyane cyane bituma mutabasha kumenya no gusobanukirwa icyo DATA abifuzaho.

Ndi Umubyeyi ubakunda kandi ubasigasiye, ndabahetse kandi ndabateruye, nkomeje kubatetesha  no kubatonesha kugira ngo iteka ryose mbahishe umwanzi, kuko nkomeje kubashyira mu gishura cyanjye kugira ngo mbatwikire kandi mbahoze ku mutima ; nimwambare imbaraga  kandi mukenyere mukomeze, nimwishime munezerwe kuko aho mugeze ari heza, n’ubwo mwaba mubona haterera kandi hakomeye cyane, ari ko kandi umutsindo uri rwagati muri mwe, ntimuhungabane, ntimugire ubwoba, ntimwikange, ntimusubire inyuma ahubwo mukataze mugana imbere, kuko imbere yanyu hari ibyiza kandi koko nta cyiza kitarushya ; ni ngombwa rero ko muvunika kandi ni ngombwa ko muruha, kugira ngo ingoma y’Imana yogere hose kandi yamamare ; mwebwe rero abari hirya no hino, mwebwe mwese ndabazi kandi nzi neza imvune zanyu, nzi neza uburyo mugoka, nzi neza uburyo muhihibikana kugira ngo mugere ku mutsindo, ndabakunda kuko icyo muharanira kandi icyo mushaka nzakibaronsa kandi nzakibagezaho kuko mwebwe mwenyine ntacyo mwakwishoborera, ariko uko bugenda bucya bukira niko ngenda mbahishurira byose kandi niko ngenda mbongerera ubwenge, ubumenyi n’ubuhanga kugira ngo iteka ryose ubushishozi bw’Ijuru buture muri mwe, mumenye ibikomotse kuri Uhoraho Imana ndetse n’ibiyitandamiye.

Nimuhorane Imana rero kandi muhorane amatara yaka kuko mwahawe ibibafasha kandi mugahabwa ubasigasira, ubasabira ubutitsa kandi ubatakambira, Umugaba w’Ikirenga uganje rwagati muri mwe, we wabaye uwa mbere mu kwakira ugushaka kw’Imana bityo tukaba twunze ubumwe na we mu murimo we utaretsa kandi mu kubasabira ubutitsa kugira ngo mugere aho tubifuza kandi aho tubashaka ; twamuhaye rero gusigasira ibikorwa byacu, namwe tubasongongeza ku byiza by’Ijuru kugira ngo mufatikanye uru rugendo ndetse n’uru rugamba, nanjye rero ndi rwagati muri mwe kuko nabahurije hamwe kandi nabatumiye kugira ngo mbakirire mu mutima wanjye kandi DATA abakirire mu mutima we muziranenge ; erega twunze ubumwe mu buryo bufatika kuko twabasogongeje ku byiza by’Ijuru, nimukomeze urugendo kandi mukomeze mukataze kuko aho mujya ari heza kandi ibihembo byanyu mukaba muzabikubirwa karijana kuko ibyo mutakaza muri iki gihe mugenda mubizigamirwa kandi koko mukaba mwarateguriwe ibyiza by’agatangaza ; erega umwanzi azamwaramwazwa n’ubwo abahiga amanywa na nijoro, akenshi na kenshi akagenda abavutsa byinshi ariko kandi nimuhumure kuko ibiri mu Isi byose ari ibyanyu kandi n’ibiri mu Ijuru byose akaba ari ibyanyu, mukaba mwarabiteguriwe ari nayo mpamvu muri gukora kugira ngo mubyakire kandi mubashe kubibyaza umusaruro.

Mbifurije umunsi mwiza kuri buri umwe umwe, mbasendereje umugisha wanjye kuko ndambuye ikiganza cyanjye mbaha umugisha mu bumwe bw’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU, kugira ngo uwo mugisha ubinjize mu bikorwa bishya kandi mu mpinduka udasanzwe kuko nifuza ko muba bashyank’uko turi kugenda duhindura Isi bundi bushya ; ngaho rero nimube abahamya b’ukwemera kandi mukomere mu rukundo, mu bubasha bw’Ijuru iteka ryose mwizihirwe mwakira ibyiza mwateguriwe kuri uyu munsi ; mbifurije umunsi mwiza ndabakunda cyane ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi Mariya Rosa Mystica, amahoro Ntore za DATA bana banjye nshyigikiye kandi nteruye, mpora iteka nonsa ku ibere ryanjye, nimuhumure sinzabarumanza, ahubwo nzahora mbahaza ibyiza by’Ijuru kugira ngo mutetere ku mbuga ya DATA.

AMAHORO NDABAKUNDA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI MARIYA ROSA MYSTICA, AMAHORO AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *