UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA BWO KU WA 23 GASHYANTARE 2026

Mbasanganije urukundo n’urugwiro bana banjye Ntore za DATA, mbifurije umunsi muhire, nimugubwe neza mu rukundo rw’uwabahanze, kuko tuje kubakomeza kandi tukaba tuje kubahuriza hamwe mu bubasha bwacu, kugira ngo mwishyire mwizane kandi mukomeze urugendo, kuko turi kubaha imbaraga kandi turi kubahaza imbaraga n’ububasha kugira ngo mukomeze mube mu mwanya wanyu kandi mukomeze mube indorerwamo y’abandi ; twishimanye namwe uyu munsi kandi dutaramanye namwe kuri iyi saha, kugira ngo twizihize uyu munsi mu kunga ubumwe n’Ijuru ryose, ndetse no mu kwifatikanya n’Ubutatu Butagatifu, mu kururutsa ububasha mu Isi yose no mu Kiremwa Muntu. Twabashyize ku rugamba tubizeye kandi tuzi neza ko murushoboye, kuko burya ntawe ushyirwaho ikimenyetso, icyo kimenyetso kidafite icyo kivuze mu buzima bwe ; namwe rero twabatoreye kuba abagabuzi b’amahoro, kwamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro, guhagararira benshi mu Isi ndetse no kwereka inzira abari murugendo. Twabahaye amatabaza mu buryo bwose, iteka n’iteka tuza kubongereramo amavuta kugira ngo igihe kitazagera akabashirana bityo mukabura urumuri, twaje kubamurikira mu buryo bwuzuye kugira ngo mubone urukundo tubakunda kandi namwe urwo rukundo tubagaragariza, namwe murutugaragarize mu buryo budasubirwaho.

Uyu ni umunsi muhire kandi ni umunsi wo gukomera no gukataza mu nzira y’ubutungane kuko turi gutunganya byose mu buzima bwanyu kandi tukaba turi kubanogereza umugambi mu buryo bufatika, kugira ngo ibikorwa by’Ijuru n’umuteguro w’Ijuru ukomeze wigaragarize muri mwe. Nimukomeze mwunge ubumwe n’Ijuru ryose, kuko ryabahaye kumenya no gusobanukirwa iby’agaciro gakomeye, kandi namwe mukaba muhagaze gitwari kuko mwizigiye DATA kandi mukaba mumwizeye mu buryo bwuzuye bufatika. Ukwemera ukwizera n’urukundo nibibaherekeze kandi bibakomeze ; erega muri ibi bihe nibyo bigomba kubabera intwaro kuko umwanzi icyo ari gukora ni uko yabaca intege kandi ni uko yabarangaza, icyari icy’ingenzi ntimugifate, icyari kubakomeza mukakireka bityo intego yanyu ntigerweho, nicyo umwanzi abashakaho kugira ngo ababuze amahoro n’amahwemo ; ngaho rero nimukomeze urugendo kandi mukomeze mukataze, Ijuru ryose riri kumwe namwe kandi ribaherekeje mu buryo bwose, kuko rifite byinshi riri kubaka mu buzima bwanyu kandi akaba ari iby’agaciro gakomeye.

Nimukomeze mwunge uburyo mu kwemera kandi mu kwizera ndetse no mu rukundo, mushinge imizi mu buryo bwose kandi iteka ryose muharanire ubutungane, iki ni igihe cyo kugira ngo mukomezwe kandi muherekezwe mu nzira idasanzwe muri kwerekezamo, kuko icyo turi kuzuza mu buzima bwanyu ari igikorwa gikomeye kandi gifatika, gifitiye akamaro benshi ; erega ndi Umubyeyi ubareberera bana banjye, ndabatonesha nkabatetesha kandi nkabahaza ibya roho ndetse n’iby’umubiri, nkababera ku rugamba kugira ngo abatazi abo muri bo ndetse n’abadasobanukirwa uwo mwayobotse tubereke ko ubahagarikiye ari Uhoraho Imana Umuremyi wa byose. Hari benshi bishingikiriza imari zitandukanye abandi bakishingikiriza cyane cyane amafaranga ndetse bakumva ko bafite abakomeye bashobora kubarwanirira, ariko ibyo byose ni ibishira kuko uwiringiye Uhoraho Imana kandi akamwizera, ntacyo abura kuko ahora yizeye nyine uwamuhamagaye kandi uwamutoye kandi akaba amwemera mu buryo bwuzuye kandi mu buryo budasubirwaho. Ngaho rero nimukomeze urugendo, mwishime kandi munezerwe, munezezwe n’uko naje muri mwe, nkabiha wese mu buryo bwose kandi umwana wanjye Nyagasani Yezu na we akabiha mu buryo bufatika mu kubaha umubiri we n’amaraso ye, kugira ngo abatungire ubuzima bwa roho kandi abahaze ubutungane.

Araganje muri mwe kuko ari we ubarinze kandi ari we ubayoboye, iki gihe rero akaba ari igihe kidasanzwe cyo kugira ngo ibikorwa by’Ijuru n’umuteguro w’Ijuru ukomeze wigaragaze mu buryo bwose ; erega mwarahiriwe kuko uwabahaye yabahaye atitangiriye itama, natwe iteka ryose duhora tubareberera kugira ngo tubamenyere iby’ingenzi kandi tubageze ku butungane. Nimukomeze gutunganira Imana Umuremyi wa byose, we wabahanze kandi akabaha ububasha bwe kugira ngo mutegeke ibinyabubasha byose, nta kinyabubasha na kimwe tutashyize munsi y’ibirenge byanyu, kugira ngo mubiribate kandi mubitsindagirishe ububasha bwururukira muri mwe. Nimukore kandi mukore mu buryo bwose kuko icyo mukora ari icyanyu kandi icyo muri kugeza ku bandi ari ikibafasha kugera ku butungane ; erega iki ni igihe cy’Ijambo ry’Ijuru mu buryo bwose, kandi ni igihe cyo kubakomeresha imbaraga z’Ubutatu Butagatifu ; aka ni akanya kadasanzwe ko gukomeza umugambi wacu muri mwe kugira ngo namwe muhore muri inyaryenge kandi muhore muzi neza icyo Uhoraho Imana abifuzaho. Twifatikanya namwe mu gutambagira hirya no hino, erega n’ububasha bwanyu bugera hose, kuko twabahaye imbaraga kandi tukabaha urumuri kugira ngo mumurikire abatuye Isi, nimukomeze rero mube mu bwugamo bw’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose kandi mwishimire ko DATA yabahaye iby’ingirakamaro.

Ni igihe cyo kugira ngo mukomezwe kandi muherekezwe mu nzira y’ubutungane, mbafashe ikiganza nishimanye namwe kuri uyu munsi, mu isengesho ryanyu rifite byinshi riri gukora kandi riri guhindura, iyo tubahamagaye muritaba, kwitaba kwanyu bikaba bifite icyo bivuze kandi bikaba bifite n’icyo bigaragaza mu buryo bwose kandi mu buryo bufatika ; ngaho nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko uwabahanze kandi uwabatoye ari rwagati yanyu mu buryo bwose kandi mu buryo budasubirwaho, nanjye mbahundagajeho umugisha wanjye wa kibyeyi, kugira ngo uwo mugisha ubakomeze kandi ubarengere kuko icyo turi gukora ari ikibafasha kandi ari ikibateza intambwe. Iki ni igihe cyo gukataza kandi ni igihe cyo kugera aheza mwateguriwe n’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose ; nimube mu bwugamo bw’Uhoraho iteka n’iteka kugira ngo icyo dukora muri mwe ndetse n’icyo turi kuzuza muri mwe kibe igikorwa cy’ingenzi kandi cy’ingirakamaro ; erega hari byinshi twujuje mu buzima bwanyu kandi hari ibikorwa bifatika dukomeje kugaragaza mu nteguro y’ibikorwa turi gukorana namwe, iki ni igihe rero cyo kugira ngo musobanukirwe na buri kimwe cyose, kuko nta bwiru bugihari byose twabibagaragarije kugira ngo hatazagira n’umwe uyoberwa cyangwa akaba yatungurwa.

Turi kubategura rero no kubateguza iby’ingenzi kugira ngo mube mu bwugamo bw’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose, kandi mukomeze mutambagire ku mbuga ntagatifu Kristu Nyagasani yabateguriye, nimube mu muzabibu we iteka ryose kugira ngo muharanire kuwukorera neza, kuwuzuza ndetse no kuwicira kugira ngo ibyonnyi bitawegera bityo bikawonona ; ngaho nimufate iya mbere ndi kumwe namwe kandi mbahaye intwaro ku rugamba kugira ngo murwane ubutitsa, nkomeje kubakandakanda no kubahoza, kubahumuriza no kubabera ku izamu, kugira ngo munezezwe n’uko ndi rwagati yanyu kandi mwishimire ibyiza byo gukorana namwe mu buryo bwo kubaha imbaraga zibaherekeza mu nzira igana ubutungane ; iki ni igihe cyo gutunganya ibidatunganye kandi ni igihe cyo kwitegura mu buryo bwose, turi mu rugamba rurangiza byose kugira ngo mwakire umutsindo kandi muhorane imbaraga ziberekeza aheza mu buryo bwose.

MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’UMUTSINDO, TURI KUMWE NDABAKOMEJE KANDI MBAHAYE UMUGISHA WANJYE WA KIBYEYI UBAHEREKEZA MURI UBU BUTUMWA, KUKO UBUTUMWA BW’ISENGESHO ARI BWO BUFITE AKAMARO GAKOMEYE, KUKO ISENGESHO RYANYU RIKIZA BENSHI, RIKAZAHURA BENSHI, RIGATERA IMBARAGA BENSHI, BITYO NATWE BIGATUMA TUZA TUBASANGA MU KUBASHIMIRA KANDI MU KUBAKOMEZA MURI IYO NZIRA. MBIFURIJE UMUNSI MWIZA BANA BANJYE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’UMUTSINDO, AMAHORO AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *