UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU AGUSITINI BWO KU WA 15 MATA 2026

Amahoro y’Uhoraho Imana nasakare mu mitima yanyu bana b’Imana dutaramanye kuri uyu munsi, nimukomere kandi mukomeze kwakira imbaraga zibashyigikira zibakomeza mu kwemera, kuko ndi kumwe namwe mu burinzi bukomeye kandi naje kwifatikanya namwe mu mbaraga zidasanzwe, kugira ngo dukomeze kugendana mu bubasha bukomeye bw’Uhoraho Imana Umubyeyi Umuremyi wa byose, Uhoraho Imana ari muri mwe kandi amurikiye intambwe zanyu, nimukomere kandi mukomeze kugurumana ikibatsi cy’urukundo mu mitima yanyu, kuko yabahaye kumumenya no kumuyoboka, kumuhanga amaso kumwiringira no kumwizera, mukaba mugejeje aya magingo mukomeye kandi muhagaze mu murimo yabahamagariye kandi yabatoreye. Muhura na byinshi bibagerageza bibaca intege bibananiza mu rugendo, ariko Uhoraho Imana akomeje kubabambira ihema rye kandi akomeje kubaramburiraho ikiganza cye kugira ngo abasakazeho ububasha bwe bubarinda kandi bubacungira umutekano uko bwije n’uko bukeye, nanjye rero nkaba nezerejwe no kubana namwe kandi kugendana namwe mu rugendo nk’uru, urugendo rutoroshye kandi urugendo rugoye ariko mukagera ku ntsinzi mukesha Uhoraho Imana Umubyeyi Umuremyi wa byose. Nimukomere rero kandi mumwizere mumuhange amaso kandi mufungure imitima yanyu kugira ngo akomeze kubasendereza imbaraga ze n’ububasha bwe, kuko ari muri mwe kandi aganje afite byinshi yabateguriye kandi yabazigamiye.

Nimukomere kandi mwakire imbaraga mugabirwa umunsi ku munsi kuko mwahurijwe hamwe mu rukundo rukomeye rw’abana b’Imana, kugira ngo muhagararire Isi yose kandi mubungabungire umutekano Ibiremwa byose. Bana b’Imana, nkoramutima za Nyagasani Yezu Kristu, ikaze murisanga kuko mbakiriye kandi nanjye nkaba nezerejwe no gutaramana namwe mu bikorwa bidasanzwe byo kugamburuza umwanzi kandi mu bikorwa bidasanzwe byo kubarinda kandi mu bikorwa bidasanzwe byo kubahundagazaho imbaraga, ububasha ndetse n’ubushobozi bubafasha kuganza ndetse no kugamburuza imigambi yose y’umwanzi aho iva ikagera ; Uhoraho Imana ababereye maso kandi arabarwanirira amanywa na n’ijoro kandi abitayeho kuko yabagize umwihariko we n’ingarigari ye yitaho kandi agahora ababereye maso mu bikorwa byanyu bya buri munsi.

Nimuturize mu mutima we muziranenge kandi mumwemerere mwirekurire mu biganza bye maze mwite ku byo abatoza kandi muzirikane Ijambo rye umunsi n’ijoro buri saha buri segonda, muhore imbere ye mutura ibibabangamiye, ibibaremerera ndetse n’ibibananiza kuko yiteguye kubatabara kuko ari Uhoraho Imana Karuhura, kandi yiteguye kugaragaza imirimo n’ibitangaza mu bamwemera kandi mu bamwizera ; erega nimuhumure iyi Si murimo kandi muganjemo irimo byinshi bibananiza kandi bibarushya ariko igihe kimwe muzaruhuka kuko umugambi Uhoraho Imana yagambiriye udahinduka kandi udasubira inyuma. Twiteguye kubatsindira kandi twiteguye kubagaragariza intsinzi mu buryo budasanzwe, ariko na buri wese muri mwe asabwa gutera intambwe kugira ngo aharanire kugera ku mutsindo yazigamiwe kandi yateguriwe n’Uhoraho Imana ; murasabwa rero kuba maso kandi gukomera no gukomeza gusenga n’imitima yanyu yose, kugira ngo urukundo rw’Imana murwakire kandi imbaraga z’Imana zubake ubuvandimwe muri mwe mu buryo bwuzuye busendereye kugira ngo mukomeze kuzakira, kuko iki gihe ari igihe cyo gutega ibiganza, nkaba mbasaba rero kutubika ibiganza ahubwo ari igihe cyo guhanga amaso muteze ibiganza Uhoraho, kugira ngo arambike mu biganza bya buri wese igikwiriye ibiganza.

Nimuharanire rero kugira umutima ukeye kandi wuzuye impuhwe n’imbabazi, kuko buri wese uharanira kugira neza na we azazigirirwa, niyo mpamvu rero iki gihe ari igihe cyo kuba maso kugira ngo mwandikishe ikiri icyiza, ubwitange n’ishyaka bigaragara muri buri wese, kuko ibikorwa byiza bigiye kugarukira buri wese ubikora, ariko kandi ukora ibikorwa bibi na we akagarukwa n’ibibi bye. Nimube maso rero kandi bana b’umugisha kandi bana b’abagenerwamurage, mumenye ko mwambaye ikirezi cyera ariko kandi mumenye yuko n’umwanzi iteka ryose aba ashaka kubanduza kandi guhindanya icyiza mwahawe mwagabiwe, mwikureho ubushwambagara ubwo ari bwo bwose cyangwa se ibizinga umwanzi yabatera yabatarukiriza, muharanire kugira ngo mumese kandi mwisukure mu mitima yanyu muhore muguwe neza. Muri ku rugamba niyo mpamvu umwanzi iteka ryose ashandika imitego mu nzira kugira ngo bamwe bayigwemo, niyo mpamvu nsaba kugira ngo igihe nk’iki mumenye ko muri ku rugamba rukomeye maze murusheho gusenga kandi imvugo yanyu igendane n’ingiro, kuko atari ugukora isengesho ry’akamenyero ahubwo n’imitima yanyu yose, nifuza ko mwihuriza hamwe mu rukundo rukomeye kandi buri wese usenga agira umutima wuzuye impuhwe n’imbabazi kandi umutima usenga by’ukuri kugira ngo mubashe gushyikirana n’Uhoraho Imana.

Erega arabakunda kandi ari rwagati muri mwe, nimukomere kandi mukomeze mutege amatwi Ijwi rye kuko buri wese afite uko abwirwa kandi ayoborwa, roho mwahawe nabamurikire kandi abasobanurire igikwiye kandi icya ngombwa; erega  utuwemo n’Imana rwose igihe aguye cyangwa se acumuye arabimenya, ariko uwamaze kuvetezwa n’ikibi igihe aguye ntabasha gusobanukirwa kuko aba yumva ari ibisanzwe ; mwebwe rero siko muri kuko mwahawe kugira ngo Roho Mutagatifu abamurikire kandi abasobanurire ikiri icyiza kugira ngo mukimenye ndetse n’ikibi kugira ngo mukirinde, nimukomere rero kandi mwoye kunangira imitima yanyu, muhore iteka mufunguriye imitima yanyu Ijuru kugira ngo ritahe muri mwe kandi rigire icyo rihindura, kuko iki gihe ari igihe cy’impinduka ikomeye kandi igihe cy’urugamba rudasanzwe aho umwanzi ari kugerageza benshi kandi ari gushungura no gushungushura kugira ngo agire benshi yigabiza ; ab’Ijuru rero natwe turahari ku rugamba kugira ngo tubarwanirire uko bwije n’uko bukeye kandi tubageze ku mutsindo ukomeye wa DATA udasanzwe, kuko iki gihe ari igihe cyo kugaragaza imbaraga zikomeye, ububasha bukomeye ku bemera n’abatemera.

Mbasesekajeho urukundo rwanjye mu burinzi bukomeye kuko nkomeje kubakolotira kandi kubaba bugufi mu mbaraga zikomeye zidasanzwe z’Ijuru kuko ntawe ugomba kurogoya umugambi w’Imana, kuko icyo Uhoraho Imana yagambiriye ku buzima bwanyu azagikora kandi azagisohoza ; nimube maso rero kandi mube abanyabwenge kugira ngo isezerano rizasohore buri wese aria ho agomba kuba ari kandi ahagaze neza mu butumwa, mu murimo yahamagariwe ; nimumenye rero kurambya mwoye kurambirwa cyangwa ngo murambike iby’Imana mwigire mu bindi ahubwo nimukanguke kandi mumenye gutegereza no kurindira isezerano kuko ibyo Uhoraho Imana bitinda ariko bidahera kandi yiteguye kubisohoza mu bemera n’abatemera.

Mbifurije umunsi mwiza, ndabakunda Ntore z’Imana bana b’Imana nimukomere ku rugamba kandi mwarahiriwe, kuko turi kumwe kandi ubarwanirira akaba adatsindwa, Uhoraho Imana ari mu ruhande rwanyu, kuko yaje kubahundagazaho imbaraga n’ububasha bwe kandi umugisha we akaba akomeje kuwusendereza mu buzima bwanyu bwa buri munsi ; murakunzwe rero kandi murashyigikiwe, kuko muri buri sengesho mwifatikanya n’inteko y’abamalayika n’abatagatifu, kugira ngo twuzuze kandi dushimangire ibikorwa by’Ijuru muri mwebwe ndetse icyo musaba kandi mwifuza kugira ngo tukibategurire mu buryo bwo gukomeza kubana namwe, tubatazanurira amayira kandi tubashyigikira kugira ngo buri wese ushaka urumuri rw’Imana rumutaheho kandi rumugereho, ndetse buri wese ushaka gutera intambwe kugira ngo ayitezwe. Turi kumwe rero kuko tubamenyera igikwiye kandi icy’ingenzi, nimukomere kandi mukomeze mube intwari, mwambare imbaraga ku rugamba kuko murinzwe kandi mucungiwe umutekano n’Ijuru, nimureke mwigarurirwe n’Ijuru muri byose kandi muyoborwe naryo, mu buzima bwanyu bwa buri munsi, muhore mwiringiye Ijuru ryose kandi muhanze amaso Uhoraho. Ndabakunda Ntore z’Imana bana b’Imana, nimwambare imbaraga tugende, imyiteguro myiza kuri buri wese, turi kumwe ndabakunda kandi nifatikanyije namwe kuri uyu munsi, mu bikorwa bidasanzwe byo kuramira Isi ndetse no mu bikorwa bidasanzwe byo kwita ku bababaye hirya no hino cyane cyane mu isengesho ryanyu kuko rigirira akamaro mwe ndetse n’abandi muhetse musabira kandi mutakambira umunsi n’ijoro.

MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA CYANE NDI MUTAGATIFU AGUSITINI, AMAHORO Y’IMANA ABANE NAMWE NKORAMUTIMA Z’UHORAHO, AMAHORO AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *