UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARITA BWO KU WA 15 MATA 2026
Nimugire amahoro y’Imana bana b’Imana nshuti bavandimwe, mugire gukomerera muri Nyagasani Yezu wabakunze kandi wabitangiye ; nishimiye kugendana namwe kuri uyu munsi muhire, umunsi mutagatifu, umunsi w’urugamba, umunsi wo kubakomeza kandi umunsi wo kubongerera imbaraga. Nifurije buri wese imbaraga zo kubaho mu gushaka kw’Imana iteka ryose kugira ngo muhore mwishimiye muri Nyagasani Yezu Kristu ; nimukomeze mwunge ubumwe na we, mwishimire umurimo yabahaye kuko yabashyize mu muzabibu we, kandi mwishimire ibyiza mwagejejweho kuko akomeje kubabera byose mu buzima bwanyu bwa buri munsi. Nanjye ndi kumwe namwe kandi mbakomereje intambwe, kuko naje mubuzima bwanyu kugira ngo tugendane kandi dukorane imirimo n’ibitangaza, mwebwe abitanga kandi mugahora iteka mushishikaye kugira ngo umurimo w’Imana wuzuzwe kandi ugerweho. Nimwishime kandi munezerwe kuko mwahamagawe kandi mukitaba, bityo icyo mwaba muri gukora rero kikaba ari igikorwa cy’ingenzi kandi kibafitiye akamaro. Erega hari aheza mwagejejwe kandi hari aho mumaze kugera mu buryo bwo gushyirwa hejuru kandi mu buryo bwo kuzana benshi mu butungane. Isengesho ryanyu ntimwakwiyumvisha uburyo rirohora roho nyamwinshi, ndetse rikaramira abashonji, imbohe, imfubyi ndetse n’abapfakazi ; erega uko ribafasha niko rifasha n’abandi hirya no hino mu Isi, ari nayo mpamvu twabagiriye icyizere, Uhoraho Imana akabashyira ku rugamba kuko azi neza ko muroshoboye. Iyo mumwemereye mugakora ugushaka kwe, abashoboza byose kandi akabageza aheza, ngaho nimukomere kandi mwishime munezerwe, n’ubwo umurimo wanyu mwahawe ubasaba ingufu, ukabasaba ubwitange, akabasaba koko kwihara ndetse no kuba ibiharamagara ariko kandi ntimuruhira ubusa.
Ntimuruhira ubusa kuko umusaruro urahari, mufite aho mugeze namwe kandi dufite n’aho tugejeje Isi yose ; erega hari byinshi Uhoraho Imana yuzuriza muri mwe, kuko imibiri yanyu ari ingoro ya Nyagasani, ni ngombwa rero mugomba guhora iteka mwisukuye kandi mugahora iteka mutunganye, mugahora iteka mwizihiye rwose uwabaremye kandi uwabatoye. Ashaka umutima ukeye kandi umutima usukuye mu buryo bwuzuye kandi umutima wihangana, wicishije bugufi. Uwo mutima rero nimuwakire kuko ari wo twaje kubuzuriza muri mwe kugira ngo mwihare kandi mwitange mwigomwe n’umutima wanyu mu buryo bwose kandi mu buryo bufatika ; erega iyo ukoze ikintu ukagikorana urukundo, ukagikorana ubwisanzure, ukagikorana umwete kandi ukagikorana urugwiro, icyo gihe kibyara inyungu kandi kikabyara umusaruro ; ariko iyo ukoze ikintu nta mutima ufite, wumva ari ukurangiza umuhango gusa, icyo gihe uba uri kwirushya kandi uba uri kuvunikira ubusa, kuko ntacyo gishobora kukumarira nta n’icyo gishobora kukugezaho. Iki gihe rero ni igihe cyo kwakira imbaraga kugira ngo mwinjizwe mu rukundo ruhoraho ndetse mwinjizwe no mu mbaraga zifatika, kugira ngo urumuri rw’Imana rukomeze rurasirize mu mitima yanyu.
Uno munsi ni umunsi udasanzwe wo kuzuza imbaraga muri mwe, wo kubafungurira amayira ndetse wo kubakomezamo imbaraga z’igisagirane ; turi mu rugamba, urugamba mwebwe ubwanyu mutabasha kubonesha amaso yanyu, ariko amaso ya roho nabereke icyo turi gukora, ababwirize kandi abahumurize mu buryo bwose, bityo mumenye intego n’umugambi twifuza muri mwe. Nimwakire imbaraga nshya kugira ngo izo mbaraga zibakomeze kandi zibahumurize, zibageze aheza kandi zibageze ku butungane. Nimwambare umwambaro mutagatifu, kugira ngo uwo mwambaro ukomeze ubabere umwambaro ubambika neza kandi ubageza aheza, kugira ngo icyo turi gukora mu buzima bwanyu kibe igikorwa cy’intangamugabo kandi kibe igikorwa kibashyira ejuru mu byishimo. Bana b’Umusumbabyose murakunzwe, murashyigikiwe kandi muracigatiwe kuko Kristu Nyagasani yabahaye umutima we, mu kwitanga kwe namwe mwabigizemo uruhare kuko yifuzaga kubacungura no kubakiza. Ngaho rero nimwishimire ibyiza yabagaragarije kandi yakoreye muri mwe, erega abakoreramo imirimo n’ibitangaza, kuko yabashyize ku mazamu, ibiganza byanyu nibihore bibumbuye kugira ngo mwitegure kwakira ibyiza bye yababuganijemo kandi adahwema kubagaragariza amanywa na nijoro. Erega hari umuteguro mwateguriwe mu buryo bwuzuye kandi mu buryo bufatika, uwo muteguro rero nukomeze utegurirwe mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo igihe nk’iki ngiki mukomere kandi mukomeze mukataze, bana b’Ijuru, urugamba ruraremye ni ngombwa kururwana mushishikaye, hari byinshi byugarije Isi, ni ngombwa kuba maso mugasabira benshi banangiye umutima kandi bugarijwe na byinshi.
Nimupfukame kandi muterwe agahinda n’abadashaka kwicuza no kwisubiraho, iteka ryose muharanire ko imitima yanyu yameneka kugira ngo tuyuzurizemo isezerano. Ndabakunda, urukundo rw’Ijuru nirukomeze rube muri mwe kuko mwemeye kwitanga, mwemeye guhagarara aho abandi bananiwe, mwemeye gukora ibyo abandi batabasha gukora, mwakiriye Ijambo ry’Ijuru nyamara benshi bararipfobeje. Ubwo mwasobanukiwe rero kandi mukamenya ibikorwa by’Ijuru, nimukomeze mwunge ubumwe na DATA, mwishimire muri Nyagasani kandi muhore iteka mutunganye, Ijuru ryose rizabakoreramo imirimo n’ibitangaza, rizabakomeza mu rugendo rwanyu, rizabahumuriza kandi rizabarwanira mu gihe cy’amage, rizabatsindira igihe muzaba mubona mugeze mu mayira abiri, mudafite icyerekezo mudafite kivugira, mudafite n’aho munyura.
Muzagaragarizwamo imirimo n’ibitangaza kuko muri kwizigamira ibyiza, muri kwizigamira aho imungu itagera, aho igihe kizaba gikomeye muzaba mufite ubwikingo n’ubwihisho. Ngaho nimukomere Ntore z’Imana kandi mwakire umugisha wa DATA, kuko yishimiye kugendana namwe no gukorana namwe imirimo n’ibitangaza, natwe turi kumwe namwe nk’abatagatifu, kuko dukomeje imbaraga zanyu kugira ngo mudahungabana kandi mudahungabanywa n’umuyaga. Muri agati kateretswe n’Uhoraho, ni nde se wabavogera ? Ninde wabahangara ? Ubwo mukomejwe rero n’imbaraga ze kandi mukaba mwubatse ku rutare, nimukomere mwumve ko ububasha bubarimo ari ububasha bunyeganyeza Isi kandi bukangaranya umwanzi, bityo mubukoreshe mukora ikiri icyiza muhindura benshi, mubaganisha mu rukundo rw’Imana no mu gushaka kwa DATA.
MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA BIREMWA BY’IMANA, NIMUKOMERE KANDI MUKOMERERE MURI UHORAHO KUKO MBAKOMERESHEJE IMBARAGA Z’IJURU KANDI NKABA MBAHEREKEJE MU BUZIMA BWANYU BWA BURI MUNSI. MBIFURIJE KUGUBWA NEZA, NIMWAKIRE IMBARAGA ZIBAKOMEZA, NANJYE NDI KUMWE NAMWE NDI MUTAGATIFU MARITA, AMAHORO AMAHORO NSHUTI BAVANDIMWE NKUNDA, AMAHORO AMAHORO !
