UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU BWO KU WA 25 MATA 2026
Mbasanganije amahoro n’ibyishimo byanjye Ntore zanjye kandi Ntumwa zanjye na DATA, mbifuriza umunsi mwiza, umunsi wo gukomera ndetse no gukomeza kwakira imbaraga mbuganije muri buri wese, kuko naje gukongeza ikibatsi cy’urukundo mu mitima yanyu kugira ngo mukomeze musabane n’Ijuru ryose ; mbari bugufi kandi ndi rwagati yanyu ndaganje, kuko nkomeje kubururukirizamo ububasha bwanjye kandi kubasendereza Roho wanjye, kugira ngo ature mu mitima yanyu kandi abigishe abayobore, abakomeze muri ibi bihe bikomeye bidasanzwe, kuko naje gukora Jyewe na DATA kandi naje gushyira ku mugaragaro icyo twavuze kandi twabateguje kuva kera na kare. Nimuhumure naratsinze kandi nkomeje kubatsindira uko bwije n’uko bukeye, kuko nkomeje kubungabunga umutekano wa roho zanyu kandi nkaba mbabereye ku isonga ry’urugamba kuko ndi Nyir’imitsindo, kugira ngo mbageze ku mutsindo wanjye na DATA kuko isezerano ryacu rigomba kuzura no gusohora ku biteguye kandi ku bari maso, tukaba dukomeje kugendana MU mbaraga zikomeye zidasanzwe, kuko dukomeje gushyira buri wese mu bubyutse kugira ngo mukenyere kandi mwambare kugira ngo mubashe kwakira ibyiza twabazigamiye twabateguriye. Si igihe rero cyo kurangara cyangwa gusinzira, ahubwo ni igihe cyo kuba maso kuri buri wese kugira ngo mwitegure kandi murusheho kwisukura mu mitima yanyu no kuri roho zanyu kugira ngo koko mugaragaze urukundo mumfitiye kandi mufitiye DATA. Icyo mpirimbanira iteka ryose ni ukubagirira neza, kubasabanisha nanjye mu buryo bwuzuye kugira ngo mbakureho uducafu utwo ari two twose kandi mbagure mu bitekerezo, mbasesureho ububasha bwanjye kuko naje muri mwe gukorana namwe urugendo mu buryo bushya, kugira ngo mbubakemo imbaraga Isi idashobora kunyeganyeza kandi idashobora kuvogera.
Ntore Ntumwa zanjye, ndabakomeje kandi mbahaye ihumure kuri uyu munsi, kuko twanyuranye muri byinshi kandi tukagendana muri byinshi, mugakomera kandi buri wese akagaragaza umwete n’ishyaka amfitiye, nanjye rero sinzabatererana ahubwo nkomeje kubabambira ihema kandi kubashyiraho uburinzi kugira ngo mubashe kugera ku musozo w’icyo mwahamagariwe kandi mwatorewe. Erega ndi muri mwe kandi mbakomereje intambwe kugira ngo nshyigikire intambwe ya buri wese, umwete n’umuhate wa buri wese ndawubona kandi ubwira buri wese agaragaza mu murimo wanjye ndabuzi, niyo mpamvu nkomeje kubarasirizaho umucyo w’urumuri rwanjye kugira ngo buri wese amurikirwe kandi ahabwe imbaraga zimufasha gukomera mu rugendo mu rugamba kuko nabazigamye kandi nabiyegereje, nkabahishurira ibiri nk’amayobera ku bandi kandi nkabamenyesha iby’amabanga y’Ingoma y’Ijuru, kugira ngo mwicare muri maso kandi mwiteguye impinduka igomba kuba kandi gukorerwa mu buzima bwa Kiremwa Muntu wese uri ku Isi. Ndi Nyir’Ijambo kuko Ijambo ari iryanjye na DATA mu Biremwa kandi tukaba twiteguye kugendana n’abadutega amatwi kandi abemeye kutwakira tukaba twiteguye gukorana nabo imirimo n’ibitangaza, iki gihe rero akaba ari igihe cyo guhuriza abanjye hamwe mu kwemera guhamye, kugira ngo icyo nabahangiye kandi icyo DATA yabaremeye yabahangiye cyuzure kandi gisohore.
Ni igihe rero cyo gukomeza kubaka imbaraga muri mwe kandi kuba intwari kugira ngo mube indahemuka ku kanini n’agato kuko nshaka imitima ikeye kandi itunganye yiteguye kwakira ibyiza by’Ingoma y’Ijuru, nimube maso rero kandi musenge ubutarambirwa, kuko mbarimo rwagati kandi imirimo yanjye ikomeje ikataje mu gutegura abanjye mu buryo bwimbitse kandi mu buryo budasanzwe. Naje kubakomeza kandi kubahumuriza kugira ngo mukomere mube intwari kuko natsinze kandi nkaba niteguye kubatsindira kuko ntaho ntakura umuntu aho ari ho hose, mungirire icyizere kandi mwemere ko nje gukorana namwe byinshi kandi niteguye kubafungurira ibikorwa bidasanzwe. Erega unkunda akora icyo mubwira kandi unkunda akanyoboka n’umutima we wose, kabone n’ubwo yagira intege nke mu rugendo akantabaza akantakambira, mwumva bwangu bityo nkarambura ikiganza cyanjye ngatabara kandi Ijambo ryanjye rimwe na DATA tukarema bundi bushya, udutakambira kandi utabaza kuko adashobora gutaha amara masa. Nimukomere rero kandi mukomeze mungane kandi munsange, kuko naberetse inzira yo kungeraho kandi nkabereka ibikorwa bigomba kubaranga, kugira ngo mubashe gushyikirana nanjye kandi kugendera mu nzira y’ukuri n’ubutungane, ndetse no kubaho mu gushaka kwanjye n’ukwa DATA, kuko nta na kimwe nabimye byose nabibahaye.
Ngaho rero nimwivugururemo imbaraga z’ukwemera mu buryo bwuzuye, kuko nje kubakomeza kandi kubashyigikira mu mbaraga zanjye na DATA kuko nta kitunanira, byose biri mu biganza byacu kuko tuje guhindura amateka ya Kiremwa Muntu, tukaba rero twarabagize fondasiyo ya byinshi kugira ngo twubake amateka y’Isi bundi bushya duhereye kuri mwe ; nimukomere rero naratsinze kandi umutsindo wanjye uri muri mwe, nimwizihirwe muberwe no kungana kandi kuntaramira, kugira ngo mukomere kandi mukomeze kwakira ibyishimo mbagabira umunsi ku munsi. Iyi Si iriho byinshi bigoye bivunanye, ariko nimuhumure kuko ibibarushya n’ibibananiza mu rugendo mpari kugira ngo mbarwanirire kandi mbageze ku mutsindo. Ibikorwa byanjye biraboneye kandi biratunganye kandi umugambi mbafitiye ni umugambi mwiza, wo kubahindura ibyaremwe bishya kandi kubahindurira amateka, kugira ngo Isi yabatsikamiye kandi Isi yabavunnye yabagoye, ibyabashikamiye n’ibyabaremereraga mbyitse, kuko byose ngomba kubiringaniza bityo imbere yanyu hakaba amataba, mukisanzurira mu rukundo rwanjye kuko ari wo murage nageneye abanjye banyubaha kandi banyumvira, bantega amatwi kandi bakomeje kuba maso mu bihe nk’ibi, kuko mfite byinshi nabazigamiye kandi niteguye kubafungurira kugira ngo bamenye ko batagokeye ubusa kandi bataruhiye ubusa, kuko nje guhindura amateka y’ubuzima bwanyu. Erega Isi irananiza kandi iragoye, hari benshi baremerewe n’imitwaro kandi bageze aho bananiwe, niteguye rero kuramira buri wese unyemera kandi unyizera ukurikiza ugushaka kwanjye kandi niteguye kwitsa no gucisha bugufi abikuza kugira ngo nkuze intamenyekana, kuko ari wo mugambi wanjye n’uwa DATA.
Nimukomere Ntore nkoramutima zanjye nkunda, muhore muri maso kandi muharanire isuku y’imitima yanyu kugira ngo igihe DATA yagennye yateguye nzasange buri wese ari mu mwanya agomba kubamo yiteguye ari maso. Niyo mpamvu rero umunsi ku munsi tugendana namwe kandi tugakorana namwe byinshi, kugira ngo tubafungurire imbaraga zibakomeza mu rugendo, icyo mwumvise kandi mwahawe ntikikabe imfabusa, buri wese aharanire kugisigasira, kukirinda mu buryo bwiza kandi gucungira umutekano buri wese izamu rye mu buryo nifuza, kuko ibindi ari ibyanjye na DATA, icyo mbifuzaho ni uko muhagarara mu murongo mwiza kandi mukagendera mu nzira mbashakamo, muharanira ukuri n’ubutungane kandi mugendera mu murongo wanjye uko DATA yabigennye kandi abyifuza. Nimukomere ndabakunda kandi ndabashyigikiye, Ntore Ntumwa zanjye dutaramanye kuri uyu munsi, turi kumwe ndabarinze kandi nifatikanyije namwe mu rugendo, ahanyerera ahazamuka turi kumwe ndetse n’ahamanuka turi kumwe, kuko unyemera kandi unyizera ntazemera agenda wenyine. Mu bikomeye rero mwumve ko mbakomeje kandi mbashyigikiye mu rugendo, iteka ryose muhora imbere yanjye munkorera imitwaro yanyu, kuko mbarohora kandi nkabakira ibibashikamira n’ibibarwanya. Nimuhumure kandi mukomeze mushyigikirane mufatane urunana, mwirinde iby’umwanzi kandi mwirinde imigambi mibisha y’umwanzi ko yagerwaho, ahubwo iteka ryose muhore mufunze umuryango, muri abasangirangendo basangiye urugendo rumwe kandi muhujwe n’urukundo rwanjye n’urwa DATA, kuko ari rwo naraze abo nkunda kandi nkoramutima zanjye, nimwiyumvemo rero imbaraga ububasha bwanjye mu buzima bwanyu kandi mwiyumvemo urwo rukundo, kuko ahatari urukundo umwanzi aba ahari, bityo mumuhindire kure maze mumurikirwe na Roho Mutagatifu kugira ngo abafashe kugera ku nteguro nifuza nshaka.
MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA KANDI TURI KUMWE IBIHE BYOSE, IMINSI YOSE, NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE MUGUBWE NEZA KUKO MBABEREYE KU RUGAMBA NTEGEREJE BURI WESE INTAMBWE YE KANDI NJE MBASANGANIRA KUGIRA NGO BURI WESE NKOMEZE KUMUTERA INKUNGA MU RUGENDO. MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA CYANE, NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, AMAHORO AMAHORO !
