UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, Tariki 24/06/2023
Mbifurije igicamunsi cyiza ntore za Jambo bana banjye dutaramanye mbatwikirije igishura cyanjye kandi mbasenderejeho umugisha wanjye wa kibyeyi nimukomere kuko mbakomeje nk’umubyeyi kandi nkaba mbacigatiye n’umubyeyi kugira ngo nkomeze kubazamura mu ntambwe no mu ntera mukomeze kunyura DATA kandi mukomeze kubaho mu rukundo rw’Ijuru ryose. Ndabakunda bibondo byanjye kandi ndanezerewe kubana namwe mu gicamunsi nk’iki ngiki kuko nje kubasendereza ingabirano kandi nkaba nje kubasesekazaho umugisha ubakomeza kandi ubabeshaho mu buzima bwanyu bwa buri munsi. Nimwambare imbaraga kuko nzibasenderejeho kugira ngo murusheho kwamagana umwanzi no guhinda ibitero bye byose mwibere mu rukundo rwanjye kandi mwibere mu ihema rya DATA.
Bana banjye ntimugakangaranywe kandi ntimukikange kubera ibihe ndahari kugira ngo mbabere umusobanuzi w’ibihe kandi mbabere ikiramiro mu rugendo rwanyu no mu buzima bwanyu bwa buri munsi. Sinzatuma intambwe zanyu zitsikira kandi sinzatuma muyoba amayira. Ndi inyenyeri ibayoboye mu rugendo kandi ndi inyenyeri ibarangaje imbere ku rugamba kugira ngo nkomeze gutsemba ikibi cyose cyababangamira kandi ibyonnyi byose byabasamira kugira ngo mbivane mu nzira. Nta na kimwe rero kizabagiraho ububasha turi kumwe kandi nta na kimwe kizabahungabanya turi kumwe kuko iteka mbamenyera icy’ingenzi kandi nkabamenyera igikwiriye nyacyo gitunganye nkakibagenera igihe kigeze kuko ntatungurwa n’ibihe kandi ntahutiraho nkorera igihe kandi nkakorera isaha ntabwo ndenzaho isegonda kandi ntabwo ndenzaho umunota igihe iyo kigeze nkora ibikorwa byanjye kandi nkagaragaza ububasha bwanjye. Ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze kubongerera imbaraga ubutwari mutwaze kandi mutwarane muri byose kuko mbashyigikiye kandi mbakomeje kugira ngo ibitangaza bikomeze gukorerwa muri mwe kandi bikomeze kugaragara mu mibereho yanyu no mu buzima bwanyu bwa buri munsi.
Ndaje mfungure amayira kandi ndaje nagure amarembo mu buryo bukomeye kugira ngo ibyiza byacu bisesekare mu isi kandi bigaragarire Isi yose kuko icyo igihe cyo guhendahenda Mwene Muntu cyarangiye kandi igihe cyo gufata Mwene Muntu mu kibuno kikaba cyararangiye ni igihe cya buri wese gukataza avuye hasi kandi ni igihe cya buri wese gukataza ubutareba inyuma ubutazuyaza ubutarangaguza kugira ngo imbaraga zacu n’ububasha bwacu bukomeze kwigaragaza mu Isi yose. Nta kizakumira ububasha bwanjye n’ubwa Jambo kandi nta kizahagarika ibikorwa byacu kuko Isi yose twamaze kuyigota kandi Isi yose twamaze kuyigarurira mu bubasha bukomeye n’imbaraga zikomeye. Umwanzi n’ubwo mubona yidegembya arimo gukubita agatoki ku kandi ni uko ari kubona igihe cyamurangiranye kandi akaba ari kubona abambari be bose bamushizeho nta n’umwe agifiteho uruhare nta n’umwe agifiteho uburenganzira bityo bikamutera umujinya n’uburakari bwinshi bityo bikamutera kuraranguza kugira ngo arebe ko yakwigarurira abemera kandi bakurikiye inzira kugira ngo abace intege kando abananize mu rugendo mu bitekerezo no mu byifuzo.
Nimumwime urwaho kandi mumwime urwinjiriro hose mufunge kuko nanjye nabafungiye nk’umubyeyi kugira ngo umwanzi aho abahigira ntababone kandi aho abashakira ntababone kuko ababatega imitego bose izabashibukana ari bo kuko nta n’umwe uzashibukanwa n’umutego w’umwanzi kuko abana banjye bose mbabereye maso kandi nkaba nkomeje kubasenderezaho iby’ingenzi kugira ngo ububasha bwacu bukomeze kubatwikira kandi bukomeze kubabamo.
Bana banjye nimubeho mu rukundo rwanjye n’urwa Jambo iteka muhore munezerewe kandi mwishimye kuko imirimo yacu ikataje kandi ibikorwa byacu bikataje mu buryo bukomeye tukaba tugiye gukorera ku mugaragaro mu buryo budasubirwaho nta n’umwe uzahagarika ububasha bwa DATA kandi nta n’umwe uzahagarika imbaraga zacu kuko uko bwije n’uko bukeye urumuri ruri kurushaho kwiyongera mu Isi kandi turi kurushaho kurusendereza mu Isi kugira ngo duce agasuzuguro amatiku n’amacakubiri ubwikuze n’ubwikunde bwa Mwene Muntu. Ni igihe rero cyo kugaragariza Mwene Muntu ko ntacyo yihambiriyeho ko ibya Sekibi byose twamaze kubishwanyaguza hakaba hasigaye agahe gatoya ngo tubishwanyagurize ku mugaragaro bityo umwanzi ubushambagare n’ubushabara bwe bwose yari yaragabije Mwene Muntu abone ko nta gaciro nta n’akamaro byose byamaze kuyoyorwa.
Ndi kumwe namwe rero nimukomeze kwambara imbaraga muri njye muze mu mutima wanjye utagira inenge muhishimire kandi muhanezererwe kuko ari yo ngoro y’ubwihisho bwa buri wese wemera kuyoborwa n’urukundo rwanjye kandi bemera kuyoborwa n’ijambo ryanjye nkomeje kubazamura kuri alitari ya DATA kugira ngo mukomeze kubaho mu buziranenge kandi mukomeze kubaho mu butungane bukomeye mutungana kandi mutunganya n’Isi yose kuko ibyo mbakorera atari ibyanyu ubwanyu ahubwo ari ibigirira Isi yose akamaro kandi ari ibigarura benshi mu murongo. Nimukomeze kubaho mu gushaka kwa DATA mwirundure wese kandi mwiyegure wese oya ntihakagire ubwo musubiza amaso inyuma ngo mwibaze. Ntabwo mwayobye amayira ndahari kandi ndabayoboye nimunyizere mwizere ijambo ryanjye ntimugashidikanye ku ijambo ryanjye kandi ntimukibeshye ku bubasha bwanjye kuko nta na rimwe nzigera mbayobya kandi nta na rimwe nzigera mbazimiza.
Nimutegereze murindire kwizera murindire ububasha bwanjye n’ubwa Jambo kandi murindire ibikorwa byacu bityo mubone ko icyo nabasezerenyije kandi nababwiye ntacyujuje nimusanga ntaracyujuje kandi igihe cyarageze muzamenye ko nababeshye ariko kuko igihe kitari cyagera nimukomeze kurindira kuko ndiyiziye na Jambo kuko ntawe dutumye turiyiziye kuko twaje mu bubasha bukomeye n’imbaraga zikomeye kugira ngo turibate kandi dukureho ikibi cyose kiri mu Isi. Ndi kumwe namwe bana banjye nimukomeze kubaho mu rumuri mwirinde amatiku ayo ari yo yose yatuma umwanzi abigarurira kandi yatuma umwanzi abinjiramo ikiruta byose murekure imitima yanyu n’amarangamutima yanyu kugira ngo umwanzi atababona urwaho kuko umwanzi ari ho ari gushaka gufatira benshi kugira ngo abereke ko bayobye kandi abereke ko ibyo barimo atari byo.
Nimukomeze rero kuba maso mubere benshi maso kandi mubere benshi ku izamu kugira ngo ububasha bwacu bwigaragaze kandi imbaraga zacu zigaragaze. Oya ntabwo muzataha imbokoboko kandi ntabwo muzataha amara masa ndahari kandi nkomeje kubasenderezamo byinshi kuko Jambo yampaye byose mu biganza kugira ngo mbigenere abana banjye. Muri indabo rero ntegurira Jambo akanezerwa kandi mutwaye amabanga y’Imana kuko mwahishuriwe amabanga yose mwabwiwe ubwiru bwose kugira ngo ibihe mutazatungurwa nabyo nk’ab’Isi kuko hari benshi bagiye gutungurwa bagiye kugwirirwa n’ibihe bikomeye bakomeje kubumba ibiganza kandi bakarushaho kwica umutima aho kugira ngo bumve bakumvirana aho kugira ngo bayoborwe bakiyobora; turi kumwe rero bana banjye ntimugashake kwirwanirira kandi ntimugashake kwicira inzira ntimugashake kwihorera nimureke byose tubikore mwe icyo mbasabwa ni ukubaho mu gushaka kwa DATA no kuyoboka urukundo rwa DATA kugira ngo ibindi byose mbikore na Jambo kuko Ijuru ryose twamanutse kugira ngo tubarwanirire kandi tubiteho.
Ntimukite ku by’Isi n’ab’Isi kuko Mwene Muntu avuga manjwe kandi akavuga ibigambo kuko iteka ahora ararikiye ikibi kandi iteka akaba yumva ko ibyo ashaka ari ibyo ngibyo. Ntabwo dukora nka Mwene Muntu kuko icyo Mwene Muntu ashaka atari cyo dukora kuko twe tuzi igikwiriye Mwene Muntu kandi tuzi icyo akwiriye nyacyo mu gihe nyacyo bityo tukakimugenera kandi tukakimusesekazaho. Iyo tugiye gukora rero ntabwo tugisha inama kuko ibikorwa byacu byose tubizi kandi buri muntu wese uri mu Isi tukaba tumuzi uko tumutwara n’uko tumugenza. Ni igihe rero cy’ibikomerezwa byose tugiye kubihanantura kugira ngo ubasha bwacu bwigaragarize mu ntamenyekana n’insuzugurwa. Ndi kumwe namwe rero mbafashe ikiganza nimukomere kuko mbakomeje mukataze murusheho kwirekura wese mwirekurira mu biganza bya DATA ibindi byose mubireke turi ku rugamba kandi turakomeje ntabwo tuzarusubika tutarangije.
Amahoro, amahoro! Ibihe byiza mbifurije igicamunsi cyiza kuri mwese ngira nti nimukomeze kubaho mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi kandi mukomeze kubaho mu byishimo byanjye bya kibyeyi kuko mbakomeje ikiruta byose nimwizirike ku rukundo ukwemera n’ukwizera bibabere inkingi zikomeye kugira ngo muzamure benshi kandi benshi babazamukireho kuko mwashyizwe ku gasongero kandi mukagirwa icyitegererezo cya bose.
AMAHORO, AMAHORO! IBIHE BYIZA, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE BANA BANJYE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI. AMAHORO, AMAHORO!