UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, Tariki 26/06/2023
Mbahaye umugisha ntore zanjye nimugire amahoro kandi nimugire kugubwa neza nimugire gutekana mu mutima wanjye kuko nawubafunguriye kugira ngo muturemo kandi muganzemo maze muhore iteka muhabona ivomo ndetse n’iruhuko muri njyewe igihe cyose. Ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, Umwami w’abami wabacunguye kandi wabameneye amaraso ubitaho igihe cyose kandi mpora iteka mbarengera bityo nkabamenyera icy’ingenzi kandi nkabamenyera igikwiye igihe cyose kandi nkakomeza kubabuganizamo ibyiza byanjye kugira ngo bikomeze kubateza intambwe kandi bibateze intambwe ku yindi kugira ngo murusheho gushikama kandi murusheho gukomera igihe cyose. Nimukomere ndabakomeje nimwambare imbaraga ndazibambitse nimuhumuke amaso ndayabahumuye kandi igihe cyose muhore mwambaye ubutwari kuko mbubaha uko bwije n’uko bukeye kandi nkarushaho kubasesekazaho umugisha n’amahoro byanjye kugira ngo bihore iteka bibabumbatira kandi bihore iteka bibagenga kandi bibayobora uko bwije n’uko bukeye.
Nimugire guturiza muri njye kandi nimugire gukomerera muri njyewe igihe cyose muhore mwambaye urumuri kandi muhore mwambariye imbaraga muri njyewe igihe cyose ndabakunda bana banjye kandi mbahoza ku mutima wanjye igihe cyose kuko ari njye wabitoreye njye na DATA buri umwe umwe muri mwebwe tumufiteho umugambi kandi buri wese tumuteganyiriza icyiza imbere ye kandi aho twifuza kuhabageza tuzatuza tuhabagejeje kandi nta n’umwe dushaka yuko yacika intege niyo mpamvu twaje kwifatanya namwe kandi tuza kwifatanya namwe kandi tugakomeza kubateza intambwe kandi tugakomeza kubambika imbaraga tukagendana namwe kandi tukabambika ububasha bwacu kandi tukabambika igitinyiro cyacu kugira ngo murusheho kukigenderamo uko bwije n’uko bukeye kugira ngo mudatsindwa mugatsikira kuko intege nkeya za Mwene Muntu tuzizi kandi Mwene Muntu uko ananirwa vuba tukaba tubizi kandi nkaba mbona n’imitego Sekibi agenda abatega bityo nanjye nkakomeza kubaba hafi kandi nkakomeza kubacungira umutekano nk’umushumba ureberera intama ze nanjye rero mpora iteka mbareberera bityo nkahora iteka nshaka kubashora mu iriba ry’amazi afutse kandi nshaka kubaragira mu rwuri rutoshye kugira ngo murye muhage kandi munywe mushire inyota bityo mutarumanga cyangwa mukararikira ibyo hanze. Nimugume mu rwuri kandi mugumye murye ku byo mbahereza kandi muhore mutohagijwe n’urwuri nabaragiyemo maze muhore iteka munywa kandi muhore iteka murya ntimukarumange bana banjye kandi ntore za DATA kandi ntore zanjye muhore iteka mushyigikiwe n’ububasha bwanjye na DATA maze igihe cyose duhore tubacungira umutekano kandi duhore tubakumirira ububasha bwa Nyakibi buhora bushaka kuza bubototera kandi buhora bushaka kuza bushaka kubasubiza inyuma. Nimugire gukomera kandi muhore iteka mwerekeza amaso yanyu imbere maze mwirinde igishaka kubavutsa amahirwe kandi igishaka kubavutsa umugisha icyo ari cyo cyose mugitere umugongo bityo mukatarize mu kiri icyiza mu cyo tubatoza n’icyo tubabwira umunsi ku wundi bityo murusheho kwinjira mu gushaka kwa DATA n’ukwanjye igihe cyose maze kubagenge kandi kubayobore.
Turashaka kugenga mwebwe n’ibitekerezo byanyu tukabatwara wese kugira ngo iby’Isi mubitere umugongo kandi mubivemo kugira ngo mubashe kurangamira Ijuru koko by’ukuri mu byo mukora byose mwumve yuko mwambaye ububasha kandi mwambaye imbaraga z’Ijuru zibagenge kandi zibayobore mu byo mukora byose maze muhore iteka murangamiye Ijuru kandi koko mukomeze kuba intungane zacu kuko ibyo tubatoza n’ibyo tubereka umunsi ku wundi ari ukugira ngo mugendere mu rumuri rwacu kandi mugendere mu mbaraga zacu.
Ndabakunda rero kandi mbahozaho umutima wanjye kandi mpora iteka mbitaho bityo nkakomeza kubacungira umutekano kandi nkamenya igihe mushonje bityo ngahita mbarebera ifunguro kandi nkabagaburira kandi ibyo mbagaburira nkaba nzi neza ko biri bubamare inyota kandi biri bubamare n’inzara kugira ngo murusheho kuganza kandi murusheho kwambara urukundo muri njyewe imbaraga zibarange kandi umutekano muhorane igihe cyose kandi muhore iteka mwuzuye ibyishimo kuko njyewe ubibagabira nanjye nuzura ibyishimo igihe cyose kandi igihe cyose nkahorana urukundo n’impuhwe nyinshi mu biremwa byanjye kandi muri buri kiremwa cyose nta n’umwe njya mpeza igihe cyose mpora nteze ibiganza kugira ngo nakire bose na hose mu Isi yose ndetse n’ibiremwa byose kuko mbyakira muri rusange kugira ngo ndusheho kubuganiza impuhwe zanjye mu Isi yose kandi ndusheho kuzisakaza muri buri kiremwa cyose kuko nta kiremwa na kimwe ntaziye; bose bose narabaziye kuko naje nje gucungura buri muntu wese uri mu Isi kandi buri wese wambaye umubiri ntabwo narebye uriya cyangwa uriya ahubwo nacunguye buri muntu wese. Niyo mpamvu igihe cyose mpora iteka nshakakwakira abana banjye kandi nshaka kubarohora no kubasayura kugira ngo mbakure mu isayo bityo mbashyire mu rumuri kandi bahore iteka bamurikiwe n’urukundo rwanjye amahoro yanjye abasabemo kandi abasagambeho igihe cyose.
Nimwakire rero umugisha kandi nimwakire amahoro kuri uyu munsi kandi muri iri joro kandi kuri uyu mugoroba nkomeje kubasesekazaho ibyiza byinshi kandi nkomeje kubasesekazaho amahoro ndetse n’imbaraga kandi nkomeje kubamanuriramo ingabire n’ingabirano zibafasha gukomera no gukataza mu rugendo kugira ngo mumenye igihe umwanzi aje maze mubashe gufora kandi mubashe gufata amasasu yanyu mumurase kandi igihe cyose muhore muri intwari ku rugamba muhore muri abadatsimburwa maze muhore iteka muri maso.
Nimube koko inyaryenge kandi mube nk’abayoborwa n’Ijuru mumere nk’abatozwa n’Ijuru bityo muhore iteka ku rugamba kandi muhore iteka muri intwari nyazo kandi muhore iteka muri ingabo nyazo kuko ari njye wabatumye kandi nkaba narabohereje nzi neza yuko muri intumwa kandi muri intore nyazo nkabatora mbizeye; niyo mpamvu umunsi ku wundi nanjye ntajya mbava iruhande ahubwo nkarushaho kubambika imbaraga kandi nkabamanuriramo ububasha bwanjye kugira ngo bubakomeze kandi buhore iteka bubaha guhagarara igihe cyose muhore murwanira mu gitinyiro cyanjye kandi igihe cyose muhore mwambaye imbaraga n’ububasha binkomokaho bityo mutsinde umwanzi kandi n’ibye byose mubitsinde mubitsiratsize maze igihe cyose muhore mutsinda murwane mutsinde. Igihe cyose nimuhore murwana mutsinde kuko aho muteye hose kurwanya umwanzi ngenda ndi imbere yanyu bityo mugatahukana umutsindo; ntimuzigera rero na rimwe mutaha mwatsinzwe kuko mbarangaje imbere ndi Yezu Kristu w’i Nazareti kandi ndi Yezu Kristu ubareberera kandi nkabarwanaho igihe cyose, igihe cyose muzajya mutahukana intsinzi kuko ari njye ubaha gutsinda kandi nkabaha kurwanira muri njyewe igihe cyose kandi nkabaha kurwanira mu gitinyiro cyanjye n’icya DATA kandi nkarushaho kubaha imbaraga zo kugira ngo buri wese abashe guhagarara ku izamu rye afore maze arase umwanzi mu cyico ntimugatsindwe kandi ntimugatsitare ntimugasubire inyuma bana banjye kandi ntimugatsitare ibitsinsino musubira inyuma ahubwo nimuhore iteka mureba imbere kandi muhore iteka mwumva aho tubahamagarira maze muze mudusanga kandi igihe cyose mwumve igihe tuvuze igihe mvuze mwumve ijwi ryanjye kandi igihe mbahamagaye munyitabe maze mumenye icyo mbashakira kandi mumenye icyo mbashakaho kuko icyo mbashakira ni icyiza ni umukiro wanyu kugira ngo nkomeze kubakira kandi nkomeze kubarohora bityo nkomeze kwakira na benshi muhora iteka mumpereza kandi benshi muhora iteka muzamura uko bwije n’uko bukeye; benshi rero mutabariza kandi benshi mutakambira ndabumva kandi ndabakira kuko hari benshi ndohora kandi hari ibiremwa byinshi maze gukorera imirimo ndetse n’ibitangaza kubera amasengesho yanyu.
Ngaho nimukomeze mutabare mukomeze kurengera ibiremwa byanjye mucyambaye umubiri bana banjye kuko muri guhunika byinshi mu Ijuru kandi muri kwihunikira byinshi kuko icyo mukoze cyose ndandika kandi nkabandikira buri wese nkandika imbere y’izina rye icyiza yakoze. Nimukomeze rero muhunike ahatagera imungu ndetse n’umugese mukomeze muhunike aho ibyanyu bitononekara mukomeze mwibikire ubukungu bwanyu mu Ijuru kuko muri kwibikira ibyiza byinshi; nimukomeze rero muhozeho kandi muhore iteka muri intwari kandi muhore muri indatsimburwa kandi bana banjye mbizeyeho nk’indwanyi kandi nizeye yuko muri abadatsimburwa ku rugamba kuko nabizigamiye kandi nari narabibikiye igihe nk’iki ngiki rero nkaba nkomeje kubatuma kandi nkaba nkomeje kugira ngo nkomeze mbohereze hirya no hino mukomeze gukwirakwiza icyiza kandi mukomeze gukwirakwiza inkuru nziza kuko nayibabibyemo kandi nkaba narabibahaye kugira ngo mubisakaze mu bandi hirya no hino maze benshi bumve kandi benshi babashe kureba babone abatumva babashe kumva bityo mugende mutamatama impumuro nziza kandi mukomeze gutamatama impumuro y’ibyiza mpora mbahundagazaho impumuro y’ibyiza mpora mbasukiriraho kugira ngo n’abandi benshi barusheho kumva iyo mpumuro bityo barusheho kuyoboka DATA kandi barusheho kuyoboka izina ryanjye ryatsinze kandi rikura mu bubata bwa Nyakibi maze buri wese akinjira mu rumuri rw’Imana isumba byose kandi bakinjira mu rumuri rwanjye maze igihe cyose nanjye mbamurikire kandi mbarengere mu ntambwe z’ibirenge byabo kuko niteguye kurohora benshi ndetse niteguye kuzahura benshi bari mu mwijima kugira ngo mbashyire mu rumuri nyarwo babashe kumenya aho ndi kandi aho mvugira njye na DATA babashe kuhayoboka abo bose bari kurindagira kandi abo bose Sekibi ari kwiba ubwenge akabarindagiza akabacisha hariya na hariya akabereka kiriya na kiriya ndaje kugira ngo gutabara kandi nkomeze kubarengera, igihe ni iki ngiki cyo kuza kugira ngo ngosore kandi nshungure maze inkumbi nzishyire ukwazo n’amasaka nyashyire ukwayo kugira ngo imyanda itagomeza kubana n’imbuto nzima kandi imbuto nzima nkomeze kuzibika aheza kandi nkomeze kuzitegura kugira ngo zibe umuteguro mwiza buri wese abashe kuzireba azibone.
Bana banjye rero mbahaye umugisha kuri uyu munsi kandi mbahaye umunezero nimugire kubaho kandi nimugire ubuzima mbifurije gukomera no gukomeza urugendo kuri buri wese kandi nkomeje kubasesekazaho ibyiza byanjye mbagenera kandi mbagabira umunsi ku wundi. Nimuze mutekanire mu gituza cyanjye igihe cyose kandi mpora iteka nanjye mbasesekazaho ibyiza byanjye n’amahoro ankomokaho kugira ngo akomeze kubabungabunga kandi akomeze kubacungira umutekano uko bwije n’uko bukeye bityo mubashe gukomera no gukomeza urugendo ntawe ucitse intege kandi nta n’umwe uhungabanye. Nimugire ubuzima nimugire umugisha nimuhorane kandi buri wese nahumuke amaso nimuze tugende, nimuze tugende bana banjye mbari imbere nimuze tugende kuko ari njye ubarongoye kandi nkaba mbashyigikiye ntimukagire ubwoba kandi ntimugaterwe ubwoba n’umwanzi ahubwo igihe cyose nimuhore mushyigikiwe n’ububasha bwanjye dore umwanzi ararekereje kugira ngo arebe yuko yabavutsa ibyiza byanyu ariko ndabasabye no nimube maso buro wese amenye ubwenge kandi buri wese ajye yitegereza akenge bityo mubashe kumenya imigambi ya Nyakibi kandi mubashe kumenya imitego ye kuko nabahumuye amaso kandi nkaba narabahaye ubwenge bwo kugira ngo mwumve kandi mubashe kureba icy’ingenzi ari cyo mubasha gukora.
Mbahaye rero ubwo butwari kandi mbahaye izo mbaraga zo kugira ngo mujye mubasha kumenya icy’ingenzi kandi mujye mubasha kumenya aho imitego ya Nyakibi iri bityo muhirinde mukomeze mutotere inzira igana aho ndi njye na DATA kandi nanjye niteguye gukomeza kubarengera no kubacungira umutekano uko bwije n’uko bukeye. Mbahaye umugisha rero muri iri joro nimugire kugubwa neza kandi nimugire gukomera mukomeze gusinzirira mu gituza cyanjye bana banjye kandi ntumwa zanjye kandi ntore za DATA. Nimugire ubuzima ndabakunda kandi mbahoza ku mutima wanjye igihe cyose nzabarengera sinzigera mbatererana namwe nimukomeze kumbera intumwa nziza kandi mukomeze kumbera intore nziza ntimuzemere y’uko umwanzi yabiba cyangwa yabanyaga.
MBAHAYE UMUGISHA, NIMUGIRE AMAHORO KANDI NIMUGIRE GUKOMERA NDABAKUNDA. AMAHORO, AMAHORO, NTORE ZANJYE, NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI. AMAHORO, AMAHORO!
