UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, Tariki 07/07/2023
Mbahaye umugisha ntore zanjye nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko nkomezanyije namwe mu kubashyigikira kandi nkaba nkomeje kubarangaza imbere mu kubatera ubutwari kandi mu guhora iteka mporana namwe mu kubarebera kandi mu guhora iteka ndi ingabo ibakingira kandi nkahora iteka mbatsindira umwanzi kugira ngo nkomezanye namwe urugendo mwumva yuko mushyigikiwe n’ububasha bw’Ijuru kandi mwumva yuko mbashyigikiye njyewe utajya agamburuzwa cyangwa ngo acibwe intege na Muntu cyangwa ibintu kandi umwanzi akaba atajya ampangara. Ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, Umwami w’abami, uwatsinze kandi iteka ryose nkahora ntsinda kandi nkahora ntsinda no mu banjye nkahora ndwana nkabatsindira kandi nkabarwanirira igihe cyose. Nkomeje rero kubarwanirira kandi nkomeje kubarengera nimukomere, ndabahumurije nimuhumure mu mitima yanyu kuko nzakomeza kubarengera; ibyo mwanyuzemo bikomeye byari byinshi kandi ni byinshi mwagiye mucamo kandi nkabibacishamo mugakomera kandi mugakomeza urugendo, ibisigaye rero sibyo bizananira nabyo ndahari kugira ngo nkomeze kubarwanira nkandi nkomeze kubibatambutsamo. Nkomeje kubarwanirira kandi nkomeje kubabera maso ntore zanjye kandi ntumwa zanjye natumye kandi nohereje ku murimo nkaba ntarabohereje amara masa ahubwo zibarwanirira kandi zibatsindira amanywa n’ijoro. Niyo mpamvu ngira nti rero nimuhagarare gitwari kandi buri wese akomeze ahagarare akomere, ntimukadandabirane kandi mbaha imbaraga zibakomeza uko bwije n’uko bukeye kandi ari nako ndushaho gufungura imitwe yanyu kugira ngo murusheho kumva byinshi kandi musobanukirwe na byinshi mubashe kumenya byinshi by’Ijuru kandi mubashe kumenya buri kimwe cyose bityo murusheho kugengwa n’iby’Ijuru ryose mu byo mbagabira kandi mu byo mbashyiramo n’ibyo mbinjizamo kuko ibyo mbereka kandi ibyo mbumvisha ari ukugira ngo murusheho gushyigikirwa n’ububasha bwanjye na DATA kandi murusheho kubugenderamo kandi murusheho gushyigikirwa nabwo igihe cyose.
Umwanzi rero ntakabakangaranye kandi umwanzi ntakabacogoze mu rugendo rwanyu ahubwo nimuhore mukataza kandi muhore muhagaze gitwari mwemaraye muri abasirikari nyabo banjye kandi muri abasirikari nyabo banjye nizera kandi nkaba nabizeye kuko nabashyize ku rugamba kandi nabohereje ku rugamba mbizeyeho abasirikari nyabo b’indwanyi nimukomeze rero murwanye umwanzi mumutsinde kandi mumuhige aho ari hose mumutsinde igihe cyose ashaka kwirarika ngo aze muri mwebwe mumubone kandi mubimenye hakiri kare kubera ububasha bwanjye nabashyizemo kandi mpora mbashyiramo n’imbaraga zanjye mpora mbamanuriramo bityo mubashe kumenya aho umwanzi yihishe hose mubashe kumutahura kandi mumuhishure bityo mumwirukeho kandi murusheho kumutaranga aho agiye hose abashe kugaragara bityo abure ubwihisho kandi abure ubwikingo ahantu hose muri buri kiremwa cyose ashaka kwigarurira kandi aho hose ashaka kwinjira mumutarange kandi mumutahure maze amayeri ye n’uburyarya bwe mubishyire ahabona mubishyire ku mugaragaro bityo abe atakibonye ubwihisho kuri buri kiremwa cyose.
Nkomeje rero kubambika ubwo butwari kandi nkomeje kubaha izo mbaraga kuko ari njyewe ubatsindira kandi nkabaha gutsinda kandi nkabaha umutsindo, mbahaye umutsindo wo kugira ngo mujye mutsinda umwanzi kandi ibikorwa bya Nyakibi byose mubashe kubiribatisha ububasha mbambika kandi mubashe kubiribatisha urumuri ndetse n’ububasha mbambika umunsi ku wundi mubikoreshe kandi mubigenderemo igihe cyose murusheho gutsiratsiza ikibi cyose mu Isi kandi murusheho kuganza mutera imbere mu rukundo rwanjye na DATA kandi ibyiza mpora mbabuganizamo bihore bibatunga kandi bibabere ifunguro ryanyu rya roho rya buri munsi.
Nkomeje rero kubahaza ibyiza byanjye kandi nkomeje kubabera byose kandi nkomeje kubabera ikiramiro kandi nkomeje kubabera umuvunyi muri byose kubarengera ndetse no kubatabara kandi nkomeje kubabera inkingi ikomeye muri mwebwe, nimukomeze munyegamireho kuko abanyegamiyeho bose ntibajya bagwa kandi ntibajya badandabirana kuko iteka ryose mbashyigikira kandi nkabashyigikirisha ububasha bwanjye bukomeye natsindishije umwanzi kandi n’ubu nkaba nkikomeje kumutsinda kandi nkaba nkomeje gutsinda no mu banjye.
Bana banjye kandi ntumwa zanjye ntore zanjye narabitoreye kandi narabatoranyije kandi buri umwe umwe wese ndamutarura kandi buri umwe umwe wese nari muzi kandi nari mufite mu mugambi wanjye no mu bitekerezo byanjye none iki gihe rero nimukore mu muzabibu wanjye kuko nabohereje mu muzabibu wanjye nimukomeze mumbere abakozi beza kandi mukomeze mube abakozi bakora batiganda kandi abakozi beza ku murimo bityo nanjye nkomeze mbategurire ibihembo byanyu kandi nkomeze mbibasesekazeho kandi nkomeze no kubazigamira byinshi muzahabwa igihe kigeze kuko hari igihe kitari iki ngicyi nzabahemba kandi buri wese akabona igeno rye kuko hari byinshi ndi kubategurira kandi hakaba hari byinshi mbateganyiriza kandi nkaba nkomeje kubabikira ibyanyu kandi nkaba ndi kubazigamira ibyiza ariko kandi mukiri no mu mubiri nkomeje kubategurira igeno ryanyu; ndi kubategurira ameza bana banjye kandi buri wese nkomeje kumutegurira nimwitegure kuko buri wese agiye guhabwa ikiri icye kandi buri wese nkaba ngiye kumuha igeno rye rizamushimisha kandi buri wese nkaba ngiye kumuha igeno rye rimukwiriye.
Nimukomeze rero mutege ibiganza nyanyu nanjye nkomeze kubamanuriramo umugisha kandi nkomeze kubahereza iby’ingenzi bibagirira umumaro umunsi ku wundi ntimuzigere na rimwe mwubika ibiganza byanyu ahubwo nimuhore mubiteze kugira ngo ibyo mbahaye kandi ibyo nabazaniye, ibyo naboherereje byose bibashe kubageraho mubashe kubishyikirizwa mutubitse ibiganza byanyu ahubwo iteka ryose muhore mubiteze kugira ngo mubyakire kandi mubisigasire mubibungabunge Sekibi ntazigere abibiba kuko iteka ryose ahora arekereje kugira ngo arebe yuko yafata ibyo nabahaye cyangwa ngo mbahereze noneho nimara kubahereza nawe ahite abiba ibyo nabahaye; ariko rero bana banjye uko mbabwira buri munsi kandi uko mbigisha kandi uko mbatumaho ndagira nti nimumenye ubwenge kandi mube inyaryenge kandi muhore iteka mumeze nk’intore kandi mumeze nk’intumwa zigishwa n’Ijuru igihe cyose kuko mbigisha kandi nkababurira nkabereka buri kimwe cyose kugira ngo murusheho kumenya ubwenge kandi murusheho gusobanukirwa na byose bityo mumenye uburyarya bwa Sekibi igihe aje kubanyaga ibiri ibyanyu mubashe kumenya uko mubirinda kandi mubashe kumenya uko mubihisha; nimukomeze rero mubishyire mu bubiko ahatagaragara ntimuzigere mwandarika ibyo nabahaye kandi ntimuzigere mubinyanyagiza ahubwo byose nimujye mubirundarunda mubirundarundire ahantu hamwe kandi mubirundarunde mubishyira ahantu umwanzi atabasha kugera.
Nanjye rero nkomeje kubaha kugira ngo mukomeze guhabwa kandi mukomeze gushyikirizwa ubwenge bw’Ijuru kugira ngo ubwenge bw’Ijuru bubigishe byose kandi bubamburemo ibibi byose umwanzi ashaka kubiba muri mwebwe maze ubwenge bw’Ijuru bubigishe byose kandi bubereke byose kandi bubakomeze muri byose kugira ngo buri wese ajye abasha guhagarara mu mwanya we kandi buri wese ajye abasha kumenya gukora igihe kiri ngombwa abashe kumenya aho ahagarara igihe kiri ngombwa buri wese ajye abasha kumenya uko yirinda umwanzi n’uko mugomba gucyaha umwanzi. Nimucyahe umwanzi mumwigiza kure yanyu kandi mucyahe umwanzi ye kujya akomeza kubamenyera kuko nabahaye ubwo bubasha kandi nabahaye ubwo butwari, gusa umwanzi ntazabura kubamenyera kwivumbagatanya no kubavugiriza induru no gusakuza cyane ari iterabwoba ryo hirya no hino mu rusaku mu nduru z’amajwi mu mitontonomo mu ndoro mbi abareba nabi ngo mube mwagira ubwoba. Sekibi afite ibikangisho byinshi agenda akangisha abanjye ndagira nti ntimuzigere mugira ubwoba mutinya umwanzi kuko mpari kugira ngo nkomeze mubarwanyirize kandi mpari kugira ngo atazigera abatwara kandi atazigera abagiraho ububasha ndetse n’ubutwari. Ni njyewe ubafiteho ububasha kandi ninjye ubafiteho ububasha kuko muri ibiremwa byanjye kandi mukaba muri ibiremwa bya DATA nkaba narabicunguriye kandi nkaba narabacunguje amaraso yanjye akomeye kandi amaraso yanjye y’igiciro nkaba mfitanye rero namwe igihango gikomeye kandi nkaba narakigiranye namwe igihe nabitangiraga ku musaraba. Mbafiteho ububasha rero bwo kubarengera kandi mfite kubakiza no kubatabara no kubarohora, ndacyakomeje kubitaho nk’uko nabitayeho njya kubitangira nkemera kubabara kandi nkemera kubabazwa kugira ngo mbakize kandi mbarengere. Nemeye rero kwakira biriya byose kugira ngo mbarengere kandi mbatabare kugira ngo mugire ubuzima muri njyewe; ubu ngubu rero si bwo byananira kubatabara, si bwo byananira kubarengera, niyo mpamvu mbabwira nti ntimukagire ubwoba kuko mpari kugira ngo nkomeze kubarwanirira kandi nkomeze kubatsindira muri byose kandi nkomeze kubahashyiriza uwo mwanzi uba ushaka kwigira akari aha kajyahe kandi uba ushaka guhora iteka ashaka kubavogera kandi muri abatavogerwa banjye.
Nkomeje rero kubarindisha ububasha bwanjye buhanitse kandi nkomeje kubashyigikirisha ukuboko kwanjye muri uko kubarinda muri uko kubahora hafi kandi muri uko kubarwanirira intambara nyinshi z’urudaca Sekibi ahora iteka ari gushoza muri mwebwe kugira ngo ndusheho kumutsinda kandi ndusheho kumuhashya kandi ndaje kugira ngo nkomeze kubahashyiriza uwo mwanzi kandi uwo mubisha uwo mwanzi w’ibyiza byanyu uwo mwanzi uba ushaka kubavutsa ibiri ibyanyu umwanzi uba ushaka kubavutsa ibyiza nabageneye kandi uba ushaka kubacisha ukubiri n’ibyiza mba nabateguriye. Ntazigere na rimwe abacisha ukubiri n’ibyiza nabateguriye ahubwo igihe cyose azagende wenyine kandi agende yubitse umutwe; niyo mpamvu ngira nti bana banjye nimwambare ubwo butwari kandi mumenye ubwenge kandi mube koko abayoborwa n’Ijuru mwigishwa uko bwije n’uko bukeye, nimutore kandi mufate amasomo y’ibyo mwigishwa maze mubishyire mu bikorwa. Rero Ijuru rirabigisha uko bwije n’uko bukeye ndagira nti rero nimujye muba abanyeshuri beza biga bagafata kandi bakigishwa n’Ijuru; nimutege amatwi kuko twaje kubatabara kandi twaje kubarengera, mboherereza intumwa nyinshi zo kubatabara zo kubarengera uko bwije n’uko bukeye ari nako nanjye ijisho ryanjye ribariho kandi ikiganza cyanjye cy’ububasha kikaba kibashyigikiye kandi kikaba gikomeje kubakumirira umwanzi. Nimukomere rero kandi mukomeze mukataze turi kumwe kandi nkomeje kubatuza mu mutima wanjye wuzuyemo urukundo kandi uhora iteka ubafitiye urukundo rwo kugira ngo muhore iteka murwanirira ishyaka izina ryanjye kandi n’izina rya DATA kugira ngo rihore iteka ribatsindira kandi rihore iteka ribahashyiriza umwanzi uba ushaka kubavuya no kubavuyanga ahubwo mujye mumuvuya ari we kuko ububasha mbaha ari ubwo kugira ngo mubukoreshe kandi bubagirire umumaro.
Ibyo mbahaye rero nimujye mubibika kandi mubisigasire kugira ngo bibatunge kandi bikomeze kubabeshaho kuko bibabeshaho mu buryo bwa roho. Ndagira nti nimurwane rero urugamba rwa roho inkundura kandi mururwane mutuje mucecetse kandi muri uko kwiyumanganya muri uko kumva yuko mpari kugira ngo nkomeze kubarwanirira muri byose muri uko kumva yuko njye na DATA tubabereye maso kandi tubashyigikiye mukarurwana mutikanga kandi mukarurwana inkundura nta kudigadiga ahubwo buri wese ahagaze n’amaguru ye yombi mwumva yuko mushyigikiwe. Mbahaye umugisha kuri uyu mugoroba ntumwa zanjye ntore zanjye ngira nti nimubeho kandi mugire umugisha kandi muhorane amahoro nyayo kandi muhorane amahoro asesuye.
Mbifurije rero ibyiza binkomokaho kandi bikomoka kuri DATA kugira ngo bihore bibabungabungira ubuzima, umugisha ndawubahaye kandi umutekano ndawubahaye, nimushyikirizwe ibyo byiza kandi bihore iteka bituye muri mwebwe. Ndabakunda ntumwa zanjye, ndabakunda ntore zanjye nimugire amahoro, amahoro kandi asesekare kuri mwebwe ndetse no ku banyu ndetse no mu byanyu muhore iteka muri amahoro kandi muhore iteka muri umugisha kandi muhore iteka muri urukundo ntore zanjye kandi bana banjye muri ibyiza byanjye nizigamiye kandi nihitiyemo.
AMAHORO, AMAHORO, NDABAKUNDA BANA BANJYE, NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, UMWAMI W’ABAMI, UWABATSINDIYE KANDI NKABA NKOMEJE KUBATSINDIRA, KUBARWANYIRIZA UMWANZI. AMAHORO, AMAHORO!
