UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, Tariki 09/07/2023

Mbahaye kugubwa neza ntumwa zanjye kandi ntore zanjye mwebwe nkingurira umutima wanjye uko bwije n’uko bukeye maze ibyiza biwutuyemo bikabavukiraho kandi bikarushaho kubaha kubaho kandi bikarushaho kubaha ubuzima kugira ngo murusheho kubaho muri njyewe kandi murusheho kubaho muri njyewe igihe cyose kandi muhore iteka mutekaniye mu mutima wanjye, ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, Umwami w’abami ubatsindira igihe cyose kandi nkaba nkomeje umurego kandi nkaba nkomeje urugendo rwo kubatsindira igihe cyose. Niyo mpamvu rero mbahaye imbaraga zo gukomera no gukomeza urugendo mu butumwa bwanyu ntimugacogore kandi ntimugacogozwe n’umwanzi kuko niteguye gukomeza kumuhirika no kumurindimura kugira ngo ibikorwa bye bibisha mbashe kubitsiratsiza mu Isi yose kandi mbashe kubitsiratsiza mu kiremwa muntu. Nimukomere rero mukomeze urugendo ntama zanjye niragiriye, bwoko bwanjye nitaho kandi nkabukenura uko bwije n’uko bukeye, nimukomeze kuba maso kandi mukomeze kuba amahoro kuko mbahereza umugisha ubaragira kandi ubaherekeza mu rugendo rwanyu kugira ngo muhore iteka mutsinda umwanzi kandi muhore iteka mumutsindana n’ibye byose muhore iteka mutsemba ingabo za Nyakibi kuko ububasha mbamanuriramo ari ubwo ngira ngo bubahe gukomera kandi bubahe gukomeza urugendo; nimuhore iteka rero munyizeye kandi muhore mwizeye DATA mu buzima bwanyu bwa buri munsi kuko nanjye niteguye kubarengera kandi niteguye kubatabara mu buzima bwanyu bwa buri munsi uko bwije n’uko bukeye nkaba mpora mu buzima bwanyu kandi ngahora iteka mbamenyera ikiri icy’ingenzi bityo nkakibagabira kandi mukarushaho kubaho muri njyewe kandi mukarushaho kugira ubuzima igihe cyose. Ntacyo rero muzakena mumfite kandi n’icyo muzasonza mumfite ntabwo muzigera mwiheba cyangwa ngo mwiganyire mwibaze kiriya na kiriya kuko ndi namwe kandi nkahora iteka ndi mu buzima bwanyu kugira ngo nkomeze kubarebera icy’ingenzi kandi nkomeze kubareberera muri byose. Nimukomeze rero kugira ubuzima kandi mukomeze guherekezwa n’umugisha wanjye kandi umugisha uvubuka mu maboko yanjye umugisha uvubuka mu biganza byanjye iteka mpora mbaramburiye kandi ukuboko kwanjye mpora mbashyigikirishije guhore iteka kubarengera kandi guhore iteka kubakumirira umwanzi, kubashyigikiye muri byose ntumwa zanjye; nabohereje rero nk’intumwa kandi nabohereje kugira ngo mukwirakwize icyo munyumvana kandi ibyo munyumvana kandi ibyo mwambonanye mubashe kubikora kandi mubashe no kubyerekera abandi kugira ngo nabo barusheho kunyura inzira nziza kandi icyo munyumvana murusheho kugikora kandi murusheho kugikurikiza bana banjye ntumwa zanjye ntore zanjye kuko muzi neza icyo nkunda kandi mukaba muzi n’icyo nanga. Muharanire rero kwimika amahoro ubumwe ndetse n’urukundo kandi igihe cyose murangwe n’ukwemera kandi murangwe n’ukwemera kutajegajega igihe cyose muhore mukangukiye ibyanjye kandi muhore mukangukiye iby’ingoma y’Ijuru kuko mpora iteka mbagurira amarembo kugira ngo bihore bibamanukiraho kandi bihore byisukiranya muri mwebwe ntimuzigere ubwo mucogora cyangwa ngo mutentebuzwe n’umwanzi.

Ibiremwa byinshi rero mu Isi umwanzi arabyugarije kandi umwanzi ari kurushaho kugenda ashukashuka benshi ariko ndagira nti bana banjye nimugume mu murongo kandi mugume mu rwuri kandi mukomeze gukomeza umurego wo gusenga kandi muhore iteka mwishingikirije intwaro y’isengesho maze murusheho gutsiratsiza umwanzi kandi murusheho kumuhinda kandi murusheho kumuhinda muri mwebwe bityo mwubakire kuri njyewe kuko aru njye rutare ruzima kandi unyubatseho wese ntabwo ajya ahirima cyangwa ngo atenteburwe n’umwanzi ahubwo ahora akomeye kuko unyubatseho ntabwo aba yubatse ku musenyi kuko ndi Kristu Rutare ruzima kuko ndi urutare kandi unyubatseho wese agahora iteka akomeye; nimuhore rero iteka mukomereye muri njyewe kandi muhore iteka mutuje muturije muri njyewe kuko uwanyubatseho wese kandi unsanze wese muha amahoro kandi nkamuha umutuzo. Murinda rero kohoka ku byo kwa Sekibi kandi nkahora iteka mucungira umutekano w’ubuzima bwe kandi nkahora iteka mbacungira umutekano wa roho zanyu kuko roho ari zo z’ingenzi nkahora iteka nzibungabunga kugira ngo mpore nzicungira umutekano Sekibi atazatuma zononekara cyangwa ngo abe yagira na hamwe abatera ubusembwa kuri roho zanyu; niyo mpamvu rero mpozaho umunsi ku wundi kandi nkohereza ingabo z’abamalayika kugira ngo zikomeze kubakumirira umwanzi kandi zikomeze kubarinda uko bwije n’uko bukeye.

Benshi rero ndavuga nabereka inzira ntibumve navuga aho kugira ngo bumve icyo navuze bakarangwa no kunnyenga icyo navuze kandi bakarangwa no kukirebuza ariko simfite guhangana n’ikiremwa muntu niremeye kandi ikiremwa muntu nacunguye kandi ikiremwa muntu nitaho umunsi ku wundi; ntabwo najya kujya impaka nabo ahubwo Mwene Muntu nkomeza kumureka akidegembya kandi nkamureka akikora uko yishakiye ariko hari umunsi mba narashyizeho signal y’uko atazakomeza kwidegembya; ububasha bwanjye iyo bwamumanukiye buramushikamira kandi akabasha guca bugufi imbere yanjye maze akiuka aho yankoshereje hose kandi agasaba imbabazi kandi agatakamba kubera ko rero nanjye mporana impuhwe nkababarira kandi ngatabara kuko ari ibiremwa byanjye ntabwo nahutiraho rero ngo mpwatahwate nkure mu nzira byose, oya, ahubwo mpora iteka ntegereje kandi ndekereje kugira ngo ntabare kandi nkomeze kurengera benshi bisubireho baze binjire mu mutima wanjye kuko hari benshi baba bansanga, bwa buryarya bw’umwanzi bukabaryarya bukabariganya kubera ko baba batumvishe ijambo nababwiye ngo barigendereho barikurikize bityo babashe kumenya uburyarya n’uburiganya bwa Sekibi bamenye uko babyirinda bityo Sekibi yabaryarya yabariganya bari bari mu nzira nyayo yo kunyoboka njye na DATA akababuza inzira kandi akabiba ubwenge akabarindagiza bakagenda, bamara kugerayo rero bakicuza bakibaza ukuntu bazongera kugaruka imbere y’uruhanga rwanjye kandi bakibaza ukuntu bazongera kungaruka imbere bakabona ntaho bahera nyamara igihe cyose mporana impuhwe, nta n’umuntu w’akahebwe ujya abaho imbere yanjye ahubwo buri wese uje wese ndamwakira; ni nayo mpamvu rero nkomeje kwakira abo bose muri kubohora imitima yabo mubampereza umunsi ku wundi kandi nkaba nkomeje kubakira no kubabohora kandi nkaba nkomeje kurengera benshi maze kwakira ubwoko bwanjye bwinshi kandi hari ibiremwa byinshi ndi kwakira kubera inkunga y’amasengesho yanyu muri kubatera kandi muri kubahereza; ndagira nti rero mukomeze mubabohore kandi mukomeze mushyire ku murongo ibitari ku murongo kandi ibiri gutambama byose mubashe kubigarura mubitambamure mubyereke inzira nyayo kandi ibiremwa byanjye mukomeze kubinshyira mu biganza nanjye nkomeje gutega ibiganza kugira ngo nakire bose kuko umunsi ku wundi manura imburo zanjye kandi mu Ijuru hagaturuka imburo nyinshi amatangazo y’iby’Ijuru, abemera kandi n’abazemera bakabakurikiza bazakira kandi bazambuka, abazakomeza gutega amatwi Ijuru ntibahage cyangwa ngo barengwe iby’Ijuru cyangwa ngo babyivovotere cyangwa ngo barangwe no kubirebuza no kubijora, abo bose niteguye kubambutsa kandi niteguye gukomeza kubohora benshi ariko kandi hari na benshi Sekibi akomeje kuryarya kandi akomeje gushyiraho uburyarya bwe abo ngabo ari ba bandi muri gukomeza kumpereza kandi muri gukomeza gutakambira umunsi ku wundi kandi amanywa n’ijoto mmugahora iteka mubafitiye igishyika cyo kugira ngo mubabohore kandi mubatabare, abo ngabo rero nkaba mbategereje nabo kugira ngo baze binjire mu rukundo rwanjye kandi baze binjire mu mpuhwe zanjye kuko impuhwe zanjye sinari nazizimya ahubwo ndazifite kandi umuryango w’impuhwe uracyakinguye, abari kuza bose bari kwinjira kuko nta n’umwe njya mpeza cyangwa ngo musubize inyuma, uje wese ansanga ndamwakira kandi uje wese ansanga araza akinjira kuko umuryango nawukinguye kandi nkaba narawukinguriye buri kiremwa cyose, sindeba ngo uriya ni mubi cyangwa ngo uriya ni mwiza, ahubwo uwisubiyeho wese araza nkamwakira kandi ntabwo nkora nk’uko abantu bareba kandi ntabwo mvuga nk’uko abantu bavuga kuko benshi bibwira yuko abenshi nzajyana amadini mu Ijuru cyangwa amatorero cyangwa ahantu runaka umuntu asengera ahubwo ntabwo ari ibyo buri wese nzamutabara kandi buri wese nzamwakira kandi buri wese azabona ingoma y’Ijuru kandi azabona ingoma ya DATA bitewe n’ibikorwa bye byiza yakoze ntabwo nzareba idini kandi ntabwo nzareba itorero, ntabwo nzareba aho akorera ahubwo nzareba umutima usukuye kuko n’ubundi ni wo ndeba, ndeba umutima wicuza kandi wisubiraho, umutima ufite igishyika ndetse n’urukundo uhora ushakashaka iby’Ijuru kandi umutima uhora unyotewe n’iby’Ijuru, uwo mutima uwo ari wo wose ndawakira.

Bana banjye rero niyo mpamvu ngira nti nimukomeze kwisukura kandi mukomeze gucya ku mitima yanyu murangwe n’ibikorwa byiza kandi imigenzo myiza ibarange amanywa n’ijoro kuko nanjye nkomeje kwakira ibiremwa byose hirya no hino mu Isi yose kandi ntarebye ngo amatorero kandi ntarebye ngo amadini ahubwo buri kiremwa cyose kinyizeye kikantakambira kikaba cyizeye izina ryanjye n’irya DATA kandi bagakomeza kurangamira ububasha bw’Ijuru buri wese ndamwakira nkamuyobora kandi nkamuyoboza ububasha bwanjye kuko buri muntu wese mu Isi mba mfite uko mutwara kandi mba mfite uko mugenza kandi mba mfite uko ngendana na buri umwe umwe mu Isi kandi buri wese nkamuyobora kandi atumva n’Ijwi ryanjye muri ubu buryo usibye mwebwe mwahiriwe mwebwe natonesheje nkabagira abatoni mu maso yanjye no mu maso ya DATA, nkaba narabakinguriyeho Ijuru kugira ngo nze nifatikanye namwe kandi nkomeze kugendana namwe muri ubu buryo kuko iki gihe cyari cyarateguwe kandi cyari mu mugambi wa DATA yuko iki gihe kizabaho nkaza nkisabanisha n’ibiremwa kandi nkaganira nabo nkakorana nabo kandi nkagendana namwe, niyo mpamvu iki gihe kimeze gutya rero kandi nkaba nifatikanyije namwe muri ubu buryo; nimukomere rero mukomeze urugendo ntimuzagire ngo mwaribeshye nk’uko benshi babibabwira kandi nk’uko benshi babibatotereza, nimukomeze mwihangane kandi mwikomezemo ukwemera mukomeze muhagarare gitwari kuko kuva Isi yaremwa ntabwo benshi bemera DATA kandi benshi bamukurikira bigeze babaho mu mutekano cyangwa mu mahoro ngo bagende mu mudendezo gusa tuboherereza imbaraga zibakomeza kandi zibaha guhagarara igihe cyose kandi benshi bemera izina ryanjye baratotezwa kandi bakannyegwa bagasubizwa inyuma bakamaganwa bagacirwa mu maso ariko nimukomere muhumure ntumwa zanjye kandi ntore zanjye turi kumwe kugira ngo nze kuringaniza ibyo byose ibitari ku murongo mbishyire ku murongo.

Naje mu Isi baranyamagana, naje mu Isi bancira mu maso, naje mu Isi barannyega ariko inabi banyituye ntabwo ari yo nabituye ahubwo njyewe nabituye ineza kuko ndi hejuru yabo ntajya guhangana n’ikiremwa cyangwa ngo nifatikanye nabo ngo mbabwire ngo ndabishyura, oya ntabwo ariko ngenza kandi nta n’ubwo ari ko nkora kuko igihe cyose ndanganwa impuhwe kuko n’ubundi nza kubacungura kandi nza kubatabara, nari nazanywe n’igishyika cy’urukundo nari nzi ububabare kandi nari nzi ibyo nzahurira nabyo mu Isi, niyo mpamvu naranzwe no kwihangana kandi nkarangwa no gukomera, niyo mpamvu rero mbabwira ngo nimundebereho igihe cyose muhore mukomeye kuko igihe cyose munyubatseho kandi igihe cyose munkurikiye muzahura n’ibibagerageza kandi muzahura n’ibibatoteza kandi sinzemera yuko mucibwa intege nzakomeza kubahagararaho muri ibyo bitotezo ndetse n’ibigeragezo mukomeze kubitambukamo gitwari kuko ntabwo bazigera babavugiriza impundu ngo ni uko mwanyobotse cyangwa ngo aho munyuze hose mugende babakomera amashyi bose, harimo abazabemera kandi harimo n’abazabamagana ariko ndabamenyesheje ntumwa zanjye ntore zanjye mukomeze kuba maso kandi mukomeze kuba intore zinyizihiye ndi kumwe namwe ndabashyigikiye; Muntu atabemera njye ndabemera, Muntu atabakunda njye ndabakunda, Muntu yashaka kubavutsa ubuzima njyewe nzabubaha kuko nta muntu washaka kumvuguruza cyangwa washaka kwitambika imbere y’umugambi wanjye na DATA; bana banjye ntumwa zanjye nkomeje kubarengera kandi nkomeje kubaba hafi mbahaye ubuzima nimubeho, mbahaye ubutwari nimukomere kandi mbahaye imbaraga nimuhagarare mushinge mukomere, igihe cyose muhore mukomereye muri njyewe nkomeje kubarengera.

Abantu rero babavuga batabavuga njyewe nzabavuga uko muri kandi nkomeze kubahereza imbaraga nkomeze kubaha ububasha bwanjye kugira ngo bukomeze kubakomeza. Ndabazi rero n’iyo Muntu yababwira ko atabazi njyewe ndabazi kandi mumenye yuko amazina yanyu ari imbere yanjye kandi umunsi ku wundi mukaba muvivuza kandi mukaba mwandikisha icyiza kandi ngahora iteka mbavivurira imbere y’amazina yanyu rero nkomeje gushyiraho ibikorwa byiza. Ndagira nti rero nimukomeze mubiharanire kugira ngo mutazigera muteshuka imbere yanyu hakaba hajya ibibi kandi hari hari ibyiza nimukoze rero mwandikishe kandi ntimuzigere musibisha ibyanyu.

Mbahaye umugisha kuri uyu mugoroba bana banjye, nimugire gutekana kandi mugire kugubwa neza, ndi kumwe namwe ndabakomeje nimukomere, mbahaye umugisha ukomeza kubaherekeza mu rugendo, igihe cyose musinziriye mujye musinzirira mu gituza cyanjye kandi murote ibyiza by’Ijuru ndabibahaye, nimukomere bana banjye. Amahoro, amahoro, ntumwa zanjye ntore zanjye nitoreye kandi nkomeje gucungacunga amanywa n’ijoro kandi nkomeje gukenura kandi nkaba nkomeje kubarengera muri byose. Ndi yezu Kristu w’i Nazareti, Umwami w’abami, uwatsinze kandi nkaba nkomeje kubatsindira bwoko bwanjye nimuhumure ntimugahungabane kuko ndi kumwe namwe kandi nkaba ndi umurwanyi udatsimburwa kandi aho nateye hose ntahukana intsinzi kandi abo narwaniriye baratsinda kandi nkaba naraje kubarwanirira kugira ngo muzatahukane umutsindo.

AMAHORO, AMAHORO, BANA BANJYE NDABAKUNDA, NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI. AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *