UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA  17/07/2023

Nje kubasesekazaho ububasha bwanjye bana banjye kandi ntore zanjye ntumwa zanjye kugira ngo mukomeze urugendo kandi mukomerere muri jye kandi mukomeze urugendo muzi yuko turi kumwe kandi mbashyigikiye kandi mbasigasiye mu rugendo rwanyu; sinzigera mbasiga rero kandi sinzigera mbarekurira mu maboko y’umwanzi ahubwo igihe cyose nkomeje kubakomeza mu biganza byanjye kandi ububasha bwanjye nkomeje kububasesekazaho kugira ngo buhore ari ingenzi mu buzima bwanyu bwa buri munsi. Ndushijeho rero kubiyegereza kandi ndushijeho kubahumura amaso kandi ndushijeho kuza mbasanga kugira ngo mbiyegereze bana banjye kugira ngo nkomeze kubahigikira umwanzi kandi iterabwoba iryo ari ryo ryose ry’umwanzi mbashe kuricisha ukubiri namwe kandi rigendere kure yanyu bityo murusheho kuzuzwaho urukundo kandi murusheho kuzuzwa urukundo n’urumuri bikomoka mu Ijuru bityo muhore iteka muguwe neza mu by’Ijuru; ntimukagende mwikandagira kandi ntimukagende nk’abatinya kandi muzi uwo mukurikiye uwo ari we kandi muzi icyerekezo muri kuzamo icyo ari cyo ari ikinsanganira kandi kikanasanganira DATA. Nimukomeze muze rero murisanga bana banjye kuko nabateguriye amayira mugomba gucamo kandi n’aho mugomba kuza mugashyikirizwa naho hakaba hahari. Umwanzi rero ntateze kubacamo kabiri kugira ngo urugendo rwanyu abe yarusubika nararubateguriye kugira ngo muzaze mugere aho nganje jye na DATA kandi muze muganze mu ikuzo ryanjye jye na DATA; amaherezo muzahagera uko umwanzi azigira kose kandi uko azitotomba kose agasakuza kose amaherezo muzahagera kuko jye na DATA twabisinyiye kandi twabyemeje ko tuzabakomeza kandi tugakomeza kurandata intambwe z’ibirenge byanyu. Akanya nk’aka rero ndagafata bana banjye nkaza kwiyuzuza namwe kandi nkaza kwisabanisha namwe kugira ngo mbereke yuko urukundo rwanjye rubariho kandi ububasha bwanjye mbubahozaho kandi ijisho ryanjye rigahora iteka ribareba kandi mu bitekerezo byanjye no mu mugambi wanjye mukaba murimo. Nimukomeze rero muze muganze muri jye kandi mukomeze urugendo mutikandagira bana banjye ntumwa zanjye nitoreye kandi ntumwa zanjye nakuye hirya no hino nkababumbira muri ubu bumwe kandi nkababumbira muri uru rukari kugira ngo iteka ryose muhore muhuzwa n’ikiri icyiza kandi muhore muhuzwa n’isengesho.

Ndagira nti rero nimuganze kandi muganze muri byose igihe cyose muhore mwumva yuko muri intumwa zanjye kandi muri intore zanjye. Intore rero ni iziba zaratoranyijwe kandi zikarobanurwa mu bandi namwe rero narabatoranyije mbarobanura mu bandi nemera yuko mumbera intore kandi mumbera inkoramutima kandi mukaba ingarigari zanjye. Ndabakunda rero kandi mbahoza ku mutima wanjye ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, Umwami w’abami, uwatsinze ikibi ndetse n’igisa nacyo kandi nkaba naratsinze umwanzi Nyakibi kandi nkaba nkomeje no kumutsinda mu banjye bana banjye nimukomere bana banjye nimukomeze urugendo bana banjye nimukomeze kwizigamira ibyiza kandi mukomeze guhunika ubukungu bwanyu mu Ijuru. Nkomeje rero kubabwira nti nimube maso kandi muharanire guhesha ikuzo DATA kandi icyo cyose mubona mwakora kikabatandukanya n’urukundo rwanjye na DATA mukirinde kandi mukigendere kure bityo nanjye ndusheho kwiyuzuza namwe kandi ndusheho kubateza intambwe uko bwije n’uko bukeye. Nimukore rero kandi mutikoresheje kandi mube maso mu by’Imana igihe cyose muhore muteze amatwi kandi mukomeze kuba mu isengesho, ariko kandi bana banjye singira ngo mujye muhora mu isengesho bitavuze ngo mugomba kwiyibagirwa no ku mibiri yanyu mugomba kuzirikana buri kimwe cyose mukakigendamo kugira ngo roho nziza iture mu mubiri muzima. Ndagira ngo rero mujye mwikenura muri buri kimwe cyose kandi mube maso kandi muhore iteka muharanira igihesha ikuzo DATA kandi namwe kikabahesha ikuzo imbere ya DATA kandi n’imbere y’amaso yanjye kandi namwe kikabahesha ikuzo imbere y’amaso y’abantu n’ababona bose nanjye bikampesha ikuzo muri mwebwe. Mbifurije rero gukomera kandi mbifurije gukomeza urugendo nimukomeze mukataze kuko imbaraga mukoresha ari jye uzibaha kandi ububasha mukoresha akaba ari jyewe ububaha; nimube maso rero kuri buri kimwe cyose kandi muharanire iteka gutera umugongo ikitwa ikibi cyose bityo mukomeze gukataza mu by’urumuri kandi mukomeze kumva ijwi ryanjye ribarembuza kandi urukundo rwanjye rubareshya rurusheho kubanyegereza. Bana banjye urukundo rwanjye kandi urukundo nabakunze n’urukundo mbakunda rwaraje rurabatangatanga rurabasigasira rugahora rero rubanyegereza kandi igihe mvuze mukabasha kumva icyo mvuze igihe nkomanze mugakingura kandi igihe mbabwiye mukumva. Ndagira nti rero ntimuzigere mufunga amatwi yanyu ngo mube mwaninira icyo mbabwiye kandi mube mwaninira ububasha bw’Ijuru ahubwo igihe cyose nimuhore mufunguye amatwi kugira ngo mubashe kumva kandi mubashe guhumuka amaso ibyo mberetse byose mubashe kubibona. Ndagira nti nimukomeze urugendo kuri buri wese kandi mwumve yuko inkoni mwicumbye ari jye kandi uwo mwishingikirije ari jyewe utajya utenguha abanjye bari mu rugendo cyangwa ngo mbatererane kuko sinjya mbikora kandi sinigeze mbikora kuko no mu mateka yanjye no mu mibereho yanjye kandi no mu buzima bwanjye sinigeze mpemukira uwampemukiye kandi rero utampemukiye ntabwo nawe namuhemukaho ari yo mpamvu nkomeje bana banjye kubagwiriza urukundo rwanjye n’ububasha bwanjye kandi nkaba ntazigera mbahemukira muri uru rugendo kandi icyo nasezeranye cyose ndagisohoza no kugisohoza kuko bitananira kuko iyo ngiye gusezerana nta muntu uba yambwiye ngo nimbisezerane kandi mbasezeranye ibyo mba nabasezeranyije ari nayo mpamvu ibyo mba nabasezeranyije kandi ibyo nivugira mbihagararaho kandi nkabirinda ibihe byose kugeza buri kimwe cyose ngishyize ku murongo kandi buri kimwe cyose ngishyize ku mugaragaro ari yo mpamvu rero uru rugendo ari jye warubashyizemo atari mwebwe mwambwiye ngo ndubashyiremo cyangwa ngo mbahuze mbahurize muri uru rukari muri ubu buryo ari mwe mwabigizemo uruhare; ninjye na DATA twabigizemo uruhare kuko ari twe twabyizeho ari na yo mpamvu dukomeje kubacungira umutekano kandi dukomeje gucunga umutekano w’ibyo twubatse kandi w’urugendo twabatangije kugira ngo muzarusohoze.

Uzashaka rero kwitambika kandi ikizashaka kuba imbogamizi yanyu muri uru rugendo icyo ari cyo cyose kizaba gishaka guhangana n’ububasha bwanjye na DATA kandi uzashaka kubitambika uwo ari we wese azaba ari jyewe ashaka kwitambika kandi ububasha bwanjye buzaza bukubure kandi bwigizeyo bityo bana banjye kandi ntore zanjye mubashe gukataza kandi murusheho gutera intambwe mugana Ijuru kandi murusheho gutera intambwe mugana imbere. Imbere rero muri kwerekeza ni heza nimukomeze muhasanganire kandi mukomeze muhakatarize turi kumwe ntore zanjye kandi bana banjye ndagira nti nimukomeze mukataze kandi ntimukagire ikintu na kimwe mutuma cyajya mu mitima yanyu ngo mube mwagira ubwoba cyangwa ngo mube mwagira agahinda ari ko gatura mu mitima yanyu ahubwo ibyo byose nimujye mubisohoramo maze muharanire kwibibamo amahoro kandi urukundo ibyishimo ari byo bijya biganza mu mitima yanyu kugira ngo birusheho guhashya ikibi cyose cyashaka kuza kubinjirana igihe muzaba mwabibye ibyishimo mu mitima yanyu kandi mukemera kwirekura kugira ngo urukundo ruganze kandi rube ingenzi muri mwebwe ikibi icyo ari cyo cyose aho cyashaka kuva n’aho cyashaka kwinjirira nticyabona aho gihera.

Bana banjye rero mbabwira mu buryo bwose kandi nkabereka inama nyinshi z’uko mwagomba kwitwara kandi n’uko mwakomeza kugenda mu rugendo mumeze ari yo mpamvu mbabwira buri kimwe cyose kandi nkabereka buri kimwe cyose kugira ngo murusheho gukataza muza munsanga ikibi cyose mukirinde; ntacyo rero ntababwira kandi nta n’icyo ntabereka kuko nabagize intore zanjye kandi ingarigari zanjye bana banjye nkabereka byose ntacyo mbakinze kuko aho muri kuza ari iwanyu mukaba mwisanga; ni yo mpamvu rero ngomba kubakingurira hose mukareba kandi byose mukabyumva kandi byose mukabimenyeshwa kugira ngo murusheho kumenya icyerekezo cy’aho muri kujya aho ari ho kandi mubashe kumenya urugendo murimo urwo ari rwo.

Urugendo rero ruza runsanga kandi urugendo ruza rusanganira DATA kandi urugendo rw’abagenzi bose tuba twaratangije uru rugendo baza badusanga jye na DATA kandi basanganira Ijuru turabizi neza ko ruba rutoroshye kandi rutaba rworoheye buri muntu wese uza adusanga, ari yo mpamvu natwe dukoresha imbaraga zacu n’ububasha bwacu tugaha abacu gutsinda kandi tugaha intore zacu gutsinda; ari yo mpamvu bana banjye mugihagaze aya magingo kuko benshi bari barabamize bunguri kandi Shitani iba yarabamize bunguri kandi byinshi biba byarabakuye mu mayira kuko mwatangiye uru rugendo Shitani itabyishimiye kandi n’ubu ntiyari yigera ibyishimira kuko yari ibizi neza ireba neza icyerekezo muri kujyamo kandi igikorwa muzakorera muri uru rugendo ko ari ugusenya ibikorwa bye igihe cyose kandi iteka ryose ashatse kubaka ibikorwa bye kugira ngo abipangapange mwebwe umunsi ku wundi akanya nk’aka muba mufashe k’isengesho muhuzwa no kurindimura ibikorwa bye bibisha maze mukabirindimurira hasi kandi imigambi ye mibisha mukayica intege bityo agatentebuka ari yo mpamvu rero akomeje kubirukaho ariko ntazirikane yuko ndi umushumba wanyu kandi ntazirikane yuko atinya ububasha bwanjye budahangarwa bwamutsinze kandi igihe cyose aje agasanga mbarinze asubirayo yiruka kubera ko aziko ububasha bwanjye bumutsiratsiza kandi bukamurindimurira hasi kandi imbaraga ze zose nkazirindimurira hasi kandi ububasha bwanjye bugahora iteka bumutsemba kandi bukamutsembana n’ibye byose.

Sinzigera rero nemera yuko bushyo bwanjye mwanyanyagira ahubwo igihe cyose nzaharanira kubarundarunda igihe umwanzi Sekibi azaza ashaka kubanyanyagiza kubatatanya mu bitekerezo cyangwa gufatira kuri kiriya na kiriya kuririra hariya na hariya nanjye nzaharanira kuza nshaka kububaka kubarundarunda kubahoza mu mutima wanjye no kubahisha mu bubasha bwanjye kandi kubahisha mu mahema yanjye nabubakiye. Nabubakiye rero amahema kandi buri wese namwubakiye ihema agomba kugira ubwihisho bwe kandi buri wese nkomeje kumutegurira ubwihisho agomba kwihishamo. Nkomeje rero kubakingira imbeho y’ubuhakanyi aho yava ikagera aho ari ho hose kandi nkomeje kubabera umushumba nyamushumba ntabwo nzigera mbabera umushumba mubi bana banjye ntama zanjye ndagira namwe ntimuzigere muba intama mbi cyangwa ngo mumbere abana babi ahubwo nimuhore iteka muzirikana icyo mbabwira n’icyo mbatoza kandi mubashe kumenya koko icyo nkunda namwe ari cyo muharanira gukora kugira ngo muhore iteka munshimisha kandi muhore iteka munyizihira nanjye mpore iteka nizihirwa muri mwebwe nk’uko nabatoye rero mpora iteka nza gukomeza kubarundarunda nanjye nkomeje kuza mbasanga mbamenyesha ibyiza by’Ijuru kandi nkomeza kubategurira inzira zanyu kugira ngo muze munsanga. Ububasha bw’Ijuru rero bwarurutse burabamanukira kuko twakinguye Ijuru kugira ngo tuze muri mwebwe dusabane namwe muri ubu buryo kandi tuze kwiyuzuza n’ikiremwa muntu muri ibi bihe nk’ibi ngibi nk’uko twari twarabiteguye jye na DATA tukaba twarabishyizeho mu masezerano y’uko ibihe nk’ibi tuzaba dukorana namwe muri ubu buryo kandi tukaza kwihuza namwe muri ubu buryo ari yo mpamvu benshi bibabera amayobera kandi benshi bikabashobera ariko Mwene Muntu ukomeje gufunga umutwe we udashaka kumva ahubwo agashaka gukomeza gucengera iby’Ijuru agashaka gushaka gutegeka izina ryanjye kandi agashaka gutegeka DATA uko agomba gukora akavuga ngo yakagombye gukora kiriya; oya ntabwo tugengwa n’ikiremwa muntu ngo kitwereke icyo tugomba gukora kandi icyo dukora twebwe tuba twaragiteguye kuva kera na kare ibyo dukora byose ntabwo bijya bidutungura kuko biba byarahoze mu mugambi wacu kuva kera na kare. Uyu mugambi wanyu rero wari mu isezerano ryacu kuko tuzabakoreramo ibyiza nk’ibi ngibi kuko ibyiza nabakoreye kandi ibyiza nabafunguriye bana banjye ni iby’agatangaza kuko urugendo nk’uru nguru ngendanamo namwe kandi uburyo nk’ubu ngubu nza kwiyuzuza namwe no gusabana namwe kandi Ijuru ryose rikaba ryarururutse rikaza kwihuza namwe no gusabana namwe muri ubu buryo bitari byarigeze kubaho ariko iki gihe cyari cyarateguwe; ni iki ngiki rero nimubeho muri ubu buryo kandi mubeho muri ubu buzima kuko ari cyo mwatorewe kandi ari cyo mwateganyirijwe.

Abatarabitorewe rero ntibanabyumva no kubyumva kandi abataragiriwe ayo mahirwe yo kugira ngo mbatoranye mbashyire muri uyu mubare w’uko nabatoye kandi mbashyire muri uyu murongo ahubwo bagashyirwa bashatse gukomeza kwerura kandi bagashyirwa bashatse gushaka kwiyemeza gushaka kurwanya ibyanjye kubera ko ntabatoye kandi ntabatoranyije ntibashaka rero kubicengera ntibashaka no kubyurira ngo babishyikire kuko ahantu nabihanitse ari hejuru cyane; abo nahaye kubyumva rero barabyumva kandi abo nahaye kubisobanurira nabo barabisobanukirwa, abo mbisobanuriye bose bakabyumva kandi abo bose mba mfite abo nabigeneye n’uko nabigennye bizagenda kuri buri kiremwa cyose. Buri muntu wese rero mfite mutwara kandi buri wese mba mfite uko mbana nawe namwe mfite uko mbana namwe bana banjye ariyo mpamvu umunsi ku wundi nza kuganira namwe nkaza kubahuza n’urukundo rwanjye kandi nkaza kubereka yuko turi kumwe mu rugendo rwanyu rwa buri munsi ngahora iteka nza kubaha ihumure ku buryo bukwiriye nkaza kubambika imbaraga zibakomeza mu rugendo rwanyu kandi buri wese nkakomeza kumuha ishya n’ihirwe mu rugendo. Nimukomeze rero mwambare umugisha ukomeza kubaherekeza muri uru rugendo ububasha bwanjye bukomeze kuba ingenzi mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi nanjye nkomeje kubaragira kandi nkomeje kubaragira nk’umushumba mwiza.

Kuri buri wese rero mwifurije ijoro ryiza bana banjye nimugire ijoro ryiza muhorane amahoro kandi  mwakire umugisha kuri buri wese, buri wese yumve aguwe neza muri jye kuko buri wese namukinguriye umutima wanjye kugira ngo aze yisanzuriremo, umutima wanjye w’ubwicishe bugufi kandi umutima wanjye uhorana impuhwe ndetse n’urukundo impuhwe nagize nza kwicisha bugufi nkamanuka kuza gucungura ikiremwa muntu ntaho zigeze zijya na n’ubu ngubu impuhwe zanjye ziracyari igisagirane kuko ari zo nkomeje kubohoza ikiremwa muntu kuko ari zo nkomeje gutanga mbabarira Mwene Muntu ukomeje kumpemukaho, abo ngabo muhora iteka musabira bityo nanjye nkagirira isengesho ryanyu nkababohora kandi ngaharanira kubinjiza mu rumuri rwanjye kandi nkabatahura. Impuhwe zanjye rero n’ubu ziracyariho ni igisagirane ndacyakomeje kuzitabarisha benshi kandi ndacyakomeje kuzibohoresha benshi kubera ko hari na benshi mukomeje gutabara mu buryo bukomeye mu nkunga y’amasengesho yanyu.

Nimuhorane rero amahoro n’umugisha mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi mwakire ihumure kuri buri wese bana banjye nimukomere mukomeze kandi mukomeze mukataze urugendo rwanyu turi kumwe ndabashyigikiye ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, Umwami w’abami wabapfiriye kandi wabacunguye wabarengeye kandi n’ubundi nkaba nkomeje kubarengera mu buzima bwanyu bwa buri munsi. Buri wese rero natekanirwe kandi buri wese niyishime kandi buri wese nanezezwe n’uko muzi kandi nanezerwe n’uko buri wese muhereza umugisha umukwirirye kandi buri wese nkamuhereza igeno rimukwiriye. NIMUGIRE AMAHORO BANA BANJYE MWESE MBAHAYE UMUGISHA UKO MUNGANA MWESE WESE MBAHAYE UMUGISHA ABAKURU N’ABATOYA NIMWAKIRE UMUGISHA WANJYE KUKO NYWUBAHAYE KANDI NYWUBAHAYE UTAGABANYIJE NYWUBAHAYE NGIRA NGO UBASENDEREHO MWESE KANDI UBE NK’IKANZU MWAMBAYE IBAKWIRIYE. AMAHORO, AMAHORO, BANA BANJYE NDABAKUNDA CYANE, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *