UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 31 Nyakanga 2023
Mbifurije igicamunsi cyiza bana banjye nimugire amahoro mugire kugubwa neza amahoro y’Imana nahorane namwe mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi muhore iteka musabagizwa n’ibyishimo byanjye urukundo rwanjye niruhorane namwe bana banjye mwese ndabahobereye mu rukundo ndetse n’urugwiro rwinshi kuko umunsi ku wundi nza kwihuza namwe no kwiyuzuza namwe nkaza kubahumuriza no kubereka yuko ndi kumwe namwe nganje kandi ntaramana namwe uko bwije n’uko bukeye. Nimukomere rero kuko mbakomeje kandi mukomezwe mu ntambwe z’ibirenge byanyu kuko amahoro ya DATA atuye muri mwe kandi akaba aganjye bityo rero nanjye nk’umubyeyi wanyu nkaba naraje guturana namwe nkaba nganje muri mwebwe mpora rero mbakindikiza igishura cyanjye cy’urukundo cy’ububasha bubakingira umwanzi kandi kikabakingira imbeho y’ubuhakanyi iyo ari yo yose bityi bana banjye mukarushaho kubaho kandi mukarushaho gukataza muza munsanga nimwambare ububasha kandi mwambare ubutwari turi kumwe ndabashyigikiye bana banjye nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kandi mu bikorwa byanyu bya buri munsi ndushijeho kwihuza namwe kandi ndushijeho kwiyuzuza namwe ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi.
Bana banjye nkunda kandi bana banjye mpoza ku mutima nimugire amahoro mugire kugubwa neza kandi mugire kwishimira yuko mporana namwe kandi Ijuru ryose rikaba riza gusabana namwe bana banjye ngahora iteka nza kubahugura kuri buri kimwe cyose nkaho iteka nza kubereka buri kimwe cyose kugira ngo ibikorwa byanyu mu Isi birusheho gutera imbere kandi namwe murusheho gutera imbere muri byose bityo ababonye bose batangazwe n’uko muri amahoro kandi mukaba muri umugisha mu maso y’Imana kandi no mu maso y’abantu kuko twabatoye tukabarobanura mukaba rero muri indobanure mu bandi kuko twabatoranyije kugira ngo tujye tubabikamo ibyacu kandi tubibabitse tubibakirize bityo bana banjye murusheho gutera imbere kandi mutezwe intambwe mugende mukura uko bwije n’uko bukeye mutera intambwe mu by’Ijuru kandi murushaho kubisatira kandi mubisanga. Ndabona rero muza musanganira iby’Ijuru bana banjye nanjye nkarushaho kubibasanganiza kugira ngo mubisingire mubifate kuko icyo mwifuza kandi icyo mushaka tuzakibahisha cyangwa ngo tukibakinge ahubwo tuzagishyira ahagaragara habona kugira ngo mubashe kugisingira mugifate bana banjye b’inkoramutima zanjye mpoza ku mutima nkaza nkababwira amabanga y’iby’Ijuru kandi nkabereka byose nkaza kubabwira uko mwitwara n’uko mwifata mu rugendo kugira ngo murusheho gutsinda icyitwa ikibi cyose kandi murusheho guhinda umwanzi washaka kubagiraho ububasha kandi washaka kubagiraho ijambo. Nimuhorane amahoro kandi muhorane ibyishimo mwakire urukundo rwanjye ruhora iteka rusabana namwe kandi ruhora iteka rusabagira muri mwebwe, ndabakunda mbahoza ku mutima wanjye, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza ndi kumwe namwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi kandi ndushijeho kwihuza namwe no kwiyuzuza namwe kugira ngo nkomeze mbataramishe mu by’Ijuru kandi ntaramane namwe mu kubahuza n’Ijuru kandi mu kubasabanisha n’iby’Ijuru ryose.
Mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi utagabanyije kugira ngo usesekare kuri buri wese, buri wese atege ibiganza bityo yakire igeno rye namugeneye kuri uyu munsi kuko naje mbapfunyikiye umugisha kandi urukundo kandi bana banjye nkaba nabapfunyikiye imbaraga zibakomeza muri uru rugendo rwanyu bityo rero iteka ryose nkahora mbamenyera icy’ingenzi kibatunga kandi kikababeshaho bityo kikarushaho kubahuza nanjye kikabahuza n’urukundo rwanjye kuko mu rukundo rwanjye bana banjye ntacyo muzabura ntacyo muzakena nta n’icyo muzasonza mumfite yaba mu buryo bwa roho yaba no mu buryo bw’umubiri kuko uwihishe muri Kristu Nyagasani kandi akizera Imana Data ntacyo akena kandi akaba nta kintu ajya abura, bityo rero twiteguye kubahereza byose mu biganza byacu kuko dufite byose kandi tukaba dufite ubukungu bw’ibintu byose bityo rero uwo twahaye akaba nta wamwambura kandi uwo twagabiye akaba nta wamunyaga kuko ibyo twatanze uwo twahaye turamurinda kandi tukarinda n’ibyo twatanze tugacunga umutekano wa hato na hato kandi buri kimwe cyose tukamenya uko tukirinda kuko mu bubasha bwacu twihagije bidasaba ngo dusabe abandi baturindire cyangwa ngo batubere maso ahubwo twebwe ubwacu nk’ab’Ijuru ryose tuzi kwirindira kandi tuzi gucunga umutekano w’ibyacu. Nimukomere rero mukomeze kugubwa neza turi kumwe bana banjye kandi bana banjye b’inkoramutima nkunda cyane nkomeje kubakomeza mu rugendo rwanyu kandi nkomeje kubateza agatambwe kugira ngo mukomeze mushyikirizwe ibyiza by’Ijuru kandi mukomeze musingire Ijuru uko bwije n’uko bukeye kandi ndusheho kubambika imbaraga ndetse n’ububasha kugira ngo muhore iteka muri intwari kandi muhore iteka mukatazanya ishyaka ndetse n’umwete ubudacogora kudasubira inyuma bihore iteka bibaranga igihe cyose.
Nimuze rero muvome ibyiza bana banjye nabafunguriye mu mutima wanjye kandi mu biganza byanjye hahora iteka hasohokamo ibyiza by’Ijuru ingabire ndetse n’ingabirano kandi ububasha bw’Ijuru ryose bukomeza intore zanjye kandi indabo zanjye ziri ku Isi mpora iteka mvomerera ndambura ibiganza byanjye bityo ibyiza bivubuka mu biganza byanjye bikabavomerera bana banjye mugatohagira kandi mugashisha mwumva kuko ibiba biva mu biganza byanjye biza bibavomerera bityo mukarushaho kubaho kandi mukarushaho gukataza mu kwemera bityo rero ukomeje kutwizera natwe ntitujya kure ngo tumutererane ahubwo tumuba hafi tugakomeza intambwe z’ibirenge bye kandi tugakomeza kurundarunda no gusigasira uza adusanga wese kugira ngo natwe tumwereke yuko tumusanganira kandi tumwereke yuko tumwumva kandi iteka ryose tugahora dusigasiye abaza badusanga iteka ryose n’ibihe byose ari yo mpamvu tutazigera dutuma abacu bakorwa n’isoni uko byagenda kose tukaba tuzaharanira kwihesha ikuzo n’icyubahiro mu bacu kandi mu ntore zacu twagiye dutora mu Isi hirya no hino kuko ziganje akaba ari nyinshi n’ubwo zose tutazivugisha muri ubu buryo tubavugishamo bana banjye kandi uburyo nkoranamo namwe kuko mwebweho muri indobanure kuko twabarobanuye kandi tukabagira imbuto nziza tugomba guhunikamo ibyacu kandi tugomba kubikamo ibyacu igihe cyose umunota ku wundi tugahora tubahugura kandi tugahora iteka tubereka buri kimwe cyose tubaha umurongo ngenderwaho dukomeza kubiyegereza kugira ngo murusheho gusabira Isi ndetse n’abayituye kuko guhura nk’uku nguku bana banjye mukiza benshi kandi mukarohora benshi mugakora ibikorwa byinshi bitandukanye mu Isi mukarohora kandi mugakomeza kuba abarobyi beza nk’uko muroba abantu kandi mugasuyura imitima myinshi yari igiye kurohoma kandi mugakomeza guhuzana DATA benshi bari bari guta urukundo rwe ibyo byose rero ni ibikorwa by’impangare kandi ni ibikorwa bikomeye mukorera benshi bana banjye ndagira nti rero nimubishimirirwe ariko kandi mukomereze aho ngaho kandi mukomeze gukataza ntimukarambirwe cyangwa ngo mucogore bana banjye.
Nkomeje kubahereza umugisha ubakomeza kandi ubafasha gukora ibikorwa nk’ibyo ngibyo ngibyo by’impangare mu Isi mukomeza kwambikwa ububasha kandi mukomeza kwambikwa imbaraga bityo kugira ngo Isi yose irusheho kumenya ugukora kwa DATA muri mwebwe kandi benshi barusheho kumenya Imana itetse ijabiro kandi benshi barusheho kumenya yuko Ijuru twiyururukiye tukaza gusabana namwe kandi tukaza kubuzuzamo byinshi byiza bidukomokaho kugira ngo dukomeze tugendane namwe mu rugendo nk’uru nguru kandi dukomeze tubagabire byose bana banjye b’inkoramutima bana banjye mpoza ku mutima bana banjye mbwira byose bana banjye menyesha byose bana banjye mpugura umunsi ku wundi kandi akanya ku kandi nkabereka nkakomeza kubafungura amatwi kugira ngo mwumve nkakomeza kubahumura amaso kugira ngo murebe murore igihe cyose mujye mumenya byose ntimukazagire na kimwe mujijinganyaho mubaza ngo biriya ni iki cyangwa ngo kiriya cyo ni iki ahubwo bana banjye nkomeje kubereka byose mu kubahumuriza kandi mu kubaha ingabire ndetse n’ingabirano mu butabazi bwanjye butavogerwa kandi mu butabazi bwanjye buhora iteka burengera abana banjye n’intore zanjye nkaba nkomeje kububashyiramo kandi nkaba nkomeje kububambika.
Nimushyikirizwe rero ibyiza by’Ijuru kandi mwambikwe ububasha bw’Ijuru ryose, nimukomeze guhora muri maso kandi mukomeze gukomera mu rugendo rwanyu turi kumwe bana banjye kandi ndabo zanjye nitaho nkaba iteka ryose mbavomerera mbiyegereza uko bwije n’uko bukeye kugira ngo ndusheho kubatsindira umwanzi kandi ndusheho kubamenyesha byinshi by’Ijuru. Bana banjye akanya nk’aka ngaka nkafata ndi kugira ngo nze nganire namwe mbereke yuko mporana namwe mu rugendo rwanyu kugira ngo mbereke yuko ndi umubyeyi ubahora hafi kandi nkabahoza ku mutima wanjye kugira ngo mbereke yuko mbatazanurira amayira uko bwije n’uko bukeye kugira ngo mbereke yuko nganje muri mwebwe kandi igihe cyose mporana namwe kandi nkaba nganje muri mwebwe jyewe na Jambo umwana wanjye kuko tutajya dutandukana aho Jambo umwana wanjye ari nanjye mba mpari kandi aho ndi Jambo umwana wanjye nawe aba ahari kuko tutajya dutandukana igihe cyose ibikorwa byacu bihora ari bimwe kandi ab’Ijuru twese tukaba twuzuzanya muri byose ntabwo tugirana amahari n’amashyari ngo tuvuge ngo ni jye wari gukora cyangwa ni jye wari kuvuga kiriya, oya ntabwo bibaho mu Ijuru kandi ntibizigera binabaho kuko uwatsinze amagorwa wese yamaze kugera mu Ijuru aho ntuye kandi aho nganje n’intore zamaze kuritaha zamaze gukataza zigatsinda amagorwa yo mu Isi dutaramanye kandi dutaramana umunsi ku wundi tukizihirwa kandi tukanezerwana twese hamwe abo bose ntibabara kandi ntibajya bagira ishavu n’agahinda kubera yuko imibabaro kandi ibyabateraga gucumura byose babisize mu Isi umubiri wateraga Mwene Muntu gucumura bakaba bawusiga mu Isi bana banjye reo nkaba nshaka namwe kubambika ububasha kandi ubutwari kugira ngo mukomeze mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete kandi mwambare ubutwari kugira ngo muzabashe kugera aho nganje.
Nibyo koko no kuba mu mubiri ni byiza kandi kuba mu mubiri Mwene Muntu ukiwurimo ntabwo yakumva ko yawuvamo ngo abyishimire ariko amaherezo Mwene Muntu ava mu mubiri kuko nta wukomeza ngo abeho mu mubiri kuko igihe kigera tukamucyura kandi tukamuhamagara. Ndashaka rero yuko igihe muzaba mwaviriye mu mubiri kandi igihe muzaba mwiyambuye umubiri-cyaha muzaza mukishimana nanjye mudashengutse bana banjye ari yo mpamvu mpozaho umunsi ku wundi kandi isaha ku yindi akanya ku kandi nkaza gukomeza kubereka buri kimwe cyose kibanyuza mu rugendo ndimo kandi kizakomeza kubinjiza aho nganje kugira ngo muzaze ntaramane namwe kandi nishimane namwe igihe kitari iki ngiki.
Nimugire amahoro kandi mugire igicamunsi cyiza turi kumwe nkomeje kubakomeza kandi no kubahumuriza muri byose nimukomeze kugubwa neza bana banjye kandi twana twanjye nikundira nkahora iteka rero mbahozaho umutima wanjye nkaza kubomora ibikomere byose kandi nkaza kubahereza ihumure mu rugendo rwanyu. Nimukomere turi kumwe urugendo rwanyu ibikomeye byose nzajya mbibacishamo ibyoroheje mbibacishemo kuko niteguye kugendana namwe muri byose kugira ngo mutazigera mutsindwa bana banjye muzahore iteka mutsinda umwanzi kandi igihe cyose muhorane ubugingo mu biganza byanyu kandi umutsindo ndawubahereje mu biganza byanyu nimuhore iteka muwugendana nimuwufate muwugundire ntimukawurekure kugira ngo muzabashe gutsinda umwanzi kandi muhore mutsinda icyago icyo ari cyo cyose nanjye nkomeje kubibafashamo kugira ngo nkomeze kubahashyiriza umwanzi.
AMAHORO, AMAHORO, NDABAKUNDA CYANE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, UBAHORA HAFI MU RUGENDO RWANYU KANDI NKAHORA MBATEZA AGATAMBWE. NIMUGIRE AMAHORO BANA BANJYE TURI KUMWE IGICAMUNSI CYIZA. AMAHORO, AMAHORO KURI BURI WESE NDABAKUNDA CYANE.