UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 16 NZERI 2023

Mbashyize mu rukundo rwanjye bana banjye kandi mwese ndabahobereye kuko nje kubahereza imbaraga kandi nkaba nje kubashyikiriza urukundo rwanjye nkaba nje kubambika imbaraga mu buryo budasanzwe kugira ngo nkomeze buri wese muri mwebwe kandi nkomeze mbirehereze bana banjye kugira ngo mukomeze muture mu mbaraga zanjye kugira ngo mukomeze muture mu rukundo rwanjye nimukomeze mukatarize icyiza kandi mukomeze mugubwe neza kuko iteka ryose mbiyoboreye kandi nkaba mbashyigikiye mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nimurusheho gukataza kandi murusheho kwambara imbaraga mugire ubutwari igihe cyose bana banjye muhore muri intwari kuko iteka ryose mbatoza gitwari kandi nkabatoza kwambarira urugamba gutsinda icyitwa ikibi ndetse n’igisa nacyo nimutsinde ingeso mbi izo ari zo zose kandi murindimure kandi muhananture kuko ndushijeho kwifatikanya namwe kandi nkaba ndushijeho kugendana namwe mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi nkaba nza kubiyegereza bana banjye kugira ngo mbatere urukundo kandi mbatere ishyaka ndetse n’umwete muhore muri intwari kandi muhore mukatariza icyiza kuko iteka ryose nza kubambika ububasha ndetse n’imbaraga kugira ngo mukomeze kurwanya ikibi kandi mukomeze guhangana n’imigambi mibisha yose y’umwanzi, mbahaye kugubwa neza ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi ukomeje kwifatikanya namwe mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kugira ngo nkomeze mbikomereze kandi nkomeze mbashyigikire mu rukundo rwanjye bana banjye, nafunguye rero umutima wanjye kugira ngo mbatuzemo kandi nabafunguriye umutima wanjye ubafitiye ubwuzu bwa kibyeyi kugira ngo bana banjye nkomeze mbirehereze bityo iteka ryose nkomeze gukomeza buri umwe umwe muri mwebwe mbashyigikire kandi mbatabare muri byose, nimukomeze mube mu burinzi bwanjye kandi mukomeze mutabarwe nanjye kuko mbategeye iry’iburyo kandi mbategeye ibiganza bana banjye kugira ngo nkomezanye namwe urugendo rwo guhangana n’imigambi mibisha y’umwanzi kandi ndusheho guhashya ibitero bibisha by’umwanzi nkomeze kubiyegereza mu mbaraga zanjye no mu rukundo rwanjye, nabafunguriye amarembo nimwinjire kandi bana banjye nimuze  mutikanga kandi mutikandagira igihe cyose nimuhore muri intwari mutikanga nk’abanyabwoba kuko nza kubamara ubwoba kandi nkabamara igihunga icyo ari cyo cyose, nimukomeze mugwirizwe ingabire kandi mukomeze mugwirizwe umugisha kuko umugisha wanjye nawubazaniye kandi nkaba naraje kubakindikizaho urukundo rwanjye, nirubasabemo kandi rubuzure iteka ryose, mukomeze gutura mu rukundo rwanjye kandi mukomeze gukatariza icyiza, nimukomeze kuba amahoro kandi mukomeze kugubwa neza kuko nkomeje kugendana namwe kandi nkaba nkomeje kwifatikanya namwe kugira ngo urukundo rwanjye rurusheho kuza rubasanga kandi imbaraga zanjye zirusheho kuza zibasanga zibiyambike kuri buri wese bana banjye, ngaho rero nimukomeze kugira ibihe byiza kandi mukomeze kugira urugendo rwiza igicamunsi cyiza kuri buri wese kuko mbaherekeje nkaba nkomezanyije namwe urugendo rwo kugira ngo bikomeze duhashye imigambi mibisha y’umwanzi kandi tuyitentebure ibikorwa byanjye birakomeje kugira ngo dukomeze kubohora benshi kandi bikomeje kumanukira muri mwebwe kugira ngo bana banjye nkomeze kwifatikanya namwe mu gukiza kandi mu kurohora Isi ndetse n’abayituye mu gushyira byinshi ku murongo kandi mu kwambura umwanzi ijambo kugira ngo nkomeze nigarurire bose kandi nkomeze nshyire bose mu mutima wanjye w’urukundo, nimube amahoro kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye, mbashyize rero mu mutima wanjye kandi mbahaye urukundo rwanjye, nimukomeze murwanye ikibi kandi mukomeze murwanye umwanzi kuko nkomeje kugendana namwe kandi nkaba nkomeje kwifatikanya namwe mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Nimwakire rero amahoro kandi mwakire umugisha mwakire kugubwa neza kandi mwakire gusabana n’Ijuru ryose kuko naje gusabana namwe kandi bana banjye nkaba naje kubuzuza kugira ngo mbasendereze nifatikanye namwe mu kurohora Isi ndetse n’abayituye kuko muri iki gihe naje gukiza icyitwa ikiremwa muntu icyo ari cyo cyose hakaba nta muntu n’umwe nzigera mpunza umusaya kandi hakaba nta muntu n’umwe nzigera nciraho umurongo nkaba nteze ibiganza kugira ngo nakire ababi bose mbasukure kuko iteka ryose ndangwa no gusukura kandi nkarangwa no kurundarunda abanyanyagiye kandi imitima yahabiye kure nkarangwa no kuyiyegereza kugira ngo nkize bose kandi  nzahure bose kandi ndohore bose, bana banjye rero narabategeye ibiganza kugira ngo muze mwisange mu rukundo rwanjye kandi muze mbambike imbaraga zanjye  mu buryo buhanitse kandi buhambaye, nimukomeze rero mugire ibihe byiza kandi mukomeze mugire urugendo rwiza kuko nifatikanyije namwe mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, mbahaye amahoro kandi mbahaye umugisha bana banjye nkunda nimukomeze kuba intwari kandi mukomeze kuza kwifatikanya nanjye mu rugendo kandi mu gikorwa kugira ngo nkomeze gukorana namwe imirimo ihanitse kandi imirimo ihambaye kugira ngo ndusheho kubuzuza imbaraga ndetse n’ububasha kandi ndusheho kubakatarisha mu ntambwe z’ibirenge byanyu, naje rero kubahereza umugisha kandi naje kubambika umugisha, naje kubakindikizaho urukundo rw’Ijuru kugira ngo ndubasesureho kuri buri wese, nabakinguriye umutima wanjye bana banjye kugira ngo muze mwinjiremo wese kandi mwisanzuriremo, nkaba rero ndi kubambika imbaraga ubutwari ubuhanga kugira ngo nkomezanye namwe urugendo muzi byose kandi mumenya byose, muri abadacogora kandi mutananairwa mu rugendo kuko imbaraga nkomeje kubahereza ari imbaraga ngira ngo zibatsindire ikibi kandi zibahirikire imigambi mibisha y’umwanzi kandi zihirike ibitero bibisha by’umwanzi.

Niyemeje kurwanirira abana banjye kandi abana ba DATA nivuye inyuma kandi namanukiye kuza kurindimura imigambi mibisha ibagirirwa kandi imigambi mibisha ibapangapangirwa umunsi ku wundi kuko Sekibi atajya yishimira na rimwe igikorwa nk’iki ngiki kandi uru rugendo akaba atarwishimira kubera ko abona ko tumunyaga benshi kandi tukazahura benshi tukiyegereza benshi iteka ryose tukaba tugenda turohora kandi tuzahura, umwanzi Sekibi rero naje kumwambura ijambo kumupfobya no kumutentebura mu bikorwa bye kugira ngo nkomeze ngaragaze ikuzo ryanjye ndetse ububasha bwanjye mwambike bose mpumurize bose, nimugire rero urugendo rwiza kandi mugire ibihe byiza bana banjye uru rugendo murimo ntabwo muri mwenyine kuko mbashyigikiye kandi nkaba nkomeje kwifatikanya namwe mbatera imbaraga ndetse n’ubutwari nkaza kubamara amavunane n’umunaniro wa hato na hatoya kuko ibikorwa byinshi ndaza nkabyifatikanyamo namwe nkabafasha kubikora kugira ngo mutavaho munanirwa mukaba mwatentebuka mu rugendo rwanyu mukaba mwasubira inyuma cyangwa mukaba mwacika intege, niyo mpamvu rero nza kubahereza amahoro kandi nkabambika umugisha nkabashyira mu rukundo rwanjye kugira ngo mukomere kandi mukomeze mugubwe neza kandi mukomeze gukatariza icyiza kuri buri wese, ngaho rero nimube amahoro kandi mukomeze kugubwa neza kandi mukomeze bana banjye kwambara imbaraga ndetse n’ububasha, ubutwari bwanjye mpora iteka ryose mbasesekazaho bubarange kandi bubayobore igihe cyose.

Muri iki gihe rero bana banjye ndi kwifatikanya namwe kuko hari byinshi byagoramye mu Isi ngomba gushyira ku murongo kuko naje kuvugurura Isi ndetse n’abayituye kugira ngo nshyire byose ku murongo kuko hari byinshi Sekibi yagiye atanisha ariko nkaba ntashaka yuko bikomeza gutana, niyo mpamvu rero nkomeje kuza kubiyegereza kugira ngo nkomeze gushyira byose mu rumuri kandi nkomeze gushyira byose mu murongo nyawo nkaba nkomeje guhashya umwanzi kumutentebura mu bikorwa bye kugira ngo nkomeze kwigaragariza benshi, nabafunguriye umutima wanjye kandi nabahaye urukundo rwanjye kugira ngo mbakomeze kandi nkomeze mbiyegereze, nimukomeze kugira ishyaka ry’icyiza kandi mukomeze kugira ishyaka ryo gukora icyiza kuko nkomeje kwihuza namwe no kwiyuzuza namwe kugira ngo nkomeze mbambike imbaraga kandi nkomeze mbatere ubutwari, ntacyo muzaba rero kandi nta kizabakangaranya nta n’ikizabahungabanya kuko nkomeje kugendana namwe kandi nkaba nkomeje kwihuza namwe mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi kugira ngo nkomeze mbambike imbaraga kandi nkomeze mbahe ububasha, iteka ryose ndwanirira abanjye nkabarwanaho nkatsinda imigambi mibisha y’umwanzi kandi nkahinda ikibi icyo ari cyo cyose cyashaka kubagiraho ijambo ndetse n’ububasha ngahindanya imigambi mibisha y’umwanzi, naje kwambura umwanzi ijambo kugira ngo nshyire byose mu rukundo kandi nshyire byose mu rumuri, hari byinshi rero umwanzi Sekibi maze kugenda mwambura kandi hari benshi umwanzi Sekibi maze kumwambura nifatikanyije namwe bana banjye, ibyo byose rero akaba akomeje kubibona mu bikorwa byanyu bidahwema kandi bidasiba umwanya ku wundi kuko ibyo bikrwa nza kubikorana namwe mu isengesho ryanyu ry’ubutaretsa kandi ry’ubudahwema nkaba nkomeje kwambura umwanzi ijambo, ibyo byose rero arabibona ntahweme umujinya ukamwica urwango rukavumbuka akifuza kuba yabamira bunguri kandi akifuza kuba yabatentebura mu rugendo rwanyu ariko agasanga bidashobotse kuko namaze kubagotagota kandi nkaba mbakingira bana banjye nkaba mbahagazeho nkaba mbahagarikiye kugira ngo nkomeze kubarwanyiriza imigambi mibisha y’umwanzi kugira ngo nkomeze guhindanya ibitero bibisha by’umwanzi bana banjye nkomeze kubarwanirira, ndi mu rugendo rero kandi ndi mu rugamba rukomeye kandi ruhanitse jye namwe muri ibi bihe kugira ngo nkomeze nambure umwanzi ijambo kandi nkomeze mwambure ububasha bityo iteka ryose nkomeze kwihuza namwe kandi nkomeze kugendana namwe bityo ibikorwa byanjye na DATA kandi ibikorwa by’Ijuru ryose birusheho gutera imbere muri mwebwe kandi ndusheho kubyogeza hose kuko naje gushyira byose mu rumuri kandi nkaba naraje gushyira byose mu murongo ariyo mpamvu umwanzi Sekibi nkomeje kumwambura ijambo nivuye inyuma kandi nkaba nkomeje kumutentebura mu bikorwa bye bibisha bityo ubwo buryarya bwe kandi icyo kinyoma cye akoresha umunsi ku wundi nkaba nje kugica mu banjye kandi nkaba nje kugicyaha.

Hari benshi rero yasasiye aranaborosa arabafubika bagezeyo bumva baguwe neza bumva bashyuhiye kwa Sekibi, ibyo rero nkaba ntakibishaka nkaba nje kubakurayo kandi nkaba nje kubamurikira kugira ngo bamenye uburyarya bwa Sekibi bwabayobeje kuko iteka ryose kandi umunsi ku wundi Sekibi ahora ashaka kunyaga abanjye kandi ahora ashaka gutsikamira abana banjye, nje rero kubakuraho ubwo butsikamirwe kandi nje kubakura muri ubwo buretwa bw’umwanzi kugira ngo nkomeze kwigarurira bose kandi nkomeze kwiyegereza bose, umwanzi Sekibi nkomeje kumwambura ijambo kandi nkomeje kumwambura ububasha nivuye inyuma kugira ngo nkomeze niyegereze bose kandi nshyire bose mu rumuri mu rukundo rwanjye, bana banjye nimube amahoro kandi mukomeze kugubwa neza kuko nkomeje kugendana namwe kandi nkaba nkomeje kubashyigikira kuri buri kimwe cyose, nimukomeze mukataze kandi mukomeze mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete mukomeze kugwirizwa amahoro kandi mukomeze kugwirizwa umugisha kuko nkomeje kugendana namwe no kwifatikanya namwe kugira ngo ibikorwa byanjye bidashyikirwa kandi bitajorwa bitarangwamo injori nkomeze kubigaragariza mu Isi yose bityo namurureho benshi igihu umwanzi Sekibi yabapfukishije bakaba batareba ngo babone akaba yarabahumye amatwi navuga ntibumve.

Ibyo byose rero nje kubipfobya kandi nje kubitesha agaciro kugira ngo nkomeze nigarurire benshi kandi nkomeze mpumurize benshi, bana banjye nimube abanyakuri kandi mukomeze mugume mu murongo bityo murangwe n’ubutungane mbatoza kandi mbigisha umunsi ku wundi bityo bana banjye tujyane mu rugendo kandi mu rugamba nkomeze kwifatikanya namwe mu kurohora Isi ndetse n’abayituye, nimuze rero mwinjire mu butungane kandi mu butagatifu mukiri ku Isi mwirinde ikibi icyo ari cyo cyose kandi mwirinde uburyarya bw’umwanzi kuko afite uburiganya bwinshi n’uburyarya bwinshi, nimukomeze kumucyaha mukomeje kandi mukomeze kumwigizayo nanjye nkomeje kwifatikanya namwe kandi nkomeje kugendana namwe, nimube amahoro rero bana banjye kandi mukomeze kugubwa neza kandi mukomeze kugira urugendo rwiza ruhire kuko nifatikanyije namwe mu kubaha imbaraga, mu kubambika ubutwari no guhorana ishyaka ryo gukora ikiri icyiza iteka ryose n’ibihe byose.

Nifatanyije namwe rero mu butumwa bwanyu butoroshye kuko ndabizi bana banjye ubu butumwa kandi uru rugendo ntabwo rworoshye kandi ntabwo rujya rworohera abagenzi abo ari bo bose baza badusanga ariko nimukomeze kwihangana mugire ubutwari mukomezanye kuri buri umwe umwe wese bityo mukundane igihe cyose muhore mutahiriza umugozi umwe mukomeze gukundana nk’uko mbaraga urukundo bana banjye nanjye nkaba ndi urukundo nkabatoza ikiri icyiza amanywa na nijoro, nimukomeze rero kugira ubwira bw’icyiza kandi mukomeze kuba maso mukomeze kuba intwari nkomeje kubahumura amaso kandi nkomeje kubashyira mu rukundo rwanjye, nimube amahoro kandi mugubwe neza, nimwakire urukundo rwanjye bana banjye, nimwakire umugisha wanjye ndawubamanuriye kandi nywubasheshekajeho kuri buri wese, nimube amahoro mugire ibihe byiza kandi mukomeze kugira igicamunsi cyiza ndi kumwe namwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye, ngiye gukomezanya namwe rero urugendo kugira ngo dukomeze tubohore Isi ndetse n’abayituye dushyire byinshi ku murongo twifatikanyije bana banjye.

Amahoro amahoro igicamunsi cyiza kuri buri wese ndabakunda kandi ndabashyigikiye ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi ukomeje kubakwizamo kandi ku rugamba mbarwanirira ndwanya umwanzi kandi mpindanya ikibi cy’umwanzi kugira ngo nkomeze kurengera icyitwa ikiremwa icyo ari cyo cyose kandi nkomeze kurengera intore zacu ibiremwa byacu biri mu Isi kandi nkomeze kubohoza benshi umwanzi Sekibi yigaruriye.

Amahoro amahoro bana banjye nimukomere kandi nimugubwe neza ndabakunda, nimushyitse imitima hamwe kuko mpari kugira ngo mbarwanirire ntimukagire ubwoba kandi ntimugakangaranywe n’imitontomo y’umwanzi kuko kuyicecekesha ari umunota umwe kuri twebwe. Amahoro amahoro bana banjye ndabakunda kandi ndabashyigikiye nkomeje kwifatikanya namwe no kugendana namwe iteka ryose n’ibihe byose.

AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA BANA BANJYE NIMUGIRE AMAHORO KANDI MUGIRE KUGUBWA NEZA TURI KUMWE, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *