UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI 15 UGUSHYINGO 2023

Mbasendereje umugisha wanjye bushyo bwanjye, bana banjye nkunda, bana banjye nahisemo kugira ngo mbashyire mu rukundo rwanjye, kandi mbasendereze ibyiza by’ agatangaza nabagabiye kandi mpora iteka ryose mbagenera, mbategurira umunsi ku wundi; nimugire kubaho kandi mugire kugubwa neza, kuko nifatikanyije namwe kugira ngo nkomeze mbuzuze urukundo rwanjye kandi mbuzuze ububasha bwanjye mu buryo bw’ agatangaza; nimukomeze mwakire ibyiza by’ agatangaza mbazanira kandi mbasendereza umunsi ku wundi, kugira ngo mbahuze n’ urukundo rwanjye kandi mbasabanishee n’ ibyiza by’ Ijuru by’ agatangaza mpora iteka ryose mbagenera; nimwakire kubaho kandi mwakire kugubwa neza, kuko nifatikanyije namwe kugira ngo nkomeze mbatazanure amayira mutambukane ishema n’ isheja, kugira ngo aho umwanzi Sekibi yibwira ko azabafatira bana banjye mpabacishe kandi  mpore iteka ryose mbambika urumuri, iteka ryose mugendere mu rumuri no mu rukundo rwanjye, kuko iteka ryose nshatse, iteka ryose kubategurira amayira kugira ngo mutambukane ishema n’ isheja kandi mukomeze kugenda nta gihunga, mukomeze iteka ryose kurwanira mu mbaraga zanjye mbasesekazaho kandi mbazanira umunsi ku wundi, kugira ngo zibakomeze kandi zibashyigikire mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Iki rero ni igihe cyo gukora kwanjye, kuko niyiziye n’ imbaraga zanjye n’ ububasha bwanjye,   kugira ngo nkure mu nzira ikibi cyose kandi ikibangamiye umugambi wanjye na DATA mu Isi cyose kugira ngo nkikure mu nzira, bityo ibikorwa byanjye mbishyigikire kandi mbikomeze muri bose kandi nkomeze guteza intambwe buri wese, kugira ngo nkomeze kuburiza intera kandi nkomeze kubashyigikira mu rukundo kandi mbambika imbaraga ndetse n’ ububasha, kugira ngo iteka ryose muhore muri intwari zishyigikiwe kandi zirindiwe mu rukundo rwanjye no mu bubasha bwanjye ubutaretsa kandi ubudahwema umunsi ku wundi; mpora iteka ryose mbacira amayira kugira ngo mutambuke kandi mukomeze guhagarara mu mbaraga zanjye, nta kibahungabanya kandi nta kibakanga, kuko iteka ryose mbahora hafi kugira ngo mbarwaneho kandi mbarwanirire,  mbatsindire icyaricyo cyose kibi cyashaka kubavogera.

Mbahaye amahoro rero, nabuzure mu mitima yanyu kandi abasendere muri byose, kuko mbahaye kubaho ndetse no kugubwa neza, nkaba mbahaye kuzura urumuri kandi nkaba mbahaye imbaraga, zibasesekaraho kuri buri wese kugira ngo mukomere kandi mukomeze urugendo kandi mukomeze kwifatikanya nanjye muri byose, kuko iteka ryose mbakingurira kugira ngo mwinjire; narabakinguriye nimwinjire, narabambitse nimwambare, narabahumuye nimurebe, kandi nabazibuye amatwi nimwumve bana banjye, kuko iteka ryose mbacira amayira kugira ngo mukomeze gutambukana ishema n’ isheja, nkigizayo ikibi icyaricyo cyose cyashaka kubavogerera ubuzima.

Nimugire amahoro rero kandi mugire kugubwa neza kuko nkomeje kubashyira mu rukundo rwanjye kandi nkaba nkomeje kubambika imbaraga kugira ngo mukomeze kuba intwari kandi mukomeze kuba abarwanya ikibi mu Isi, bityo ikibi icyaricyo cyose kuvanwe mu nzira kandi igikorwa cyose kibi kivanwe mu nzira, bityo ibikorwa byiza bigaragare hose kandi bigaragarire muri bose, kuko iteka ryose nabakinguriye Ibyiza kugira ngo bibane namwe kandi mukomeze gusabana n’ Ijuru ryose iminsi yose kandi umunsi ku wundi; ntimukagire igihunga kandi ntimukagire ubwoba kuko nkomeje kwifatikanya namwe, kuko nkomeje kubatazanura amayira kugira ngo mutambuke, Ndi Yezu Kristu  w’ i Nazareti, Umwami w’ Abami, naratsinze kandi nzakomeza gutsinda, kuko nta kintu na kimwe kijya kimpangara, igishatse kumpangara  icyaricyo cyose nkigizayo kandi nkagihigika , bityo ibikorwa banjye nkabikomeza kandi nkabishyigikira.

Iki rero ni igihe cyo kugira ngo nkomeze nigarurire abana banjye Sekibi yajyanye bunyago, kuko ndi kugenda niyegereza benshi kandi nkagenda nigarurira benshi, kandi nkaba nkomeje kwifatikanya namwe, kugira ngo nkomeze mbururukirizemo urumuri ndetse n’ imbaraga, kandi mbashyire mu rukundo rwanjye no mu bubasha bwanjye; bana banjye, igihe cyose muhurije ku cyiza kandi muri guhuriza ku cyiza, mugahurira hamwe, mu isengesho, ntabwo muba mukora ubusa, kuko igikorwa mukora gishegesha umwanzi kandi koko kikamujajanga, bityo rero igihe cyose yeguriye umutwe, agashaka kubarwanya, agashaka kubagogera no kubavogera, ariko agasanga ndahari cyane kugira ngo mbiteho kandi mbarwaneho, mbarwanirire, agasanga   ububasha bwanjye bubagose kandi bubarinda, bubakikije, ni ububasha ntavogerwa kandi ni ububasha budakumirwa muri mwebwe, kuko iteka ryose mbarindira umutekano kandi nkabacungira umutekano, nkabaha kuganza mu rukundo rwanjye kandi nkabaha gutera imbere muri byose kugira ngo muri uru rukari muhore iteka ryose muri itara riboneshereza bose kandi muhore muri urumuri rubonwa na bose kandi iteka ryose mukomeze gucira amayira bose,  kugira ngo Mwene Muntu aho yazikamiye, kandi Mwene Muntu aho yicaye ku kibi abashe kugihagurukaho, kugira ngo benshi bamenye urukundo rwanjye, kandi benshi  begukire impuhwe zanjye, bityo babone ibyiza by’ agatangaza, kuko iteka ryose mu rumuri rwanjye kandi mu rukundo rwanjye, uhageze wese arisanga kandi akisanzura, akabona ibyiza by’ agatangaza ntegurira ikiremwa Muntu kandi ntegurira Mwene Muntu aho ava akagera. Nta numwe rero njya mpeza, ahubwo mpora iteka ryose mpamagara buri Muntu wese, kugira ngo aze yisange mu rukundo rwanjye, kuko nta n’ umwe njya nsubiza inyuma, uwisubiyeho akaza akansaga ndamwakira kandi nkamwakirana impuhwe ndetse n’ urukundo, kuko nta Muntu n’  umwe njya nsubiza unyuma, impuhwe zanjye ndacyazifite, ziracyahari, ziri ku muryango, ziraregetse, uje wese arazakira kandi uhindukiye wese araza akazakira, njyewe ntabwo nanga umunyabyaha ahubwo nanga icyaha, uwisubiyeho rero akaza wese ndamusukura, bityo nkamweza, bityo nkamwuriza intera kandi nkamushyira mu rukundo rwanjye, nkamushyira mu bubasha bwanjye, nkamutandukanya n’ ikibi kimutandukanya n’ urukundo rwanjye, nkigizayo ikibi cyose gituma atera umugongo urukundo rwanjye, bityo akaza akisanga.

Niyo mpamvu bana banjye, nkomeje kubashyigikira no kubakomeza, kugira ngo mukomeze kuba umwe muri njye kandi mukomeze kuba umwe muri DATA, bityo iteka ryose mukomeze kugendera mu rukundo rwanjye n’ urwa DATA, kandi mukomeze kuba umwe bana banjye, nk’uko mbatoza kuba umwe kandi nkabatoza gutahiriza umugozi umwe, kuba urukundo kandi kuba amahoro yuzuye Isi, kuko ibyiza mbagabira kandi mbasendereza umunsi ku wundi,  mba ngirango mubigeze mu Isi kandi mubikwirakwize muri bose; icyo nshaka kugabira Isi ni amahoro kandi ni ubuzima, ni urukundo, kandi Mwene Muntu nshaka gukomeza kumugabira ubugingo, Mwene Muntu ushaka kuntera umugongo kandi Mwene Muntu ushaka uteka kugendera kure y’ urukundo rwanjye, nkaba nshaka kumugarura kandi nkaba  nshaka kumushyira mu rukundo rwanjye, kugira ngo ahindukire kandi ahindukirire impuhwe zanjye.

Sekibi we rero ntabwo aricyo yifuza, aba ashaka kuyongobeza ubugingo bwa Mwene Muntu, nyamara njyewe nkashaka iteka ryose kumurohora no kumufata, kugira ngo mugabire ubugingo, kuko aricyo kinyura abana banjye kandi kikananshimisha, iyo mbona abana banjye bagaruka kandi bakagaruka mu rukundo rwanjye, kuko iteka ryose mpora nkinguye, kugira ngo benshi bagarutse baze binjire, kuko baza bakisanga mu rukundo rwanjye no mu mutima wanjye, nta n’ umwe njya mpeza rero kuko mpora nteze ibiganza, kugira ngo bose baze binjire kandi bisanzure.

Nimukomeze rero kumfasha kurohora kandi mukomeze kumfasha gucungura benshi, kuko igihe cyose mugaragaje ubwitange mu buryo budasanzwe, igihe cyose mwirekuye kugira ngo ibikorwa byanjye muri mwebwe bikoreke, bana banjye nkoreramo ibikorwa byinshi bikomeye, kandi nkazahuriramo benshi, bityo nkarohoreramo benshi, ntabwo rero mukora ubusa, kandi ntabwo muri inkorabusa, ntabwo muri umvugabusa, kandi ntabwo muri imburamumaro bana banjye, nk’ uko benshi babibitirira, nk’ uko benshi babibasiga, ntabwo icyo ngicyo aricyo njyewe mbasiga bana banjye, nzabereka ko mudakorera ubusa kandi nzabibereka ku manywa y’ ihangu, ku mugaragaro izuba riva, kuko  nzabakura mu menyo ya rubamba, kandi nkabakiza amenyo y’ abasetsi, bityo ibibahiga byose nkabigizayo, kuko nje kubihiga kandi nkaba nje kubyigizayo byose, kugira ngo urukundo rwanjye abe arirwo rugwira kandi rusagambe, rugaragarire Mwene Muntu aho ava akagera. Niyo mpamvu rero nkomeje kubatoza urukundo kandi nkaba nkomeje kuburiza mu ntera, kandi nkaba nkomeje kubaho mu rukundo rwanjye.

Mwene Muntu azabahiga kandi ntazabageraho, azashaka kubirukaho ariko ntazabashyikira, Mwene Muntu azashaka kubasingira kugira ngo arebe ko yabahananura, ariko ntazabashyikira, bityo rero, umwanzi ubarwanya mukoze isoni kandi mumwaramwaze, kuko niyemeje kumupfobya no kumuca intege, no kumukoma mu nkokora nkomeje, kugira ngo ibikorwa byanjye muri mwebwe nkomeze mbishyigikire,  ariyo mpamvu rero nkomeje kugera ku bikorwa bikomeye mu Isi kandi nkaba nkomeje kugenda narura benshi kandi nkaba nkomeje kugenda ntarura benshi bari barajyanywe bunyago n’ umwanzi, mbikoreye isengesho ryanyu kandi mbigiriye ubwitange bwanyu budahwema kandi butaretsa, nanjye rero nkakomeza kuza kwifatikanya namwe, kugira ngo nkize benshi kandi mbarohore.

Ntabwo rero muri inkorabusa bana banjye, kandi ntabwo muruhira ubusa, kandi bana banjye, nzabereka koko ko mutaruhira ubusa, ariyo mpamvu nkomeje kubacira amayira kugira ngo mutambuke, umwanzi nkaba nkomeje kumusekera, kandi nkaba nkomeje koko kumwambika ubusa, no kumwambika ikimwaro kimukwiriye. Nimukomeze mube intwari, kandi mukomeze mukatazanye ishyaka ndetse n’ umwete, ntimukagwe kandi ntimugacike intege, ntimugasitare, nimuhore iteka ryose muhagaze ku maguru yombi, mwumve icyo mbatoza kandi mwumve icyo mbabwira, ibindi byose mubindekere, kandi ibindi byose mubitere umugongo, bityo murebe ngo ububasha bwanjye burabigaragariza kandi buragaragarira muri mwebwe, kuko ikuzo ryanjye nshaka kurigaragariza muri mwebwe iminsi yose, bityo ababibeshyaho kandi abanyibeshyaho muri mwebwe bakabona uwo ndiwe muri mwebwe kandi bagakurizaho kumenya ibikorwa byanjye muri mwebwe, kuko iki ari igihe cyo kugira ngo ngaragaze ibikorwa byanjye kandi ngaragaze ububasha bwanjye muri mwebwe, kuko naje muri mwebwe ari umugambi nari narapanze cyera na kare njye na DATA, kuko atari igikorwa cyadutunguye, ahubwo ari igikorwa cyahozeho kuva cyera na kare mu bitekerezo byacu, akaba rero iki gihe ari igihe turi kugenda dushyira mu ngiro ibikorwa byacu kandi tukagenda dushyira byose mu ngiro, kugira ngo byose tubishyigikire kandi tubikomeze. Nkomeje rero kubaha amahoro kandi nkomeje kubaha urukundo rwanjye, nirubabemo rero kandi rubasabe iminsi yose, nanjye nzakomeza kubarinda kandi nzakomeza kubarengera muri byose. Mbifurije amahoro kandi ndayabagabiye bana banjye, nimubeho mu mahoro, nimuhebeho mu rukundo, kandi muhorane umugisha wanjye, ubuzure kandi ubasesekareho igihe cyose, kuko nkomeje kuwubasendereza, kandi nkaba nkomeje kuwubuzuzamo iminsi yose.

Nimugire amahoro kandi mugire ibihe byiza, ndi kumwe namwe; mbakinguriye umutima wanjye bana banjye, nimuturemo kandi muganzemo iminsi yose; bana banjye, mbaseguye urukundo rwanjye kandi mboroshe impuhwe zanjye, kandi mbahaye iteka ryose gusendera ubuntu bwanjye, kugira ngo bubabemo iminsi yose.

Amahoro, amahoro, ibihe byiza, nimugubwe neza kandi mukomeze kugira umwete n’ ishyaka, kuko kuba mu murimo wanjye na DATA nanjye nzabibahembera, kuko igihe cyose mwitanze bana banjye, ntabwo muba mukora ubusa, ibihembo byanyu murabyandikirwa; nimugire kugubwa neza, nzabahemba sinzabambura, kuko  iteka ryose mpemba, nkaba ntambura, kandi buri wese nkamuhembera igikorwa cyiza akora; nimugire kugubwa neza, ndi kumwe namwe muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo mu buryo bw’ agatagaza, kandi nkomeje no kubasendereza umugisha wanjye,  kugira ngo ubuzure, ubasesekareho, kandi ubakomeze muri byose.

Amahoro, amahoro, ibihe byiza, nimukomere kandi mugubwe neza, nzakomeza kwifatikanya namwe ibihe byose, mu gukomeza kubacira amayira kugira ngo mutambukane ishema n’ isheja, kandi mu gukomeza kubereka imbaraga zanjye n’ ububasha bwanjye n’ubutwari bwanjye ibihe byose.

Amahoro, amahoro, ibihe byiza, nimugubwe neza, ijoro ryiza kandi bana banjye mukomezanye muri byose, nanjye nzakomeza kubakomeza, ndi Yezu Kristu w’ i Nazareti, Umwami w’ Abami, naratsinze kandi nzakomeza kubatsindira, nimukomere, muhumure, mbahaye kubaho, nimubeho, mbahaye umugisha nimuwakire, kandi mbahaye kuganza, nimuganze, nimusendere ibyiza by’ Ingoma y’ Ijuru nabagabiye kandi nabazanyemo rwagati muri mwebwe, kugira ngo mubituremo kandi mubibemo iminsi yose y’ ubuzima bwanyu, muhore iteka ryose mwishimie ko ndi Umushumba ubaragiye kandi nkaba umukenuzi ubakenura kuri buri kimwe cyose mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kandi nkururukira kubaha umugisha w’ ibikorwa mukora kandi mukomeje kungaragariza mu bwitange bwanyu; nanjye nkomeje kubaha umugisha no gukomeza kubacungira umutekano no kubabumbabumbira hamwe muri uru rukari, kugira ngo mubeho kandi mukomeze gutera imbere muri byose. 

AMAHORO, AMAHORO, IBIHE BYIZA, TURI KUMWE, NDABAKUNDA BANA BANJYE, NIMWAKIRE UMUGISHA WANJYE, UBAKOMEZE, UBASHYIGIKIRE, KANDI UBAHE KUBAHO MURI BYOSE; NDI KUMWE NAMWE, AMAHORO, AMAHORO, IJORO RYIZA, NDABAKUNDA BANA BANJYE, AMAHORO, IBIHE BYIZA, TURI KUMWE, AMAHORO, NDABAKUNDA!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *