UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 28 UGUSHYINGO 2023

Mbashyize mu gishura cy’ ubuziranenge bana banjye, kandi ndabakomeje mu rukundo rwanjye kugira ngo mukomeze kwakira imbaraga zikomeye z’ Uhoraho Imana kandi mukomeze kwakira ububasha bukomeye bwa DATA, bityo igihe cyose muyoborwe n’ ugushaka kw’ Uhoraho Imana, kandi igihe cyose muyoborwe n’ ibikorwa byacu bikomeye, kugira ngo tugendane namwe kandi dukorane namwe imirimo ikomeye mu Isi yose; nimwakire kugubwa neza muri uyu mwanya, kandi mwakire kubaho no gukomera kuko mbakomereje intambwe kandi mbakomeje mu mutima wanjye utagira inenge, kugira ngo dukomeze gusangira byose kandi nkomeze kubahuriza mu mutima wanjye, bityo mukomeze guhorana imbaraga kandi mukomeze guharanira ubutwari mu gukorera ibyiza by’ Ingoma y’ Ijuru musakaza hose ububasha bwanjye kandi musakaza hose ukuri kwa Jambo, kugira ngo ibyiza bye bimenywe na bose kandi ibyiza bye byakirwe na buri kiremwa cyose kiri mu Isi.

Ndabakomeje mu rukundo kandi nje kubashyigikira mu buryo bw’ agatangaza, kugira ngo nkomeze kugendana namwe kandi nkomeze gukorana namwe imirimo ikomeye muri uyu munsi udasanzwe w’ ibikorwa byacu bikomeye, kugira ngo buri wese akomeze kwishimira integuro ya DATA kandi buri wese akomeze kwishimira umugabane yahawe kandi umwanya yashyizwemo; murakunzwe bana banjye kandi murakomejwe mu rukundo rw’ Uhoraho Imana, kuko mutari mwenyine mu bikorwa byacu kandi muyobowe n’ ububasha bwacu bukomeye, kugira ngo urukundo rwacu rukomeze kumvikana muri mwe, bityo buri wese ashyigikirwe narwo kandi buri wese ayoborwe narwo iminsi yose kandi ibihe byose, kuko Uhoraho Imana yabiyegereje kandi akabatoranya mu mbaga itabarika y’ abari mu Isi, kugira ngo abahundagazeho ibikorwa bye kandi abahumekeremo ijambo rye ry’ ubuzima rigomba kuvugurura byose kandi rigomba guhindura byose mu Isi, akaba ariyo mpamvu mugomba kurisigasira kandi mugomba kuryumva, ndetse mugahora iteka murinyungutira mu buzima bwanyu kugira ngo ribahembure kandi ribatandukanye n’ amoshya yose y’ umwanzi yo hanze.

Murakomejwe rero kandi murarinzwe, nimuhumure kandi mutekanire mu rukundo rwanjye kuko ndi kumwe namwe kandi mbarangaje imbere nk’ inyenyeri y’ umutsindo, kugira ngo nkomeze kubatsindira, kandi ijambo ryanjye nahawe kugira ngo rikomeze kuba ijambo rya buri wese, kandi rikomeze kuba ubuyobozi bwa buri wese mu gutsinda umwanzi kandi mu guhigika ibikorwa byose by’ ibirura; nimugubwe neza rero muri ubwo bubasha bukomeye kandi mukomeze kwakira ineza yanjye kandi kwakira urukundo rwanjye kugira ngo rubaramire kandi rubakomeze iminsi yose, kuko nkomeje kubashyigikira kandi nkomeje kubagenda imbere muri uyu munsi mu buryo bukomeye kuko nagendanye namwe kandi nkataha kuri buri wese, kugira ngo nkomeze kumusendereza ugushaka kw’ Imana kandi mukomeze kurangwa n’ uwo mwambaro w’ urukundo mu gushaka kw’ Imana, kugira ngo mwigarurire benshi kandi muyobore benshi inzira y’ ubutungane kandi inzira y’ urumuri, kuko benshi bayobejwe n’ umwanzi kandi benshi bagatana ku mpamvu y’ imyumvire ya bamwe kandi ku mpamvu yo kutumva neza kwa Mwene Muntu, bityo mwe tukaba twarabegeranyije kandi tukabashyira hamwe kugira ngo tubahugure kandi tubasakazeho imbaraga zacu zikomeye, bityo zibafashe kugarura benshi mu nzira ikwiriye, kandi kubagarura mu nzira y’ ubutungane, mubigirishije izina rya Jambo, kandi mubigirishije ubutorwe mwahawe. Bana banjye murakunzwe, nimukomere mu rukari rw’ Uhoraho Imana kandi mukomeze kuhambarira imbaraga ndetse no gukomeza kuhatonera bikwiye, kuko twabatetesheje kandi tukabatonesha, kugira ngo tubatandukanye na byinshi, kandi Umwuka Muziranenge wacu kugira ngo ubasigasire kandi ubahurize hamwe, bityo, icyo twashatse gukora muri mwe kandi icyo twahamagariye buri wese mu rukari rw’ Uhoraho Imana abashe kucyakira kandi abashe kugishyikirizwa.

Muri ku gasongero rero mu byiza by’ Uhoraho Imana kandi muri ku gasongero mu bikorwa byacu bikomeye mu Isi yose, kuko hari byinshi tugomba kuzuriza muri mwe, kandi hari byinshi tugomba kubakira muri mwe, kugira ngo ibyagiye bisenywa n’ umwanzi kandi ibyagiye bigongwa n’ umwanzi nyamara twari twubatse ibikorwa bigororotse, kugira ngo mwongere musane hose kandi muvugurure hose, akaba ariyo mpamvu nkomeje gukangura buri wese kandi nkomeje gusakazaho buri wese ugushaka kw’ Imana, kugira ngo igihe cyose murangwe no kumvira, kandi igihe cyose munyure inzira Uhoraho Imana abifuzamo, kugira ngo muhindure byinshi mu Isi yose, kandi mugorore ibyagoretswe n’ umwanzi; ndabashyigikiye rero kuko ndi kumwe namwe, kuko numviye Uhoraho Imana kandi aho ntumwe hose nkatumika vuba na bwangu, kandi nkageza kuri bose ijambo ry’ Uhoraho Imana kugira ngo rikebure benshi kandi ryubake benshi, akaba ariyo mpamvu nkomeje kubasakazaho iryo jambo kugira ngo buri wese arigendane kandi rimubere inkota ikomeye yo guhashya umwanzi, kandi inkota ikomeye yo kubaka ugushaka kw’ Imana mu Isi yose; murakomejwe rero kandi murashyigikiwe, nimuhumure kandi mukomeze kwishimira ibikorwa bacu muri uyu munsi kuko ari ibikorwa bikomeye twakoranye bucece kandi twagendanyemo, twubaka amateka mashya kandi tuvugurura byose mu Isi kugira ngo urukundo rwacu rwigaragaze, kandi imbaraga zanjye zikomeye muri Mwene Muntu zikomeze kugaragara kandi urukundo rwanjye mfitiye Mwene Muntu rukomeze kumugaragarira kandi rukomeze kumukebura.

Hari byinshi nakoranye namwe, kandi isengesho ryanyu naryifashishije kugira ngo mpindure byinshi mu Isi yose kandi ngarure benshi bakomerekejwe n’ umwanzi mu nzira nabashyizemo kandi mu nzira nabahamagariye, bityo bakabatera imijugujugu kandi bakabatoteza, bityo tukaba twakomeje kugendana kugira ngo twongere gusana kandi twongere komora ibyo bikomere, bityo Mwene Muntu amenye ko agomba kumvira ijambo ryanjye na Jambo, kandi agomba kuriha agaciro mbere yo kumvira Mwene Muntu, kandi mbere yo gutega amatwi Mwene Muntu unyuranya n’ icyo twifuza kandi udashaka kugendera mu nzira twashyizeho kandi twahaye abacu. Nimukomeze rero kwakira izo mbaraga kandi mukomeze kwakira abo bose kugira ngo mubashyire mu rukundo mukomeje gutozwa kandi mu rukundo mwagabiwe, kugira ngo abo bose bumve ko bakwiriye kuduhanga amaso kandi bakwiriye kumva ijambo ryanjye na Jambo, kugira ngo ribayobore kandi ribakomeze.

Hari benshi bagiye bica icyo twavuze kandi hari benshi bagiye basisibiranya icyo twashakaga kandi icyo twavuze, ariko ni igihe cyo kugira ngo byose tubishyire ku murongo kandi byose tubigorore uko tugomba kubigorora kandi tubyubake uko tugomba kubyubaka, duhereye rwagati muri mwe kandi twubaka imbaraga rwagati muri mwe, kugira ngo zisakare mu isi yose kandi zivugurure byinshi mu Isi; bana banjye ndabakunda kandi twabagiriye icyizere gikomeye, namwe nimukomeze kwakira urwo rukundo kandi mukomeze kwiyumvamo icyo cyizere, bityo buri wese ahihibikanywe n’ ibyiza byacu kandi buri wese aharanire iteka kugendera mu isuku ikwiriye kugira ngo ibikorwa byacu birangwe n’ ubutagatifuzwe kuri benshi kandi birangwe no guhindura byinshi mu Isi, kuko arimwe mugomba guhamya icyo twavuze kandi mugomba guhamya byinshi mu Isi yose kugira ngo benshi bagarukire Uhoraho Imana, kandi benshi bamenye urukundo rw’ Imana isumba byose.

Nkomeje rero kubaraga urukundo kandi nkomeje kubashyira mu gushaka kw’ Imana, kugira ngo murangwe n’ ubuyoboke nyakuri kandi murangwe n’ ukuri kuzuye muri byose, kugira ngo ibikorwa bya DATA bigerweho kandi ijambo ryanjye muri buri kiremwa cyose rikomeze kumvikana kandi rikomeze guhabwa agaciro; ndabashyigikiye rero muri uyu munsi kandi ndabakomeje mu byishimo n’ amahoro, kuko nageze kuri buri wese kandi nkomeje umutima wa buri wese, kuko mbatwikirije igishura cyanjye kugira ngo mukomeze kubaho mu buziranenge bwa DATA kandi mukomeze gusigasirwa n’ ugushaka kw’ Imana muri ibi bihe, bityo mumenye icyo musabwa kandi mumenye icyo muhamagarirwa umunsi ku wundi, kugira ngo abe aricyo mushyira imbere, bityo mutavaho muta ugushaka kw’ Imana, kandi mutavaho mutandukira ku nzira mwashyizwemo, kandi aho muhamagarirwa kuzuza ndetse no kuba mu myanya, kuko mugomba kuyibamo.

Mbifurije kugubwa neza muri uyu munsi kandi ndabakomeje kugira ngo ijambo ryanjye na Jambo ribabemo, kuko twagendanye namwe mu buryo bw’ ibikorwa kandi tukagendana namwe mu buryo bwo gusana kandi kongera kubaka ndetse no kuvugurura, kugira ngo Isi yose imenye ibikorwa byacu kandi Isi yose ikangukire ibihe turimo muri iki gihe, bityo Mwene-Muntu arusheho kumva imbaraga z’ ugushaka kw’ Imana kandi arusheho kugarurwa nazo mu buryo bikwiriye, kandi mu buryo bunoze.

Mbifurije ibihe byiza, kugubwa neza kuri buri wese, ndabakunda kandi mbasakajeho umugisha wanjye wa kibyeyi w’ uyu munsi, kugira ngo ukomeze kubaherekeza kandi ukomeze kurushaho kubakomeza ndetse no kubahuriza mu bumwe, kuko muri abana b’ umubyeyi umwe muri Uhoraho Imana, kandi nanjye nkaba mbabereye umurezi mu buryo bwose kugira ngo mbahundagazeho ibyiza bya DATA kandi mbahaze ubutoneshwe mu maso y’ Uhoraho Imana, kuko igihe cyose mpora mbasigasiye kandi igihe cyose ngahora mbabumbiye hamwe, kugira ngo ijambo ryanjye ryumvikane muri mwe kandi urukundo rwanjye rukomeze kubigarurira ndetse no kubegeranya iminsi yose.

Mbifurije kugubwa neza, nimukomere, kandi mbatwikirije urukundo rwanjye kugira ngo rukomeze kumvikana muri mwe kandi rukomeze gushyigikira buri wese, kuko ndi mu ruhande rwa buri wese kandi nkomeje intambwe ya buri wese ikatarije icyiza, kugira ngo mukomeze kugera mu ntera Uhoraho Imana abifuzaho kandi aho DATA abashaka iminsi yose; bana banjye nimugubwe neza mu rukundo, kandi mwishimire mu mutima wanjye utagira inenge uko nawubafunguriye kandi buri wese nkawumwereka kandi nkawumutuzamo kugira ngo mumenye ibikorwa banjye kandi mugororokerwe n’ urumuri rwanjye igihe cyose, kugira ngo rubakomeze kandi rubageze aheza, bityo imitego yose y’ umwanzi mubashe kuyihigika kandi mubashe kuyitsindisha ububasha bukomeye bw’ ugushaka kw’ Uhoraho Imana; umunsi mwiza, ibihe byiza, kugubwa neza, ndabakunda mu byishimo kandi ntaramanye namwe, kuko twakoranye imirimo ikomeye kandi nkomeje gukorana namwe byinshi mu Isi yose, kugira ngo imbaraga twabasakajeho kandi ububasha twabasendereje bukomeze kuvugurura byose kandi bukomeze kuba inkingi zikomeye mu Isi muri ibi bihe.

AMAHORO, AMAHORO, IBIHE BYIZA, KUGUBWA NEZA, NDABAKUNDA MU RUKUNDO RWANJYE KANDI NDABASHYIGIKIYE, NDI MARIYA NYINA W’ IMANA, UMWAMIKAZI W’ IJURU N’ ISI, NIMUKOMERE KU RUGAMBA NDABAYOBOYE KANDI NDABASHYIGIKIYE MU NZIRA Y’ UGUSHAKA KW’ IMANA KUGIRA NGO IJAMBO RYA DATA RIKOMEZE GUHABWA AGACIRO KANDI RIKOMEZE KWAKIRWA NDETSE NO KUMVWA NA BOSE.

AMAHORO, AMAHORO, IBIHE BYIZA, KUGUBWA NEZA, NIMUKOMERE KU RUGAMBA NDABAYOBOYE BANA BANJYE, KANDI NDABASHYIGIKIYE MU RUKUNDO, NDI MARIYA NYINA W’ IMANA, UMWAMIKAZI W’ IJURU N’ ISI, NIMUKOMERE MU RUKUNDO RWANJYE KANDI MUKOMEZE KUBAKWA N’ IMBARAGA ZANJYE ZIKOMEYE KANDI N’ IGITINYIRO CYANJYE CY’ UYU MUNSI, NDI NYINA WA JAMBO, KUKO NDI KUMWE NAMWE KUGIRA NGO DUKOMEZE GUTARAMANA, KANDI IJAMBO RYANJYE RIBAKOMEZEMO IMBARAGA ZIKOMEYE, KANDI RIBASHYIGIKIRE MU NZIRA ZANYU ZA BURI MUNSI.

AMAHORO, AMAHORO, IBIHE BYIZA, KUGUBWA NEZA BANA BANJYE, NDI KUMWE NAMWE IMINSI YOSE, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *