UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 10 UKUBOZA 2023

Mbifurije kugubwa neza bana banjye, nimugire igicamunsi cyiza nimugire ibihe byiza kuko ndi kumwe namwe ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi ubabereye ku isonga nkaba mbabereye ku rugamba muri ibi bihe mu buryo bw’agatangaza kugira ngo nkomeze mbasendereze urumuri n’urukundo rw’Uhoraho; nimwishime munezerwe kuko ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbuzuze urumuri n’umugisha kandi mbasendereze ububasha kuri buri wese kuko nabazaniye umugisha utagabanyije kandi nkaba nabahaye kugendana n’urukundo rw’Uhoraho kandi nkaba mbahaye iteka ryose guhora muterwa imbaraga n’umwete ku murimo kugira ngo mbarinde gutsikira no gusitara kuko mporana namwe mu buryo  bw’agatangaza kugira ngo mbatsindire kandi mbaneshereze muri byose, erega ntacyo muzaba kuko murinzwe kandi mukaba mucungiwe umutekano uru rukari ni urugo rwanyu mutahamao amanywa na nijoro kandi iteka ryose mugahora murutegurira kandi mugahora iteka ryose  turubategurira kuko dukomeje kwifatikanya namwe mu buryo bw’agatangaza mu gukomeza gutazanura amayira kuri bur umwe umwe mu gukomeza kubambika imbaraga kugira ngo buri wese muri mwebwe arusheho gutera imbere kandi murusheho kwambarira urugamba gutsinda ndetse no kunesha iminsi yose rero ndi kumwe namwe kugira ngo mbatsindire mbaneshereze mbateze ntambwe mbatoze icyiza urukundo rw’Uhoraho Imana rukomeze kubuzura kandi rukomeze kubakomeza muri byose; mbahaye imbaraga n’umugisha kandi mbahaye gukomera no gukomeza urugendo nimukomeze mwizihirwe muberwe kandi mukomeze mutaramane n’Ijuru ryose ndi kumwe namwe iminsi yose, ntacyo muzaba murarinzwe, ntacyo muzakangaranywaho kuko nkomeje kubarinda no kubacungira umutekano, ibikorwa byacu bikaba bikomeje kwifatikanya namwe kugira ngo turusheho kunesha no gutsinda kandi  tugaragaze umutsindo wacu mu Isi yose kandi mu biremwa byose muri rusange, ntabwo mukora ubusa kandi ntabwo muruhira ubusa kuko hari byinshi cyane tugenda dushyirana namwe ku murongo kandi tukagenda dukura benshi mu mwijima tubashyira mu rumuri kuko ibikorwa tumaze gukorana namwe ari ibikorwa by’indashyikirwa, ari byo Sekibi areba akagira umujinya kandi akajiginywa agira ngo arebe yuko yabavutsa amahirwe kugira ngo arebe yuko yabavutsa ibyiza mpora iteka ryose mbagabira kugira ngo arebe yuko yabaca intege kugira ngo mureke kumujujubya ariko ndagira nti ntimuzacogore kumujujubya na rimwe bibaho ahubwo nimumuburabuze kandi mumujujubye uko biri n’uko bikwiye kugira ngo abure amahwemo n’icyerekezo, ibikorwa bye bibisha bitsindwe kandi bitsiratsizwe mu Isi yose muri rusange kandi Kiremwa Muntu arusheho kubona amahoro kandi yiyumvemo ihumure yari yaraburiye mu bantu kulo tuje kumuhereza ihumure nk’Ijuru ryose tukaba twiyururukiye mu buryo bw’agatangaza twifatikanyije namwe kuko muri ingabo z’Ijuru tukaba dukomeje kubaha kudatsindwa kandi kudahangarwa n’imigambi mibisha yose y’umwanzi kugira ngo ibikorwa byacu bihore bimurikiye intambwe z’ibirenge byanyu mudatsindwa kandi mutaneshwa kuko dukomeje kwifatikanhya namwe mu kubatoza icyiza no kubateza intambwe kugira ngo muhore muri urumuri rumurikiye Isi yose kandi muhore mukataje mu gukora icyiri icyiza muhore muri abasirikare bahora ku rugamba badasubizwa inyuma kandi badasubika urugendo rwanyu; niyo mpamvu rero uru rugo rwanyu rutagatifu rwiza ruhire ari rwo uru rukari mpora mbaheramo umugisha bana banjye nkabategurira kugira ngo mwinjire muri uru rugo rwiza rutagatifu, urugo rugomba kubera icyitegererezo Isi yose  n’abayituye kuko uru rukari narugize nk’urugo rwanyu mugomba kwinjiramo umunsi ku wundi kugira ngo musingize Uhoraho kandi mumuramye mumukuze bimukwiriye; uru rugo rwanyu rero nimujye murwumva ko ari urugo rutagatifu mujemo igihe cyose mwinjiyemo mwumve ko mwinjiye ahatagatifu kandi mwinjiye ahantu hatagatifu nje kwifatikanyamo namwe kugira ngo mbateze intambwe kandi mbatoze icyiza nkaba nkomeje kugamburuza imigambi mibisha yose y’umwanzi kugira ngo mbahe amahoro n’umugisha kandi mbasendereze ibyiza by’agatangaza.

Nimukomeze mwambare muberwe kandi mukenyere mukomeze kuko nkomezanyije namwe urugendo mu gukomeza kubateza intambwe mu gukomeza kubatoza icyiza kwambura umwanzi ijambo kugira ngo ibikorwa byanjye muri mwebwe bikomeze kuba ibikorwa by’indashyikirwa; mbahaye amahoro n’umugisha bana banjye nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko nkomeje kwifatikanya namwe mu gukomeza kubateza intambwe mu gukomeza kubatoza icyiza kugira ngo nambure umwanzi aho yari yararyihaye kandi ibikorwa byose by’umwanzi mbikome mu nkokora bityo ububasha bwanjye nkomeze kubukomeza muri mwebwe kandi nkomeze kubaha kwambarira urugamba muri byose; nje rero gutsiratsiza no gutsemba ikibi cyose cy’umwanzi kuko nifatikanyije namwe mu gukomeza kubateza intambwe kandi mu gukomeza kubatoza icyiza kugira ngo namwe icyiza mwamaze gutora mugitoze n’abandi ikibi cyose gisibangane mu Isi yose bityo humvikane urumuri rw’Uhoraho kandi icyiza gisakare muri bose kuko iki ari igihe cyo kugira ngo Isi ndetse n’abayituye bakurizeho kumenya urukundo n’ububasha by’Uhoraho abataramenya babashe kujijukirwa nabo basobanukirwe; mbahaye rero umugisha, amahoro, ibyishimo n’urukundo nimukomere mukomeze urugendo kuko nifatikanyije namwe mu buryo bw’agatangaza.

Mbifurije gukomera no kugubwa neza mbahaye umugisha nubuzure ubasendere kandi ubasesekareho iminsi yose kuko ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbagoborere ibiri ibyiza byose by’agatangaza, bana banjye nkunda mbahaye umugisha kandi mbahaye gukomera no gukomeza urugendo kuko nifatikanyije namwe mu buryo bw’agatangaza kugira ngo mbasendereze ibyiza byose bibaho kandi mbavugurure bikwiriye kandi biboneye bana banjye, urugo rwanyu rwiza rutagatifu kandi ruhire ari rwo uru rukari nimukomeze murwinjiremo nta mususu kandi nta gihunga kuko nkomeza kurubategurira kugira ngo mwinjire mwisange kandi mwisanzure akaba aro ahatagatifu mugomba kwinjira ibihe byose mugasingiza Uhoraho Imana mukamuramya kandi mukamukuza, uru rugi rwanyu nta wuzarubakuramo kandi uru rugo rwanyu twabakinguriyemo amarembo kugira ngo mwinjire mwisange mwisanzure rurwanywa na benshi kandi rugahigirwa na bose ariko nta wuzigera asubika umugambi wacu muri mwebwe kuko ari twebwe tububakira kandi tukanabasakarira tukabarinda kuregerwa n’imvura y’amahindu ari yo mitego y’umwanzi n’amagambo asesereza y’umwanzi n’ibikuramutima bituruka hirya no hino ibyo byose dukomeje gukinga no gufunga imiryango yose kugira ngo mukomeze kumva kandi mukomeze kunogerwa n’urukundo n’ububasha bw’Ijuru kugira ngo mukomeze gusenderezwa ibyiza byose by’agatangaza.

Mbahaye rero urukundo kandi mbahaye umugisha mbahaye gutsinda kandi mbahaye kwambarira urugamba igihe cyose bana banjye ntimugatsindwe kandi ntimukadandabirane kuko nifatikanyije namwe mbafatiye iry’iburyo mbarangaje imbere bana banjye ntimukadandabirane kandi ntimugakorwe n’isoni kuko nifatikanyije namwe kugira ngo mbamare ubwoba kandi mbamare igihunga icyo ari cyo cyose; nimwambare ishya n’ihirwe kandi iteka ryose muhorane umutsindo muneshe kandi mutsinde kuko iteka ryose nkomeje gutsindira muri mwebwe kubakomeza no kubateza intambwe no kubuzuzamo urukundo n’ububasha kugira ngo muhore munezerewe kandi mwizihiwe muri byose.

Mbahaye umugisha nubuzure kandi ubakomeze ubashyigikire muri byose kuko nkomezanyije namwe urugendo mu gukomeza kubateza intambwe mu gukomea kubatoza icyiza kugira ngo nambure umwanzi ijambo aho yaryihaye ibikorwa byanjye muri mwebwe ni ibikorwa nkomeje guha umugisha kandi ni ibikorwa bikomeje kugamburuza imigambi mibisha yose y’umwanzi kugira ngo ubutabera bw’Imana busendere muri bose; mbahaye umugisha kandi mbahaye gukomera no gukomeza urugendo, mbahaye gukomeza kwifatikanya nanjye mu bikorwa byanjye by’ubutaretsa kandi by’ubudahwema kugira ngo nkomeze nambure umwanzi ijambo mu Isi yose kandi Kiremwa Muntu wapfukiranwe n’umwanzi mupfukurure kandi mutabare mutabarishe urukundo n’ububasha bw’Ijuru ryose kuko naje kubarengera no kubatabara no kubashyira mu burinzi nyabwo bw’Ijuru ryose.

Nimwakire kuberwa kandi mwakire kwizihirwa mwakire kunogerwa n’umugambo wacu muri mwebwe kuko twabatoye tukaba twarabatoranyije kugira ngo turusheho kubatonesha kandi turusheho kubazamura Ijuru mu ntera kandi tubateze intambwe kuko iki ari igihe cyo kugira ngo tubakoreremo imirimo yacu n’ibitangaza bikomeye kandi bigomba kumenywa na bose kandi bikaze kugira ngo isuku igere kuri bose kandi isukura rigere kuri bose kandi ibikorwa byacu bikomeze kumvikana mu Isi ndetse n’abayituye kandi turusheho kugaragaza urukundo rwacu mu Isi yose muri rusange kuko iki ari igihe cyo kugira ngo Mwene Muntu yirekure areke kwikomeraho bityo yumve ijwi ry’Uhoraho kandi amenye ugushaka kw’Imana kandi amenye ibikorwa by’Uhoraho Imana dukomeje kugaragaza mu Isi ndetse n’abayituye.

Ibi rero ni ibihe dukomeje kwifatikanyamo namwe imbaraga zacu n’ububasha bwacu bwose bukaba bukomeje kwigaragariza muri mwebwe tukaba rero dukomezanyije urugendo twaraje twariyiziye dukomezanyije urugendo ntituzigera dusubika urugendo rwacu kuko urugendo rwacu turukomeje muri mwebwe kandi tukaba dukomeje kubitereza intambwe kubikomereza uko bwije n’uko bukeye kugira ngo ibikorwa byacu byumvikane muri bose, erega dukomeje kubagira fondation ikomeye kugira ngo tububakemo umusingi ukomeye kandi tubagire umusingi ukomeye tugomba kubakiraho ibyacu byose bityo Isi ndetse n’abayituye bakazamenya uyu musingi ukomeye twabubakiyeho kandi ari mwebwe dukomeje kubakaho kuko muri mu rukari rw’Uhoraho kandi mukaba mukomeje kwinjira muri uru rukari ari rwo rugo rwanyu mwese bana banjye mugomba kwinjiramo mukisanga kandi mukisanzura kandi nzinjizamo n’abandi benshi abashaka ivomo n’iruhuko kandi abo nshaka kuruhura bose abo nshaka gutetesha no gutonesha abo nshaka guha amahirwe yose nkaba bose mbateganyiriza kuzabinjiza muri uru rugo ruhire ari rwo uru rukari mbaha gutahamo mukizihirwa kandi mwinjiramo mukanezerwa mbaheramo ihumure nkabahamo kuvoma ibyiza by’agatangaza mukaruhuka kandi mukanezerwa; niyo mpamvu rero abo ngenera ibyiza abo nteganyiriza icyiza aho kiva kikagera hose nteganya kuzabinjiza muri uru rugo ruhire kandi muri uru rukari ritagatifu kugira ngo buri wese yibonere n’amaso ye kandi yiyumvire n’amatwi ye ibyiza Uhoraho Imana yageneye abamukunda n’abamushakashaka mwagejejweho hakiri kare kuko twabatoye tukabatonesha kuko muri abahire bacu kandi mukaba muri abatoni bacu mukaba muri abanyamahirwe atagereranywa kuko twarebye tukabona bikwiye kandi bitunganye koko ko mwaza muberwa mukizihirwa kandi mugataramana n’Ijuru ryose mukarushaho kuzamurirwa ibendera kandi mukarushaho gufata ibendera ry’Imana mu biganza byanyu kuko ibi ari ibihe byo kugira ngo tugaragaze imbaraga zacu n’ububasha bwacu muri mwebwe mu buryo buhanitse kandi buhambaye.

Mbifurije rero gukomera no gukomeza urugendo bana banjye ntimukagwe ntimugatsitare kandi ntimugahungabanywe n’imigambi mibisha yose y’umwanzi nimukomeze mutsinde kandi mukomeze muneshe iminsi yose kandi ibihe byose ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbatsindire kandi mbaneshereze muri byose; mbifurije ibihe byiza igicamunsi cyiza nimukomeze mugire icyumweru cyiza gihire gitagatifu kuri buri wese ndabakunda nimugire amahoro bana banjye igicamunsi cyiza turi kumwe ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi bana banjye ndabakunda bibondo byanjye ndabakunda ndabateruye kandi ndabahetse nimwambarire gutsinda no kunesha iminsi yose ntimukagwe kandi ntimugasitare ni jyewe mugongo mugari ubahetse utigera utsindwa kandi utajya wururutsa abo nahetse cyangwa ngo nijishure abanjye ahubwi nkomeje umujishi kuri buri wese, ntacyo muzaba kandi nta n’icyo mubaye mu rukundo rwanjye muriho kandi murarinzwe murashyigikiwe kandi murakomejwe namwe nimukomeze mukomere mukomeze n’abandi hirya no hino mu Isi ab’amavi adandabirana mubakomeze kandi ab’impumyi mubahumure, ibyo byose mwabiherewe imbaraga n’ububasha nimushobore kandi mushoboze buri wese kuko byose mubishobozwamo n’Ijuru mugendana naryo kandi muhorana naryo amanywa na nijoro.

AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA IBIHE BYIZA NIMUKOMERE BANA BANJYE IBIHE BYIZA ICYUMWERU CYIZA IBIHE BYIZA KURI BURI WESE TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *