UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 13 UKUBOZA 2023

Nimugire amahoro kandi mugire ibihe byiza, umunsi mwiza bana banjye kuko nifatikanyije namwe kugira ngo nkomeze mbambike imbaraga kandi mbasendereze umugisha wanjye wa kibyeyi kuko naje kwisabanisha namwe kuri uyu munsi muziranenge utagira uko usa, umunsi mwiza wanjye, nkaba naje rero kwifatikanya namwe kugira ngo mbuzuze urumuri kandi mbasendereze ibyiza by’agatangaza kuko kuri uyu munsi nazanye ingabirano nyinshi kugira ngo nzibasendereze kandi nzibasesekazeho uko biri n’uko bikwiye kuko ndi umubyeyi ubahora hafi kandi nkaba mfafatiye runini mu rugendo rwanyu; namwe rero bana banjye mukomeje kugaragaza ubwitange mu buryo bw’agatangaza, naje kubaha umugisha kandi naje kubongerera imbaraga n’umugisha kuri uyu munsi mu buryo bw’agatangaza kuko nkomeje kubahembuza izina, ijambo rya DATA kugira ngo rikomeze kuba izina ry’agatangaza rimurikira intambwe z’ibirenge byanyu kandi kuryemera no kuryizera rikababera ubuzima n’ubugingo muri uru rugendo mwatangiye kandi mukaba mukomejwemo mu ntambwe z’ibirenge byanyu.

Nimukomeze mukataze mujya mbere nanjye ndi kumwe namwe kandi nifatikanyije namwe iminsi yose kugira ngo nkomeze mbakomeze kandi mbashyigikire mu ntambwe z’ibirenge byanyu kuko nkomeje kubateza intambwe kandi nkaba nkomeje kubatoza icyiza kugira ngo nambure umwanzi ijambo aho yari yararyihaye aho ari ho hose, ibikorwa byanjye rero nkaba nkomeje kubikomeza muri mwebwe kugira ngo mwese mbasendereze urukundo n’urumuri n’umugisha byanjye bibabemo kandi bibaturemo bibasabemo iminsi yose.

Nimukomeze rero mugubwe neza kandi mukomeze mwambare umugisha wanjye nanjye ndabakunda kandi ndabashyigikiye nimukomeze mwumve yuko ndi umubyeyi ubahora hafi kandi nkaba mbafatiye iry’iburyo cyane cyane kuri uyu munsi nkaba nihuje namwe kandi nkaba naje kwiyuzuza namwe kugira ngo mbasendereze urukundo rwanjye, ibyiza byanjye nkaba naje kubibatuzamo kugira ngo nkomeze kubamurikira mu ntambwe z’ibirenge byanyu, erega bana banjye ntacyo muzaba kandi ntacyo muzabura kuko mumfite kuko ndi byose muri mwebwe kandi nkaba mbafatiye runini mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Nimwakire amahoro kandi mwakire gukomera no kugubwa neza kuko nifatikanyije namwe iminsi yose kugira ngo mbasendereze urukundo rwanjye kandi mbahaze ibyiza by’agatangaza; nimukomeze muvomererwe kuri buri wese kuko naje kubavomerera, kubashyigikira no kubakomeza kugira ngo intambwe z’ibirenge byanyu nkomeze kuzikomeza kandi nkomeze kubashyigikira byimazeyo; nimwakire kubaho mu rukundo rwanjye kandi nimwakire gutsinda no kunesha, ibikorwa by’Uhoraho Imana bikomeze kwigaragariza muri mwebwe kuko ari agatangaza kuko naje kubamurikira no kubasendereza urumuri rw’urukundo rw’Uhoraho kugira ngo mukomeze mugwirizwe umugisha kandi nkaba mbahaye gutsinda no kunesha iminsi yose kuko nifatikanyije namwe kugira ngo nkomeze mbatsindire kandi mbaneshereze byimazeyo.

Nimugire amahoro kandi mugire kugubwa neza ndi kumwe namwe iminsi yose ntacyo muzabura kuko mumfite nanjye nkomeje kwifatikanya namwe mu buryo bw’agatangaza, erega muri uru rukari mbasanganira bana banjye amanywa na nijoro kandi umunsi ku wundi kugira ngo nifatikanye namwe guteza Isi imbere kandi gukura Mwene Muntu mu isayo y’ikibi kandi mu kumukura mu isayo y’icyaha kugira ngo nkomeze kwambura umwanzi ijambo kandi nkomeze kuvuguruza imigambi mibisha yose y’umwanzi, nkaba rero nkomeje kubasendereza urukundo rwanjye n’umugisha wanjye kugira ngo ubabemo, ubuzure kandi ubasendere iminsi yose.

Nimwakire kuramba, kubaho no gukomera kandi ibihe byose muhore murangamiye Ijuru kandi mwakire kurangamira Ijuru iminsi yose kandi ibihe byose kuko naje kubibagabira no kubibakomezamo kuri uyu munsi, uyu munsi rero aba ari umunsi w’ingabirano mu buryo bw’agatangaza, nkaba rero naje kwifatikanya namwe kugira ngo mbasendereze urumuri, ibyiza by’agatangaza kuri uyu munsi mu buryo budasanzwe, naje kubagabira impano kandi ingabirano zanyu z’agatangaza, ibyiza by’agatangaza kuri uyu munsi mu buryo budasanzwe, nabazaniye byinshi byiza by’agatangaza, nimutege ibiganza mwakire bana banjye kuko hari byinshi naje gutamurura muri mwebwe, hari benshi nazaniye ingabire n’ingabirano kandi nkaba naziye kubiba byinshi ni gushyira byinshi muri mwebwe, hari ingemwe nziza ndi gutera muri mwebwe kugira ngo zikomeze zikure kandi zisagambe zibyare imbuto nziza zigomba kumurikira Isi ndetse n’abayituye kandi imbuto nziza zigomba kubonwa na bose, imbuto nahinze muri mwebwe kandi nashyize muri mwebwe nkomeje kuzibagarira nzuhira, ikibi cyashaka kuzivogera ngakomeza kukirandura kugira ngo icyiza nkomeje gutera kandi kubiba muri mwebwe nkomeze kugisukurira kandi nkomeze kukibagarira koko ncyuhire byimazeyo kugira ngo gikomeze gukura gitemba itoto kandi gitoshye kugira ngo kibyare imbuto nziza zigomba gusoromwaho n’amahanga yose kandi Isi yose ikagomba kubona amahoro kandi ikabona urumuri rwanjye nje kumurikira Isi ndetse n’abayituye.

Nimwakire kubaho kandi mwakire gukomera no gukomeza urugendo ndi kumwe namwe iminsi yose, sinzigera mbareka kandi sinzigera mbarekurira umwanzi kuko nkomeje kwifatikanya namwe amanywa na nijoro kugira ngo nkomeze mbashyire mu rukundo rw’Uhoraho Imana; kuri uyu munsi rero naje kwifatikanya namwe bana banjye, nimugire ubutwari kandi mugire imbaraga kuko naje kwifatikanya namwe kugira ngo mbambike imbaraga mwambarire gutsinda no kunesha iminsi yose; erega ntacyo muzaba kandi nta n’icyo muzabura kuko mumfite nk’umubyeyi ubitaho nkabarengera bibondo byanjye, twana twanjye nizigamiye, twana twanjye nitoranyirije kuva kera na kare nari mbafite mu mugambi wanjye no mu bitekerezo byanjye, kugeza magingo aya ngaya ndacyabizigamira, sinzigera mbareka kandi sinzigera mbarekura kuko nkomeje gukomeza intambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo mbasendereze urumuri, urukundo n’ibyiza by’agatangaza kugira ngo bibuzure mu buryo budasanzwe; nimugire amahoro mukomere kandi mukomeze urugendo kuko nifatikanyije namwe mu gukomeza kubateza intambwe kandi mu gukomeza kubatoza icyiza, mu kubambika urukundo n’urumuri mu buryo budasanzwe; nimwambarire gutsinda kandi mwambarire kunesha iminsi yose kuko nifatikanyije namwe kugira ngo mbatsindire kandi mbaneshereze byimazeyo.

Nimugire amahoro kandi mugire ibihe byiza ndabakunda ndabashyigikiye kandi nifatikanyije namwe ibihe byose ntabwo nzigera mbareka kandi sinzigera mbarekurira umwanzi bana banjye naje kwifatikanya namwe mu kurohora Isi ndetse no kuyitabara kuri uyu munsi mu buryo bw’agatangaza, hari benshi naje gusubiza mu byifuzo byabo bahora bantakambira kandi bahoraga bampanze amaso kugira ngo mbakize kandi mbabohore, uyu munsi rero ni umunsi w’ibitangaza kandi ni umunsi w’ibikorwa kuko itariki nk’iyi ngiyi nigaragaza kandi nkagaragariza benshi imirimo ikomeye y’Uhoraho Imana kandi nkagaragaza ibikorwa byanjye bikomeye, gukomeza gukiza kandi no gutabara, uyu munsi nkoreramo ibikorwa byinshi bihanitse kandi bihambaye cyane cyane rero muri ibi bihe mu buryo nifatikanyamo namwe nkomeza kubasendereza imbaraga n’ububasha kugira ngo tujyane ku rugamba kandi nifatikanye namwe mu gukiza Isi ndetse n’abayituye mu gukomeza gutambagirana namwe Isi yose kugira ngo nkomeze nshyire byose ku murongo kandi ntazanurire amayira bose.

Nimwakire umukiro ukomoka kuri Uhoraho kandi mwakire umugisha, gukomera no gukomeza urugendo ndi kumwe namwe iminsi yose bana banjye kuko naje kubana namwe kandi naje kubagobotora mu nzara z’umwanzi kuko iteka ryose yahoraga azara kandi agahora yara amaboko kugira ngo arebe yuko yabayora ariko naje kumucamo kandi naje kugenda nigizayo imbaraga ze kugira ngo zitabagiraho ububasha kandi naje kubakumirira ikibi cyose cy’umwanzi cyashaka kubagiraho ijambo kugira ngo ijambo murigirweho na Jambo kandi ijambo murigirweho n’Uhoraho Imana kuko ibiremwa byo mu Ijuru kandi abo mu Ijuru bururukiye kuza kwifatikanya namwe kugira ngo mukomeze mutsinde kandi mukomeze muneshe iminsi yose, hari abatagatifu babahora hafi kandi hari abamalayika babahora hafi kandi natwe ab’Ijuru duhorana namwe amanywa na nijoro, ndi umubyeyi wanyu rero nkomeje kubategera iry’iburyo kandi narambuye igishura cyanjye kuri uyu munsi kugira ngo mbururukirizeho ububasha bwanjye kandi bubakomeze mu buryo bw’agatangaza.

Nimwakire kugwirizwa imigisha kandi mwakire kuganza, kuba amahoro, kunesha iminsi yose kuko naje kwifatikanya namwe mu gutabara Isi, Kiremwa Muntu naje kumubohora kandi naje kumurohora, oya sinamurekurira mu maboko y’umwanzi, naje kumukuruza umunyururu w’urukundo kugira ngo mubature ku bubata bw’ikibi kandi mubature aho umwanzi Sekibi yamubatamishije kugira ngo murohore kandi muzahure kuko ndi umubyeyi urangwa n’impuhwe ndetse n’urukundo ngahora iteka ryose mparanira amahoro n’ukuri kandi ngahora iteka ryose nshaka gusendereza abana banjye ibyiza by’agatangaza; uyu munsi rero bana banjye naje kwifatikanya namwe kandi naje kubasendereza urukundo n’umugisha, nimukomeze mube amahoro kandi mukomeze mugwirizwe umugisha, nkomeje kwifatikanya namwe muri byose, oya ntabwo nzigera mbareka kandi sinzigera mbarekura kuko nkomeje kwifatikanya namwe kugira ngo mbasendereze ibyiza by’agatangaza.

Nimugire amahoro kandi mugire ibihe byiza turi kumwe, ndabakunda kandi ndabashyigikiye ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi ubabereye ku isonga muri uru rugendo; nimugire amahoro rero kandi mugire kugubwa neza kuko nifatikanyije namwe iminsi yose kandi uyu munsi nkaba naje kubateza intambwe kandi nkaba naje kubashyira mu buzima buhoraho bw’Uhoraho kugira ngo mukomeze mugire ubuzima buzira umuze kandi mukomeze mwambarire urugamba, gutsinda no kunesha iminsi yose kuko turi kumwe kugira ngo mbatabare kandi mbaneshereze muri byose.

Nimugire amahoro mugire ibihe byiza ndabakunda, ndabashyigikiye bana banjye mu rugamba kandi ibihe byose nkomeje kwifatikanya namwe n’ubwo Sekibi abibeshyaho kandi akabatekerezaho byinshi bitari iby’ukuri kandi akabatekerezaho byinshi yashaka kubateza, ibyo byose tuba tubibona bityo tugatabarana ingoga kandi tukabangukira kuza kubatabara no kubashyigikira no kubahozaho ijisho ryacu kugira ngo tubabature kandi tubashyire mu rukundo rw’Imana rwagati nyir’izina kugira ngo urukundo rw’Uhoraho rukomeze kubana namwe kandi rubashyigikire rubakomeze iminsi yose.

NDI KUMWE NAMWE RERO NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE CYANE NDI MARIYA ROSA MYSTICA; NIMUGIRE UMUNSI MWIZA IBIHE BYIZA NDABAKUNDA TWANA TWANJYE BIBONDO BYANJYE, NIMUZE MWONKE KU IBERE RYANJYE KANDI IGIHE CYOSE MUSHIMISHWE N’UKO MBATERURA KU BIBERO BYANJYE KUGIRA NGO MBAHAZE AMAHORO N’UMUGISHA N’IBYISHIMO IMINSI YOSE; NIMUGIRE AMAHORO IBIHE BYIZA NDABAKUNDA BIBONDO BYANJYE BANA BANJYE MURI URU RUKARI MBANA NAMWE MU BURYO BW’AGATANGAZA, IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *