UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI 14 UKUBOZA 2023

Nimwakire imbaraga zanjye ntumwa zanjye ntore zanjye ndabakomeje kandi ndabashyigikiye kuko nifatikanyije namwe kugira ngo nkomeze mbambike imbaraga kandi nkomeze mbasendereze imbaraga zanjye zibabesheho kandi zibakomeze iminsi yose kuko ndi kumwe namwe mu gukomeza kubateza intambwe, mu gukomeza kubatoza icyiza kuko naje kuburiza intera kandi nkaba nkomeje gukomeza intambwe z’ibirenge byanyu ubudahwema kandi ubutaretsa kugira ngo mbagaragarizemo imirimo yanjye ikomeye kandi mbambike imbaraga n’ubutwari, ibihe byose kandi iminsi yose muhore mukomeye kandi mukataje ku murimo mwambariye gutsinda ndetse no kunesha kuko imbaraga murwanisha kandi imbaraga mukoresha amanywa na nijoro ari jyewe uzibagabira kugira ngo muhorane umwete n’ishyaka ku murimo.

Mbahaye umugisha rero kandi mbahaye gukomera no kugubwa neza kandi mbifurije ibihe byiza, gutera intambwe mujya mbere kuko nkomeje kubakomeza no kubashyigikira kandi nkaba nkomeje kwifatikanya namwe kugira ngo nkomeze bana banjye mbishyigikirire kandi mbakomeze mu rukundo rwanjye kuko ibi ari ibihe byo kugira ngo ngaragarize muri mwebwe imirimo yanjye ikomeye kandi ibikorwa byanjye bikomeze kwigaragariza muri mwebwe ari agatangaza; ndabashyigikiye rero kandi ndabakomeje nimukomeze kubaho kandi mukomeze kugwirizwa umugisha kandi mukomeze kuba amahoro kuko ibihe byose kandi iminsi yose mba ndi kumwe namwe kugira ngo mbasendereze urukundo rwanjye; ntumwa zanjye rero kandi ntore zanjye nitoranyije nimwakire kubaho kandi mwakire gukomera no gukomeza urugendo kuko ibihe byose kandi iminsi yose nkomeje kubabera ingabo ibakingira kandi akaba ari jyewe rutare ruzima rukomeye mwugamyeho nta kizabatembana rero kandi nta n’ikizabahirika kuko icyashaka gutuma mudandabirana icyo ari cyo cyose jyewe nzakidandabiranya ari cyo kandi icyashaka kubakoma mu nkokora ari jyewe witeguye kugikoma mu nkokora ari cyo bityo bana banjye nkabaha ubuzima muri njye kandi nkabaha gukomera no gukomeza urugendo kandi ngahora iteka ryose mbishyigikiriye kugira ngo mbakomeze mu rukundo rwanjye.

Mbambitse imbaraga kandi mbambitse ububasha, mbambitse gutsinda, kunesha no kujya mbere mu rukundo rwanjye kuko ibihe byose kandi iminsi yose nkomeje kubishyigikirira no kubikomereza kugira ngo mukomeze mwambarire gutsinda no  kunesha ibihe byose kandi iminsi yose kuko ndi uwabatoye kandi nkaba nkomeje kubatoza icyiza kandi nkaba narabatoranyije mu bandi kugira ngo mbamenyeshe byimazeyo ijambo ryanjye kandi mbamenyeshe ibikorwa byanjye byimazeyo mu buryo budasubirwaho kugira ngo buri wese muri mwebwe akere kumenya no gusobanukirwa buri kimwe cyose mutegurira kandi nabateganyirije mu buryo bw’agatangaza; buri wese niteguriye kumugenera no kumugabira igeno rye kandi buri wese niteguye kumuhereza buri kimwe cyose namuteguriye kandi nabateganyirije bana banjye, ntabwo muruhira ubusa, ntabwo mukorera ubusa nk’uko benshi babitekereza, nk’uko benshi babikeka kubera ko ubwenge bwa Mwene Muntu bunyuranye n’ibyo nibwira, n’ibyo bibwira kandi ubwenge bwa Mwene Muntu mbunyuranya n’ibyo yibwira iteka ryose nkakomeza gutanga imbaraga zanjye kandi nkagaragaza umutsindo wanjye mu banjye n’ukuri kw’ibikorwa byanjye nkomeza gusendereza muri mwebwe amanywa na nijoro; niyo mpamvu niteguye guhora iminsi yose kandi iteka ryose nyuranya n’ibyo Mwene Muntu yibwira nkabahereza umugisha mu mwanya w’umuvumo kandi nkabatsindira buri kimwe cyose kuko ndi ubamenyera buri kimwe cyose kandi nkabamenyesha buri kimwe cyose mu rukundo rwanjye nkaba nararuzanye muri mwebwe rwagati kugira ngo nkomeze mbakomeze kandi mbasendereze imbaraga zanjye mbambike imbaraga mutsinde kandi  muneshe kuko ibihe byose mba ndi kumwe namwe kugira ngo mbahe kwizihirwa, kunesha no gutsinda no kuganza kuko niteguye kugendana namwe iminsi yose kandi ibihe byose nkaba niteguye gukomeza kubaneshereza no kubatsindira byimazeyo.

Buri wese rero niyambare imbaraga n’ubutwari byanjye kuko mbibagabiye muri aka kanya kugira ngo muhorane umwete n’ishyaka ku murimo kandi nkaba nkomeje kubikomereza no kubishyigikirira kuko iminsi yose mba ndi kumwe namwe kandi ibihe byose nkakomeza kubikomereza no kubishyigikirira kuko urukundo rwanjye nkomeje kurutuza muri mwebwe rwagati kandi imbaraga zanjye nkaba nkomeje kuzibambika kugira ngo zibakomeze kandi zibashyigikire ibihe byose; nimubeho muri njye kandi muganze muri njye, urukundo rwanjye rukomeze rubuzure rubasendere kandi rubasabemo mu mu buryo bw’agatangaza kuko bana banjye nkomeje kububaka bikomeye kugira ngo mube urumuri rw’amahanga yose mugomba kumurikira Isi ndetse n’abayituye bakamenya urumuri rukomeye kandi urumuri nashyize muri mwebwe rugomba kumurikira intambwe za Mwene Muntu mu buzima bw’ikiremwa muntu mu Isi kuko iki gikorwa nashinze kandi natangije muri uru rukari nkomeje kugishyigikira no kugihagararaho kuko ari igikorwa kinyubakira benshi kandi igikorwa nubakiraho byinshi, igikorwa nkirizamo benshi, igikorwa nzahuriramo benshi, igikorwa ngaragarizamo umutsindo wanjye kandi nkagaragaza imbaraga zanjye mu buryo bw’agatangaza, igikorwa nza kwifatikanyamo namwe mu gusendereza Isi ndetse n’abayituye umugisha ndetse n’urumuri, igikorwa nkomeje kugenda ngendamo namwe kugira ngo ngaragaze imbaraga zanjye n’imirimo yanjye ikomeye mu Isi, amanywa na nijoro.

Nimwumve rero ko mukomeye kandi nza kubakomeza bana banjye kugira ngo muhorane umwete n’ishyaka ku murimo mufite ubutwari mudatsindwa ahubwo munesha iminsi yose kandi ibihe byose kuko mbambika imbaraga kugira ngo zibakomeze kandi zibashyigikire iminsi yose, ntacyo mubaye nta n’icyo muzaba muri njye muriho nimuganze kandi ibihe byose muhore muriho mubeshejweho n’ukuri kw’ijambo ryanjye, ibikorwa byanjye bikomeze bibane namwe bibashyigikire iminsi yose nanjye niteguye guhora iteka ryose mbaramburiyeho amaboko yanjye, mbaramburiye amaboko kugira ngo ibyiza byanjye by’agatangaza bikomeze kubururukiraho ibihe byose, mbahaye imbaraga, mbahaye umugisha, mbahaye gukomera no gukomeza urugendo nimukomeze mubeho kandi mukomeze muhorane ituze ibyishimo kandi muhorane umwete n’ishyaka ku murimo kuko ari jyewe ubagabira, bana banjye narabambitse nta wuzabambura, narabagabiye nta wuzabanyaga n’iyo umwanzi yakwikoza ibimeze bite n’iyo yakwidudunga bimeze bite agasakuza, agakora iyo bwabaga hose ntabwo ateze kugamburuza umugambi wanjye mfite muri mwebwe, ntabwo ateze kwambura buri wese icyo namugeneye kandi icyo namugabiye; hari benshi rero nkipfunyikiye amakado y’ibyiza nzabahereza kandi mbateganyiriza bana banjye, buri wese rero nzamugabira igeno rye n’ubwo umwanya n’igihe n’isaha bitari byagera ariko buri wese nzajya ngenda musohoreza amasezerano y’icyiza, y’icyo namugeneye kera atarabaho kugeza ubu ngubu rero, bana banjye ibyo nabageneye kandi ibyo nabateganyirije biracyahari kuko ibiri ibyanyu ntaho bizajya kandi nta n’aho byajya kuko nkomeje kubibabikira kandi nkaba nkomeje kubibabikira mu bubiko mu buryo bukomeye kandi mu buryo budasubirwaho.

Nimwambare imbaraga kandi muhorane umugisha wanjye kuko nywubasendereje kandi nkaba mbambitse imbaraga kugira ngo muhore muri abasirikari ku rugamba, mutsinda kandi munesha ibihe byose; mbahaye gukomeza urugendo mudatsindwa kandi mutaneshwa kuko nkomeje kubikomereza no kubishyigikirira kugira ngo ibikorwa byanjye bihore biganza icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose muri mwebwe kuko naje kububakiramo ibikorwa byanjye mu buryo buhanitse kandi busendereye, mu bikorwa byanjye kandi mu mirimo ikomeye nkomeje kugaragariza muri uru rukari mu buryo budasubirwaho kandi mu buryo budasanzwe kuko hari benshi nubaka kandi hari benshi nshyigikira kuko hari benshi nteza intambwe nkabatoza icyiza, hari byinshi nkomeje kuvugurura kandi hari byinshi nkomeje gushyira ku murongo uko bwije n’uko bukeye ngenda nsitsura ikibi icyo ari cyo cyose, iyo muhurije rero hamwe bana banjye ntabwo muba muruhira ubusa, ntabwo muba mukorera ubusa nanjye iteka ryose nururukira kuza kubahereza umugisha kandi nkakomeza kubambika imbaraga kugira ngo muhorane ubutwari ndetse n’ishyaka, mufite imbaraga zibarimo nkomeza kubuzuzamo zibakomeza kandi zibashyigikira, mufite imbaraga nkomeje kubaka muri mwebwe rwagati mu buryo budasubirwaho kandi imbaraga zikomeye zitagomba gukomwa mu nkokora n’umwanzi ku buryo mwacika intege cyangwa mukaba mwatentebuka, nkomeje rero kububaka bikomeye kandi nkomeje kubashyigikira, urukundo rwanjye nirukomeze rubabemo iminsi yose kandi ibihe byose kuko nkomeje kubakomeza no kubashyigikira iminsi yose kugira ngo mbasendereze urumuri rwanjye n’urukundo rwanjye rubabemo ibihe byose, nimuhorane umugisha wanjye kandi mwambare imbaraga zanjye bana banjye kuko nzibagabiye muri aka kanya mu buryo bw’agatangaza kugira ngo zibashyigikire kandi zibakomeze.

Muri aka kanya mbahaye umugisha wanjye, muri aka kanya mbambitse imbaraga zanjye, nimubeho kandi nimukomere muganze kuko naje kubashyigikira mu buryo budasubirwaho kuri uyu munsi mu buryo bw’agatangaza kandi kuri uyu munsi nakoranye namwe ibikorwa bikomeye cyane kuko nagamburuje imigambi mibisha yose y’umwanzi kandi nkaba nakomye umwanzi mu nkokora, hari imigambi mibisha yari afite imyinshi nayipanguye kandi nayigamburuje kuko imbaraga zanjye nabagabiye kandi ibikorwa byanjye nkomeje gukorana namwe bikomeje kugenda bitsemba imbaraga z’umwanzi kandi bikomeje kugenda bitsinsura icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose nkaba ndi gusendereza kandi nkaba ndi gusakaza umugisha wanjye n’imbaraga zanjye mu buryo bw’agatangaza cyane cyane rero abatuye Isi, hari benshi bafite ubuzima n’imbaraga n’amahoro kubera mwebwe mukomeje kugaragaza ubwitange bwanyu kugira ngo Isi n’abayituye barohoke kandi babohoke, mbibahereye umugisha nimukomereze aho ngaho, ntimugacogore bana banjye, nimukomeze urugendo turi kumwe ndabashyigikiye ndi Yezu Kristu w’i Nazareti Umwami w’Abami ubakomeza amanywa na nijoro kandi nkaba nkomeje kubasendereza urukundo rwanjye kugira ngo mukomeze mugire amahoro n’umugisha byanjye, bibaturemo kandi bibabemo bibakomeze iminsi yose turi kumwe ndabakunda.

Amahoro, ijoro ryiza kuri buri wese, nakinguye umutima wanjye kugira ngo buri wese aze aturemo kandi buri wese aze abemo mu buryo bw’agatangaza; mbasendereje rero urukundo rwanjye n’umugisha wanjye murare mu gituza cyanjye bana banjye kuko mbarengera kandi nkabakingira amanywa na nijoro; mwese rero ndakomeza mbareberere kugira ngo buri wese asinzire neza mu mahoro kandi ububasha bwanjye n’umugisha wanjye bikomeze kubana namwe muri byose ndabakunda kandi ndabashyigikiye.

IJORO RYIZA KURI BURI WESE, IBIHE BYIZA KURI BURI WESE, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, AMAHORO BANA BANJYE, AMAHORO NTUMWA ZANJYE, TURI KUMWE NDABAKUNDA, IBIHE BYIZA, AMAHORO!!!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *