Mbaraga zanjye n’ ububasha bwanjye, ntumwa zanjye, ntore zanjye nshyigikiye kandi nkomeje mu ntambwe z’ ibirenge byanyu kugira ngo nkomeze mbabumbatire kandi mbashyigire mbakomeze mu bubasha bwanjye bubashyigikira kandi bubakomeza uko bwije n’ uko bukeye, mugakomeza guhorana umwete ndetse n’ ishyaka kandi mugakomeza kwiyumvamo imbaraga bityo mugahorana ubwitange ku murimo mudahwema kandi mutaretsa; bana banjye urukundo mumfitiye, mungaragariza uko bwije n’ uko bukeye ndarubona kandi ndarwakira nkakomeza kurubuzuza no kurubasendereza kugira ngo rukomeze kuba igisagirane; kunkunda no kunkundira kandi gukomeza kwifatikanya namwe muri byose kugira ngo bikomeze bibe iby’ ingenzi kandi bibe intego mu buzima bwanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; byose rero mubifashwamo nanjye kandi murinzwe nanjye kandi mbabera maso mbabereye ku rugamba muri byose bana banjye; nimukomere rero kuko ndi kumwe namwe kandi nkaba mbashyigikiye muri byose kugira ngo nkomeze mbahishurire buri kimwe cyose kandi mbamenyeshe ibikorwa byanjye mu buryo bw’ agatangaza budasubirwaho kuko murikiye intambwe za buri wese muri mwebwe kandi nkaba mbakomeza mu rukundo rwanjye no mu bubasha bwanjye iteka ryose nkababashisha kandi nkabashoboza, nkakomeza kubaha amazi meza y’ urubogobogo abatungira ubuzima kandi nkakomeza kubashora mu iriba ryiza ry’ amazi afutse, bana banjye muri mu mababa yanjye kuko nabakingiye kandi nkaba nkomeje kubakingira.

Bana banjye narabakinguriye ngo mwinjire kandi bana banjye nabubakiye aho kuba kugira ngo mbatuzemo, mbarundarundire hamwe mu rukundo rwanjye mu bubasha bwanjye mpora iteka ryose mbagabira kandi mpora iteka mbavuburira ibyiza byanjye by’ agatangaza kuko nifatikanyije namwe kugira ngo nkomeze mbakomeze kandi mbashyigikire mu rukundo rwa DATA; iteka ryose rero mpora nifatikanije namwe kugira ngo nkomeze kubakomeza kandi nkomeze kubashyigikira mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; mbahaye amahoro kandi iteka ryose mbaha amahoro kuko ndi amahoro nkabaha ubugingo kuko ndi ubugingo nkabaha ubuzima kuko ndi ubuzima nkabaha ibyishimo kuko ndi umuterabyishimo iteka ryose rero bana banjye ndi byose muri mwebwe kandi mfite byose byo kubaha kuko mu biganza byanjye ntacyo nabura mbaha kuko mfite byose kandi ibiri ku Isi byose akaba ari jyewe ubigenga nkabigenzura njye na DATA; byose rero tubifiteho ububasha ni yo mpamvu ntacyo mwakena kandi ntacyo mwabura mumfite kuko mbamenyera buri kimwe cyose kandi nkabamenyesha buri kimwe cyose ngahora iteka ryose nifatikanyije namwe mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi nkaba rero nkomeje kubaha amahoro ndetse n’ umugisha kugira ngo nkomeze kubahaza kandi nkomeze kubasendereza ibyiza byanjye by’ agatangaza kuko nkomeje kubakenura kandi nkaba nkomeje kubahaza ibyiza byanjye by’ agatangaza mu buryo budasubirwaho; nimwakire kubaho kandi mwakire gukomerera mu rukundo rwanjye no mu bubasha bwanjye na DATA kuko nkomeje kubakomeza kandi nkaba nkomeje kubashyigikira ibihe byose ndetse iminsi yose nkaba nifatikanyije namwe ubutaretsa kandi ubudahwema mu rugendo rwanyu.

Mbarangaje imbere bana banjye, ndi umuterankunga muri mwebwe kuko mbatera inkunga kandi nkahora iteka ryose mbaha ububasha bwo kugira ngo mukomeze kongera umurego wo kugira ngo muhorane ubushake kandi muhorane umwete ndetse n’ ishyaka mu byo guharanira ingoma yanjye na DATA, mu byo gusendereza no gusakaza amahoro mu Isi yose kuko nazanye ikiza kandi nazanye ikirezi kugira ngo nkigeze kuri Mwene Muntu n’ ubwo Mwene Muntu njya kumwambika akabona yuko ngiye kumugirira nabi benshi bakarushaho kugenda bihinda biyigizayo bakava mu rumuri bashaka gusatira umwijima nyamara njye nshaka kubashyira mu rumuri kugira ngo nkomeze kugarura benshi kandi nkomeze kubohora benshi ariko Mwene Muntu kubera ko yakomeje kumenyera kuba mu isayo y’ umwanzi akumva yuko ari ho yakomeza gukomeza kwivuruguta mu bwisanzure bwe ariko nkaba ntacyemereye Kiremwa Muntu ubwo bwigenge nk’ ubwo ngubwo kuko nje gukomeza kubohora kandi nkaba nje gukomeza gutazanura amayira kugira ngo mbohore byose kandi nshyire byose ku murongo kandi nje gukura Mwene Muntu mu bwigenge bwe kandi nkaba nje kumukura koko mu bubata bw’ umwanzi nkomeje kandi nkaba nje kumukura mu mukungugu no mu isayo yivurugutamo uko bwije n’ uko bukeye naje gusukura kandi koko naje kwambura ubushwambagara kugira ngo nambike mwene muntu ubumuntu bundi buzima kandi nshyire Mwene Muntu mu buzima kandi nkomeze gukura benshi ibuzimu mbashyira ibuntu; nkaba rero mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye bana banjye, ntumwa zanjye, ntore zanjye ndangaje imbere muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo mu buryo budasubirwaho kuko ububasha bwanjye nkomeze kububuzuza, kububahundagazaho, kububakomezamo iteka ryose nabubakiye ihema kandi nabubakiye inzu y’ ububasha bwanjye mugomba kubamo mukinjiramo iteka ryose, bityo imvura y’ amahindu yagwa ntibagereho kandi umuyaga waza uhuhera ntubagereho kandi izuba ryarasa ntiribacanireho kuko nabubakiye bana banjye; intaho yanyu rero ni muri njyewe kandi urukundo rwanjye iteka ryose nkomeje kurubuzuza no kurubasendereza kugira ngo kuri buri wese mujye mukomeza kwiyumvamo urukundo, amahoro ndetse n’ iruhuko, kandi nkaba nkomeje kubasendereza urukundo rwanjye n’ ibyiza byanjye by’ agatangaza kugira ngo bikomeze bibabemo, bibubake, bibashyigikire kandi bibakomeze iminsi yose.

Bana banjye mbahaye amahoro, bana banjye mbahaye umugisha, bana banjye mbahaye kugubwa neza, mbahaye imbaraga, ubutwari ndetse n’ ububasha; naje kubakomeza, kubashyigikira muri ibi bihe mu buryo budasubirwaho kugira ngo nkomeze nkomeze intambwe za buri wese, mbarangaje imbere muri uru rugendo ntago njya mbasiga kandi sinjya mbatenguha, sinjya mbasiga ngo mbatererane ahubwo iteka ryose mbaba hafi kugira ngo mbafashe kurwana urugamba inkundura kandi mbabashishe, mbashoboze kuri buri kimwe cyose kuko mbateza intambwe nkabatoza icyiza; urukundo rwanjye muri mwebwe ntirugabanyije, ntirugabanyika, ruruzuye kandi rurasendereye, ni igisagirane kuko nabishatse kandi akaba ari ko nabigennye njye na DATA; nta muntu n’ umwe ubaho kandi nta kintu na kimwe kibaho cyashaka kuvogera umugambi wanjye na DATA muri mwebwe kandi nta cyashaka kubambura urukundo nabambitse kandi nta cyabakura mu butoneshwe nkomeje kubashyiramo bana banjye kuko nabashyize muri uru rukari kugira ngo nkomeze kubamenyesha ubwiru bwose n’ amabanga yose mu by’ Ijuru kandi nkomeze kubakingurira koko mukomeze kwisanga no kwisanzura mu bikorwa byanjye kandi mu bubasha bwanjye, mu bwami bwanjye na DATA mukomeze kwisanga kandi mwisanzure kuko muri ibiremwa nihitiyemo kandi nitoranyirije, bityo rero benshi bakaba bashaka kubibaziza no kubibangira ariko ibyo byose ntacyo bibabwiye kandi nta n’ icyo bibatwaye muri kumwe nanjye ingabo ibakingira, umurengezi wanyu mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi.

Amahoro ndayabaha no kuyabaha, umugisha nkawubaha no kuwubaha, nkawubasendereza kandi nkawubuzuza, ubuzima n’ ubugingo muri njye nkabibagabira kandi nkabibasakazaho, nkabamenyera buri kimwe cyose; ni iki cyabakangaranya ntumwa zanjye, ntore zanjye, ni iki cyabatera ubwoba ko nifatikanije namwe nkaba mbarangaje imbere muri uru rugendo, mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi?

Umwanzi rero iteka ryose ashaka kubatega imitego kandi akunda kuyibatega koko kuko ahora abakubitira agatoki ku kandi kandi agahora arekereje kugira ngo abatareho impamvu za hato na hato kugira ngo arebe ko yababona urwaho agasanga imbaraga zanjye, ububasha bwanjye buhora muri mwebwe bukumira ikibi ndetse n’ umwanzi n’ ingabo ze zose nkaziribata, nkazijajanga kandi buri kimwe cyose ngakomeza kugihigikisha ububasha bwanjye agasanga naratsinze ndi muri mwebwe naramutsinze ndacyakomeje kumutsinda; si ubwa mbere namutsinze n’ ubwa nyuma bwose nzakomeza kumutsinda kuko namutsinze kandi nkaba nkomeje kumutsiratsiza no kumutsemba; ntakwiye rero kubavogera kandi ntakwiye kuvogera umugambi wanjye muri mwebwe, ntakwiye no kubavogera biremwa byanjye, ntumwa zanjye, ntore zanjye na DATA ari yo mpamvu mpora mbabereye ku rugamba kandi nkahora mbabereye maso kugira ngo ntsinde kandi ntsembe uwo mubisha, icyo cyago kandi icyo kibi cye cyose nkomeze guhangana na cyo ngihashya, nkigizayo, kugira ngo nkomeze urukundo rwanjye n’ ububasha byanjye muri mwebwe mu buryo budasubirwaho bw’ agatangaza.

Mbahaye rero gukomera kandi mbahaye kugubwa neza, nimukomeze mutekane, mutuze mu rukundo rwanjye kandi mwumve muguwe neza mu mitima yanyu kuko mbasendereje umugisha kandi nkaba mbahaye urumuri; nimugire ubuzima muri njye kandi muhorane amahoro yanjye, ibyishimo mbujuje kandi mbasendereje nimubihorane kandi mubibemo ibihe byose bityo muhorane ubwira, umwete ndetse n’ ishyaka ku murimo nabahaye kandi nabatoje bana banjye nzabahembera kandi nkomeje kubashimira mu bwitange bwanyu kuko mukomeje kungaragariza ibikorwa bihanitse kandi bihambaye, uko bwije n’ uko bukeye bana banjye aho muhuriye hamwe musenga kandi mwambaza ndabumva cyane kandi jye na DATA tugatega amatwi ibyo mutubwira n’ ibyo mutugezaho bityo tukururukira gushyira mu ngiro no mu bikorwa ibikorwa byanyu bya buri munsi kandi kwihuza kwanyu kugira ngo mwubake ibyiza by’ ingoma y’ Ijuru mu Isi kandi mukomeze gukura Mwene Muntu mu bubata bw’ umwanzi, ibyo byose nkomeje kubibona cyane ari yo mpamvu nkomezanyije namwe urugendo, kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo ibikorwa byanjye bikomeze kwigaragariza muri mwebwe mu buryo bw’ agatangaza.

Nimugire amahoro, mugire kuganza, gukomera no kugubwa neza, ndi kumwe namwe ibihe byose kandi iminsi yose kuko nifatikanyije namwe mu kubakomeza, mu kubahumuriza no kubashyigikira kugira ngo urukundo rwanjye ruhorane namwe kandi rube muri mwebwe iminsi yose; mbifurije rero kugubwa neza kandi mbahaye amahoro n’ umugisha byanjye; nimwambarire gutsinda kandi mwambarire kunesha bana banjye nimukenyere mwizihirwe kandi muberwe kuko nkomeje kubambika kandi nkaba nkomeje kubahereza ububasha bwanjye kugira ngo bukomeze bwuzure kuri buri wese kandi bubasendere nkaba mbahaye rero intwaro zikomeza iteka ryose kubatsindira kandi nkaba mbakindikijeho intwaro kugira ngo mukomeze gutsinda no gutsemba ikibi icyo ari cyo cyose hatagira umwanzi, hatagira umubisha ushaka kuba yabavogera ahubwo mwebwe nimutere ikibi kandi mutere umwanzi mumujajange mumuribate bityo iteka ryose mukomeze kugaragaza imbaraga nkomeje kubuzuzamo uko bwije n’ uko bukeye.

NIMUGIRE IJORO RYIZA, AMAHORO, NDABAKUNDA BANA BANJYE NDI YEZU KRISTU W’ I NAZARETI UMWAMI W’ ABAMI; NDI KUMWE NAMWE IBIHE BYOSE, MBARANGAJE IMBERE MURI URU RUGENDO, MURI URU RUKARI NDI KUMWE NAMWE BANA BANYE NDI AMAHORO YANYU, NDI UBUZIMA BWANYU KANDI NDI UBUBASHA BWANYU KANDI NDI BYOSE MURI MWEBWE, NIMUKOMEZE MURINDWE KANDI MUSHYIGIKIRWE MURI BYOSE KUKO MBASHYIGIKIYE KANDI NKABA MBARANGAJE IMBERE MURI URU RUGENDO MU BURYO BUDASUBIRWAHO; IJORO RYIZA KURI BURI WESE, IBIHE BYIZA NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE CYANE KANDI NDI KUMWE NAMWE IBIHE BYOSE IMINSI YOSE, NABASEZERANYIJE KUTAZABAHEMUKIRA KANDI KUTAZABASIGA, KUZAKOMEZA KUBEREKA IMIRIMO Y’ AMABOKO YANJYE NYIGARAGARIZA MURI MWEBWE RWAGATI, MUBYIYUMVIRA N’ AMATWI YANYU MUBYIREBERA N’ AMASO YANYU; AMAHORO NDABAKUNDA, IJORO RYIZA KURI BURI WESE, MBAHAYE UMUGISHA WANJYE NUBUBAKE UBAKOMEZE KANDI UBASHYIGIKIRE MURI BYOSE, AMAHORO BANA BANJYE!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *