UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU JEANNE D’ ARC, TARIKI YA 18 MUTARAMA 2024

Mbasakajeho imbaraga n’ ububasha bikomoka kuri DATA, biremwa bye kugira ngo dukomeze kugendana kandi dukomeze kumvikanisha imirimo ye y’ agatangaza mu Isi yose, kuko dukomeje kugaragaza ububasha bwacu mu Isi kandi dukomeje kugaragaza imirimo yacu ikataje kuri buri kiremwa cyose kiri mu Isi kugira ngo dukomeze kwimura ibikorwa byose by’ umwanzi kandi dukomeze gushingura imbago zose umwanzi yagiye ashyira imbere ya Mwene Muntu, kugira ngo ukuri kwa DATA kumenyekane kandi ukuri kwa DTA kwigaragaze mu buryo bwuzuye kandi mu buryo busendereye.

Ndabashyigikiye rero mu mbaraga n’ urukundo kandi ndabakomeje mu byishimo n’amahoro kugira ngo dukomeze gukorana imirimo ikomeye ku bw’ izina rya DATA kandi ku bw’ ibikorwa bye by’agatangaza bigomba kumenyekana no kugaragara mu Isi kuko dukomeje kubashyigikira kugirango mukomeze kubaho mwenyegeza urukundo rwa DATA kandi mukomeze kubaho musakaza imbaraga ze mu Isi bityo ibikorwa bye bikomeze kwihutishwa, kandi imirimo ye y’ agatangaza ikomeze kumvikana mu buryo bukomeye.

Ndabashyigikiye rero mu mahoro n’ ibyishimo kandi ndabakomeje kugira ngo mukomeze guhagarara mu myanya uko mugomba kuyihagararamo bityo ibikorwa byacu bigomba kumvikana kandi ububasha bwacu bugomba kurangiriza byose icya rimwe dukomeze kubwumvikanisha kandi dukomeze kubugaragaza kuko nta gihe cyo kuzuyaza, kandi nta gihe cyo korohera umwanzi ndetse no kumureberera gihari, kuko ari igihe cyo gukomera kandi ari igihe cyo gukataza kugira ngo ibikorwa byacu dukomeje gukora kandi umuvuduko turiho namwe mubashe kuwugenderaho kandi mubashe kumva imbaraga zacu zibakomeza kandi zibashyigikira muri byose.

Nimukomeze gukora imirimo yananiye benshi kandi mukomeze kwitangira benshi mu Isi yose kuko ari igihe cyo gukora imirimo ikomeye kandi ari igihe cyo kugaragaza ububasha ndetse no kumvikanisha ibikorwa by’ umutsindo mu Isi yose, kugira ngo urukundo rwa DATA rumenyekane kandi ibikorwa bye biri hejuru ya byose bigomba kugaragara no kumenyekana, byigaragaze kandi byigaragarize buri kiremwa cyose kuko ari igihe cyo kuvuguruza ibikorwa byose by’ umwanzi kandi ari igihe cyo kumutsemba bo kumutsinda ku mugaragaro kugira ngo tumwereke ko nta mikino turimo kandi tumwereke ko ibikorwa turimo ari ibikorwa bikataje kandi ari ibikorwa bigomba kugira igisobanuro kandi bigomba kwigaragaza mu buryo bugaragara kandi mu buryo bufatika buri wese agomba kumenya ko Uhoraho Imana Umuremyi wa byose yururutse kandi yaje kuzuza ndetse no kurangiza byose mu Isi yose.

Mwazigamiwe rero ibyiza by’ agatangaza kandi muzigamwamo ububasha bukomeye bugomba kugaragara kandi bugomba gutsimbura ibikorwa byose by’ umwanzi, niyo mpamvu dukomeje kugendana namwe mu mbaraga zikomeye kandi dukomeje kubashyigikira kugira ngo ububasha bwacu bubayobore kandi imbaraga zacu z’ umutsindo zikomeze kwigaragaza kandi zikomeze gutangarizwa Isi yose.

Ntore za DATA nimukomere mu rukundo kandi  mukomeze kwakira ibyiza bya DATA bityo murambye kandi muturize muri we kugira ngo ibikorwa akomeje gukora mu Isi yose kandi imbaraga akomeje kururutsa mukomeze kuzakira kandi mukomeze kuzishimangira mu Isi yose bityo imigambi yose y’ umwanzi igamburuzwe muyireba kandi ibikorwa byose umwanzi yashyizeho mubone ukuntu tubisenya kandi murebe ukuntu tubiribata kuko ari igihe cyo kurangiza byose kandi ari igihe cyo kumvikanisha imbaraga zacu kandi kumvikanisha umutsindo wacu mu buryo bugaragara kandi mu buryo bukataje.

Turabashyigikiye rero muri uyu mwanya, kandi dukomeje kubakomeza kugira ngo buri wese akomeze kuyoborwa n’ urumuri rwacu kandi buri wese akomeze kuyoborwa n’ ukuri kwacu kwatsinze kuko ari igihe cyo kuyoborwa n’ ububasha bwa DATA kandi ari igihe cyo gushyigikirwa n’ imbaraga ze zikomeye kuko mwahawe imbaraga kandi mugahabwa urumuri kugira ngo mubashe kwitambira Isi yose kandi mubashe kwitangira benshi mu Isi bityo bazahabwe umutsindo kandi bazamenye ibikorwa byacu kandi bamenye icyo twakoreye muri mwe; nkomeje rero kubashyigikira mu mbaraga n’ urukundo kandi ndabakomeje mu bwisanzure bw’ ibikorwa by’ Umuremyi wa byose kugira ngo dukomeze kumvikanisha imbaraga zacu mu Isi yose, kandi dukomeze kugaragaza ibimenyetso byacu bifatika kuko ari igihe cy’ ingiro atari igihe cy’ amagambo, kandi ari igihe cyo kugaragaza ibimenyetso bigaragara kandi ibimenyetso bigomba gutangarizwa bose mu Isi kugira ngo bamenye ko Uhoraho Imana yaje kurangiza byose kandi yaje kumvikanisha byose mu Isi.

Mbasabye rero gukomera kandi mbasabye gukataza kuko turi kumwe, kuko ukwitanga kwanyu ariko dukomeje gukoreramo imirimo yihuse kandi dukomeje kugaragarizamo imbaraga zikomeye zo gutsinda umwanzi kandi kumuribata ku manywa y’ ihangu.

Nimuhumure ndabashyigikiye kandi ndabakomeje mu byishimo kuko dukomeje kubambika imbaraga zidacogora kandi dukomeje kubashyigikira mu buryo bwose kugira ngo mugendere mu njyana y’ icyo turi gukora kandi mugendere mu muvuduko turi kugendamo kuko ari igihe cyo gukora byinshi kandi ari igihe cyo kugaragaza imirimo yakozwe kandi kugaragaza ibikorwa twateguye muri mwe kandi twatangaje bigomba kujya ahagaragara kandi bigomba kumvikana mu ngiro ya buri kimwe cyose turi gukora kandi mu ngiro ya buri kimwe cyose Uhoraho Imana Umuremyi wa byose yifuza kugaragaza kandi gutangariza Isi.

Nimugubwe neza rero kuko turi kumwe mu mbaraga n’ urukundo kandi dukomeje kubashyigikira kugira ngo tujujubye umwanzi kandi tumukure mu byimbo, bityo imbaraga zacu zigaragare kandi ibikorwa byacu bimenyekane mu Isi yose; abibeshya ku murimo mwahamagariwe kandi abibeshya ku burinzi muriho kugira ngo tubagaragarize ugutsindwa kwabo, bityo tugaragaze umutsindo muri mwe.

Ndabakomeje rero mu byishimo n’ amahoro kandi nkomeje kubashyigikira kugira ngo tugendane muri byose kandi duhagarike imigambi yose y’ umwanzi, kuko ibikorwa turimo atari ibikorwa by’ impfabusa, kandi aho muhagaze mutahahagarariye ubusa, muhagarariye imbaga itabarika kandi mukomeje kuzuza byinshi mu bikorwa DATA yifuza kandi agambiriye gukora mu Isi.

Mbifurije umunsi mwiza, ibihe byiza, kugubwa neza, nimukomere mu rugamba kandi ndabakomeje mu rukundo kuko ndi kumwe namwe kandi nkomeje kubambika imbaraga mu buryo bwose kugira ngo imirimo ya DATA ikomeze gikorwa kandi ibikorwa bye bikomeze kugaragara mu buryo bw’ urugamba mwahamagariwe kandi mu buryo bw’ ibikorwa bigomba kugaragara ndetse no kumvikana mu Isi yose; ndabakomeje mu byishimo n’ amahoro kandi ndabashyigikiye ku rugamba, ndi Mutagatifu Jeanne d’ Arc; nimukomere, umutsindo murawufite, kandi Uhoraho Imana umuremyi wa byose yarawubatangarije iminsi yose kandi ibihe byose.

AMAHORO, AMAHORO, NTORE ZA DATA NIMUKOMERE, NDABAKUNDA KANDI MBAHAYE IBYISHIMO BYANJYE KUGIRA NGO BIKOMEZE KUBABAMO KANDI MUKOMEZE KUBA INTWARI KU RUGAMBA MURI IBI BIHE; AMAHORO, AMAHORO, IBIHE BYIZA, KUGUBWA NEZA, NDI MUTAGATIFU JEANNE D’ ARC, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *