UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 23 MUTARAMA 2024

Biremwa bya DATA kandi biremwa byacu dukunda kandi dushyigikiye, iteka ryose ku rugamba kandi dukomeje kurangaza imbere mu mirimo yacu ikomeye kandi ikatarije mu Isi yose kugira ngo imbaraga zacu zikomeze kubigaragarizamo kandi zikomeze kubaka ubuzima bwanyu umunsi ku wundi; nimwakire gukomera kandi mwakire kugubwa neza kuri buri wese kuko nakomeje gutaramana namwe kandi nagendanye namwe mu rugendo, ndi Yezu Kristu w’ i Nazareti kugira ngo nkomeze kubahunda imbaraga kandi nkomeze kubahunda ibyishimo n’ amahoro, kugira ngo dukomeze gukora imirimo ikomeye koko, yo kugaragaza ububasha bwacu butagatifu mu Isi ndetse no kubasendereza ibyiza by’ agatangaza nabateguriye kuri uyu munsi; nimukomere kandi mukomeze kwakira ibyiza bikomeye kuko imirimo yacu ikomeza kugenda yigaragaza kandi koko ikomeza gusendera mu biremwa byose, tugakomeza guhaza umukiro buri kiremwa kandi buri wese koko tukamugabira ikimukwiriye muri iki gihe; niyo mpamvu nkomeza kubateza intambwe buri munsi, kandi nkakomeza kubahaza ibyiza by’ urukundo rwanjye rutagatifu, mu kubatagatifuza ndetse no kubasukura, mu kubagabira ubwenge bwuzuye ndetse no kubagabira ibyiza byose  by’ agatangaza  muhora mwifuza umunsi ku wundi  kuko naje guhaza ibyifuzo byanyu kandi koko naje kubasendereza ibyiza byanjye by’ agatangaza kugira  ngo koko buri muntu wese ahore afite ibyiza bituruka mu biganza byanjye kandi ahore anejejwe n’ umukiro mugabira umunsi ku wundi.

Nimukomeze rero mube ku rugamba kandi mukomeze mutakambire ibiremwa byose muzahura kandi mutabara kugira ngo muri iki gihe benshi bakomeze kwakira umukiro kandi benshi bakomeze kunogerwa n’ urukundo rwa DATA akomeza kubasendereza muri iki gihe; ni igihe cy’ ibikorwa bidasanzwe kandi koko ni igihe cy’ imirimo yacu ikataje kuko nkomeza kubatera inkunga mu rugendo rwanyu kandi nkakomeza kubagaragarizamo ububasha bwanjye butagatifu, mbasigasira kandi mbarinda, mbateza intambwe kugira ngo iteka ryose muhore mwizihirwe kandi muhore munyuzwe n’ urukundo rwanjye rutagatifu.

Ndabarinze ntumwa zanjye na DATA kandi ndabashyigikiye ku rugamba kuko iteka ryose nkorera byose muri mwebwe, nkabagaragariza ububasha bwanjye kandi nkakora byose mu buzima bwanyu kugira ngo iteka ryose muhore mushishikarizwa gutera intambwe kandi koko muhore muharanira ubutungane bityo namwe murusheho gutunganya abandi kandi murusheho gusukura Isi yose mu kuyimurikira ndetse no kuyihaza ibyiza bikomeye.

Nimukomeze musendereze urukundo rudasanzwe mu mitima yose iganje mu Isi kandi mu biremwa, bityo benshi bakomeze kwakira umukiro kandi benshi bakomeze kwakira ibyiza by’ agatangaza njye na DATA tubagabira kandi dukomeza kubasendereza muri iki gihe ku bw’ ukwitanga kanyu ndetse n’ amasengesho yanyu mukomeza kugenda muturira Isi yose akomeza kugirira akamaro benshi kandi akomeza kuzahura Isi, bityo akagaba byose kandi agasendereza ububasha butagatifu kandi budasanzwe mu mitima yose, bityo benshi bakakira ibyiza by’ Ijuru kandi benshi bakarushaho gufungurirwa amayira ku bw’ ibikorwa byanyu mukomeza kugenda mwitanga ndetse n’ urukundo mufitiye ikiremwa cyose kiganje mu Isi.

Nimukomeze muharanire kumvira DATA ndetse no gutagatifuza Isi yose kuko imbaraga zose yazibagabiye kandi yabasendereje ibyiza bikomeye, bityo akabagabira umugisha kandi akabagabira umugabane ukwiriye buri wese muri iki gikorwa kandi kuri uyu murimo yabahamagariye; nimwakire imbaraga zibakomeza kandi mwakire gutagatifuzwa kuko mbashigikiye kandi nkaba nkomeje kubarangaza imbere ku mirimo yanjye ikomeye kandi itangaje; ni igihe cy’ ijambo ryacu ritagatifu na DATA, kandi koko ni igihe cy’ ibikorwa byacu bikomeye kandi bitangaje mu Isi yose kugira ngo tugaragarize Isi ko yatsinzwe kandi dukomeze kugaragariza Sekibi bye bibi kandi imigenzereze ye mibi datunganiye ibikorwa byacu na DATA kandi idatunganiye imirimo yacu muri iki gihe.

Nimukomeze mube abatoni imbere ya DATA kandi mukomeze mwakire ibyo byiza by’ agatangaza, mukomeza kurangwa no kumwumva ndetse no kumwumvira mu bikorwa bye bya buri munsi, ndetse no gukomeza kubarangaza imbere mu mirimo ye itangaje akomeza kugenda akorera muri mwebwe kuko yabasezeranyije kandi akaba agomba gusohoza isezerano yagiranye namwe, bityo ibyo yakoze byose kandi ibyo yatunganyije mu buzima bwanyu koko bigakomeza kuba agatangaza; niyo mpamvu ari igihe cyo kuzuza isezerano ryose yagiranye namwe kuva mu ntangiriro y’igikorwa kandi kuva mu ntangiriro y’uyu murimo yabashinze, kugira ngo koko iki ngiki kibe ari igihe cyo kuzuza isezerano rye muri mwebwe kandi kibe ari igihe cyo gusohoza ibyo yavuganye na buri wese kugira ngo byose bishyirwe mu bikorwa kandi bishyirwe mu ngiro; nimukomeze rero mwakire ibyo byiza bikomeye kandi by’ agatangaza, iteka ryose mufate ikibi cyose mugikure mu nzira kandi iby’ umwanzi byose bikurwe mu nzira, dukomeze kumvikanisha imbaraga zacu zikomeye kandi dukomeze gusohoza umugambi wacu mutagatifu dufite ku Isi kandi dufite mu biremwa byose muri iki gihe.

Ndabashyigikiye ntore zanjye na DATA, nimukomeze mwakire umugisha wanjye kandi ubakomeza, ubatagatifuza, ku bw’ ubwitange bwanyu ndetse no ku bw’ ibikorwa byanyu mukomeza kugenda mugaragariza Isi yose kuko mutitangira ubusa kandi imirimo yanyu koko atari imfabusa ahubwo ariyo ikomeza kurinda Isi kandi ariyo ikomeza gusigasira ubuzima bwa buri kiremwa kuko mukomeza kugenda mwambura benshi umwanzi kandi mukagarura benshi mu gushaka kwa DATA, bose bakakira ibyiza by’ Ijuru kandi bakanezerezwa n’ umukiro Jye na DATA tubagabira kandi dusendereza buri kiremwa cyose; niyo mpamvu nza kubatera inkunga buri munsi kandi nkaza kuganza muri mwe, nkabashyigikira kandi nkabarangaza imbere, nkakomeza kubayobora kandi koko nkakomeza kuyobora ibikorwa byanyu bitagatifu kuko amasengesho yanyu nkomeza kuyakoresha ibikorwa bikomeye kandi bitangaje; ndabashyigikiye rero kandi ndi kumwe namwe, iteka ryose nimwizihirwe kandi mwakire imbaraga zibatagatifuza kandi zikomeze intambwe zanyu za buri munsi, iteka ryose muhore mwizihirwe kandi muhore munyuzwe n’ urukundo rutagatifu rwanjye na DATA twabakunze kandi dukomeza kubagaragarizamo umunsi ku wundi.

Mbifurije umunsi mwiza ntore zanjye na DATA, nimukomere kandi mukomeze gusenderezwa umugisha ukomeye kandi ukomeze gutagatifuza roho zanyu kuko iteka ryose icyo mugomba gusabira abandi kandi ibyo  mwumva ko abandi bose bakeneye bigomba kubanza guca mu biganza byanyu kugira ngo koko natwe tubone kubigabira abandi; niyo mpamvu mugomba gusabira Isi yose muzi neza ko icyo musabira abandi kandi muzi neza ko koko icyo mukomeza gutakambira Isi yose muyisabira kigomba kubanza mu biganza byanyu kugira ngo iteka ryose murusheho kumva urukundo rwa DATA kandi koko mwumve ko muri ab’ agaciro imbere y’ Uhoraho Imana; niyo mpamvu mugomba gusabira Isi kandi mugatagatifuza buri Kiremwa cyose kandi benshi bagakomeza kubaronkeraho umukiro kuko DATA yabakungahaje kandi akabagabira ibyiza bikomeye, kandi akabasendereza imbaraga z’ agatangaza mu buzima bwanyu iteka; mugahora mwizihiwe kandi mugahora mufite inyota y’ ibyiza bye bikomeye kuko yabasendereje imbaraga kandi akabahaza umukiro mutagatifu.

Nimwakire rero guhora koko muri abatoni imbere ye kandi mwakire imbaraga zibakomeza kandi zikomeza kubatagatifuza mu rugendo bityo zibarinde gucogora ndetse no kurambirwa ahubwo iteka ryose mugire imbaraga kandi mugire ukwemera guhamye mu mitima yanyu kugira ngo iteka mwumve ko imbaraga mbagabira kandi ko ububasha bwanjye butagatifu naganjirije muri mwe ari ubwo kubakomeza ndetse no kubatagatifuza, kubongerera imbaraga mu rugendo ndetse no kubahugura kugira ngo ndusheho kubagabira ibyiza by’ Ijuru kandi ndusheho kubagabira ibyiza byose mfite mu kiganza cyanjye kuko nabagabiye ubutware kandi nkabagabira ubuhanga bukomeye; nimwakire rero kuba abanyabwenge mu bubasha bwanjye butagatifu, kandi mwakire kuba abahanga mu byiza by’ Ijuru ryose kandi mu by’ ingoma ya DATA kuko DATA yabafunguriye ibigega by’ Ijuru ryose kandi yafunguye byose kugira ngo bize mu biganza byanyu kugira ngo koko mugire kubigaragira kandi mugire kubigabira Isi; niyo mpamvu buri muntu wese koko agomba guhora ateze ibiganza yakira ibyiza byacu kandi nawe akavomerera Isi yose muri rusange kugira ngo benshi bukomeze kwakira ibyiza by’ ingoma ya DATA muri iki gihe kandi yateganyirije buri kiremwa.

Nimugire gususuruka rero kandi mugire kwakira ibyiza by’ Ijuru mu buryo bukomeye, kuko buri muntu wese yafunguriwe inzira kandi buri wese yafunguriwe amarembo kugira ngo yisange kandi yakire ibyiza banjye; nshuti zanjye kandi bavandimwe nkunda, nshyigikiye, ndangaje imbere iminsi yose; nimukomeze mwakire ibyiza by’ agatangaza kuko DATA yabahaye umugisha kandi akabatonesha, nanjye nkaza muri mwe kandi nkaza kubagabira ibyiza bikomeye, ndabashyigikiye rero kandi   mbarangaje imbere ku murimo wa DATA kandi ibikorwa byacu bitagatifu dukomeza kugaragariza muri mwebwe umunsi ku wundi nimugire gutona kandi mugire gusenderezwa imbaraga za Roho Mutagatifu ubakomeza kandi ubatagatifuza kugira ngo abagabire ubuhanga ndetse n’ ubwenge, iteka ryose muhore mujijutse kandi muhore musobanukiwe n’ ibikorwa byacu bitagatifu dukomeza gukorera muri mwebwe; nabatagatifuze kandi abahaze ibyiza bikomeye kugira ngo iteka ryose abahe kurumbuka kandi abahe kwaguka muri byose kugira ngo agendane namwe kandi koko mbasendereze ibyiza bikomeye kandi ibyiza bidasubirwaho DATA yagennye kandi yateguriye buri wese.

Nimugire gukomera kandi muhazwe imbaraga kandi muhazwe ibyishimo byuzuye kandi bisendereye, muharanire gukomeza gutera intambwe ndetse no gukomeza kwishimira ibikorwa byacu bitagatifu; nimugire amahoro ntore zanjye na DATA kandi mugire gukomera kuri buri wese kandi muhumure sinzabasiga kuko ndi muri mwe kandi nkakomeza kubateza intambwe buri munsi; nimwemere kumbera intumwa zinyizihiye kandi zinyuze muri byose, kuko iteka ryose mbatuma ngo mutumike kandi koko mwakire ibyiza by’ urukundo rwanjye rutagatifu; nimwakire gukomera kandi mwakire imbaraga zibasha kubatambutsa aho mudashobora kwitambutsa muri iki gihe, kandi koko zibasha kubaha gukangaranya Isi yose ndetse no gukangaranya umwanzi, bityo aho mutambutse hose mutambukane ububasha bwanjye butagatifu kandi aho muri hose muhumure ibyiza byanjye by’ agatangaza kugira ngo Isi yose irushe kumenyeraho ko natsinze kandi ko natsindiye muri mwebwe, ibikorwa yanjye bitagatifu bikaba biganje muri mwe; ububasha wanjye nibukomeze buganze muri mwe, kandi koko muvuge mu izina ryanjye ritagatifu mushize amanga kandi mushize ubwoba, muzirikana ko iteka ryose mbarangaje imbere kandi nkomeza kubahaza ibyiza bikomeye.

Nimugire rero kugururirwa amarembo ya byose kugira ngo mwisanzure kandi mwisange mu byiza byose nabageneye kandi nabateguriye kuko ndimo gusohoza amasezerano yose nagiranye namwe kandi nabasezeranyije kuri buri wese kugira ngo akomeze kwakira umukiro kandi akomeze kwakira ibyiza by’agatangaza nkomeza gusendereza Isi yose muri iki gihe.

Mbifurije umunsi mwiza kuri buri wese, ndabakunda kandi ndabashyigikiye ntore zanjye na DATA, nimugire umugisha kandi mugire guhirwa muri byose, ndi kumwe namwe kandi ndabakunda kuko nabateguriye ibyicaro bikwiriye kuri buri wese kandi nkaba narateguye umwanya kuri buri wese; nimugire urukundo ruhamye kandi rusagambye kuri buri wese kandi mukundane mu rukundo rwanjye rwa kivandimwe rukomeza kubatagatifuza kandi rugakomeza kubahaza ibyiza, mugakomera kandi mukarushaho gusobanukirwa n’ icyo nshaka kuri buri wese muri iki gihe; nimwakire imbaraga kandi mwakire umugisha ubakomeza kandi ubatagatifuza ku bw’ imirimo ikomeye mukomeza kugaragariza Isi kandi ku bw’ ubwitange bwanyu mukomeza kugenda mwitanga, mwitangira ingoma yanjye na DATA mu bubasha butagatifu kandi mu bubasha bw’ izina ryanjye rikomeye.

AMAHORO, AMAHORO, UMUNSI MWIZA KURI BURI WESE, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NTUMWA ZANJYE NA DATA, NIMWAKIRE UMUGISHA UBATAGATIFUZA KANDI MWAKIRE GUKOMERA KURI BURI WESE; NDI YEZU KRISTU W’ I NAZARETI, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *