UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 20 WERURWE 2024

Ndabakomeje ntore zanjye na DATA kandi ndabashyigikiye mu kuri kwanjye ndi Jambo-Rumburi, kugira ngo ijambo ryanjye rikomeze kuba muri mwe kandi ukuri kwanjye gukomeze kubaherekeza no kubashyigikira muri byose, kuko niteguye kugaragaza imirimo yanjye ikomeye mu buzima bwanyu kugira ngo mbashyigikishirize ibikorwa byanjye kandi mbakomereshe ibimenyetso n’ibitangaza, bityo urukundo rwanjye rukomeze kubatsindira kandi imbaraga zanjye zitavogerwa zumvikane mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nimwakire kubaho muri Jye na DATA kandi mwakire ibyishimo n’amahoro bisendereye kuko mbakomeje mu mbaraga n’urukundo kandi mbashyigikire mu rumuri rwanjye rw’agatangaza, kugira ngo ngamburuze imigambi yose y’umwanzi imbere yanyu kandi mputaze ibikorwa byose by’umwanzi imbere yanyu, kugira ngo urukundo rwanjye rubabemo kandi imbaraga zanjye zikomeze kubaramira ndetse no kubashyigikira.

Nimwakire ubugingo buhoraho muri Jye kandi mwakire ubuzima muri Jye kuko ndi nyir’ukuri kandi uwo nagabiye ukuri kwanjye iteka ryose agatsinda imitego yose y’umubisha kandi agatsinda ibikorwa byose by’umwanzi, bityo mube abanyembaraga ku bwanjye kandi mube abanyembaraga ku bw’ububasha bwanjye na DATA tubagabira kandi tubanyuzamo; nimwakire rero gukomera muri uyu mwanya kandi mwakire gukomerera mu byiza byanjye kuko nkomeje kubahundagazaho ibikorwa byanjye bitavogerwa kugira ngo byumvikane muri mwe kandi urumuri rwanjye rw’agatangaza rugomba kubamurikira ndetse no kubashyigikira mukomeze kurugenderamo kugira ngo mutsinde umwanzi kandi mugamburuze imigambi ye yose kuko akomeje guteza benshi imyivumbagatanyo kandi akomeje gukora byinshi mu Isi yose kugira ngo abemeye kandi abamenye ukuri kwanjye, abo bose bampemukeho kandi bajye kure y’urukundo rwanjye.

Mwebwe rero mbakomeyeho kandi nkomeje kubashyigikira mu byishimo n’amahoro kugira ngo urukundo rwanjye rukomeze kubabamo kandi imbaraga zanjye z’agatangaza ziramire buri wese kuko nkomeje kubahumura kandi nkomeje kuzibura amatwi yanyu ndetse no guhugura ubwenge bwanyu kugira ngo munyakire wese kandi munyakire nk’Umwami n’Umukiza, kugira ngo mbagaragarize ukuri kwanjye kandi mbagaragarize ububasha bwanjye budatsindwa; ndabakomeje rero ntore zanjye kandi ntama zanjye niragiye nimugume mu rwuri kandi mukomeze kwakira ibyiza mbahundagazaho, bityo urukundo rwanjye rw’agatangaza rubaramire kandi imbaraga zanjye z’ububasha zumvikane mu buzima bwanyu bwa buri munsi kuko ndi kumwe namwe kugira ngo dukorane imirimo ikomeye kandi ndi kumwe namwe kugira ngo mbatangarize urukundo rwanjye rudatsindwa kandi mbatangarize imbaraga zanjye z’agatangaza zigomba kubashyigikira kandi zigomba kubakomeza; mbabereye byose mu rugendo kandi ndabakomeje mu bubasha bwanjye kugira ngo iteka ryose mwumve Ijambo ryanjye kandi murinyungutire mu buzima bwanyu, kugira ngo muhorane uburyohe bw’ibyiza byanjye kandi muhorane inyota y’urukundo rwanjye mbabuganizamo kandi mbasakazaho iminsi yose.

Nimutwaze kandi mutwarane ahakomeye n’ahoroheje kuko ndi kumwe namwe kandi mbashyigikiye ndi nyir’ukuri kandi ndi uwatsinze kugira ngo ntsindire buri wese, kandi ngaragaze ibikorwa byanjye by’ubudahangarwa mu kubarengera mu kubarokora ndetse no kubakiza imitego yose y’umwanzi; unyemera wese ntazigera akorwa n’ikimwaro kandi unyemera wese n’aho yanyura ahameze gute nzamutabara kandi nzamurengera mu bubasha bwanjye bukomeye kandi mu mbaraga zanjye zitanyeganyezwa; nkomeje rero kubashyigikira mu byishimo amahoro n’urukundo kandi nkomeje kubaramira kugira ngo tugendane kandi dukorane imirimo ikomeye bityo ibikorwa byanjye bidasubizwa inyuma kandi ibikorwa byanjye bitavogerwa bigomba kubaramira kandi bigomba kubakomeza, kugira ngo mubyakire kandi mubitunge iminsi yose kugira ngo dukorane imirimo ikomeye kandi ngaragaze ukuri kwanjye kwatsinze kuri hejuru ya byose.

Nimukataze mu rumuri rwanjye rw’agatangaza kandi mukataze mu mahoro n’ibyishimo mbagabira, kuko ndi kumwe namwe kugira ngo dukorane imirimo ikomeye kandi ndi kumwe namwe kugira ngo ngaragaze imirimo yanjye muri mwe kandi ngaragarize Isi yose ibikorwa byanjye bikomeye, kuko nabatoye mbazi kandi nkabatora ntibeshye kugira ngo buri wese akorere umuzabibu wanjye kandi buri wese agubwe neza muri wo, bityo urumbuke imbuto nyinshi kandi uramire benshi mu Isi yose.

Nimukomeze rero kuba intore nziza ntuma zigatumika kandi mukomeze kuntumikira muri bose kugira ngo abigunze kandi abaheranwe n’umwanzi, abo bose mubagaragarize urukundo rwanjye kandi mubagaragarize impuhwe zanjye z’igisagirane kugira ngo baramirwe n’urukundo rwanjye kandi baramirwe n’ububasha bwanjye bityo bahindukirire umugambi wanjye kandi bakomere mu rugendo nabahamagariye, nimukataze mu mahoro n’ibyishimo kandi mukenyere mukomeze ku rugamba kuko ndi kumwe namwe kugira ngo dukorane imirimo ikomeye kandi ngaragaze integuro yanjye y’agatangaza mu buzima bwanyu, bityo ibikorwa byanjye bitagomba kujorwa kandi ibikorwa byanjye bitagomba kudindiza abakomeje kugendera mu mwanzi kandi abakomeje kuyoborwa n’umwanzi kugira ngo mukomeze mwebwe kubashyigikishiriza urukundo kandi mukomeze kumurika kugira ngo Isi yose imenye urumuri rwanjye kandi Isi yose yakire urukundo rwanjye ndetse n’agakiza kanjye.

Ndabashyigikiye rero mu byishimo n’amahoro kandi ndabakomeje mu mbaraga n’urukundo kugira ngo nkomeze kubyiga ibikorwa byose by’umwanzi bityo mubone inzira aho zitari kandi mubone ukuramirwa nyakuri mbagaragariza kandi mbatangariza kuko urukundo rwanjye iteka ruzabatsindira kandi urumuri rwanjye nkarusakaza mu maragamutima ndetse no mu bwenge bwanyu kugira ngo muvugururwe n’ububasha bwanjye kandi muvugururwe n’ukuri kwanjye gukomeye; nimuhumure kuko ndi kumwe namwe kandi mbarangaje imbere ndi uwatsinze kugira ngo nkomeze kubatsindira byose kandi nkomeze kubashyigikira mu buryo bwose, kuko unyegamiye kandi untega amatwi uwo nguwo ntazigera mutererana kandi ntazigera muta rwagati mu nyanja, nzamushakira inzira kugira ngo atambuke kandi nkamugaragariza ububasha bwanjye bukomeye; nimuramirwe rero n’imbaraga zanjye z’agatangaza kandi muramirwe n’urukundo rwanjye ruhoraho, kuko ndi kumwe namwe kugira ngo ngaragaze ibimenyetso n’ibitangaza kandi ndi kumwe namwe kugira ngo tugendane kandi dukorane imirimo ikomeye, bityo ibikorwa byanjye bidahangarwa kandi ibikorwa byanjye bitavogerwa bikomeze gutura mu buzima kandi bikomeze kubashyigikira.

Mbifurije umunsi mwiza ibihe byiza kugubwa neza, ndabashyigikiye mu mbaraga n’urukundo kandi ndabakomeje mu byishimo n’amahoro kugira ngo dukomeze kugendana kandi turusheho gukorana imirimo ikomeye, bityo ibikorwa byanjye bikomeze kubigaragariza kandi imbaraga zanjye z’agatangaza zibaramire kandi zibafashe mu gukomeza kuba mu gushaka kwanjye na DATA; nimuhumure ndabakomeje kandi ndabashyigikiye ndi Kristu Nyagasani, ubugwaneza bwanjye nibukomeze kuba muri mwe kandi imbaraga zanjye z’umutsindo zikomeze kubashyigikira ndetse no kubayobora iminsi yose kandi ibihe byose.

Mbifurije ibihe byiza kugubwa neza, mbahundagajeho umugisha wanjye na DATA kandi tubasakajeho ububasha bwacu bukomeye kugira ngo bukomeze kubaramira, bityo imbaraga zacu zuje ububasha kandi imbaraga zacu zibakomeza mukomeze kuzakira kugira ngo mutsinde umwanzi kandi mugamburuze imigambi ye yose.

Amahoro kuri buri wese ibihe byiza kugubwa neza, ndabashyigikiye mu mbaraga n’urukundo kandi ndabakomeje mu byishimo n’amahoro, ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, amahoro kuri buri wese kandi gukomera no gutekana kuko mbakomeje kandi mbashyigikiye mu mbaraga zanjye zitavogerwa; mbifurije ibihe byiza kugubwa neza nimuturize muri Jye kuko mbahaye gutuza kandi mbahaye gutekanira mu bubasha bwanjye kandi gutekanira mu mutima wanjye mutagatifu, ndabakomeje mu byishimo n’amahoro mukomeze kugwirizwa iruhuko kandi mukomeze kuzuzwa ndetse no gusenderezwa imbaraga zibafasha kandi zibakomeza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

AMAHORO KURI BURI WESE IBIHE BYIZA KUGUBWA NEZA, NIMUKOMERE NTUMWA ZANJYE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE MU BYISHIMO N’AMAHORO, NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, UMWAMI WATSINZE, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *