UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 29 WERURWE 2024
Nimugire amahoro bana banjye, nimugire amahoro, nimugire kugubwa neza bana banjye, nimugire amahoro ya DATA, nimwakire urumuri rw’Imana kandi musenderezwe ibyiza by’agatangaza, kuko kuri uyu munsi nabapfunyikiye byinshi, nimutege ibiganza byanyu mwakire ku igeno nabazaniye, nabapfunyikiye kandi nabazaniye, nabazaniye urukundo rwa Yezu Kristu, kuko muri abana banjye kandi Kiremwa Muntu uri ku Isi wese ni umwana wanjye, kuko nahawe benshi munsi y’umusaraba w’umwana wanjye, nakiriye bose ndi munsi y’umusaraba w’umwana wanjye, kandi nakira Kiremwa Muntu kugira ngo mugoboke kandi mugobotore, mushyire mu rukundo rwa Yezu Kristu, n’ubwo Sekibi iteka ahora arekereje akuruye umujosi, ashaka gushora ibiganza bye ku bana banjye kugira ngo arebe ko abasandaguza, kugira ngo arebe yuko abanyanyagiza, kugira ngo arebe ko yigarurira benshi, ntabwo mpwema kurundarunda abana banjye, ntabwo mpwema gukangura abasinziriye kandi ntabwo jya njya kure y’abana banjye kugira ngo mbatabare mbarokore kandi mbarengere.
Urukundo rwanjye ni agatangaza, urukundo rwanjye rusendereye Isi, kuko nkomeza kugendana na benshi kugira ngo nshyigikire bose kandi mpugure bose, umunsi ku wundi nkakomeza gukomeza benshi kandi nkakomeza gushyigikira benshi, kuko urukundo rwacu rutagereranywa kandi imbaraga zacu zikaba zikiza benshi zikarokora benshi zikarohora bose; ndabikomereje rero kandi ndabishyigikiriye bana banjye kuko mbafite mu biganza byanjye, mbarundarundiye mu gishura cyanjye kugira ngo imbeho y’ubuhakanyi itabinjirira, dore benshi umwanzi Sekibi agenda abototera, abenshi Sekibi agenda abototera agashaka kubashyira mu ikote rye, kandi abamaze kugera mu ikote rya Sekibi kumwinyugushura bikabagora, bityo rero bashaka no gusubira aho bavuye bityo kwigobotora umwanzi bikabananira; ntimuzakinishe guhereza urutoki rwanyu Sekibi, dore ni indyarya ni umushukanyi kandi ahora iteka arekereje, kuko ubushukanyi bwe ntibugira aho buhagarara kuko iteka aba ashaka kwiruka kubo abona bakomeye kugira ngo arebe yuko yabasubiza inyuma, Shitani ni indyarya ni umushukanyi kandi ni umuhendanyi, yahangaye Yezu Kristu ashaka kumushukashukisha kiriya na kiriya yirengagije ko ari Imana ye, yirengagije ko ari umutabazi, Yezu Kristu yaramucyashye amucyahana ububasha buhanitse, bityo aramucyaha Sekibi yubika umutwe aragenda, namwe rero mu izina rya Yezu Kristu wabakijije kandi ukomeje kubakiza, ukomeje kubururukirizamo ububasha bwe bukomeye kugira ngo mutsindire muri bwo umunsi ku wundi, nimujye mucyaha Shitani mu izina rya Yezu Kristu, mumucyahane ubukana kandi mumucyahane imbaraga nyinshi, kuko Yezu Kristu yabahaye imbaraga zo kugira ngo mumucyahe kandi mumwamagane yabahaye urugero rwo kumucyaha, kugira ngo ajye akomeza kubabisa kandi abave iruhande, Yezu Kristu ari we ubiyegerera kandi ari we ukomeza kubiyegereza, ntimuzigere musanganira Sekibi kuko iteka aba ashaka kubiyegereza ariko nimujye mumugendera kure, ni indyarya ni umushukanyi kandi ni umuhendanyi, kandi uwo yateye, uwo yagendereye, uwo yashatse kwambura icyiza agenda afite uturingushyo, amagambo asize umunyu ibyiyumviro bityo uwo yateje ibyiyumviro byo kwibaza kiriya na kiriya, akagenda yabisize umunyu, akagenda yabisize impumuro nziza, bityo rero Mwene Muntu yabibona akabyohokaho azi ko ari icyiza ari kwirukira nyamara ari umuvumo Sekibi inyuma y’ibyo ngibyo aba yahahishe.
Bana banjye nimumenye musobanukirwe, mwitegereze mukenge umunsi ku wundi, ntimukagende nk’impumyi kandi ntimukabe injiji mu by’Ijuru, nimumenye musobanukirwe kuko umunsi ku wundi tuza kubigisha, kubahugura, kubateza intambwe no kubatoza icyiza, kugira ngo murusheho guhugukirwa kandi murusheho kunogerwa na byose mu mibereho yanyu, mu mikorere yanyu ya buri munsi kugira ngo murusheho gukurikiza Ijambo rya Yezu Kristu kandi murusheho gukurira mu rukundo rwe rutagatifu kuko yabahaye gukurira iruhande rwe musenderezwa ibyiza by’agatangaza kandi musakazwaho ibyiza bitagira ingano kandi mwambikwa urukundo rwe, musenderezwa urukundo rwe, mukenyere urukundo rwe, murwitere murwisige rubahumureho umunsi ku wundi.
Ntacyo tuzigera tureka kubagabira kandi ntituzigera tujya kure yanyu, kuko umunsi ku wundi tubakomeza kandi tukabashyigikira tukabagabira ibyiza by’agatangaza, kugira ngo impuhwe za Yezu Kristu n’urukundo rwa Yezu Kristu rubabemo rubasabemo kandi rubasendere, kuko ibyiza by’Ijuru byururukiye kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo amahoro y’Imana ahore iteka ari muri mwe; ndabikomereje kandi ndabishyigikiriye kuko ndi ubarangaje imbere muri uru rugendo, mbakomeza iteka kandi nkabashyigikira umunsi ku wundi kugira ngo ndusheho kubahaza no kubasenderezamo ibyiza by’agatangaza; ntabwo njya njya kure yanyu kandi sinzigera njya kure yanyu bana banjye, kuva mu ntangiro y’ubuzima bwanyu mutari mwamenya njye mbazi kuko nabamenye mutaramenya kandi nabamenye mutari mwimenya, nakomeje kubabungabunga, kubarinda no kubacungira umutekano, kugira ngo mbiteho mbagabire ibyiza kandi mbagaburire ku igaburo ry’Ijuru nateguriye abanjye kandi dutegurira abacu, gusa nta mwana n’umwe uri mu Isi utari uwanjye kuko ari umubi n’umwiza wese ndamwakira, kuko n’umubi mba nkeneye yuko ahinduka agahindukirira urukundo rwa Yezu Kristu, kuko mu rukundo rwa Yezu Kristu nta n’umwe dusubiza inyuma kuko Yezu Kristu aje gucungura, gutabara Isi ndetse n’abayituye, nta muntu n’umwe yigeze asubiza inyuma kandi ntabwo yavuze ngo ncunguye uriya, uriya we ndamuretse, ahubwo yaje mu rukundo rwinshi n’urugwiro rwinshi kugira ngo akize bose ahereye ruhande, nta n’umwe yigijeyo kandi nta n’umwe ajya ahinda.
Mwene Muntu ashobora guhinda undi kandi Mwene Muntu ashobora kureba undi akamureba ikijisho, agashaka kumuhigika kandi agashaka kumwigizayo ariko kwa Yezu Kristu kandi mu rukundo rwanjye na Yezu Kristu ntabwo ari uko dukora kandi ntabwo ari uko tubigenza, twakira bose mu rukundo rwacu mu mpuhwe zacu n’imbabazi zacu kuko n’umunyabyaha tumwakira iteka, kugira ngo tumugaburire ibyiza kandi tumusenderezemo ibyiza byacu by’agatangaza; nimwakire kubaho mwakire gukomera mwakire gukomeza urugendo, mwakire kuba icyitegererezo cy’abandi kandi mwakire kuba urumuri rw’Isi, muhore iteka ryose mumurikira bose kandi muhore iteka ryose mwakira ibyiza by’agatangaza bikomotse mu Ijuru ku Mana.
Imana DATA yarabikundiye ibagenera umugabane mwiza kandi ibaha kubaho mu byiza byayo, mu buzima bwanyu mukiri ku Isi kuko uru rukundo Imana yabakunze ntirugereranywa, urukundo Imana yabakunze ntirugereranywa n’ibindi; iby’Imana ntibigereranywa n’ibindi bibaho kuko Uhoraho Imana yabagiriye ibyiza by’agatangaza, ubuntu bugeretse ku bundi, aho mugendana n’Ijuru kandi mukigishwa n’Ijuru, mugahabwa byose n’Ijuru umunsi ku wundi, kuko mutazanurirwa amayira mugatambuka, n’ubwo hari byinshi mutabonesha amaso yanyu y’umubiri, ariko iteka Ijuru rirabiyigishiriza rirabiyoborera rirabikomereza, Ijuru riza kubafasha mu bikorwa byanyu bigiye bitandukanye mu mirimo yanyu ikomeye kandi ikomeje ya buri munsi, mu masengesho ya buri munsi Ijuru ryururuka kubana namwe kugira ngo amajwi y’ab’Ijuru kandi amajwi yanyu akomeze kwihuza n’ay’ab’Ijuru bityo dukomeze gukorana namwe igikorwa gikomeye cyo kubaka ibikorwa bikomeye byacu mu Isi, kuko twaje kugobotora benshi kandi kugoborera benshi umugisha, kwigizayo no guhinda ikibi cyose cya Sekibi, kugira ngo urukundo rw’Imana n’ububasha bw’Imana bwigaragarize mu Isi ndetse no muri buri kiremwa muntu icyo ari cyo cyose kugira ngo turusheho guhaza Mwene Muntu urukundo rw’Imana.
Tuje rero kugendana namwe nk’uko twabigennye nk’uko twabisezeranye mu mugambi wacu ukomeye udakuka kandi utigizwayo, kugira ngo urukundo rwacu rukomeze gusendera mu Isi kandi imbaraga zacu zikomeze guhabwa bose, ndabikomereje kandi ndabishyigikiriye bana banjye, mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi kandi mbashyize mu mutima wanjye utagira inenge, nimubeho mugire ubuzima n’ubugingo muri Yezu Kristu turi kumwe ndabakunda, ndababumbatiye mu biganza byanjye, bana banjye nahawe na Yezu Kristu, bana banjye nkikiye ku bibero byanjye, bana banjye mpetse ku mugongo wanjye, nimugire amahoro, mugire kugubwa neza, mukataze mu gukunda yezu Kristu, ntihazagire uza kubigizayo kandi ntihazagire ushaka kubahigamisha ngo muve mu byiza Yezu Kristu yabashyizemo kuko ikibi icyo ari cyo cyose cyashaka kubambura kandi ikibi icyo ari cyo cyose cyashaka kubavutsa, icyashaka kubakura mu rukundo rw’Imana ntabwo icyo kiba kidukomotseho ni ikiba gikomotse kuri Shitani agira ngo abavutse kandi abambure ibyiza kuko Sekibi ari umwanzi w’ibyiza akaba umwanzi w’amahoro iteka agahora arekereje gushaka kunyaga abahawe n’Ijuru kandi agashaka gusubiza inyuma abo abona bakataje mu rugendo kugira ngo basingire kandi bakire ibyiza bagabirwa n’Ijuru kandi bategurirwa n’Ijuru umunsi ku wundi.
Mbihereye amahoro kandi mbihereye umugisha n’urukundo rwanjye rukomeye rwa kibyeyi, kuko mbahora hafi kandi nkabahora bugufi kugira ngo nkomeze kubategurira inzira kandi nkomeze kubamenyesha byose, nkomeze kubamenyera ibyiza by’agatangaza murusheho gukatazanya ishyaka ndetse n’umwete mujya mbere mu kwemera no mu rukundo rw’Imana, ndabashyigikiye turi kumwe bana banjye, nimugire amahoro, Yezu Kristu Umucunguzi wanyu mukomeze kumuzirikana kandi mumutuze mu mutima wanyu kandi umunsi ku wundi muture mu mutima we mutagatifu, kugira ngo murusheho kuhavoma byiza kandi musenderezwe ibyiza bye by’agatangaza, kuko kuri iyi minsi mitagatifu abizera kandi abategura imitima yabo barakiriramo kandi barahabwa ibyiza byinshi by’agatangaza, bibafasha gukomera kuri Yezu Kristu.
MBAHAYE AMAHORO N’URUKUNDO N’UMUGISHA BYANJYE BIKOMEYE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI UBAKOMEJE KANDI NKABA MBARANGAJE IMBERE MURI URU RUGENDO, MBAHORERA ITEKA KU IZAMU NO KU RUGAMBA KUGIRA NGO MBAKINGIRE KANDI MBATSINDIRE MU BURYO BUDASUBIRWAHO; AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE BANA BANJYE, NIMUGIRE AMAHORO, NIMUGIRE KUGUBWA NEZA TURI KUMWE MBIHEREYE UMUGISHA WANJYE UKOMOKA MU IJURU KANDI UMUGISHA WANJYE UKOMOKA MU BIGANZA BYANJYE BITAGATIFU, BYUZUYEMO INGABIRE N’INGABIRANO NSENDEREZA ABANA BANJYE MU ISI; AMAHORO BANA BANJYE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA, AMAHORO!