Ndabakomeje bana banjye nkunda cyane nimukomere kandi mukataze mu rugendo turi kumwe, ndabakunda kandi ndabashyigikiye kuko mbahoza ku bibero byanjye igihe cyose, bityo rero nkaba mporana namwe kandi nkaba ngendana namwe mu bikorwa bitandukanye, cyane cyane kuri uyu munsi twaje kurangizanyamo byinshi mu Isi ndetse no mu kiremwa muntu, kandi tukaba twaje gushyirana byose ku murongo, ari nako dukomeza gushyira byinshi ku murongo, bityo rero ngaho nimukomeze guhagarara neza ku rugamba kandi mukomeze kubatura intwaro zanyu, kuko naje kubambika imbaraga kandi nkaba naje kurushaho kubashishikaza, kubatera umwete kandi kubongeramo ishyaka ndetse n’ubutwari kuri buri wese kugira ngo akomeze gutwaranira Ingoma ya DATA ubutitsa kandi ubudahuga; erega ndabakomeje nk’umubyeyi ubakunda kandi ndabashyigikiye, mbakomereje intambwe kuri buri wese niyakire imbaraga mugabira kandi niyakire ubutwari bwanjye, kugira ngo bukomeze kumufasha byose kandi bukomeje kumufasha muri buri kimwe cyose kuko naje kubagabira kandi nkaba naje kubambika imbaraga kuri uyu munsi ukomeye w’agatangaza mu buzima bwa Mwene Muntu, kuko twibasiye ikibi cyose aho kiva kikagera kandi tukaba twaje kugisesa ndetse no kukirandura burundu muri Mwene Muntu; erega dukomeje integuro yacu idasanzwe mu Isi ndetse no mu kiremwa muntu, kuko dukomeje gukangurira benshi urukundo rw’Uhoraho Imana kandi tukaba dukomeje kugarura benshi bari barajyanywe kure n’umwanzi, kugira ngo turusheho kubambika ubutore ndetse n’ubutoneshwe bwacu nk’ab’Ijuru; erega nkunda ibiremwa byose nta na kimwe nirengagije, kuko mwese nabahawe munsi y’umusaraba w’umwana wanjye kandi ngahabwa ibiremwa byose aho biva bikagera kugira ngo mbibere umubyeyi ibihe byose, kandi mbibere inshuti nyanshuti mu buzima bwabyo bwa buri munsi.

Nkomeje rero buri wese kandi nshyigikiye buri wese uri mu Isi, cyane cyane mu bakomeje kuntega amatwi kandi mu bakomeje kunyemerera ko tugendana, cyane cyane muri ibi bihe bikomeye nkomeje guterura kandi nkaheka buri wese, nkashyigashyira kandi nkasigasira abari mu ntege nke, kuko nkomeje gukomeza umujishi kuri buri wese kandi nkaba nkomeje gushyigikira buri wese mu ntege nke ze, bityo rero nkaba nkomeje gutambagira nambika imbaraga kandi mvugurura urukundo rwanjye mu bantu mu buryo budasanzwe, ari nako nsakaza urukundo n’imbaraga mu kiremwa cyose aho kiva kikagera; namwe rero bana banjye nshyigikiye kandi ntore zatowe n’Ijuru ryose, nimukomere kandi mugume gukataza, kuko imirimo y’Uhoraho Imana ikomeje kwigaragariza muri mwe kandi ibikorwa byayo bitavogerwa bikaba bikomeje kugaragarira mu buzima bwanyu bwa buri munsi; erega mwateguwe kuva kera na kare kandi integuro yanjye n’iya DATA yashyizwe mu biganza bya DATA kuva kera na kare, ntabwo rero ibikorwa byacu muri mwe bitunguranye kuri ubu, kuko twabigennye kandi tukabitegura kuva kera na kare; ngaho rero nimukomeze kubikatarizamo, kandi mukomeze kugenda neza nk’abana b’urumuri kandi mukomeze kugenda nk’abatwaye amabanga y’Uhoraho Imana, kuko mwagizwe intore zikomeye kandi mukaba mwarashyizwe ahakomeye mu rukari rw’Uhoraho, kugira ngo mukomeze kuhavomererwa ibyiza by’agatangaza kandi mukomeze kuhahererwa ibyiza bikomeye kuko iteka ryose duhora tuza kubuzuza kandi tugahora tuza kubasendereza ingabire ndetse n’ingabirano zacu kugira ngo zikomeze kubakomeza, kandi zikomeze kubashyigikira.

Turi mu bihe rero bikomeye byo gukomeza kuvugurura abacu, kandi turi mu bihe byo gukomeza gutanga urukundo rwacu twivuye inyuma kugira ngo dushyire buri kimwe cyose ku murongo, ari nako dukomeza gushyira Mwene Muntu mu mwanya agomba kubamo, cyane cyane muri abo bose muri iki gihe bakomeje gukerensa urukundo rwacu n’urwa DATA, tukaba twiyiziye mu kubashyira mu myanya ikwiriye kandi mu kubashyira mu myanya DATA akomeje kubategurira, kuko dukomeje kwenyegeza ikibatsi cy’urukundo kandi tukaba dukomeje gusendereza Isi umukiro udasanzwe, mu batuye iyi Si rero tukaba dukomeje kugenderera buri wese kandi tukaba dukomeje kugenderera buri kiremwa cyose aho kiva kikagera, tuvugurura kandi dutanga umugisha wacu mu buryo bukomeye; ngaho rero kuri uyu munsi nimukomeze kuba maso kandi mukomeze gusenga kuko twaje kwifatikanya namwe mu bikorwa bidasanzwe kandi tukaba twaje gucyaha umwanzi burundu, ari nako dukomeza gusenyagura ibikorwa bye bibi by’umwijima kugira ngo turusheho gutangaza urumuri rwa DATA kandi turusheho gutangaza umukiro ndetse n’agakiza gakomoka muri Uhoraho Imana.

Isi yose rero dukomeje kuyicaniramo urumuri rwacu rukomeye kandi dukomeje kwenyegeza ikibatsi cy’urukundo muri benshi, cyane cyane duhindukiza benshi umwanzi yari yarateje kureba urukebu, kugira ngo babashe kwerekeza mu cyerekezo twifuzamo buri wese kandi tubashe kugarura buri wese mu nzira dushaka kandi ikwiriye kandi itunganye Uhoraho Imana amwifuzaho, akaba ari yo mpamvu dukomeje ibikorwa byacu kandi akaba ari yo mpamvu dukomeje kwibasira Mwene Muntu ukomeje gukerensa urukundo ndetse n’imbaraga za DATA, tukaba dukomeje kumugarura mu nzira ikwiriye kandi tukaba dukomeje kumwereka ibyiza byacu bikomeye kandi ibyiza byacu by’agatangaza kugira ngo akomeze kubigenderamo ibihe n’imburabihe, kandi akomeze kubaka kuri Uhoraho we rutare rukomeye.

Nkomeje buri wese rero kandi nkomeje umujishi kuri buri kiremwa cyose kuko nagihawe munsi y’umusaraba w’umwana wanjye kandi mwese nkaba narabahawe na DATA mu buryo bukomeye, kugira ngo mbabere umubyeyi kandi mbabere umugenga w’ubuzima bwanyu bwa buri munsi, akaba ari yo mpamvu ntajya nitandukanya na buri kiremwa cyose aho kiva kikagera, kandi akaba ari yo mpamvu iteka ryose mpora nzirikana abana banjye nahawe kandi narazwe munsi y’umusaraba w’umwana wanjye, kugira ngo mbabere umubyeyi kandi mbabere umugenga w’ibihe byose; nkomeje guhumuriza rero buri wese kandi nkomeje kwakira buri wese mu mutima wanjye, ngira nti “Nimwisange kandi mwisanzurire mu rukundo rwanjye kuko nafunguye umutima wanjye, kugira ngo mwogerwe muri byose kandi munogerwe na buri kimwe cyose, bityo muvomererwe ibyiza by’agatangaza bikomoka mu Ijuru, kuko nkomeje kubagenera buri kimwe cyose kandi nkaba nkomeje kubagenera urukundo rwanjye ruhoraho kandi rutavogerwa, kugira ngo rukomeze kubasindagiza kandi rukomeze kubasimbagiza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi”.

Mfatanye na buri wese ikiganza kandi dukomeje gufatana urunana mu bikorwa bikomeye by’Uhoraho Imana, twaje gukorana hirya no hino muri buri kiremwa cyose kandi mu mutsindo udakuka dukomeje kugeza mu batuye iyi Si ndets eno mu Isi yose muri rusange, dukomeza kuvuguruza ikibi cyose kandi dukomeza kuvugurura benshi, bari barajyanywe kure n’umwanzi kugira ngo ibikorwa byacu bikomeze kwigaragariza muri bose kandi umutsindo wacu udakuka ukomeze kumvikanira mu batuye iyi Si bose; dukomeje rero gukwirakwiza imbaraga zacu kandi dukomeje guhagarara neza ku rugamba rwa Mwene Muntu, kuko dukomeje kurwanirira buri wese haba ababizi ndetse n’abatabizi, ababishaka ndetse n’abatabishaka kuko nkomeje kubabera umubyeyi mu buryo bukomeye kandi mu buryo bugaragara; ngaho rero nimukomeze gutera imbere mu kwemera, kandi mukomeze kwishimira intsinzi ya DATA ikomeje kugaragarira muri mwe, kuko ibikorwa byacu bihambaye bikomeje kugaragarira muri mwe kandi imirimo yacu itangaje ikaba ikomeje kwigaragariza muri mwe iteka ryose kuko tugendana kandi tugahorana, tugakorana urugendo rukomeye muri benshi kandi mu Isi hose muri rusange tukavugurura kandi tukavuguruza ikibi cyose aho kiva kikagera, namwe rero nimukomeze gutera imbere ndabakunda kandi ndabashyigikiye, mbahaye umugisha wanjye ubakomeza, kandi mbahaye umugisha wanjye ubashyigikira kugira ngo mugume mu rukundo rwanjye n’urwa DATA.

AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE NKUNDA KANDI NIMUGIRIRE UMUGISHA MURI UHORAHO IMANA, IMBARAGA ZE ZIKOMEZE KUBASENDERERA KANDI ZIKOMEZE KUBAFASHA MU MIRIMO YANYU YA GITUMWA UKO BWIJE N’UKO BUKEYE MBAHA IMBARAGA ZANJYE KANDI NKABAKOMEZA MU RUKUNDO RWANJYE N’URWA DATA, MBIFURIJE RERO IBIHE BYIZA KANDI KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE URUGENDO KURI BURI WESE; AMAHORO AMAHORO NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *