UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 22 MATA 2024

Mbahundagajeho imbaraga n’urukundo ntore z’Umusumbabyose bana banjye nshyigikiye, nimwakire kugubwa neza mu bubasha bwa DATA kuko ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze kubahundagazaho amahoro kandi nkomeze kubahundagazaho ibyiza by’urukundo rw’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose kugira ngo bikomeze kumvikana mu buzima bwanyu bwa buri munsi; ndabakomeje kuko mbabereye ikiramiro kandi nkomeje gushyigikira intambwe ya buri wese kugira ngo dukomeze kugendana mu byiza, kandi dukomeze gukorana imirimo ikomeye kugira ngo roho nyamwinshi zibashe kubona ubuzima kandi benshi mu Isi yose babashe kubohorwa, bityo bakire urukundo rwa DATA kandi bakire imbaraga zikomoka kuri Uhoraho Imana Umutegetsi; mbahundagajeho rero imbaraga zidatsindwa ku rugamba kandi nkomeje kubashyigikira kugira ngo dukomeze kugendana ari ko nkorana namwe imirimo kandi ari ko nkomeza kugenda mbashyiriraho inzira kugira ngo mukomeze gutambuka kandi mukomeze gusiga byose, bityo urukundo rwanjye rukomeze kubaramira kandi imbaraga zanjye zidatsindwa ziyobore buri wese kandi zikomeze buri wese.

Nimwakire kugubwa neza muri uyu mwanya kandi mwakire urukundo rwa Yezu Kristu kugira ngo rukomeze kumvikana mu buzima bwanyu, kuko duhorana namwe kugira ngo tubashyigikire kandi tugakomeza intambwe zanyu za buri munsi kugira ngo mukomeze kuba mu gushaka kwa DATA kandi mukomeze kumvikanisha hose ibikorwa by’umukiro kandi mukomeze kumvikanisha hose imirimo y’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose; ndabashyigikiye rero mu mbaraga n’urukundo kandi nkomeje kubitaho ndetse no kubakorera ibikomeye kugira ngo tugamburuze imigambi yose y’umwanzi kandi duhigike ikibi cyose cy’umwanzi, bityo ibikorwa bya DATA bidatsindwa kandi urukundo rwe ruhoraho rukomeze kugaragarira benshi mu Isi kandi rukomeze kugaragarira abarusonzeye, kugira ngo bakomeze kwakira iruhuko muri DATA kandi bakomeze kwakira amahoro asendereye; ndabakomeje rero mu mbaraga n’urukundo kandi nkomeje kubashyigikira ndetse no kubahundagazaho amahoro asendereye, kugira ngo ibyiza bya DATA bidasumbwa kandi amahoro ye atavogerwa agomba kumvikana mu buzima bwanyu kandi agomba kubashyigikira kugira ngo mukomeze kuyakira kandi mukomeze kuyabamo kuko Uhoraho Imana akomeje kuba byose muri mwe kandi akomeje kubagaragariza imirimo ikomeye.

Bana banjye rero ndabakomeje kandi nakiriye buri wese mu rukundo rwanjye kugira ngo nkomeze kubagabira igeno rikwiriye buri wese kandi nkomeze guhundagazaho buri wese imbaraga agomba guhabwa kugira ngo akomere kandi abashe gukora umurimo wa DATA uko bikwiriye ndetse n’uko Uhoraho Imana Umuremyi wa byose abahamagara amanywa n’ijoro, kugira ngo ibikorwa bye bikomeze kwigaragaza kandi imbaraga ze z’umutsindo zirusheho kumvikana mu Isi yose; mubereye rero bose ku mazamu kandi mukomeje gufasha benshi mu Isi batiyitaho kandi batita ku gaciro ka roho zabo, kuko twabahaye byose kugira ngo iteka ryose mugabire Isi yose ubukungu tubagabira kandi muyigabire ibyiza tubazanira, bityo roho nyamwinshi zibashe kubona iruhuko kandi zibashe kubona agakiza n’umukiro; nimukomeze rero kandi mukomeze gushyigikirana muri byose kandi mukomeze kwambara imbaraga kugira ngo dukomeze kugendana kandi turusheho kugashya twihuse, kugira ngo ibikorwa byacu bigomba kugaragarira bose mu Isi yose kandi imbaraga zacu zitavogerwa zigomba kumvikana zikomeze kugaragarira buri kiremwa cyose kandi zigaragarire ubuzima bwa Mwene Muntu.

Ndabasigasiye mu mbaraga n’urukundo kandi ndabakomeje mu byishimo n’amahoro uko ndi iruhuko ryanyu kandi ndi ikiramiro cyanyu mu buzima, kuko iteka ryose mbagaragariza imirimo itangaje kandi nkabagaragariza urukundo rudatsindwa kugira ngo ineza yanjye ikomeze kumvikana mu buzima bwanyu kandi ibikorwa byanjye bihore iteka mu buzima bwa buri wese; ndabakomeje rero mu mbaraga n’urukundo kandi ndabasigasiye mu byishimo n’amahoro nimwisange kandi mwisanzurire muri DATA kuko ndi kumwe namwe kugira ngo dukomeze kugaragaza imirimo yacu ku buzima bwanyu kandi dukomeze kubashyira aho mugomba kubera Isi yose maso kandi aho mugomba gufasha bose mu Isi, kugira ngo baramirwe n’urukundo rwa DATA kandi bamenye ineza ye itarondoreka.

Bana banjye nimukomere kuko mbakomeje kandi nimwizihirwe kuko ndi muri mwe kandi ndi rwagati mu buzima bwanyu, kandi ibikorwa byanjye iteka nkabibagezaho kandi ibinaniranye mu buzima bwanyu nkabikemuza urukundo rwanjye kandi nkabitsinda kugira ngo igihe cyose muhore muri mu bubasha bwa DATA kandi mwisanzuriye muri we; nimwakire rero kugubwa neza mu rukundo amahoro n’ibyishimo kandi mwakire gukomeza kujya mbere ndetse no gukomeza gutera intambwe, kuko mbaramiye kandi mbakomereje ibyiza kugira ngo dukomeze kugendana kandi turusheho kumvikanisha byose mu buzima bwanyu, kuko hari byinshi dukomeje kubagaragariza kandi hari byinshi dukomeje kubereka kugira ngo ineza yacu idatsindwa kandi ibikorwa byacu bitavogerwa bihore iteka mu buzima bwa buri wese.

Ndabakomeje rero mu mbaraga n’urukundo kandi mbabereye ikiramiro, nimwakire kwisanga kandi mwakire gukomera, kuko buri wese nkomeje kumuha igeno rye kandi buri wese nkomeje kumwereka urukundo rwanjye kugira ngo mbafate ikiganza, bityo mukomeze kuba ku mugozi umwe kandi mukomeze kubaka urunana kugira ngo muhashye imigambi yose y’umwanzi kandi mugamburuze ibikorwa bye byose, maze muhorane intsinzi mu buzima bwanyu bwa buri munsi; ndabasigasiye rero mu mbaraga n’urukundo kandi ndabakomeje mu byishimo n’amahoro kuko ndi mu ruhande rwanyu kandi ndi inyenyeri ibarangaje imbere ku rugendo, kugira ngo nkomeze kubamurikira kandi nkomeze kubageza mu byiza by’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose, bityo urukundo rwa DATA rudatsindwa rukomeze kuramira buri wese kandi imbaraga ze z’umukiro zikomeze kumvikanira mu mutima wa buri wese; nimukomere rero ku rugamba kandi mukomeze kugubwa neza kuko mbasabanyishije n’umutima wanjye kandi mbasabanyishije n’ibikorwa byawo kugira ngo dukomeze gukora imirimo ikomeye kandi turusheho kumvikanisha umukiro Mwene Muntu akwiriye guhabwa.

Ndabakomeje rero mu mbaraga n’urukundo kandi mbahaye gususuruka ndetse no kwizihirwa, nimukomere kandi mukomeze kuba maso kuko nkomeje kubayobora kandi nkomeje kubaka imbaraga zikomeye mu buzima bwanyu, kugira ngo dukomeze kugendana mu bikorwa byo kubohora Isi yose kandi mu bikorwa byo gutangaza amahoro, bityo bose mu Isi babone ubuzima kandi bose mu Isi babone agakiza gakomoka kuri DATA Umuremyi wa byose; ndabakomeje rero mu mbaraga n’urukundo kandi ndabasigasiye mu byishimo n’amahoro, nimwisange kandi mukomeze kugubwa neza kuko ndi mu ruhande rwanyu, kugira ngo dukomeze kumvikanisha ububasha bwacu budatsindwa kandi dukomeze kumvikanisha imirimo yacu mu buzima bwanyu, bityo ibikorwa byacu bikomeze kubigaragariza kandi umutsindo wacu uhore iteka mu mibereho ya buri wese.

Mbifurije umunsi mwiza ibihe byiza kugubwa neza, ndabasigasiye mu mbaraga n’urukundo kandi ndabakomeje mu byishimo n’amahoro, kuko umugisha wanjye nywubahundagajeho kandi mbahundagajeho ibyiza kugira ngo mukomeze gutsinda kandi mukomeze kuganza mu mahoro ya DATA; amahoro, umunsi mwiza ibihe byiza kugubwa neza, nimukomere turi kumwe kandi nkomeje kubashyigikira kandi nkomeje kubaba hafi kandi kuba rwagati muri mwe, kugira ngo muvome imbaraga mu mutima wanjye utagira inenge kandi mukomeze guhabwa ububasha bubarinda kandi bubakomeza mu rugendo.

AMAHORO, IBIHE BYIZA KUGUBWA NEZA, NDABASIGASIYE MU MBARAGA N’URUKUNDO KANDI NDABAKOMEJE MU BYISHIMO N’AMAHORO, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, NIMWAKIRE GUTSINDA BANA BANJYE NDI KUMWE NAMWE IBIHE BYOSE, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *