UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 04 GICURASI 2024

Mbifurije ineza n’amahoro ntama zanjye, bushyo bwanjye niragiriye kandi mbifurije kubaho mu rukundo rwanjye, nimwakire umugisha wanjye ubakomeze kandi ubashyigikire, mbabumbatiriye hamwe mu biganza byanjye bitagatifu, mbagabiye ubuzima kandi mbahaye ubugingo, mbujujemo urukundo n’ibyishimo kuri buri wese, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe mbarangaje imbere, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, niteguye kubarwanira ishyaka iteka no kubatsindira kugira ngo mbatsindire umubisha, bityo umwanzi ubahiga nkomeze kumutsinda kandi nkomeze kumuhashya kuko niteguye kurandura ikibi ngihereye mu mizi kandi nkakirandurana n’umwanzi, umwanzi iteka ushaka kubirukankaho, umwanzi iteka ushaka kubahiga ndashaka kumutsinda kandi ndashaka kumubatsindira kugira ngo mukomeze kuba intumwa z’amahoro kandi mukomeze kwakira ibyiza byanjye by’agatangaza.

Nimwakire urumuri rwanjye rumurikire intambwe z’ibirenge byanyu, ndagira nti “Ntimukagwe, ntimugatsikire kandi ntimugatsitare, nimwakire amahoro yanjye kandi mwakire kubaho mu rukundo rwanjye, mubeshweho n’ineza yanjye kandi ibyiza byanjye by’agatangaza bibe muri mwe, ndabamurikiye, ndabakomeje kandi murikiye intambwe z’ibirenge byanyu, nimukomeze kubaho mubeho mu rukundo rwanjye, mwakire amahoro yanjye kandi mubeho mu rukundo rwanjye rw’igisagirane, iteka mbagabira umugisha n’ubugingo kandi nkabasenderezamo urukundo rwanjye”; erega ntacyo mwabura kuko turi kumwe mbakomeza kandi nkabashyigikira, nkomeje rero kubarangaza imbere kandi nkomeje kubashyigikirira hamwe nk’intumwa nk’intore zanjye nkomeje gukomeza no gushyigikirira hamwe, kuko muri intumwa kandi mukaba muri abana banjye nkomeza iteka kandi nkabashyigikira, mpora iteka mbabumbatiriye mu rukundo rwanjye kandi bana banjye simbahunza umusaya, nkomeza kubazirikana cyane, kubururukirizamo impuhwe zanjye n’urukundo rwanjye rw’igisagirane kugira ngo rube muri mwe.

Ngaho nimukomere kandi mukomeze kwiyubakamo imbaraga, ubutwari n’imbaraga mu buryo budasanzwe, buri wese yumve ko akomereye mu rukundo rwanjye, kuri buri wese narabahamagaye kandi buri wese muhamagara mu izina rye, mbahamagara ku bw’urukundo nari ngiye kubagabira no kubasenderezamo kugira ngo mbagabire ku mugisha wanjye kandi mbasenderezemo ibyiza byanjye by’agatangaza; nimubeho mugire ubuzima kandi mwakire ubugingo muri njye, ndabikomereje kandi ndabishyigikiriye, mbabereye maso kuko iteka n’iteka mbarwanira urugamba nkabafasha gutsinda ikibi n’umwanzi kandi nkabafasha kurandura ikibi tugihereye mu mizi, kuko naje kurwana urugamba inkundura nifatanyije namwe kugira ngo mutahukane umutsindo; abari muri njye nimukomere kandi abo nahamagaye ntumwa zanjye ntore zanjye, nimugubwe neza turi kumwe mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, nimukomeze kwitegura kandi mukomeze kwakira buri kimwe cyose turi kumwe mbarangaje imbere mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, kuko nkomeje kubafasha kurwanya ikibi kandi nkomeje kubafasha kurwanya umwanzi kugira ngo mutsinde kandi mukomeze guhangamura imigambi mibisha y’umwanzi kandi ikibi kigize akari aha kajya he, icyo ari cyo nje kukimura kandi nje kukirandura kandi nje kugihirika, nje kukigizayo, kuko ububasha bwanjye na DATA iyo buri gukora ibikorwa byose by’umubisha birahagarara kandi tukabitsemba tukabiribata, buri kimwe cyose tukagihirikira hasi, tukajajanga kandi tugakomeza kubaka ibikorwa byacu kandi tugakomeza gushyigikira ibikorwa byacu hirya no hino mu Isi mu biremwa, ku batwemera ku batwizera kandi ku baduhanze amaso tugakomeza kubakomeza kandi tugakomeza kubashyigikira.

None rero bushyo bwanjye kandi ntama zanjye niragiriye mu rwuri rutoshye kandi mpaza ibyiza byanjye umunsi ku wundi amanywa n’ijoro nkabagabira ibyiza byanjye by’agatangaza, ndagira nti “Nimubeho mukomere kandi mugubwe neza mwakire umugisha wanjye mu rukundo rwanjye rukomeye naje kubakomerezamo no kubashyigikiriramo kugira ngo umunsi ku wundi mukomeze kwakira ibyiza byanjye by’agatangaza, mubeshweho n’impuhwe zanjye kandi mubeshweho n’urukundo rwanjye, muriho ku bw’urukundo rwanjye, nimwakire ibyiza byo mu bikari byanjye na DATA kuko nabigije hafi yanjye kandi nabigije hino kugira ngo mubeho mu rukundo rwanjye kandi mwakira byose muri ibi bikari byanjye na DATA, kuko nabakinguriye kandi nabateguriye kugira ngo muze mwakire integuro nziza nabateguriye kandi mwakire kuberwa n’imyambaro nabambitse yo kubana nanjye no kugendana nanjye no kwakira byose mu rukundo rwanjye kuko umunsi ku wundi mbagabira icy’ingenzi kiboneye kandi gikwiriye mbona ndabaha kikabagirira umumaro kandi nanjye na DATA bikaduhesha ikuzo, kuko umunsi ku wundi mbamenyera byose kandi nkakomeza kubasenderezamo urukundo rwanjye rukomeye kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikirire hamwe nk’abana banjye nk’intumwa zanjye, kuko ngomba kubarundarundira hamwe kandi umunsi ku wundi nkabashyigikirira mu rukundo rwanjye ntashaka icyabahangara n’icyabavogera, ntashaka ko hari icyatuma muva mu nzira, ntashaka ko hari icyatuma muhangarwa n’umubisha, ndashaka gukomeza kubakomeza no kubashyigikira, kubereka ikiboneye n’igitunganye kugira ngo muhazwe n’urukundo rwanjye”.

Nimugire amahoro rero kandi mugire amahoro koko kuko uwo nahaye amahoro yakira amahoro kuko nanjye nyatanga ndi amahoro, bityo rero uwanyakiriye muri we akaba amahoro kandi akagira umugisha n’ubugingo kuko umunsi ku wundi ibyo byose mbitunze kandi nkaba mbitanga; nimugire kubyakira kuko bana banjye mbibagabira uko bwije n’uko bukeye, nimugire gutega ibiganza mubyakire kandi mubisenderezwe mubisendereze n’abandi, kuko nabahamagaye kugira ngo mube abagenerwamurage b’ibyiza by’Ingoma yanjye mu Isi mu buzima bwanyu, kandi mukomeze mwakire ibyiza byanjye na DATA muri mwe bityo umunsi ku wundi mubikwirakwize hirya no hino mu Isi mu biremwa, abashonje kandi abansonzeye kugira ngo mubahereze buri kimwe cyose kibahaza bahemburwe n’urukundo rwanjye.

Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mbabereye maso mbabereye ku rugamba nkomeje kubitaho kandi nkomeje kubatabara kubarokora no kubarengera, mbahaye kubaho ku bw’urukundo rwanjye kandi mbasendereje ibyiza by’agatangaza byanjye, nimubeho mugire amahoro kandi mugwirizwe umugisha wanjye mu rukundo rwanjye rukomeye, nkomeje intambwe z’ibirenge byanyu kandi nkomeje kubishyigikirira, ndi Umushumba ubaragiye kandi ndi Umukiza wanyu, ndi Umutabazi kandi ndi Umurengezi nzakomeza kubatabara, kubarokora no kubagirira neza kuko nagambiriye kubagirira neza, nashatse kubagirira neza, kuko umunsi ku wundi ntabatenguha cyangwa ngo mbatererane ahubwo nkomeza kubagirira neza no kubagabira ibyiza byanjye by’agatangaza, kugira ngo mwakire urukundo rwanjye rukomeye.

Ndabakomeje ndabashyigikiye mbabereye maso mbabereye ku rugamba, iteka n’iteka mbitaho kandi nkabakomeza nkabashyigikirira hamwe nk’intumwa nk’intore zanjye nihamagariye mu rukundo rwanjye ku bw’ijambo ryanjye nabavuzeho mvuga nti “Nimubeho mugwirizwe umugisha kandi mugire amahoro umunsi ku wundi, mwakire ibyiza byanjye by’agatangaza mukomere kuko nabakomeje kandi nabashyigikiye, naje kuvugurura byinshi mu Isi kandi nyuze muri mwebwe, ntumwa zanjye nagize intangarugero kandi nahaye kurwana ishyaka ry’ibyiza by’ingoma yanjye na DATA mu buzima bwanyu mukiri ku Isi, nimukomeze mugendane nanjye kuko kugendana nanjye ni iby’agaciro gakomeye cyane, murahirwa mwebwe nahamagaye kandi murahirwa mwebwe natoye natoranyije mu bandi, kugira ngo mbagabire ibyiza byanjye by’agatangaza, murahirwa ntumwa kandi murahirwa ntore zanjye, bana banjye nkoramutima zanjye”.

Nimukomeze kugubwa neza, ni njyewe ugendana namwe kuko ndi Jambo wigize umuntu, nkaza mu Isi ngacungura Kiremwa Muntu kandi nkakomeza kubagenderera amanywa na nijoro kuko naje kugendana namwe no kubashyigikira, gukomeza gusenderezamo benshi urukundo rwanjye, uko nakoraga kera n’ubu niko nkikora, simpinduka kandi sinigeze mpinduka iminsi yose imikorere yanjye ni ya yindi, imirimo n’ibitangaza nakoze kuva kera na kare n’ubu ndacyabikora kuko imirimo yanjye ihora iteka ikomeye, kuko sincibwa intege kandi sinamburwa ijambo, umunsi ku wundi sinkomwa mu nkokora ahubwo uwo nkoma mu nkokora ni umwanzi n’ibikorwa bye bibisha nkabikoma mu nkokora, intumwa zanjye intore zanjye nkazikomeza kandi nkazishyigikira; nimuhumure rero turi kumwe mbarangaje imbere mbabereye maso ku rugamba ntimuri mwenyine, nimwakire kuberwa kandi mwakire gukomeza umurava n’umurego w’icyiza turi kumwe mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba nimubeho mugwirizwe umugisha wanjye mubeho mu rukundo rwanjye ndabakunda, ndi Yezu Kristu w’i Nazareti ubakomeza iteka kandi nkabashyigikirira hamwe nk’intumwa nk’intore zanjye natoranyije mu bandi kugira ngo mbagabire ku byiza byanjye, mubeshweho n’urukundo rwanjye rubakomeza kandi rubashyigikira amanywa na nijoro.

Amahoro amahoro ibihe byiza nimukomere kandi mugubwe neza bushyo bwanjye ntama zanjye niragiriye, ijoro ryiza kuri buri wese kandi mugubwe neza, umugoroba muhire, mbahaye umugisha wanjye kandi mbasenderejemo ibyiza byanjye by’agatangaza, nimukomeze kubaho kandi mukomeze kugwirizwa umugisha, nururutse nje kubakomeza no kubaha umugisha mvuga nti “Nimuwugwirizwe kuko ubwitange bwanyu kandi ishyaka ryanyu ryo guharanira ibyiza by’Ingoma yanjye na DATA, ishyaka ryanyu ryo kunshakashaka amanywa na nijoro ndaribona cyane, mbibahereye umugisha kandi mbibambikiye imbaraga kugira ngo mubeho mu budacogora, amanywa na nijoro muharanire kunyubakaho kuko ndi umusingi ukomeye, nimunyubakeho kandi mundebereho umunsi ku wundi mumenye imikorere yanjye, mumenye imvugo yanjye n’ingendo yanjye turi kumwe ndabakomeje kandi ndabashyigikiye”.

AMAHORO AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA MBARANGAJE IMBERE KUKO NDI UMUSHUMBA UBARAGIYE, MBAHAYE UMUGISHA WANJYE MU BUMWE BW’IMANA DATA NANJYE NA ROHO MUTAGATIFU; NIMUGIRE AMAHORO NTAMA ZANJYE NDABAKUNDA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *