UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 01 KAMENA 2024

Mbasendereje mwese umugisha wanjye kuri uyu munsi bana banjye, kuko nururukiye kubana namwe, nururukiye gusabana namwe, nururukiye gutaramana namwe, kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire, ndabahobereye mwese kandi mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, mbategeye iry’iburyo kandi naje kubonsa ku ibere ryanjye, kugira ngo bana banjye mwonke kandi mbonse mbakomeze kandi mbashyigikire kuko mbashyigikiyemo ubutwari n’ukwemera kandi nkaba mbarangaje imbere, iminsi yose rero mpora nifatikanyije namwe mu kubakomezamo ubutwari n’ukwemera kandi nkabashyigikira iteka kugira ngo nkomeze mbahuze mbarinde guhuzagurika, kandi nkomeze mbakomezemo ubutwari n’ukwemera bityo urukundo rw’Imana ruganze iteka muri mwe kandi imbaraga z’Uhoraho Imana Umuremyi zibashyigikire zibakomeze nanjye nkomeje kubabera maso kandi nkomeje kubabera ku rugamba kuko ndi umubyeyi ubakunda kandi nkabakungahaza iteka, nkomeza kubashoborera kandi nkomeza kubakomeza umunsi ku wundi kugira ngo nkomeze kubamenyesha byose, ntimugacogore mu rugendo turi kumwe mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi kandi mbasenderejemo urukundo rwanjye rukomeye nimukomeze kugubwa neza, kuko mbamenyesha byose kandi nkabamenyera byose, nkomeza kwifatikanya namwe umunsi ku wundi mu bikorwa byinshi bigiye bitandukanye byo kugira ngo nkomeze ngaragaze urukundo rw’Imana rw’indashyikirwa muri benshi.

Ni igihe rero dukomeje kugaragaza ibikorwa byacu kandi ni igihe dukomeje gusendereza urukundo rwacu mu Isi, kugira ngo Mwene Muntu utaramenya amenye kandi Mwene Muntu utarasobanukirwa asobanukirwe, twariyiziye kugira ngo tugaragaze ubutabera bwacu kandi tugaragaze ibikorwa by’impuhwe z’Imana, kugira ngo Mwene Muntu akurizeho kwinjira mu mwanya agomba kubamo kandi Mwene Muntu agombe guhagarara aho agomba guhagarara, twaje gukura benshi mu bukozi bw’ibibi bw’umwanzi kugira ngo buri wese tumwambike ikimukwiriye kandi buri wese yikorere atware icyo ashoboye gutwara kandi ajye aho agomba kujya; ni igihe rero turimo kugenda dushyira buri kintu cyose mu cyacyo kandi ni igihe turi kugenda dushyira buri kintu cyose mu ngiro, ibikorwa byacu byarururutse kandi twaratangiye akazi kacu tukarimo kuko turi kugenda tunogereza kandi tukagenda twambika abari bambaye ubusa tukabambika kandi abambaye nabi tubakuramo incocero bityo tukabambika neza, kandi abahindanyijwe n’umwanzi bisize umukungugu tukabasukura kuko turi kugenda tugaragaza urukundo mu buryo budasanzwe, kandi mu bikorwa twifatikanyamo namwe umunsi ku wundi byo kugaragariza urukundo Isi ndetse n’abayituye mu bwitange bwanyu bukomeye, mukomeje kwitanga kugira ngo ibikorwa byacu bigaragarire bose kandi urukundo rwacu rusenderezwe Isi.

Nimwakire umugisha wanjye ubabemo ubakomeze kandi ubashyigikire, nkomeje kubabera maso kandi nkomeje kubabera ku rugamba, bana banjye nkunda ndabakungahaje kandi mbakomejemo ubutwari n’ukwemera, mbifuriza umunsi mwiza kandi mbifuriza kugubwa neza, nimukomeze kugubwa neza mu rukundo rw’Uhoraho Imana kandi muhabwe umugisha wanjye ubasendere kuri buri wese; narabakomeje n’ubu ndabakomeje kandi sinzigera ndeka kubakomeza, muri abana banjye nihitiyemo kandi nitoranyirije, DATA Uhoraho Imana yarabakunze kandi yarabakungahaje, abazana mu bikari bye bitagatifu kandi Yezu Kristu yarabakoye, yabakoye amaraso ye matagatifu, niyo mpamvu umunsi ku wundi abagabira urukundo rwe mu buryo budasanzwe kandi muri ibiremwa yihitiyemo, kugira ngo abigirize hafi ye bityo abamenyeshe ibye mu buryo budasubirwaho kandi abamenyeshe ibye mu buryo budasanzwe umunsi ku wundi munogerwe no kubana na we, munogerwe no gusabana na we, kuko umunsi ku wundi ibyo tubabwira tuba tubakomezamo ukwemera n’ubutwari, ariko nta cyiza nko kubana n’Ijuru Mwene Muntu akiri ku Isi kandi nta cyiza nko gukatazanya n’Ijuru mu buzima bwa Kiremwa Muntu akiri ku Isi, nyamara mwarahiriwe, nyamara murakenyeye murambaye muraberewe, nimukomeze muberwe muhirwe kandi munogerwe turi kumwe, mbarangaje imbere mu rugendo, mbafatiye iry’iburyo kandi mbafatiye runini mu rugendo rwanyu, kuko ntifuza ko umwanzi Sekibi yabahangamura, ahubwo mpora umunsi ku munsi nshaka kumuhangamura, kugira ngo mbagabire urukundo rwanjye kandi mbasenderezemo ineza yanjye.

Ibikorwa byanjye muri mwe ndabikomeje kandi ndabishyikigikiye, nzakomeza mbagezeho icyo ngomba kubagezaho kandi mbagabire icyo ngomba kubagabira kandi bana banjye nkomeje kubana namwe kandi nkomeje kubiyegereza mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi kandi mu mpuhwe zanjye nkomeje kubasanganira kandi mbasanganiza urukundo n’urugwiro, kugira ngo mwishime munogerwe munezerwe kuko Sekibi abasamira kandi iteka n’iteka umunsi ku wundi akaba ashaka kubishimaho hejuru, akaba ashaka kubasubiza inyuma, nanjye nkomeza kubaba bugufi kugira ngo mbarwanire ishyaka n’urugamba, murabizi iteka ko atabishimira kandi atishimira igikorwa nk’iki ngiki, arabizi ko kimusubiza inyuma kandi umunsi ku wundi igikorwa nk’iki ngiki kimusenyera byinshi, ni yo mpamvu umunsi ku wundi aharanira kukirwanya kugira ngo arebe ko yagira amahwemo ariko ntimuzigere na rimwe mureka kurwanya umwanzi, nimukomeze mumurwanye mumubuze amahwemo, mumubuze epfo na ruguru, kugira ngo mushyigikire ibikorwa byacu by’indasumbwa, ibikorwa byacu by’indashyikirwa, kugira ngo Mwene Muntu uri ku Isi, akurizeho kumenya kandi akurizeho gusobanukirwa n’urukundo rwacu ruhanitse kandi ruhambaye; nariyiziye bana banjye kubakomeza, Isi nkomeje kuyivugururisha urukundo rukomeye, kandi nkomeje kugenda ntambagira mu Isi ngaragaza urukundo rw’Imana n’ibikorwa by’impuhwe z’Imana kugira ngo bigaragarire muri bose.

Mbihereye umugisha wanjye wa kibyeyi kandi mbakomejemo ubutwari n’ukwemera, nimuharanire iteka kubaho mu gushaka kw’Imana ntimugacogore kandi ntimugacogozwe n’imigambi mibisha y’umwanzi, nimurangwe no gutega amatwi kandi mwuze buri kanya ibyo tuba twababwiye, bizabafasha kwambuka inyanja kandi bizabafasha gutsinda byinshi, kugira ngo imitego ya Sekibi aho mwayitezwe hose mujye mubasha kuhamenya mutahure amayeri n’uburyarya bw’umwanzi bityo uburyarya bw’umwanzi ntibuzabagireho ijambo ndetse n’ububasha, ni yo mpamvu mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye, nkaba rero nkomeje kubabera maso ndi umubyeyi ubakunda, mbakomezamo ukwemera n’ubutwari umunsi ku wundi ngaharanira iteka ko mujya mbere mu kwemera kugira ngo muharanire kurwana urugamba mutsinde kandi murwanirirwe koko; mbahaye rero umugisha wanjye kandi mbasenderejemo urukundo rukomeye, nimukomeze mukomere kandi mukomeze kugubwa neza mbahaye umugisha, mbasenderejemo urukundo, ntimugahweme gukorera Uhoraho kandi ntimugacogore turi kumwe, mbabereye maso kandi koko mbabereye ku rugamba, muri abana banjye nakunze kandi muri abana banjye nihitiyemo, nkomeje kubarangaza imbere kandi bana banjye mbategeye iry’iburyo nimukomeze mwumve kandi mukomeze mubone icyo mbabwira, kuko mbashakira icyiza kandi nkabazanira icyiza umunsi ku wundi.

MBIFURIJE UMUGISHA WANJYE WA KIBYEYI KANDI MBASENDEREJEMO URUKUNDO RWANJYE KURI BURI WESE, NIRUBAGEREHO, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA BANA BANJYE, NDAKATAJE MU KUGENDANA NAMWE KANDI NJE MBASANGA KUGIRA NGO MBUZUZEMO IMBARAGA, IGICAMUNSI CYIZA KURI BURI WESE, NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE URUGENDO MUGUBWE NEZA, MBAHAYE UMUGISHA BANA BANJYE NKUNDA KANDI NSHYIGIKIYE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, UBAKOMEZAMO UBUTWARI N’UKWEMERA KUGIRA NGO MBAHE GUHARANIRA KUBAHO MU GUSHAKA KWACU GUTAGATIFU UMUNSI KU WUNDI; AMAHORO AMAHORO, NDABAKUNDA BANA BANJYE, AMAHORO, IBIHE BYIZA KURI BURI WESE, AMAHORO AMAHORO TURI KUMWE.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *