UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 03 KAMENA 2024

Mbasenderejemo imbaraga zanjye ntore zanjye ntumwa zanjye nkomeje kandi nkaba mbarangaje imbere muri uru rugendo mwebwe umunsi ku wundi nkingira kandi nkaba mbafatiye runini mu rugendo rwanyu, mwebwe mpishurira byose kandi mwebwe ntahwemye kugezaho Ijambo ryanjye kandi nkaba mbatungishije ubuntu bwanjye; nimubeho mugire ubuzima n’ubugingo muri Jye, kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye, iteka n’iteka ndabakomeza nkabashyigikira bana banjye mbabera maso mbabera ku rugamba, ntabwo ncogora mu kubagirira neza kandi mu kubagaburira ibiri ibyiza bibatunga kugira ngo mubeho mu rukundo rwanjye, ntabwo mpwema kubibagabira kandi sincogora ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye bana banjye, ntore zanjye ndangaje imbere nshyigikiye kandi mwebwe mpamagarira kubaho mu gushaka kwanjye na DATA, nimwakire urumuri rwanjye rukomeze kumurikira intambwe z’ibirenge byanyu kandi mukomeze guharanira kubaho mu gushaka kwanjye na DATA, mwebwe ndangaje imbere kandi mwebwe mpishurira byose umunsi ku wundi kugira ngo murusheho kunesha kandi murusheho gutsinda, ntacyo muzaba murarinzwe kandi nta n’icyo mubaye ndabashyigikiye ntumwa zanjye kandi mwebwe mpamagarira kugendana nanjye umunsi ku wundi kugira ngo murusheho kugenda mumenya byose muri Jye kandi murusheho kugenda muhishurirwa buri kimwe cyose, kuko hari icyo mbabwira umunsi ku wundi, hari icyo nshaka kubagezaho kandi hari icyo nshaka kugaragariza muri mwe, ni yo mpamvu nkomeje ibikorwa byanjye kuko sinteze guhagarara kandi sinteze guhinyuka kuko umunsi ku wundi icyo nashatse gukora ndagikora kandi icyo narahiriye ndagikora, icyo nagambiriye umunsi ku wundi nkacyuzuza, kuko ntakomwa mu nkokora.

Ngaho nimwakire gukomerera mu rukundo rwanjye kandi mwakire kubasha no gushobora, iteka n’iteka kandi umunsi ku wundi ndabakomeza nkabashyigikira, mwebwe mbereye maso kandi nkaba mbabereye ku rugamba, nkaba nkomeje kubahereza kubaho mu rukundo rwanjye, kugira ngo mukomeze gusenderezwa imigisha yanjye ibakomeza ibashyigikira; igihe nk’iki rero ni igihe cyo gukomeza kumenya no gusobanukirwa ibikorwa byanjye by’indashyikirwa muri mwe, kuko naje kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo ndusheho kubasendereza urukundo rwanjye, ni kenshi Sekibi yirarika akitondeka kugira ngo arebe yuko yabigiza inyuma y’urukundo rwanjye, ariko nanjye nkahaba cyane kandi nkabagoboka cyane nkabagobotora, kuko mfite imbaraga zihanitse kandi zihambaye zibarwanira zikabarwanira ishyaka iteka mugatahukana umutsindo kuko abari mu biganza byanjye ntibatsikira cyangwa ngo batsindwe, kuko iteka iyo mugiye kugwa ndabaramira kandi mbaramiza ikiganza cyanjye cy’indyo, kibakenura kandi kibacyamurira mu cyiza umunsi ku wundi, umunsi ku wundi Sekibi abatega imitego nkayibasimbutsa kandi ibyo yibwira yuko byari bubashibukane bana banjye nkabyigizayo, bityo mugatambukana ishema n’isheja kandi mugatambuka mufite ijambo kuko nabahaye ijambo ndi Jambo kandi nkaba naravugiye ijambo muri mwe, uwemera ijambo ryanjye rikamunyura kandi akaryakira neza riramutunga rikamubeshaho muri Jye kuko abo nkomeza umunsi ku wundi ni abanjye nihitiyemo kandi nitoranyirije kugira ngo mbavuburire mbagoborere urukundo rwanjye.

Ntacyo muzaburira mu biganza byanjye turi kumwe, mbarangaje imbere ntore ntumwa zanjye bana banjye nahamagariye kubaho mu gushaka kwanjye na DATA, mwebwe nsendereza urukundo rwanjye kandi nkabatoza kubaho gitwari gitagatifu kugira ngo mukomeze kumenya ineza n’urukundo rwanjye, urumuri rwanjye rero nirukomeze kumurikira intambwe z’ibirenge byanyu mukomeze kubaho mu rukundo rwanjye, amahoro yanjye agere muri buri wese kandi imbaraga zanjye zikomeze intambwe z’ibirenge byanyu kuri buri wese; naje nje kubakomeza kandi naje nje kubahumuriza mbabwira nti “Nimukomere mugubwe neza turi kumwe, mbarangaje imbere, ntaho nagiye kandi nta n’aho nenda kujya, kuko mbahora hafi, mbahora bugufi bwanyu kugira ngo nkomeze mbamenyere icy’ingenzi, ikiboneye igikwiye ndetse n’igitunganye, kugira ngo amahoro yanjye akomeze kugera kuri buri wese kandi urukundo rwanjye rurusheho kuba igisagirane muri mwe, rwubake buri wese kandi rukomeze buri wese, ntore ntumwa zanjye bana banjye nahamagariye kubaho mu gushaka kwanjye na DATA”, mbarangaje imbere kandi nkomeje kubabwira nti “Nimube intwari mutege amatwi mwumve kandi muhishurirwe byose kuko igihe ari iki ngiki cyo kugira ngo mukomeze kumenya kandi mukomeze gusobanukirwa urukundo rwanjye muri mwe”.

Naje mbasanga kugira ngo mbakingurire mwinjire kandi naje mbasanga kugira ngo mbamenyeshe ibyo mutari mwamenya, ibyo Isi itamenye, ibyo Mwene Muntu uri hirya no hino atamenye mbibamenyeshe kandi mbinjize mu bikari byanjye, mbahishurire byose kandi mbereke byose, ibitari byamenywa n’abatuye Isi ndetse n’Isi mwebwe mubimenye kandi mubihishurirwe, narabakinguriye narabiyegereje bana banjye, nabahishuriye byose ntacyo nabahishe kuko mbereka buri kimwe cyose kandi nkabamenyesha amabanga yanjye, kuko buri kimwe cyose mukimenya kandi mukagisobanurirwa, ndabasobanurira nkabakomeza kandi nkabashyigikira umunsi ku wundi, bana banjye ngakomeza kubabwira nti “Nimube intwari mube intwari ku rugamba kandi mube ingabo zanjye, narabihitiyemo kandi narabitoranyirije kugira ngo mbamenyeshe byose kandi mbahishurire byose, ntabwo nteze guceceka muri mwe kandi sinteze kugamburuzwa muri mwe kuko icyo nagennye kandi icyo nashatse kugeraho muri mwe, muri mwebwe rwagati nzakigeraho no kukigeraho kuko icyo nashatse gukora ndagikora kuko sinkomwa mu nkokora cyangwa ngo mbazwe ngo ndakora iki, cyangwa ngo kiriya nagikoze nte, ahubwo mu bubasha bwanjye na DATA ndihagije ndakora, ni yo mpamvu umunsi ku wundi icyo nshaka ngikora kandi aho nshaka mpajya”.

Bana banjye mbahaye urumuri rwanjye kandi mbambitse imbaraga zanjye, nimubeho muhorane ubutwari kandi mugire umwete n’ishyaka ku murimo, ntimugacogore mu bikorwa mu rugendo turi kumwe, mbahaye amahoro n’umugisha wanjye, urukundo rwanjye nirwubake buri wese kandi mukomezwe mu ntambwe z’ibirenge byanyu, nkomeje kubakomeza kugira ngo mugire ubuzima n’ubugingo muri Jye, kuko mu rukari rwanjye mbaheramo byinshi  byiza by’agatangaza kandi nkabaheramo umugisha kugira ngo mukomeze gukomezwa mu rukundo rwanjye; nimugire kunezerwa kandi mugire umugisha n’ubugingo muri Yezu Kristu muhabwe amahoro, mukatarize icyiza kandi ntimukarambike ngo murambirwe, nanjye turi kumwe mbahaye kuba maso kandi mbahaye kuba intwari, nimukomeze mukenurwe kuri buri kimwe cyose kandi mukomeze mwakire urukundo rwanjye turi kumwe mbarangaje imbere, mbahishuriye byose kandi nkomeje kubabwira nti “Nimubeho mugire ubuzima n’ubugingo muri Jye, nimubeho ntumwa zanjye, nimubeho ntore zanjye, mbarangaje imbere ndabashyigikiye kandi mbahaye Ijambo ryanjye kugira ngo ribabere umusingi ububaka buri munsi, kandi bana banjye nimukomeze kugendana nanjye turi kumwe, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, inshyimbo yanyu ya buri munsi nibe isengesho kugira ngo bana banjye mutsindiremo byinshi kandi muhashye umwanzi koko turi kumwe, mbarangaje imbere kandi ndabashyigikiye”, ndababwiye nti “Nimubeho mugire ubuzima n’ubugingo muri Jye, muhazwe urukundo rwanjye, buri wese yumve ko urukundo rwanjye muri mwe rumusendereye kadi rumuhagije, bityo mwirinde kururumbira iby’umwanzi nanjye turi kumwe, narabambitse muririnde kwiyambura kandi narabinjije muririnde kwisohora kugira ngo mwite hanze umwanzi ababone urwaho”.

NIMWAKIRE URUKUNDO RWANJYE TURI KUMWE NDABAKOMEJE BANA BANJYE, NIMUKOMEZE MUTURANE NANJYE KANDI MUKOMEZE MUBE MU BIKARI BYANJYE NABASHYIZEMO, MWAKIRIREMO BYOSE KANDI MUHAZWE URUKUNDO RWANJYE N’UMUGISHA WANJYE, TURI KUMWE NDABAKUNDA NDABAKOMEJE KANDI NDAKOMEZA KUGENDANA NAMWE MURI BYOSE NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, UMWAMI W’ABAMI UBAHAZA UMUGISHA  WANJYE KANDI NKABASENDEREZA URUKUNDO RWANJYE IMINSI YOSE; AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA KURI BURI WESE, NDABAKUNDA NTORE NTUMWA ZANJYE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *