UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 06 KAMENA 2024

Mbifurije kugubwa neza bana banjye, mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi kandi mbakomejemo ubutwari n’ukwemera, nimuhorane urukundo kandi mwakire umugisha wanjye wa kibyeyi kuko mbakomejemo imbaraga kandi nkaba mbasenderejemo umugisha wanjye wa kibyeyi, nimukomeze gukomera kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe, kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiyemo ubutwari n’ukwemera kugira ngo mukomeze guhorana urukundo muri Yezu Kristu; mbahaye rero umugisha wanjye wa kibyeyi kandi mbakomejemo ubutwari iteka, nimukomeze guharanira igishimisha Imana Rurema nanjye turi kumwe mu rugendo, bana banjye sinjya mbasiga kandi bana banjye simbibagirwa kuko buri kimwe cyose mba ndi kumwe namwe, mu bibi no mu byiza mba nifatikanyije namwe, ariko iteka n’iteka mbarinda kugwa no gutsikira kuko umwanzi umunsi ku wundi abatega imitego mitindi, kugira ngo arebe yuko hari aho yababonera urwaho, agashakashaka iteka kuba yabavutsa amahirwe n’ibyishimo muri Yezu Kristu, agatega imitego hato na hato kugira ngo arebe ko yababona urwaho, ariko bana banjye nkababa hafi mu kubagoboka no kubagotora kugira ngo nkomeze kubarengera kandi nkomeze kubashyira mu rukundo rwanjye, mbahishe mu gishura cyanjye nimukomere mugubwe neza mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, kuko iteka n’ibihe byose nzakomeza kubiyegereza nk’abana banjye nihitiyemo, kandi nk’abana banjye mukunzwe kandi mwakungahajwe kugira ngo mukomeze kugabirwa urukundo rw’Imana isumba byose; nimukomeze guhorana umugisha w’Imana kandi mukomeze kuwukenyera muwitere muwisige, nanjye ndi kumwe mu kugira ngo nkomeze kuwubakindikizaho kandi nkomeze kubaha guhamya ukwemera, kandi kubongerera imbaraga mu rugendo kugira ngo mushikame mukore murwanye ikibi n’umwanzi kandi muharanire gushyira hamwe, kurundarunda kuko abanjye bararundarunda ntibanyanyagiza, natwe ab’Ijuru turarundarunda ntitunyanyagiza kuko icyo umwanzi yifuza umunsi ku wundi duharanira kucyigizayo, kugipfobya, tugaharanira iteka gukiza abacu kubarokora no kubarohora kugira ngo dukomeze kugaragaza urukundo rwacu mu buryo budasubirwaho.

Mbihereye rero umugisha wanjye wa kibyeyi kandi bana banjye ndabakomeje iteka, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza kuko turi kumwe igihe nk’iki ngiki, kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire; bana banjye nabihitiyemo kandi nzakomeza kugendana namwe muri byinshi no muri byose kugira ngo urukundo rwanjye rukomeze kuba muri mwe kandi amahoro yanjye akomeze kubasabamo, nimukomeze mugire umugisha n’ubugingo muri Yezu Kristu turi kumwe mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, kuko ndi Umubyeyi ubahoza ku mutima wanjye kandi iteka ryose ngahora mbarangaje imbere, oya ntabwo nitandukanya namwe kuko mbareberera muri byinshi, mu byo muzi n’ibyo mutazi, ibyo mubona n’ibyo mutabona nkomeza kubarwanira ishyaka n’urugamba kugira ngo mukomeze guhorana urukundo.

Bana banjye rero igihe nk’iki ngiki ni igihe cyo gushikama kuri buri wese, ni igihe cyo gukura amaboko mu mufuka mugakora kandi mukakira urukundo rwacu n’imbaraga zacu zikomeza intambwe z’ibirenge bya buri wese, kuko hari aho dushaka kubageza kandi hari icyo dushaka kubagezaho, icyo dushaka kubasenderezamo ni urukundo, kandi turashaka kubagabira ibyiza by’agatangaza kugira ngo mukomezwe kandi mukomezwe mu ntambwe z’ibirenge byanyu; ngaho nimwakire umugisha kandi mukomere mugubwe neza kuko iteka n’iteka mpora nifatikanyije namwe, mwebwe ndangaza imbere uko bwije n’uko bukeye kandi nkahora mbafatiye runini kandi nkabafasha muri byinshi kugira ngo mushobore kandi mubashe gukomeza gutsinda umubisha; umwanzi Satani ntabwo abifuriza icyiza ahubwo umunsi ku wundi ahora ashaka kubavutsa amahirwe no kubambura ibyishimo muri Yezu Kristu, ariko nimuhumure mukomere ab’Ijuru twaratsinze, duharanira kumutsinda umunsi ku wundi kuko Sekibi ntabwo ajya atsinda, aho ashaka gutera aho ari ho hose asanga twahageze bityo abacu bagatahukana umutsindo.

Niyo mpamvu rero nkomeje kubakomeza no kubashyigikira nk’Umubyeyi ubakunda kandi nkahora mbareberera amanywa na nijoro, nimuhumure ab’Ijuru turahari kandi duhora iteka tubari hafi kandi duhora iteka tubagoboka tubagobotora, nimwakire umugisha wanjye kandi mwakire gukomera kugubwa neza, guharanira iteka kubaka urukundo kandi guharanira iteka kubana nanjye, iteka ryose nkomeza kubakomeza kandi nkakomeza kumurikira intambwe z’ibirenge byanyu, nimube amahoro kandi mugubwe neza kuri buri wese turi kumwe mbahaye umugisha, nimwakire ineza n’urukundo byanjye, naje mbasanga kuri uyu munsi kugira ngo mbakomezemo ubutwari n’ukwemera kandi nkomeze mbereke ko mbarangaje imbere kandi mbashyigikiye mu rukundo rwanjye; nimugire ubuzima n’amahoro kandi mwakire urukundo rwa Yezu Kristu kuri buri wese turi kumwe mbarangaje imbere kuko ntitandukanya namwe, kuko umunsi ku wundi mbakomeza kandi nkabashyigikira, mbabereye Umubyeyi-Kiramiro kandi mbabereye Umubyeyi-Gihozo, oya ntabwo nitandukanya namwe ahubwo mporana namwe umunsi ku wundi, kugira ngo nkomeze kubakomeza kandi nkomeze kubarangaza imbere.

Bana banjye nikundira kandi bana banjye nishyigikiriye, nimube amahoro mugubwe neza kuko iteka n’iteka mbakomeza kandi nkabashyigikira, mbarangaje imbere mu rugendo nimugubwe neza kandi mube amahoro, bana banjye mfashe ikiganza kandi bana banjye mpamagarira kuba mu gushaka kwanjye na DATA umunsi ku wundi, nimwakire ubuzima n’ubugingo muri Yezu Kristu turi kumwe mbahaye umugisha kandi mbasenderejemo urukundo rwanjye; nimugire ubuzima n’amahoro muri Yezu Kristu turi kumwe, nimwakire imbaraga zikomeza buri wese kandi mwakire urukundo rwanjye rugere kuri buri wese, nimwakire bana banjye gukomera no kugubwa neza kuko igihe nk’iki ngiki ari igihe cyo kuba maso kandi akaba ari igihe cyo gukomera, gukomeza urugendo kuri buri wese, guharanira iteka kuba mu gushaka kw’Imana, kugira ngo mwumve yuko mugomba gutsinda ikibi n’umubisha kandi mugaharanira iteka gutera intambwe mujya mbere kugira ngo urukundo rwacu rukomeze kuzura kuri buri wese kandi rusendere buri wese.

Nimugire ubuzima n’ubugingo muri Yezu Kristu mbifurije umunsi mwiza, kandi mwakire imbaraga zanjye mbahaye, mwakire umugisha wanjye ubagoboka kandi ukabagobotora umunsi ku wundi, abanjye nimuhumure kandi abanjye mukomere turi kumwe mbashyize mu gishura cyanjye kandi nakibashyizemo kuko nkomeje kubarundarundira iteka kugira ngo nkomeze kubabumbabumbira hamwe nk’abana banjye, kuko ntashaka yuko abanjye mutatana, kuko abanjye nshaka kubarundarundira muri Yezu Kristu, bityo umunsi ku wundi mukakira urukundo rwe n’imbabazi ze, kandi mugakomeza kwakira ibyiza byacu by’agatangaza, kugira ngo murusheho gutsindira mu rukundo rwacu rukomeye.

AMAHORO BANA BANJYE, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, IGICAMUNSI CYIZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, UBAKOMEZA ITEKA KANDI NKABA MBARANGAJE IMBERE MURI URU RUGENDO, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *