UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA BWO KU WA 19 WERURWE 2026
Mbaramukije mu rukundo ruhoraho rw’abana b’Imana ngira nti : « Kristu Nyagasani naganze mu mitima yanyu bityo urukundo rwe rubirehereze kandi rubigarurire kuko abakomeje kandi akaba akomeje kubasangiza ku byiza bye, kugira ngo ububasha bwe bw’Umutima we Mutagatifu bubane namwe kandi bubigarurire » ; bana banjye mbakomeresheje imbaraga zanjye kandi nizihiwe no kugendana namwe no gukorana namwe ibikorwa bitangaje, kuko nabahamagaye ku murimo mugashyirwa ku rugamba nk’abasirikare bityo tukaba dukomeje kurwanana urugamba ndetse no guhashya umwanzi mu buryo bukomeye kandi mu buryo budasubirwaho ; ndi rwagati yanyu kugira ngo nkomeze mbabungabunge kandi mbashimire ubwitange, umurava, kumva ndetse no kumvira ijwi ribahamagara umunsi ku munsi, gukomeza iteka gutega amatwi icyo musabwa n’icyo mubwirwa kugira ngo twifatikanye mu kurohora no gutabara imbaga nyamwinshi igeze aharenga.
Bana banjye nimukomeze mube ku mazamu yanyu kandi muhagararire imbaga nyamwinshi, dore ko hariho benshi banangiye umutima abandi bakaba basinziriye mu bitotsi by’umwanzi, iki gihe rero akaba ari igihe cyo kumenya umurimo wanyu, icyo mwatorewe ndetse n’icyo mwahamagariwe mukagikora mushishikaye, kandi mukagikorana umutima ukeye uciye bugufi kandi usukuye kuko ari igihe cyo kugira ngo icyo mukora cyiza kibabyarire umusaruro ; nimukomeze rero mukataze kuko iruhande rwanyu inyuma yanyu iburyo n’ibumoso mukikijwe n’Ingabo zose z’abamalayika ndetse n’abatagatifu, kugira ngo zibakomeze kandi zibaherekeze mu butumwa murimo : muri mu butumwa budasanzwe kuko Isi itabumva kandi koko ikaba itabakira, ariko kandi mukaba muzi neza ko uhagaze mu murimo w’Ijuru kandi akita ku byo rimubwira rimutoza Isi ntiba ishobora kumwemera cyangwa ngo imwakire kuko mutari ab’Isi. Ni igihe rero cyo kubahumuriza kandi ni igihe cyo kubakomeza mu murimo wanyu kugira ngo iteka ryose mwishimire ubutumire mwahawe kandi mwishimire aho muri kugenda mwerekeza ; ni urugendo rero rubasaba gukotana kandi rubasaba ubutwari no kwitanga, kwihara ndetse no kumenya icyo mushaka mu buzima bwanyu, mukamenya ko Isi itagomba kubakwega no kubakurura, ahubwo mukayibamo nk’abatayirimo, mukamenya uburyo mugomba kuyihindura ndetse no kuyihindukiza, mukora icyo twifuza kandi icyo dushaka.
Uyu ni umunsi wo kuzirikana urukundo mwakunzwe kandi ni umunsi wo kuzirikana ububyeyi budasanzwe twabagaragarije mu buryo bufatika kandi mu buryo bwicishije bugufi, mu kuzirikana urukundo rudasanzwe, cyane cyane rudahwema kubigaragariza igihe tuza tubasanga kandi igihe tubambika imbaraga z’igisagirane, kugira ngo mukomeze ikiri icyiza bityo ikibi kibashishe mugihunge. Tubahurije hamwe mu rukundo rwacu kandi buri wese tukaba twamugeneye icyiza kimufasha mu butumwa arimo, ariko kandi icyo tubashishikariza kandi icyo tubifuzaho ni uko muguma mu rukundo iteka kandi mukamenya ko igihe mugezemo ari igihe cyo kumenya icyo mushaka ndetse n’uwo mukurikiye. Ntawe ukeza abami babiri, niyo mpamvu musabwa kumenya uwo mugomba gukeza mbere na mbere n’uwo mugomba gutuza mu mutima wanyu, ko ari Uhoraho Imana Umuremyi wa byose wabahanze kandi wabaremye, ni ukumenya kwitarura ab’Isi n’iby’Isi kugira ngo mwegukire Imana yonyine, Imana Nzima kandi Imana yabakunze ikabahanga mu bubasha bwayo ikabaha amahoro ikabaha umunezero ikabaha guturiza mu rukundo rwayo iteka. Nanjye mporana namwe kugira ngo mudateshuka kandi mutarambirwa, ari nayo mpamvu ibyiza by’Ijuru bikomeje kubigaragariza n’ubwo kenshi na kenshi mutabasha kubibonesha amaso yanyu, ariko imitima yanyu ijye ibereka icyo tubamariye ndetse n’icyo tubakorera umunsi ku munsi kandi ibasobanurire n’umusaruro mukura mu isengesho ryanyu rya buri munsi, cyane cyane iyo murituranye umutima ukunda, umutima witanga, umutima wemera, umutima wizera cyane cyane ibyo musaba. Tubaba bugufi mu bihe byose kandi tukabakomeza mu murimo wanyu kugira ngo mwizihirwe, ari nayo mpamvu twururukije ububasha bukomeye kugira ngo tubakomeze kuko tuzi ko abenshi muri mu Isi muri mu magorwa, muri mu ntambara, muri mu bigeragezo ndetse muri mu nzira z’inzitane, akaba ari igihe rero cyo kubabera maso kugira ngo umwanzi atabakwega bityo akabarusha imbaraga, ariko mufite intwaro zidasanzwe kuko twazibahaye kandi twazibasendereje kugira ngo izo ntwaro zibakomeze kandi muzirwanishe mu buryo bufatika, ubwo benshi mu Isi bafite byinshi bitwaza, mwebwe mwitwaze intwaro z’urumuri mukoresheje isengesho ryanyu, kuko isengesho rizabatsindira kandi rizabageza ku mutsindo mu buryo bwuzuye kandi mu buryo buhamye. Ntawe tuzemera cyane cyane asekerwa kandi ntituzatuma mwikorera amaboko, tuzahorana namwe kandi tuzababera ku izamu mu gihe cyose kandi tuzabakomeza mu gihe cy’amage ; namwe rero nimutwiyambaze amanywa na nijoro kandi mutwizere, kuko nta n’umwe wigeze wiringira Uhoraho Imana ngo amutetereze, namwe rero nimukomeze mumwizere kandi mumwiringire mu makuba mu miruho mu mvune ndetse no muri byinshi mugenda muhura nabyo mu ntambara zanyu za buri munsi, mumenye ko turi kumwe namwe kuko nta na kimwe twatuma kibageraho tutabyemeye ; erega ikibabaho cyose ni uko tuba twacyemeye kandi tuba tuzi neza ko murarwana urwo rugamba mukarutsinda, nimukomeze rero mugendane na Kristu Nyagasani mu bubabare bwe kandi mu nzira arimo y’ububabare kugira ngo mugendane na we kandi muzamukane na we umusozi, mwizihirwe cyane cyane igihe mwemeye gusingira umusaraba yabahaye, mukawusingirana ibyishimo n’umutuzo, amahoro n’ibyishimo muzi neza ko ari umusaraba ubakiza kandi ubegereza DATA, nanjye ndaza nkabatwaza kandi nkabakomeza nkabahundagazaho amahoro yanjye n’ibyishimo byanjye, ari nayo mpamvu ntahwema kubigaragariza mu mirimo yanyu mu bikorwa byanyu bya buri munsi, nkabarinda kunanirwa kandi nkabarinda gucika intege kugira ngo mutagwa mukarambarara.
Nimwakire umugisha wanjye kuri uyu munsi ubafasha kandi ubuherekeza, kuko twakoranye namwe ibikorwa bikomeye kandi koko tukaba twatabaye imbaga idasanzwe uyu munsi kandi aka kanya nkaba nje kubahundagazaho umugisha wanjye wa kibyeyi ubaherekeza kandi ubasoreza iki gikorwa kidasanzwe cyane cyane cy’umuvuduko twari turi kumwe mo namwe kugira ngo tuzahure roho nyamwinshi. Mbifurije umunsi mwiza, umugisha w’Imana nubakomeze kandi ubaherekeze mu butumwa bwanyu bwa buri munsi, kandi nanjye mbahundagajeho umugisha wanjye wa kibyeyi, mu bumwe bw’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU, nabateguriye ibyiza bidasanzwe kandi nabazigamiye iby’agaciro gakomeye kuko buri wese mfite byinshi namuzaniye kandi namusesekajeho, kuri uyu munsi kugira ngo bimuherekeze kandi bimukomeze mu nzira igana Imana.
MBIFURIJE UMUNSI MWIZA BANA BANJYE, NDABAKUNDA KANDI NDABAKOMEJE, NIMUHORANE IMANA KANDI NIMWAKIRE IBYIZA IJURU RYOSE RYABATEGURIYE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, AMAHORO AMAHORO !
