UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA BWO KU WA 09 GICURASI 2026
Mbaramukije mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi mbifuriza ikaze mu mutima wanjye utagira inenge kuko nywubakinguriye nk’abana banjye natoye kandi nahamagaye mu mazina mukitaba bwangu kandi mukaba mukomeje guhagarara mu murimo wanyu neza, mushishikarira ikibateza intambwe mu kwemera kandi n’igiteza abandi imbere kugira ngo Isi igerwemo imbaraga zikomeye kandi isakazwemo ububasha bufatika. Bana banjye muri ku rugamba kuko mwahamagawe mu mazina yanyu mugahabwa intwaro kugira ngo murwane, bityo rero icyo muri gukora akaba ari ikibafasha kandi n’igifasha roho z’abandi. Twifatikanyije mu bihe byose kuko mpora iteka mpihihibikana kugira ngo ndohore kandi ndokore roho za Muntu, akaba rero ari igihe cyo kugira ngo mutere intambwe kandi mumenye neza ko icyo mukora ari ikibafasha kandi ari igifasha n’Isi yose muri rusange, dore benshi mu Isi bakomeje kwibeshya kandi bakomeje kujya habi nyamara barazaniwe ibyiza, ibyo byiza bazaniwe aho kugira ngo babyakire bakabyirengagiza umunsi ku munsi ; mwebwe rero abamenyeshejwe ibanga rikomeye ry’ububasha bw’Ijuru, mukaba muhagaze neza mu murimo w’Imana mushishikarira icy’ingenzi kandi icyiza, kandi mukaba muhihibikana kugira ngo bose bamenye ukuri kandi binjizwe mu rukundo rw’Imana ubuziraherezo, nimukomeze mwishimire muri Nyagasani Yezu kandi mwumve ko icyo mukora ari icyiza kandi ari ikibafasha mu buzima bwanyu bwa buri munsi ; nanjye mpora iteka mbabereye ku rugamba kandi nkababera maso mu gihe murangaye, hatagira ikibagwa gitumo cyangwa umwanzi akabacamo icyuho, niyo mpamvu iteka ryose mpora mbabereye maso kugira ngo mbagezeho ibyiza kandi mbafashe mu murimo mwahamagariwemo.
Nimuhumure ndi kumwe namwe kandi nimukomere kuko mbakomeje kandi mbashingiye ihema, kuko ububasha bw’Ijuru ryose bwururukiye muri Jye kandi uko bwanyururukiyemo akaba ari nako mbwururukiriza mu Kiremwa Muntu ; benshi rero bazi icyo nabazaniye kandi icyo bateguriwe bagahora iteka bateze ibiganza kugira ngo bakire, nje kubaronsa rero imbaraga zikomeye, ingabire ndetse n’ingabirano kugira ngo zibafashe muri ubu buzima kandi muri uru rugendo rw’ubutumwa kuko aho mugeze ari ugushishikara rwose kandi gukora mutarangaye mukamenya ko iki gihe ari igihe cyo kwihuta, ni igihe cyo kugendana n’abagenda no gukomezanya n’abashaka kuko igihe cyo kwinginga cyarangiye, tukaba rero turi mu njyana imwe kuko mwemeye kandi mukaba muhagaze ku munara murindiriye icyo tugomba kuzuriza muri mwebwe. Hari byinshi dukomeje gufungurira mu buzima bwanyu, ni igihe cyo kubyakira nimwirinde kurangara, ahubwo mukomeze mutege amatwi mwumve kandi mwumvire ijwi ribahamagara umunsi ku munsi ; erega ntimuri mwenyine kuko mufashijwe n’ububasha bw’Ijuru, abamalayika n’abatagatifu bakaba bari kumwe namwe mu buryo bwo kubateza intambwe. Muzi neza ko muri uru rugendo harimo byinshi bibarushya kandi bibagora kandi binaniza Muntu, niyo mpamvu rero tutabatererana ahubwo tubaba bugufi kugira ngo igihe munaniwe kandi igihe mugize ikibazo tubabere igisubizo kandi tubabere ikiramiro.
Dukomeje kubagura mu buryo bwo kubafungura amaso ndetse no kubafungura amatwi, kugira ngo mwumve mwirinde kumvirana kandi mutege amatwi mu buryo bwuzuye, musobanukirwe na buri kimwe cyose. Ntitwifuza ko mwatungurwa ahubwo twifuza ko mumenya buri jambo ryacu icyo rivuze muri mwe ndetse n’icyo risobanuye kandi koko tukaba dukomeje kwishimira aho benshi muri kugenda mwerekera ndetse n’aho muri kugana kuko muri kugenda musobanukirwa na buri kimwe cyose. Bana banjye, ni igihe cyo kuguma mu byimbo kandi ni igihe cyo gukora rwose mushishikaye, mukirinda ibishobora kubahuza ndetse n’ibishobora kubarangaza, kuko umwanzi we icyo ashaka ari uko yabarangaza bityo icyo mwagombaga gukora ntimugikore mu buryo bukwiriye ; erega yabuze aho asanza imigeri niyo mpamvu ari kurashya kandi anafite urwiyenzo rukomeye cyane, nimuhumure rero twaratsinze kandi namwe turabatsindira ari nayo mpamvu twabagize abasirikare ku rugamba kugira ngo muhore muhashya umwanzi burundu. Turi kumwe namwe rero kuko namwe ubwanyu muzi ko umwanzi yarangije gutsindwa nk’uko koko hari byinshi bibagaragarira kandi dukomeje gufungura muri mwe mu buryo butoroshye kandi mu buryo bugaragara, kugira ngo mumenye ko icyo muri gukora kiri kubyara umusaruro kandi gifite inyungu rwose. Nta cyiza nko kuyoboka Uhoraho, gusobanukirwa n’Ijambo rya Jambo ryababuganijwemo, kugira ngo icyo muhabwa umunsi ku munsi kibafashe gutuza ndetse no gutekana. Erega n’aho Isi yabakoza hirya no hino kandi ikabaryanira inzara, ntishobora kubakura mu byimbo, kuko umugenga wayo yarangije gutsindwa ; ngaho rero ubwo muyobowe n’Ijambo ry’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose kandi rikaba rikomeje kubakomeza no kubarengera, nimwishimire muri Nyagasani Yezu Kristu, ikiruta ikindi muhore murata mukuza Izina rye ry’ububasha. Hari benshi bakorerwa byinshi kandi bagakorerwa imirimo n’ibitangaza ariko bagahora baganya, mwebwe rero iteka n’iteka mujye mushima kuko isengesho rishima rinyura umutima wanjye kandi rikanyura n’umutima wa DATA mu buryo bufatika, kandi burya umwana ushima arongerwa kandi akongererwa imbaraga mu buryo budasubirwaho.
Nimuhorane Imana rero kandi muhore mwiteguye, kuko ibyiza byabazigamiwe biri kugenda bifungurirwa muri mwe ; ndahari ndaganje kugira ngo mbarwanirire kandi mbagure mu mitima yanyu ndetse no mu bitekerezo byanyu, ari nayo mpamvu nje kubongerera ubwenge, ubumenyi n’ubuhanga muri mwe kugira ngo muhore iteka mushishoza icy’ingenzi icyiza kibafasha gutungana ndetse no kugeza benshi ho ubutungane muhabwa na DATA. Nimukomere ku rugamba ndabashyigikiye kandi nunze ubumwe namwe mu buryo bwuzuye, ari nayo mbasendereje umugisha wanjye wa kibyeyi kugira ngo ubakomeze muri uru rugendo rw’urugamba, mu Isi harimo byinshi kandi harimo ibishuka benshi mu Isi bibakwega kandi bibajyana ahabi, ariko mwebwe ubwo mwasobanukiwe n’Ijambo ry’Uhoraho Imana mukamenya ukuri nyakuri, nimuguharanire kandi mukurwanirire, bityo muhinde ikibi n’icyaha gishobora guturuka hirya no hino kikabavutsamo imvururu, nimuhurize hamwe mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi kuko nabahaye kubakira kuri urwo rukundo nyine, kugira ngo muhore iteka muri umugozi ubumbiye hamwe kandi w’inyabutatu udashobora gutandukanywa n’umwanzi.
Mwubatse ku rutare rutajegajega ari rwo Kristu Nyagasani kandi mwegamiye Kristu, nimuhumure nta gishobora kubanyeganyeza kuko agati kateretswe n’Uhoraho Imana gahora rwose gakomeye kandi akaba nta n’umwe ushobora kugakura mu byimbo, namwe rero kuri buri wese afite icyo yagenewe kandi afite icyo yazaniwe mu Isi niyo mpamvu ari cyo murimo kandi mukaba mwaramenye umurimo wanyu mu buryo bwuzuye, hari benshi birengagije nkana icyo bagombaga gukora ndetse n’icyo bari bahamagariwe bitumiza mu bitari ibyabo, ariko buri wese wirengagije icyo yagombaga gukora akajya aho atagombaga kujya, ibihano bye birateganyijwe ari nayo mpamvu nkomeza kubashishikariza ikiri icyiza, ndetse no gukomeza kuba mu byimbo byanyu kugira ngo muhagarare ku izamu ryanyu neza, murindire icyo Uhoraho Imana yabazigamiye kandi yabateguriye. Nishimanye namwe kuri uyu munsi ku bwa byinshi muhora iteka mukora cyane cyane mushishikarira ikiri icyiza, kugira ngo isengesho ryanyu ribafashe gutuza kandi ribashe kugera aheza ; erega ritazanura amayira yanyu mukabasha gutambuka kandi mugatambukira ahakeye ahasukuye, n’ubwo akenshi na kenshi muhura n’ibibarushya kandi n’ibibagora, ariko isaha ni imwe kandi umunota ni umwe kandi isegonda riri hafi kuzura, kugira ngo icyo mwazigamiwe mwateguriwe mukigereho mwishimye kandi munezerewe.
Nimuhumure turaje kandi turi kumwe namwe mu buryo bwo kubarwanirira, kandi tuje gukura akarengane mu nzira kugira ngo Kiremwa Muntu yisanzurire mu mahoro yagabiwe na DATA ; nimubeho mu rukundo iteka ryose kuko ari rwo rugiye gusigara ruyoboye Isi, bityo rero ikitari urukundo kikaba kigiye gusibanganywa ndetse no gukurwa mu nzira mu buryo bufatika. Nimwakire rero umugisha wanjye wa kibyeyi mu bumwe bw’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU, kugira ngo ibyishimo by’Ubutatu Butagatifu bibasabemo uko bwije ndetse n’uko bukeye ; mbifurije kugubwa neza ndabakunda cyane bana banjye, mbahaye umugisha buri wese aho ari, kuko ndambuye ikiganza cyanjye kugira ngo mbahundagazeho ibyiza byanjye kandi mbakomeze mu buzima bwanyu bwa buri munsi. Nimwakire ihumure kandi mwakire ibisubizo ku bafite ibibazo bibaremereye kandi bibashikamiye, ndabahumurije kandi ndi kumwe namwe kugira ngo mbarinde kandi mbarengere.
AMAHORO YANJYE N’AYA DATA NABASAKAREMO, NANJYE NDI KUMWE NAMWE MU BIHE BYOSE NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’UMUTSINDO, AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE !
